Episode 08 ‘You are Mine’: mbega Angel ngo umunsi wa mbere ajya mu kabyiniro arasinda akisanga yararanye n’umusore atazi mu cyumba yamukuyemo imyenda

Duheruka Angel ajya inama na mama we nyuma yo kumuhishurira ko atwite, Ese byaje kugenda bite ? Papa we se yaje kubimenya ? Ella nabimenya hazacura iki ? Reka dukomeze n’inkuru yacu.

Ubwo Angel na mama we baratashye bageze murugo basanga papa wabo yahageze ariko Ella we yari yagiye mu birori, bakihagera papa wabo yababajije aho bavuye, maman wabo amubwira ko hari aho bari bagiye ntabwo yabitinzeho yahise yihagurukira ababwirako agiye kuruhuka.

Ubwo Ella yari arimo yishimisha n’inshuti ze babyina, banywa, ako kanya Manzi yahise nawe azana n’inshuti ze, barinjira bamuha icyo kunywa aricara hashizei akanya abona Ella aho ya rarimo abyinira aramwitegereza cyane ahita ahaguruka aramwegera aramubwira ngo nshobora kubyinana nawe,

Ella amubonye ahita ahinduka muri we dore ko yari yanasinze bya cyane, yahise atangira kwiterekeshwa amaso ahita yegera Manzi batangira kubyinana nyuma baza kugenda baricara ariko Ella yari yaboze kubera inzoga, ubwo Manzi yatangiye kumukorakora, ndetse batangira no gusomana, ntamwanya washize Ella yahise agwa agacuho arasinzira nuko Manzi ahita amuterura amwinjiza mu modoka aramujyana kandi bwari bumaze kwira.

Iwabo wa Ella bari bahangiyetse cyane kubera kumubura, ariko bahise bajya kwiryamira barabireka. Mu gitondo Ella yarakangutse arebye abona ahantu aryamye abona ntahazi kandi ikigeretseho yari yambaye ubusa, hashize akanya Manzi ava muri douche yaho hantu nuko Ella akimukubita amaso aramubaza ngo wowe urinde, urimo uramara iki hano, njyese hano nahagejejwe nande?

Manzi yahise amusubiza ngo yooo mbese urakangutse, irijoro ryari ryiza cyane. Ella umujinya waramwishe ahita amubwira ngo uvuze ngwiki, utambwirako naryamanye nawe, yahise ahaguruka ahita yambara vuba vuba agiye kugenda, Manzi aramubwira ngo nagukunze kubera ibyo wankoreye none ndumva twakomezanya, kuko niwowe mukobwa nifuza iruhande rwanjye,

Njye nitwa Manzi, Ella yaramurebye niko guhita gutekereza ukuntu azamuvanamo amafaranga ,arangije aramubwira ngo nanjye nitwa Ella, Manzi yahise yitunganya kugirango ajyane Ella amugeza iwabo, bagenda baganira, Ella akagenda amubwira aho anyura, hashize umwanya baba barahageze. Ella yahise asoma Manzi arangije ahita asohoka ariko hagati aho Manzi yari yaguriye Ella telefone kugirango bajye bavugana amuha n’amafaranga.

Ella akinjira mu nzu Y’iwabo papa we yamuhaye urushyi rumwe rwiza ahita amubaza ngo warayehe wa kirara we ? n’umujinya n’uburakari byinshi, Ella ahita abeshya ngo yabonye bwije arara ku mwana w’inshuti ye, papa we amuha urundi, ahita amubwira ngo hanyuma uriya musore ukuzanye ninde ?

kandi wa mukobwa we uranze urananiye ubu ntugiye kuba indaya ukiri muto ? ibyo byose papa we yabivugaga arimou arira , Ella ntakintu byari bimubwiye ahita abwira papa we ngo papa rekera niba warandambiwe uzabimbwire ikindi kandi uriya muhungu unzanye niwe twararanye niba utarubizi,

kandi maze kurambirwa ukuntu mwirirwa mumpangayikiye nk’uruhinja, njye sinkiri umwana wo kwirirwa muncunga, uko mba nijyanye nzajya nanizana…..atararangiza kuvuga papa we azamura akaboko agiye kumukubita Ella ahita agafata abwira se ngo n’undi munsi ntuzongere kugerageza kunkubita ahita amwimyoza aragenda gusa akirenga umuryango gato, yumva ikintu kikubise hasi.

Ella aje kureba asanga ni papa we wikubise hasi agwa igihumure kubera ukuntu umwana we yari amutengushye ?

Ese Ella ko yeruye yiyemeje guhangana na papa we, amaherezo ni ayahe ?

Ese papa wabo namenya ko Angel atwite na murumuna we akaba yiyemeje guhangana nawe biracura iki ?

Mama wa Angel naramuka akojeje umugabo we ko imfura yabo itwite azabyakira gute ?

Angel se we namenya ko papa wabo yaguye igihumure kubera amakosa ya murumuna we bizagenda bite?

Ese Shadad we namenyako yateye inda Angel bizagenda bite ? ahubwo se bazahura bate dore ko atazi aho bimukiye ?

Ese uyu muryango ntujyiye gusenyuka ?

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru ?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO