Episode 10: Birankomereye aho ngomba guhitamo amafaranga yose nifuza nkareka uwo nkunda cyangwa nkagirirwa nabi

Muri ep ya 9 duheruka Frank ari kuvugana na Willy kuri phone reka dukomeze twumve ibyo bavuganaga .

.

Willy:umva icyo nshaka ko ukora aka kanya bakirangiza kuvugana ukurikirane ako gasore aho karajya hose kugeza umenye iwabo bwite

Frank:::sawa ndabikora neza cyane
(ahita asubira aho yari yicaye)

NOELLA:chr ntiwibuka wa muhungu nakubwiye witwa Willy ko yigeze kunsaba urukundo nkamubwirako mfite uwo naruhaye

DANNY:::yego ndamwibuka
NOELLA;::uriya rero yanze kumvaho ahubwo yagerageje no kubibwira ababyeyi banjye!

DANNY:::(asa nutunguwe yitsa umutima) ndabyumva uje kunsezeraho?

NOELLA:::oya chr ahubwo ncaka ko turebera hamwe icyo twakora

DANNY:::urumva se twakoriki ko ntakintu na kimwe nakora ngo mpangane n’ababyeyi bawe nuwo musore??

NOELLA:::chr wowe ba intwari ntiwumve ko ntacyo ushoboye

DANNY:::ariko se ninongera gufungwa cg nkagirirwa nabi nibyo uzishimira?

NOELLA:::oya chr ntakintu kibi kizakubaho ahubwo nababwiye ko mfite umukunzi nshaka ko uzaza mu rugo nkakwerekana

Tugaruke kuri Willy ahuye na Frank

WILLY:nizereko byose byakozwe nk’uko nabigutumye

FRANK:::yewe nabikoze pe na nimero ye ya phone ndayifite n’iwabo nahafotoye gusa ni mubatindi nyakujya pe(amwereka amafoto kuri telephone) ariko uko nabonye bakundana ntibizakorohera pe!!

WILLY:::buriya se aka gashenzikazi k’agakobwa kakurikiye iki muri bano batindi wowe mpa iyo nimero ibindi nzabyikorera

tugaruke kuri Danny na Noella kuri phone

NOELLA:::chr noneho mbamenyeshe ko wikendi itaha uzaba uhari??

DANNY::;nzaza bebe gusa mbikoze kubwawe kuko kubwanjye numvaga ataribyo

tugaruke kurundi ruhande turahabona ise wa Noella(Kamanzi) na se wa Willy(Paul) baraganira

PAUL:::nahubundi nibyo twakomeje kuvuga umwana agomba kumenya ko ari umwana mu rugo kandi ko agomba kugendera ku mategeko y’ababyeyi
KAMANZI:::ibyo byo nibyo nahubundi humura umugeni ni uwanyu sinigeze mutanga ntanuwo nteze kumuha

PAUL;::sawa urakoze cyane gahunda ni ntugasaze

Tuze kuri Willy arikureba muri phone yivugisha buhoro(harya ngo Ako gasore kitwa Danny reka ngahamagare ndumva nimero yako iciyemo

DANNY:::Allo ninde tuvugana
WILLY:::kumenya ubu si ngombwa gusa uraza kumenya ariko nshaka ko dukorana business’

DANNY:::iyihe business se??
WILLY::: wowe saa 15:00 duhurire kuri la palm ndakeka uhazi niho uramenya byinshi(ahita akupa) ahamagara FRANK

FRANK:::Allo willy ngo ngwiki se?
WILLY:::sha ka gahungu maze kugahamagara turabonana uyu munsi ubwo ndakubwira ibyo tuvugana

tuze kuri DANNY na mama we

DANNY:::mama hari ahantu ngiye kujya gusa sintindayo

MAMA WE:::Mwana wanjye ndabizi ubwo ugiye kureba ya nshuti yawe gusa yavamo umukazana mwiza ndamugushimiye

DANNY:::ariko mama nawe urasetsa gusa reka ngende naha mukanya

willy kuri phone aravugana numuntu tutazi ati sawa noneho ihute nicaye mu cyumba cya 2
akirangiza kuvuga umuntu yarakomanze kumbe ni DANNY

WILLY:::karibu injira
(danny arinjira barasuhuzanya aricara)

WILLY:::fata icyo ushaka bagushyirireho n’inkoko
DANNY:::sintinda ahubwo mbwira icyo wanshakiraga

WILLY:::nitwa Wlly(akibivuga Danny arikanga gusa ariyumanganya)ndi umucuruzi ukomeye ndakeka waba warigeze kunyumva?

Nyumva neza rero niba ushaka gusezera ubukene wowe n’umuryango wawe ugiye kuvuga amafaranga yose ushaka ariko ukava kuri Noella

DANNY:::ngo nkava kuri noella uribeshya ayo mafranga unkangisha ntiyagura urukundo nkunda noella ahubwo reka nigendere urye izo nkoko zawe wenyine(ahita ahaguruka arasohoka)

WILLY:::ubwo ugize ngo urampimye genda gusa iri niryo tangiriro ry’umubabaro wawe mugihe utanyumviye

HASHIZE IMINSI ITANU

tuze kuri Noella ari kuvugira kuri phone yishimye cyane chr ngo ugiye kuhagera sawa ihute chr
noella agenda yiruka mama arambwiye ngo agiye kuhagera

papa we:::azanye iki?

muminota mike DANNY arinjira Kamanzi na Sipera bakimubona barikanga basuhuza DANNY aricara
Kamanzi:::sipe enda hano hanze gato nkubwire(barasohoka)

NOELLA:::karibu sweet nkwakirize ik c?? hari fanta,amazi,amata.

DANNY:::mpa fanta chr

TUZE HANZE

KAMANZI:::ndarota cg ndebye nabi mada iriya si yambwa yanyibiye ikawa??

SIPERA:::niwe nyine njye numiwe cg aje kwiba ibindi?

KAMANZI:::reka muhe isomo atazibagirwa mu buzima bwe(ahita yinjira munzu n’umujinya mwinshi) maze.....................................next episode loading.......

Ese mama kamanzi ntavaho akiyicira umukobwa????

Ese Noella azageraho byibuze yemere itegeko rya se???
Danny azemera guhura n’ibigeragezo byamuviramo gupfa ngo ni ukugirango akundane na Noella?????
Ibyo byose nimubice bikurikira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO