Emery Bayisenge ati “Mfite amasezerano mu ikipe yanjye, ntabwo naje muri Rayon”

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Emery Bayisenge yatangaje ko nta muntu wo muri Rayon Sport bigeze bavugana, nyuma yuko haje amakuru avuga ko yenda gusinyira iyi kipe y’abafana benshi.

Emery Bayisenge asanzwe afitanye amasezerano na Saif Sporting Fc yo muri Bangladesh, aho yayigezemo umwaka ushize wa 2019, mu kwezi kwa Gicurasi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yahakanye amakuru yavugaga ko azerekeza muri Rayon Sport, avuga ko nta muyobozi n’umwe wigeze amwegra ngo bavugane, ngo kuko afite amasezerano mu ikipe ye yo muri Bangladesh.

Yagize at: “Abantu bambonye mu Rwanda mbere yuko iyi Corona iza, bahita batekereza ko nzajya muri Rayon, kandi sinibaza n’impamvu yabyo. Njyewe mfite amasezerano azarangira mu 2021, naje mu Rwanda shampiyona itararangira ndetse n’amasezerano atararangira, nubwo shampiyona yari yahagaze.”

Ati: “Ubu twamaze kumenya igihe shampiyona izasubukurirwa, rero sinibaza aho ayo makuru yaba yavuye. Rayon Sport ni ikipe nk’izindi, umuntu wese agomba kubaha, nkikina muri APR yari ikipe nubaha cyane ifite abafana benshi, rero ntabwo navuga ko ngiye kuyerekezamo.”

Emery Bayisenge yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, aho aje mu karuhuko gato nyuma yuko yari amaze iminsi yivuza imvune yari yagize akina mu ikipe ye yo muri Bangladesh.

Uyu musore ntagihindutse azasubira mu ikipe ye ya Saif Sporting Fc mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, ubwo ingendo z’indege zizaba zifunguwe.
Emery Bayisenge, ari kwishimira insinzi mu ikipe ye ya Saif Sporting na bagenzi be

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO