Elon Musk nyuma yo kwirukana abakozi benshi ba Twitter arimo gushakisha abandi uruhindu kugirango baze kusa ikivi cya bagenzi babo

Umuherwe Elon Musk Kuva yagura urubuga rwa Twitter yahinduye ibintu byinshi ndetse asezerera abakozi benshi none ubu arimo gushaka ababasimbura ngo buse ikivi cyabo.
Mbere y’uko Elon Musk agura Twitter uru rubuga rwahoranye abakozi barenga 7500 gusa Kuva Musk yayigura yirukanye hafi 2/3 by’abakozi none kuri ubu yatangiye gushaka ababasimbura.
Biravurwa ko kuri ubu Twitter isigaranye abakozi 2700 ndetse nabo Musk yakomeje kubasaba gukorana umurava bitaba ibyo ngo akabasezerera.
Kugeza ubu bisa n’aho Twitter iri mu gihombo ndetse hari benshi batangiye kuyitera uw’inyuma ndetse ibi nibyo byatumye Musk yiyemeza gushakisha abandi bakozi ku bubi na bwiza.