Episode 03 ’You are Mine’: Murumuna wanjye ashaka kurya ifi nirobeye ngo antware umusore nkunda

Mu gice giheruka twasize twibaza uko bizagenda kuko abavandimwe babiri Manzi na Shadad bari batangiye gukunda Angel twibaza amaherezo yabyo dore ko Manzi yari ari kutabiha agaciro kuko umuvandimwe we Shadad Atari azi n’izina ry’umukobwa yakunze. Ese byagenze bite ? baje kumenyana Reka dukomeze inkuru yacu.

Ubwo rero hashize iminsi maman Angel arasezerwa mu bitaro aho yari arwariye, Angel afatanya na papa we kumutunganya kugirango batahe ariko hagati aho Shadad yishyuye amafaranga yose babaciye, ubwo bakiri kwitunganya Shadad yaje kubareba arababwira ngo namenye ko mwasezerewe none narinje kubareba ngo mbageze murugo, nuko papa Angel aramubwira ngo waba wigoye cyane rwose byihorere turijyana, ariko Shadad we arakomeza arabinginga bagezaho baremera afatanya na Papa Angel kumusindagiza.

Angel nawe atwara igikapu, bageze ku mudoka barinjira bose , aha niho Shadad yagiriye amahirwe yo kwitegereza neza Angel kuko yicaye imbere, nuko Shadad sukugenda amwitegereza mbese yari yatwawe ahubwo iyo areba nabi yari kongera akabakoresha impanuka,

bamubwiye aho abageza, hashize akanya baba bahageze, basohoka mu modoka Ella aza yiruka aje kubasanganira asuhuza nyina ariko ubona atamwitayeho kuko yari yabonye Shadad.

Nuko Shadad ahita ababwira ngo ubwo mbagejeje hano reka njyende, nuko Maman waba Angel aramubwira ngo urakoze mwana wa ariko ntiwagenda uticaye tutagize nicyo tukuzimanira injira mu nzu wicareho gato, ubwo Shadad yarinjiye aricara Ella ahita amwicara iruhande, hashize akanya aba ahamagaye mukuru we ngo nategurire icyayi Shadad.

Angel aramubwira ngo ariko Ella wazajya ureka kwigira nabi ubwo wowe ukimukoreye waba iki , si wowe wasigaye mu rugo, Ella yaramusubije ati: asyi ariko ubundi ko numva utera hejuru cyane bite byawe ubundi , Angel abonye biri butere amatiku arahaguruka ajya kukizana ariko nyine Shadad yari yumiwe uburyo Ella aba abwira nabi Angel ndetse byaranamubabaje cyane,

Angel Yahaye Shadad icyayi arangije ahita nawe yicara aho ateganye nawe, Shadad yaramwitegerezaga cyane ntamukureho ijisho,

Angel nawe akamureba ariko bakubitana amaso agahita areba hasi,Ella yarabibonye umujinya uramwica, nuko hashize akanya Shadad Yahise ababwira ngo bamusezerere ku babyeyi,

Angel yaragiye abwira papa wabo aho yari ari mu cyumba arikumwe na maman wabo ko Shadad agiye, papa wabo yaraje aramusezera nuko asaba Angel kumuherekeza.

Yaramuherekeje amugejeje ku modoka amuhereza akaboko amusezera nuko Shadad ahita amubwira ngo nashimijijwe nuburyo wanyakiriye nukuri wakoze byanyeretse ko uri umukobwa ufite umutima, Angel ahita amubwira ngo murakoze namwe, Shadad hashize akanya ahita amubaza ngo ariko ikindi nashakaga kumenya ubundi mwaba mwitwa gutese ,

Angel yahise amusubiza ngo njye nitwa Angel, Shadad yahise amubwira ko afite izina ryiza cyane ati nanjye nitwa Shadad kandi biranshimishije kumenyana nawe ahita amusezera acaho, Angel rero reka yinjire mu nzu Ella ahite amubaza ngo mbwira ikintu upanga na Shadad kuki yakwitegerezaga cyane?

Angel yaramwihoreye kubera yarazi itiku rya Ella ahita genda ataragera aho yaragiye Ella yahise amufata akaboko aramubwira ngo niba wibeshyako Shadad nzamukurekera ibyobyo ubyibagirwe kuko ndamukunda cyane kandi ikindi ntabwo nubwo yaba agukunda sinzigera byemera ko mukundana mugihe nkiri muzima, arangije kuvuga ayo magambo asiga Angel aho aragenda..........

Ese Ella ko ahaye gasopo Angel aho urukundo rwe na Shadad ntiruzatokorwa ?
Urukundo ntiruzatuma abavandimwe bose bangana yaba abo mu muryango wa Angel n’uwa Shadad.

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO