Episode 05 ’You are Mine’: koko ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi ubwitonzi bwa Angel butumye bamutwara umukunzi

Duherukana se waba Angel akubita Ella urushyi nyuma yo gutuka mukuru we ko ari indaya, Ese mu by’ukuri yari amuhoye iki ?

papa we yamaze kumuha urushyi ahita amubaza ngo ariko Ella kuki witwara nabi koko nta soni ukita mukuru wawe indaya ariko kuki uhora umutesha umutwe?

Ella yahise abwira papa we ngo ni indaya nyine, kuki yatwaye Shadad kandi mukunda? Papa wabo yahise abaza Angel niba ibyo Ella avuze aribyo nuko ahita amusubiza ngo njye sinigeze mutwara.

impamvu ibi byose bibaye nuko Shadad yaje hano nuko Ella asanga muherekeje ariko rwose njye ntanubwo narimbizi ko amukunda, nuko Ella abaza Angel ngo nonese Shadad nagukunda bizagenda bite ?

nuko Angel aramusubiza ngo ntabwo njye nkundana nawe nkuko ubikeka kandi ntanubwo nzigera mukunda kuko mbimenye ko umukunda, ariko ibyo byose yabivugaga arimo arira nuko arangije kuvuga atyo ahita ajya mu cyumba cyabo.

Yararize ageraho amaso aba umutuku, nuko nyina amusanga aho Angel akimubona arihanagura ariko ntiyari kumuhisha kuko yari yamubonye , nuko maman we aramubwira ngo Angel ndakwinginze ubabarire Ella kubera ukuntu yagututse kuriya urabizi nawe ko ari kuriya yimereye , Angel yahise yongera araturika ararira nyina ahita amwegera amubaza ikimuriza bigezaho,

Angel aramwihorera nuko maman we aramubaza ngo Angel reka nkubaze kandi umbwize ukuri kuko numbeshya ndabimenya , ubundi waba ukunda Shadad?
Angel ahita amusubizanya amarira ngo ntabwo mukunda, maman aramubwira ngo Angel ndabizi urambeshya ndabizi kandi amarira urize unsubiza agaragazako umukunda ahubwo ukaba udashaka kubabaza Ella,

Angel yahise abwira maman we ngo maman ukuri kwanjye nuko ntakunda Shadad ahubwo akundana na Ella kandi ndabishimiye cyane kuko sinakundana nawe kandi mbizi neza ko akunda Ella, Maman we yabyemeye atabyemeye barangije bava aho bajya kumeza.

Ubwo iminsi yaricumye nuko umunsi umwe Ella ajyana na Angel gutembera aho muri cartier y’iwabo icyo gihe bari bawubanye nuko rero bagere ahantu kure y’iwabo imvura igwe nyinshi koko babura aho bugama, bahitamo kwihuta bakugama iwabo bageze imbere hari imodoka yabaje inyuma ibageze iruhande iraparika ubwo uwari utwaye iyo modoka yahise asohokamo, yari Shadad bakimubona Ella ahita agenda aramuhobera ,

Angel asigara ahagaze ubwo kandi imvura yarikirimo iragwa.
Nuko Shadad araza ashaka guhobera Angel, ariko Angel amuhereza akaboko nuko Shadad biramubabaza ahita amubaza ngo kuki utampobeye ntabwo warunkumbuye, Ella ahita areba Angel cyane, Angel araceceka, Shadad ahita ababaza ngo kuki se mwari murimo murinyagiza mwari mugiyehe?

Ella ahita avuga ngo nari naherekeje Angel gusura boyfriend we ariko twari dutashye, Angel yaratunguwe cyane kubera ukuntu Ella yari amubeshyeye imbere ya Shadad ariko aranuma yanga kumunyomoza, Shadad ahita abaza Angel ngo ibyo Ella avuze nukuri kuki waba warambeshye bigeze hariya kandi wifitiye undi?

Angel ntakintu yamusubije ,hashize akanya Shadad arababwira ngo muze mbageze murugo gusa Angel urampemukiye cyane, Angel yahise amusubiza ngo twara Ella njye haraho ngiye kubanza guca wenda ndabasanga murugo,

Ella ahita avuga ngo ntabwo abeshya haraho agiye kunyura araza mukanya, Shadad ahita areba Angel aramubwira ngo cyakora ibintu ukora ubeshya abantu ntabwo ari byiza, ese buriya washakaga kugera kuki gusa uri indyarya ,akimara kuvuga atyo binjira mu modoka bamusiga aho......................................
Ese Angel yaba agiye kunyura he ? aho ntagiye kwiyahura ?

Ese ubugome bwa Ella bwo buzamugwa amahoro kubera ukuntu akomeje kubeshyera murumuna we ?

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO