Enrique Iglesias yasomanye n’umufana mu ruhame bitungura imbaga nyamwinshi(AMAFOTO)

Enrique Iglesias yatunguye abakunzi be ubwo yasomanaga byimbitse n’umufana mu ruhame ndetse akaza no gushyira amashusho yabo ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aya mashusho y’aba bombi,yashyizwe kuri Instagram y’uyu muhanzi w’icyogere ndetse ibi byabereye mu gace ka Las Vegas aho uyu mufana yasomanye na Enrique bakabanza no gufata ikiruhuko kugirango umufana afate ifoto.

Umufana wari wishimye cyane yagaragaye asomana na Enrique Iglesias ndetse amufata ku iJosi maze atangira kumusoma byimbitse ku munwa.

Iglesias w’imyaka 47 y’amavuko yagaragaye afatanye n’uyu mufana we ndetse amumarana amasegonda yanze kumurekura nyuma y’igihe gito aramurekura ndetse aba bombi babanje guseka cyane mbere yuko batandukana.

Nyuma y’ikigikorwa abandi bafana b’uyu muhanzi batangiye kugaragaza ishyari rikomeye ndetse abandi batangira kumubaza amakuru y’uwahoze ari umukunzi we wahoze ari rurangiranwa mu mukino wa Tennis.

Hari umufana wahise amwandikira agira ati: uri agatangaza ku bafana bawe gusa nanone ibibereye muri Vegas bigume muri Vegas

Undi mufana yagize ati:Mana yanjye,icyampa nanjye nkaba nk’uriya mufana, gusa nanone ntabwo nakunze ibi bintu byo gusomwa n’undi mukobwa,jya usomana na Anna gusa



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO