Episode 1: Ndangije ayisumbuye nanze gusubira iwacu mu cyaro, njya gucumbika mu mugi

Nitwa Songa, ubwo nkirangiza kwiga mecanique muri COSTE i Nyanza, twari tumaze gushyiraho akadomo ku kizamini cya nyuma, manuka gato inyuma y’ amashuri nicara munsi y’ igiti cya voka, ntangira kwikoresha inama nibaza aho nzahera nkomeza urugendo rw’ ubuzima butoroshye buteye amatsiko bwari buri imbere yanjye.

Nakomeje gutekereza cyane ngera kure, mu bitekerezo byinshi byari bindimo, nafashe umwanzuro ko ntagomba gusubira iwacu mu cyaro ku ivuko kuko numvaga bavuga ngo iyo urangije amashuri ugasubira mu cyaro utabona akazi abatarize bakaguseka ndetse bakagusuzugura, bakavuga ko ntaho utaniye nabo ndetse ko amafaranga y’ ishuri bagutanzeho yapfuye ubusa.

Nibwo napanze kuba nakwegera Leon umusore twiganaga mu ishuri rimwe twari inshuti ndetse tunararana, yari utuye i Musanze majyaruguru y’ u Rwanda nkamusaba ko twajyana iwabo kuko bari batuye mu mugi, akaba ariho natangira gushakishiriza ubuzima.

Nkibimusaba ko twazajyana nkajya kuba mba iwabo mu gihe ngishakisha ntiyanyangiye kuko twabyumvaga kimwe, Leon yari umusore w’ umwana mwiza wari ukunzwe na bose cyane cyane abakobwa, niwe wankuyemo icyaro ndasobanuka, namwumviraga kubi nkamurengera kabone no mu mafuti.

Mu gitondo ubwo twari tugiye gutandukana n’ abandi banyeshuri twiganaga, nagiye kubona mbona Scovia wakundaga kugendana na Belinda umukobwa wari Girl friend wanjye aza agana kuri bureau ya Directeur aho nari mpagaze ntegereje Leon ngo dusezere ikigo dutahane iwabo.

Nkimubona nibutse ibyaraye bimbayeho, nshaka uko namucika ngo mve aho hantu ariko ahita angeraho, amaze kunsuhuza,
Scovia-“Ahwiiiiii! Songa! Uziko nari nagushakiye ahantu hose nakubuze? Kukubona bimbijije icyuya pe! Mbega!”

Njyewe-“Hmm! Wanshakiraga iki se Scovi? Namwe se mujya mugira abo mushaka? Ubwo rero uragira ngo unkomeretse umutima mwateyemo icumu mukawahuranya mwitwaje ko nakunze? Ariko ntimunagira impuhwe?”
Scovia-“Ego? Ko numva uvugana agahinda kenshi Songa? Mbwira habaye iki?”
Njyewe-“Atari mwene wanyu se? Nako mwebwe”
Scovia-“Uravuga Belinda se?”
Njyewe-“None undi uzi ninde? Ariko ubwo urijijisha kugira ngo bigende bite kweli?”
Scovia-“Songa! Mbabarira nicyo cyari kinzanye, ntabwo nari nzi ko mu gihe cyose umaranye na Belinda yakubeshyaga ko agukunda, nimugoroba nibwo nemeye ko…….”
Njyewe-“Scovi! Rekera aho kubinyibutsa, niba anagutumye ngo uze unsonge ntumbonye, ndabizi neza mbere hose wari ubizi, mwafatanyije kumpuma amaso nsigara ndi nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe cyera? Nanjye ngo mpfite za mwamikazi w’ umutima naho….ahubwo mbabarira ube ugiye…ba ugiye ibyo mwankoze birahagije”
Narahindukiye ngo ngende ariko Scovia ampfata akaboko akomeza kumbwira anyinginga,
Scovia-“Songa! Rwose Belinda ntabwo ari we untumye kuza kukureba, Ubwo se yaba antumye kuza kugusonga ate kandi bamaze kumujyana?”
Njyewe-“Hmm! Mbivuga! Tangira wivemo n’ ubundi niyo maherezo y’ ikinyoma”

Muri ako kanya Scovia nabonaga asa nuwabuze uko yifata yatangiye kwicwa n’ ibimwaro, areba mu nzara z’ intoki ze, yakubura amaso tukayahuza akongera akareba hasi….avugana ubwoba n’ isoni,

Scovia-“Cyakora Songa, mbabarira nari nkubeshye, mbere hose nari mbizi ko Belinda afite umusore bakundana, yewe na weekend nyinshi yakubwiraga ko atashye iwabo yabaga akubeshya, uwo musore bakundana niwe waje kumutwara mu modoka baragenda, nanjye bansize…”

Njyewe-“Hmmm! Scovi! Nyuma y’ igihe si igihe, ibyo kubimbwira ntacyo ngikoze ntacyo byamarira gusa Belinda! Belinda! Hmm! Azicuza, inzika murwariye sinzayikira nako abakobwa mwese….buretse”

Scovia-“Oya sha Songa!”
Njyewe-“Scovi! Abakobwa muri abagome, nta rukundo mugira, muri indyadya, mudukina imitima mukatubabaza mukatugaraguza agati gusa….”
Scovia-“Songa! Basi widushyira mu gatebo kamwe, aba umwe agatukisha bose koko?…”

Njyewe-“Hmm! Ntacyo ariko, impamvu nayimenye iri joro, ni njye wihaye gukunda uwo ntazaha ibyo akeneye byose kuko ku mukobwa ari rwo rukundo, ndicuza, narisumbukuruje, ariko ntacyo, ndangije kwiga, ngiye guhigira hasi no hejuru ifaranga rigura urukundo nindibona nzarugura gusa ntawe nzigera mpa urwanjye, akebo Belinda yangereyemo niko nanjye nzabagereramo mwese”

Scovia-“Oya Songa! Basi mubabarire kubwanjye wumve impamvu nje kukureba, umutima urankomanze ntekereje ukuntu uri umusore witonda, ko nta kibi cyawe nzi kuva nakumenya, ni ukuri nasanze ntatandukana nawe ntagusabye imbabazi, mbabarira ndagusabye”

Muri ako kanya nitegereje Scovia koko wari waciye bugufi mu gihe nari nkiyumvisha buryo ki namubabarira yarahishiye Belinda wambeshye imyaka itatu yose twari tumaranye byitwa ngo arankunda, muri ako kanya Leon yahise ahinguka aho yiteguye, dusiga Scovia aho twerekeza muri gare gutega…..inzira yanjye nyuma y’ ubuzima bw’ ishuri nari ngiye kuyitangirira mu Ruhengeri rw’ ibihunge.

Twageze muri gare natwe dukatisha amatike nk’ abandi, turicara turategereza, isaha yageze imodoka igera ku murongo turinjira turicara, bidatinze iba irahagurutse dufata umuhanda.
Mu modoka tugenda…

Leon-“Ariko Bro! Uriya mukobwa nasanze muri kumwe ngo ni Scovia buriya yakubwiraga iki kandi byose yarabigizemo uruhare ngo Belinda akugire bazanga kugeza aho useba imbere y’ abanyeshuri bose ukaba utashye kibwa?”

Njyewe-“Leon! Mbabarira ntiwongere kunyibutsa ibyambayeho, ubu natangiye ubuzima bushya, ibyo mbitaye muri COSTE kabisa”
Leon-“Hahahaaa! Ibyo se byakuraho ko utashye kibwa? Nako reka wa mugani ndeke kuguseka ahazamuka utazanseka ahamanuka”

Njyewe-“Ntiwumva se, ahubwo mbwira, ko wanyemereye ko ngiye kuba iwanyu, wabivuganyeho no mu rugo cyangwa urabibasaba tugezeyo?”
Leon-“Ibyo byiguhangayikisha Bro!, Narabikubwiye ko nibanira na Sister na Mere gusa, urumva rero ntabwo bakwanga ko uba mu rugo cyane ko utagiye kwicara ahubwo ugiye gushaka ubuzima?”

Njyewe-“Niba ubyizeye ayo yaba ari amahirwe,Bro! Naho ubundi kujya mu cyaro nkicarayo naba ngayitse, noneho bariya baturage ntabwo nabakira bambonye ndi mu murima kandi byitwa ngo narasomye”

Leon-“Waba uraburije byo! Wowe nugera mu rugo icyo ugomba gukora, ugomba gushabuka, mu rugo twiberaho kijama tu, yewe na Mama nta byinshi agira kuko nawe yakuze yirwanaho nkuko nawe ushatse inzira yawe ukanga kujya aho iterambere rizagera nyuma y’ abandi”

Njyewe-“Ese? Niba ari uko bimeze Ibyo nta kibazo kabisa, wowe nyizera kandi urabizi ntabwo twabanye nabi.

Twakomeje urugendo tugera I Kigali Nyabugogo dufata iyerekera murw’ ibihunge, bitinze cyane twagezeyo.

Leon yatangiye kugenda antembereza, nanjye nari narangaye ngenda ngwira abantu kubera kugenda amaso nayahanze amataje n’ imodoka, dutambika urugendo ruto duhinguka ku gipangu cyari impande y’ umuhanda, Leon arakomanga hashize akanya hakingura umukobwa w’ inzobe imyoye, wari wiziritse igitenge mu gituza nk’ uwari uvuye muri douche…nahise nkeka ko yaba ari mushiki wa Leon, yari yarambwiye ko yitwa Marina,

We-“ Yeeeee!! Ni Leon! Mana yanjye wee!”
Barahoberanye biratinda, wabonaga ko bafitanye ubumwe budasanzwe, amwakira igikapu barinjira ndabakurikira bageze imbere gato,

Leon-“Ariko Sister! Nawe nta byawe, ubwo se iyo usuhuza undi mwana wari kuba iki?”
Marina yahise ahindukira vuba,
Marina-“Ooooh! Sorry! Binshiyeho, erega njye na Mama tuba tugukumbuye, ahubwo se uyu niwe mwana wambwiraga?”

Leon-“Hhhhhh! Nanjye ndisetse kabisa, undi musore nako!, yitwa Songa! Twiganaga, umuvuzeho iki?”
Marina amaze kunsuhuza yaranyitegereje cyane aramwenyura maze avuga aseka dore ko yabikoraga neza,

Marina-“Ndabona ari bogali kabisa, nuko mwari ku ishuri ubwo murangije noneho ibintu nibwo bigiye kuba byaba byo”
Leon-“Hhhhhhhh! Urabe wumva Songa!”

Twarakomeje twinjira muri salon Marina amaze kutubikira matela, ibikapu mbese ibyo twari tuzanye byose, agaruka muri salon, batangira kuganira byinshi, Leon amubwira ibyo ku ishuri na mushiki we amubwira ibyo mu rugo nanjye nkomeza kubura aho mpera ngo ngere mu biganiro byabo,

Nyuma y’ akanya katari gato….

Leon-“Sister! None se….wabyakira ute ko tugiye kujya twibanira na Songa hano?”
Marina-“Koko se?”
Leon-“Kabisa! Uyu musore n’ inkoramutima yanjye, twasangiye byose ku ishuri, rero yansabye ko twazana akagerageza gushaka akazi aba hano kandi ntabwo nari kumuhakanira”
Marina-“Uuuuh? Wabibwiye Mama se?”
Leon-“Oya ntabwo nabimubwiye ariko nizeye ko atari bubyange”
Marina-“Ok! Njyewe urabizi nta kibazo cyanjye, Mama nabyemera ndumva nta kindi nabihinduraho rwose, ariko ntabwo yabyanga da, gusa nizere ko….”
Leon-“Nta kibazo cya Songa yewe, urumva wowe nazana umuntu ntizeye?”
Marina-“Eeeeh! Nta kibazo noneho, ahubwo se ubu ntimushonje? Nako nanjye ngo ndabaza, reka nze mbiteho!”

Marina yahise ahaguruka aragenda, amaze kugenda Leon ampereza ikiganza maze arambwira,
Leon-“Nabikubwiye erega hano twiberaho tubyoroheje, wowe tuza na Mama nta ribi rye, naza ndakeka ari bubyemere atatugoye”

Njyewe-“Urakoze cyane Bro! Nanjye ningira amahirwe bikampira ntabwo nzigera nibagirwa ko wambereye icyambu kingeza ku buzima bwiza, ningira amahirwe ubu buzima ntangiye bukampira nkazabona amafaranga ntabwo nzakwibagirwa”

Leon-“Kubona amafaranga byo uzayabona, hari n’igihe twazagira amahirwe tugatsinda ku manota meza tugakomeza muri kaminuza, ahubwo se reka tuvuge ko wagize amahirwe ifaranga waribonye, bizagenda bite?”

Njyewe-“Leon! Nimara kwikenura, nkanakenura n’umuryango wanjye, nzishimisha n’ ubundi ubuzima ni buto”
Leon-“Hhhhhh! Koko se?”
Njyewe-“Ewana nzambara, njye ndya nywe, ahasigaye nigire mu by’ urukundo nihimure ku bakobwa mbabeshye bishyure ibyo Belinda yankoreye ”
Leon-“Ngo? Songa! Uko uwo niwo mugambi ufite kweli?”
Njyewe-“Hmmm! Wowe byihorere! Icyo nzakora ni njyewe nkizi, reka ifaranga ndibone gusa ikofi niseka abakobwa bazansekera bose nzabakira mbahe byose kuko aribyo bita gukundwa,

Ubundi nimara kubona icyo nshaka nzajye mbereka igihandure, basigare mu gahinda igikomere Belinda yanteye bumve uko kiryana”

Leon-“Eeeeh! Songa uwo niwo mugambi ufite kweli? Uziko nta n’ impuhwe ufitiye abakobwa barengana batazi uko kuryarya no gukunda ibintu bimera? Nkaho umunsi wabonye ako gafaranga wapanze imishinga nk’ umusore ukeneye gutera imbee ngo urapanga kuzihimura uryarya n’ abana b’ umutima?”

Njyewe-“Leon! Nanjye si njye! Umuntu avuka ari mwiza ariko abo asanze bakamuhindura, Igikomere Belinda yanteye nzakivuriza kuri buri mukobwa wese uzemera kumpa ibiganza, nazinutswe urukundo kandi nanjye si njye! Nawe wanyumva”

Nkivuga ibyo ako kanya twikanze hari umuntu witsamuye, mu guhindukira vuba nakubise amaso uwo nabonye nkikanga cyane, umutima ukansimbuka ngatitira nkabura aho nkwirwa…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 2 yiyi nkuru “Nanjye si njye” Ku munsi wejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Alsina cynthia

    Wow iyi nkuru kuko yari yarancikiyehe gs ngomba kuyirangiza 💜💜💜💜💜

  • - Nziza

    eEEEEEE NARI NARACITSE KABISA, COURAGE TURAHARI

  • - Barame Eric

    Thank you Eddy iyi nkuru nzayikurikirana Paka Final mwakoze kubwo guha Eddy gutambutsa inkuru kurubuga rwanyu bizatuma rusurwa cyane ubu nihano nzajya nibera gusa izina ryu rubuga riragoye kurifata kabisa nuko rihita ryi setting muri fone ariko ubundi ni hatari kabisa courage Eddy wacu

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO