Emmy uba USA yasohoye indirimbo nshya nyuma y’amezi arindwi

Umuhanzi w’umunyarwanda Emmy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo nshya yise “Care” nyuma y’amezi asaga arindwi yarashize nta ndirimbo ashyira hanze.

Iyi ndirimbo nshya y’urukundo ya Emmy yayise Care ikorerwa muri Studio ya Country Records itunganywa na Producer Element ugezweho muri iyi minsi.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo muri Mutarama uyu mwaka akora iyitwa “Come.”

Emmy yavuye mu Rwanda muri 2012 ubwo yajyaga mu bahanzi 10 bagombaga kwitabira irushanwa rya guma guma akaza kuryikuramo agasezera.

Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy aheruka mu Rwanda taliki ya 24 Nyakanga 2019 ubwo yari yaje mu bukwe bwabo mu muryango we.

Indirimbo nshya ya Emmy

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO