Episode 02 ’You are Mine’: abavandimwe babiri bisanze bakunda umukobwa umwe

Duherukana Shadad abwira Manzi ko hari ikintu yabonye, Ese ni igiki ? Reka dukomeze n’inkuru yacu
Shadad yabwiye Manzi ati:" kuva ubu ndakubwiza ukuri ko nanjye ndi mu rukundo, nuko Manzi araseka cyane ahita amubaza ngo wowe Shadad nzi se cyangwa uri kuvuga undi? "
Shadad yahise amusubiza ngo <
Shadad yamusubije ko izina rye atabashije kurimenya ndetse yanamubwiye uburyo yamubonye, Manzi yaramusetse arangije amusiga aho arigendera.
Ubwo Angel yateguye ibiryo agemurira maman we dore ko ariwe wari kumurwaza nijoro kwa muganga, yagerageje kwita kuri maman we uko ashoboye ngo arebeko yakira vuba, yakomeje kwicara iruhande rwa maman arimo amuririra akiri aho yagiye kubona abona Shadad agarutse aho.
ariko icyo gihe nawe ntabwo yaje wenyine ahubwo yazanye na Manzi kugirango amwereke igitangaza yabonye, barinjiye Angel akibabona ahita yihanagura amarira , Shadad ahita amubwira ngo bambwiye ko maman wawe muminsi yavuba bazamusezerera, ariko mukomeze mwihangane natwe tuzakomeza dufashe uyu mubyeyi kugirango yongere amere neza.
ubwo ibyo byose Shadad yabivugaga Angel yamwihoreye, Hashize akanya Shadad abonyeko bamuciye amazi ahita avuga ngo reka tujyende tuzagaruka kubareba, Angel yahise amusubiza ngo nukuri mwarakoze gukomeza kwita ku mubyeyi wacu, wenda harundi wari kumugonga akamusiga mu muhanda ariko woe wamugejeje hano ukomeza no gukurikirana uko ameze.
Shadad yari yamurangariye arimo anumva ibyo avuga mbese yari yatwawe disi, nuko Manzi wari watangariye Angel umukobwa ufite ubwitonzi hamwe n’umutima mwiza, ahita amusubiza ngo nta mpamvu yo gushimira kuko uyu muvandimwe wanjye niwe waruri mu makosa ahubwo yari akwiriye kubizira ndetse akanabihanirwa.
Angel yaramusubije ati ntawe bitabaho gusa nawe ajye amenya uburyo atwara kugirango ubutaha atazagira uwo atwara ubuzima, Hashize akanya Ba Shadad basezera Angel baragenda , Angel nawe aguma iruhande rwa maman we. Ubwo Shadad na Manzi bagiye baganira dore uko ibiganiro byabo byari bimeze.
Manzi:mbega umukobwa umva ndakurahiye kuva nabaho ndemeye uziko namurebaga nkibaza niba ari umumarayika
Shadad: ahhhhaaa!! njye nari nabuze icyo mvuga nuko wahabaye naho ubundi nari guseba kuko nari natwawe numvaga ntakibarizwa kuri ino isi.
Manzi:umva rero Shadad nuramuka wirangayeho dore bazamutwara pe kuko abakobwa nka bariya ntaho wabasanga buriya nuko wamuntanze ariko iyo ukomeza kwigira kuriya ndakurahiye nari kumutwara nkamugira uwanjye.
Shadad:have se nyine ejo utazamutwara dore ndakuzi
Manzi:niwitinza nawe urabyumva kandi ubu ndakubwiye njye sinihishira uyu mukobwa ni mwiza pe
Shadad:ngomba kumwegukana kuko mubuze naba mbuze byose
ubwo bageze iwabo bwije basanga se na maman wabo babategereje bababaza aho bavuye nuko Manzi ahita avuga ngo tuvuye kureba umuntu shadad yagonze ejo bundi, iwabo ntabwo bigeze babitindaho bose bahita bajya mu byumba byabo.
Angel aho yarari nawe ibitekerezo byari biri kuri Shadad,
Shadad nawe kuryama biramunanira yibaza ukuntu azegukana Angel ,
Kuruhande rwa Manzi nawe yari arimo yibuka ubwiza bwa Angel. Mbese Angel yari yabaye Angel kumpande zombi...............................
Ese Angel azaba uwande????
Ko Shadad yamukunze na Manzi akaba yatangiye kumukunda, uyu mukobwa ntazateranya abavandimwe ?
Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru