Episode 1: Imbaraga z’urukundo

Nitwa Cyusa Danny nkaba ndi umusore w’imyaka 24, benshi muri iki gihe bemeza ko nta rukundo nyakuri rukibaho, gusa muri iyi nkuru yanjye uzabona ko bibeshya. Ese ni gute wakunda umunyonzi ureba motari ? gute wakunda umuyede ureba umufundi ?Reka mbasangize inkuru yanjye nubwo bigoye.

Mvuka mu muryango w’abana bane,
jye na barumuna banjye babiri na mushiki wacu.

Mu isi ya none benshi bemeza ko nta rukundo rw’ukuri rukibaho ariko nyamara bisaba kwihangana ngo ugere ku ntego wihaye.

Burya koko umutima ukunda
ntiwihishira kandi
iyo nyirawo yifashe urukundo
ruramutamaza nibyo
muzabona muri uru rugendo
rw’urukundo rwanjye n’umwari mwiza cyane
Umutesi Noella.

Twatangiye rero umuryango wacu
wari umuryango w’abatindi nyakujya

kuko twabaga Mu cyiciro cya mbere
cy’ubudehe kuko no kurya twaryaga rimwe na rimwe.

Nubwo ndi umusore w’uburanga sinishoye mu
bitagira umumaro kugirango mpemuke ndamuke

Ahubwo ubwo buzima
nabubayemo kuko erega burya
nubwo tutemera, icyo uzabacyo muragendana
ntikigusiga.

NGO byagenze ute rero ?

Nibyo tugiye kureba,byose byatangiye ngeze mu
mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye
nibwo natangiye ........

Episode 2 loading....

Ese danny niki yaragiye kuvuga yatangiye??? Ese cyari kicyanye N’iki??

Byibuze se cyari cyiza????

Ibi byose ni mu gice gikurikira cy’iyi nkuru.

Iyi nkuru yitwa ’IMBARAGA Z’URUKUNDO’ birashoboka ko udasobanukiwe neza gusa nibwo tugitangira.

Ntuzacikwe n’igice gikurikira gisobanura ibyo Danny yahuye nabyo ejo mu gitondo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO