Elon Musk yashyizweho igitutu asabwa guhagarika umushinga wo guhuza ubwonko bw’umuntu na mudasobwa

Nyuma yo kuba umuherwe wa mbere ku isi akaba n’umuhanga muri siyansi n’ubwubatsi, Musk yatangije umushinga wo guhuza ubwonko bwa muntu na mudasobwa gusa ukomeje kuvugisha benshi ndetse barasaba ko wahagarikwa igitaraganya.
Elon Musk afite umushinga wo guhuza ubwonko bwa muntu na mudasobwa yise Neuralink gusa mbere y’ishyirwa mu bikorwa yifuzaga kubanza gukora igerageza ku nyamanswa.
Ibi byatumye umwe mu miryango irengera inyamanswa witwa PETA ushyira mu majwi uyu mugabo bamusaba guhagarika uyu mushinga.
Umwe mu bahagarariye uyu muryango utashatse gutangaza amazina, mu kiganiro na TMZ yavuze ko uyu mushinga wa Neuralink ku bufatanye na University of California bamaze kwica ingunge 15 zizize gushyirwa utwuma mu bwonko.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko ubushakashatsi bugira uruhare mu kwica inyamanswa nta keza kabwo ndetse ngo kubw’izi ngunge zapfiriye mu bushakashatsi zidafitemo inyungu n’imwe, Bikwiye gutuma uyu mushinga na buri kimwe kiwerekeyeho gifungwa burundu.
Biteganyijwe ko uyu mushinga igihe wakwemezwa wazifashishwa ndetse ubwonko bwa muntu bugahuzwa na mudasobwa kuburyo bizajya bisaba gutekereza ibintu runaka nko ku banditsi bigahita byiyandika muri mudasobwa bitagusabye gukoresha amaboko cyangwa se abakoresha gahunda za banki ntibongere gukoresha amakarita bakajya bishyura bakoresheje gahunda za mudasobwa zihuzwa n’ubwonko.
Imwe mu nguge zakoreweho igerageza rya Neuralink igashyirwamo n’ibyuma mu bwonko