Elon Musk yongeye gusaba abakozi ba Twitter gukora cyane cyangwa bagasezera inzira zikigendwa

Umuherwe wa Mbere ku Isi mu batunze agatubutse Elon Musk yongeye gusaba abakozi ba Twitter gukora batikoresheje cyangwa bagasezera inzira zikigendwa dore ko ngo icyo akeneye muri bo ari ugukora igihe gihagije kandi bagakorana umurava.
Uyu mugabo yavuze ko hakenewe imbaraga n’umwete ku kazi ndetse buri wese akirinda gukorera ku jisho cyangwa kureba ku masaha kuko ngo igikenewe cyane ari ukugaragaza umusaruro kandi ufatika.
Bivugwa ko kuri uyu wa Kane uyu mugabo ngo yoherereje buri mukozi amabwiriza kuri E-mail ndetse ngo buri wese agomba gusubiza yego cyangwa oya ku mahame ye mashya ndetse bitaba ibyo umuntu agahitamo gusezera akazi mu maguru mashya kandi inzira zikigengdwa.
Elon Musk yasabye abakozi ba Twitter gukora cyane cyangwa bagasezera