Elon Musk yirukanye abakozi 200 ba Twitter biganjemo abari bafite ubunararibonye

Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Times iravuga ko Elon Musk yirukanye abakozi ba Twitter bagera kuri 200 ndetse mu birukanwe harimo abari bafite ubunararibonye mu bijyanye no kubika amabanga hamwe n’abandi bakoraga ibikorwa bijyanye na Tekiniki.

Nyuma yo kwirukanwa kw’aba bakozi ku mpamvu zitari zatangazwa biravugwa ko abandi bakozi bagera ku 10% batarimo gukora akazi kabo neza nk’uko byari bisanzwe.

Nk’uko New York Times yabitangaje Twitter yirukanye abakozi bagera kuri 200 babarizwaga mu bakozi 2000 uru rubuga rusanzwe rukoresha ndetse uku gukomeza kwirukana abakozi mu buryo budafututse bikomeje kugira ingaruka mu mikorere y’uru rubuga.

Impinduka zikomeye mu kwirukana abayobozi badakorana umurava muri twitter zatangiye byatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize ubwo umwe mu bakozi ba Twitter byagaragaraga ko arimo gusinzirira mu kazi.

Kuva icyo gihe umuherwe Musk yahise atangaza ko abakozi batazakorana umurava bagomba kwandika amabaruwa bagasezera akazi kugirango bataruhanya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO