Episode 10: Nishima bwa mbere, Bily yanshiye intege n’ imvugo mbi

Muri ako kanya ikiniga k’ ibyishimo cyaranyishe, nateze ibiganza nanirwa kwakira telephone kubera ibiganza byombi byatitiraga nitegereza Teta mu maso wari wuje ubwuzu n’ impuhwe bambe.
Nakomeje kubura icyo mvuga muri ako kanya ahita amwenyura arayipfumbatiza arambwira....

Teta-“Songa! Ahasigaye nawe wirwarize ntabwo uri umwana,ushake sim card ujye ku murongo ahasigaye nyine ubwo ndaza kubona umpamagaye”
Nakomeje kwitegereza Teta yandika nimero ye ku gapapuro kari aho hafi, areguka yongera kundeba ampereza akaboko arakingura aragenda.
Amaze kugenda nitereye hejuru kubw’ amahirwe make mu kumanuka nkandagira icupa ry’ amazi nikubita hasi, mu gihe nkikanda hari umukiriya wahagaze mu muryango yarangariye hanze.
Yari umusore nabonaga umeze neza, yari afite urufunguzo rw’ imodoka mu ntoki arimo kuruzunguza bya bindi byizana iyo wibutse ko wasize ikintu cy’ agaciro, birumvikana namenye ko asize ayiparitse.
Hashize akanya yakomeje aza ansanga,
We-“Bite bite Boss”
Njyewe-“Reka reka nta mu Boss mboye aha, keretse niba ari wowe uri kwisuhuza ahari?”
We-“Hhhhhhh! Ni wowe nabwiraga wowe ufite n’ amafaranga menshi uvunjira abantu”
Njyewe-“Urakoze kunyifuriza ibintu byiza ariko amafaranga ni aya Boss ntabwo ari ayanjye! Ubu habuzeho n’ igiceri tayali naba mpombye”
We-“Niko kuba mu mafaranga nyine, urumva ko nayawe uzajya umenya kuyacunga havamo na rimwe ugahangayika”
Njyewe-“Cyakora!”
We-“None se nkubaze, uriya mukobwa duhuye usohoka aha, yari yaje kuvunjisha cyangwa……”
Njyewe-“Uravuga uwuhe se? Nako nta wundi uvuye aha atali Teta! Uriya Teta turakorana ariko akorera ku rindi shami”
We-“Eeeeh! Ndabizi iyi sociyete yanyu igira amashami menshi”
Njyewe-“Yeee! Ubwo rero yari anyuze hano anzaniye na tel….nako yari aje kureba niba ntateye akazi”
We-“Ariko agusigiye ibineza neza! Urabona ukuntu wisetsasetsa?”
Njyewe-“HHhhhh! Ngomba gusekera abakiriya erega, buriya biri mu muzingo w’ amategeko bampaye ahubwo se tubakirize iki?...nako tubizaze cyangwa muraduhagarikira nta kibazo”
Uwo musore yarasetse ajya hasi, muri uwo mwanya nibwo namenye ko kubera kwishima nacitswe ngavugishwa.
Namwakiriye tuganira nishimye bitavugwa, nkamama akajisho kuri telephone nkarushaho kumusetsa ngo mbonereho nanjye nere gupfukirana ibyishimo, maze kumuhereza amafaranga ayasubiramo gatatu nkuko amategeko abigena ahita ambwira,
We-“Ayayaya! Nta byawe kabisa, wahugiye mu guseka uribeshya urenzaho ibihumbi icumu byose?”
Akibimbwira ibyo guseka byagiye nka nyomberi, ntangira kubyigana nkingura umuryango ngo atanshika ariko we akomeza kunyitegereza azunguza umutwe mugeze imbere ahita ambwira atuje,
We-“Tuza wangu! Tuza ninjye mbikwibwiriye iyo mbishaka mba nigendeye, ahubwo kugira ngo wemere ko nta nzara mfite…akira nkurengerezeho andi nkayo”
Njyewe-“Yeee? Boss! Mwari mukoze ariko rwose yaba ar’ ay’ ubujiji bwanjye kandi ntawe uhembera ikosa”
We-“Oya yafate yewe, yafate nta ribi ryanjye, yafate wowe gusa ahubwo ngutume no kuri uriya mwana w’ umukobwa nabonye asohoka ava hano”
Nahise nakira vuba dore ko ibiganza byakira bihora hasi y’ ibitanga….bituma nibaza igihe bizakira hejuru
Njyewe-“Teta se? Usanzwe umuzi? Niba muziranye muri abantu beza Imana izabahe umugisha, Eeeh! Muranasa…ndabona harimo isura ye!”
Ibyishimo byakomeje kwiyongera muri njye muri uwo mwanya ahari nibwo bwa mbere nari nishimye mu buzima
We-“Umva nyine ngusabe, byashoboka ko waduhuza nuriya mukobwa twahuye asohoka aha”
Njyewe-“Uuuh? Mbahuza?”
We-“Yeee! Uduhuje nagura ibirenze ibi, arandangaje kabisa numva ntagenda gutyo gusa, ndifuza kuzongera kumubona kandi bidatinze, umpfashije rero nazagura dore avance ndayiguhaye”
Muri ako kanya ibyishimo nari mpfite byashonze bishibuka ntekereza kabiri, nkubita agatima ku kahise.
Natangiye kwibaza umuntu uzanye ifaranga imbere kugira ngo muhuze na Teta ntari nagasobanukiwe kugeza na niyo saha gusa nari kwibeshya ngo Mugabe, nibuka akahise kanjye na Belinda, nibutse icyo nazize, nibutse amarira ya Belinda maze uwo musore muhuza neza neza na Bily.
Narebye kumuhakanira ngo mubwire ko hari impamvu itatuma ngabira uwo ntazi uwampaye amahirwe yo guhindura ubuzima, uwanyitayeho kubera ko naje mu ishusho ya musaza we akaramira amagara igihe yari ari kunshika,
Nibutse ko akandi ari umukiriya ndamutse nkoze ikosa rimwe naba nihemukiye dore ko nari ntegetswe gusekera nuwantuka maze mubwira mwenyura,
Njyewe-“Hhhhh! Ibyo nabyo! Nta kibazo ndamubwira ko hari umuntu bifuza ko bazahura buriya uransigira nimero yawe nzaguhamagare nabyemera”
We-“Ntiwumva se! Mpereza telephone yawe nguhe nimero zanjye….cyangwa umpe izawe nzakwihamagarire”
Namuhaye agapapuro nimero ze azandika neza neza munsi y’iza Teta, arangije aransezera sinjye wabonye asohoka nirukiye ku ri ka gakarito ka telephone mpfundura vuba, nazanzemo telephone koko nshya ibyishimo biba binsendera.
Natashye mbere y’ isaha imwe, sinjye wabonye ngeze mu rugo ndetse nkagira amahirwe nkahasanga Bily, yari yicaye muri salon kubera uko nari meze ijambo rya mbere yambwiye….
Bily-“Ntibishoboka! Songa! Wasaze?”
Njyewe-“Hhhhhh! Niyo nasazwa n’ ibyishimo nta kibazo, uyu munsi ni uwa mbere mu mateka, nzakugabiri iki Teta! Teta!”
Bily-“Hhhhhh! Cyangwa wanyibese uca ku kabiri wongera gushyiramo rimwe kandi uzi ko utishoboye?”
Njyewe-“Ariko se byibura wambajije ikinshimishije ko ntashobora kukikubwira utakimbajije?”
Bily-“Apuuu! Niba ari ukumukunda byo uriya mukobwa ntawe utamukunda ibyo nabihamya….hahandi ariko wakwemera no kugendesha amavi, cyangwa ukarya ibyatsi! Ibyo ntabwo byagushimisha ahubwo se….icyagushimisha ni nkiki ra? Wenda icyagushimisha wowe nuko yagukunda kandi ibyo ntibishoboka ni nko kubona imbwa yuriye igiti yicaye ku ishami iri kwirigata ku murizo n’ isazi zatinye zitari kuyitumaho”
Muri ako kanya Bily amaze kumbwira atyo naciye bugufi, ndatuza amagambo ye aransesera agera mu ndiba y’ umutima nitsa ikiniga nanjye nibaza icyo ubundi nishimiraga ndakibura,
Bily-“Ntureba ubundi kubwira umuntu ukuri nibyo sawa, kare kose se? Dore ngo arahita aba nk’ akagezi kapfupfunyukaga aho umusinzi anyara, pole wangu niba uri igifura ntabwo namenyereye kubana n’ abantu nkawe, iyo ndi kumwe n’ inshuti zanjye niko tuba twimereye, niba warahisemo neza ugomba kubyakira nyine”
Narijijishije nanjye gusa kari karimo, ndimwenyuza mwereka ko ntari igifura ngo hato adatekereza kuba twatandukana kandi nta buryo nari nakabona,
Njyewe-“Hhhhh! Urumva narakara koko Bily! Ahubwo wa mugani buriya nari ndi mu biki? Kuba ari bwo natunga telephone yego birashimishije ariko kandi ntabwo bivuze kugurukaaa! Nkajya mu birere nkaho nabonye ijuru”
Bily-“Eeeh! Waguze telephone?”
Bily yarashigutse nanjye nyimuhereza nsa n’ umuratira atangira kureba neza ayitegereza hashize akanya,
Bily-“Ubu se niyi wakunze kweli? Reka reka iyi nta telephone irimo, izi nizitunga abubatsi bibeshya gutera umusumari bagakubitamo n’ inyundo, nushaka umbwire tubikore urebe!”
Njyewe-“Ngo…ngo?”
Bily-“Reka nkubwize ukuri ntakubeshye Songa! Natunze amatelephone kuva kera ariko iyi niyo bari kuyimpera ubuntu ntabwo nari kuyemera! Urapinze se? Niba upinze umbwire tuyijyane hariya ku muhanda tuyiharaze mu gitondo nitudasubirayo tukayihasanga uzamenye ko njyewe Bily…nako nzakugurira indi”
Nanone nongeye kuba nka ka kagezi yambwiye…. mpitamo kumubwira uko nabonye iyo telephone….amaze kumva byose,
Bily-“Hmmm! Kandi narabivuze ukiza ngo nutangisha inama uzaraburiza, nkubwo ibyo Teta yakubwiye wabyemeye?”
Njywee-“Nabyemeye cyane rwose! Ushatse kuvuga ko atari ukuri se?”
Bily-“Ukuri kwa hehe se ko ari imitwe yagukinnye, nakubwiye ko uriya mukobwa nanubu namwizeho nkaba ntaramumenya, wabwirwa niki se ko bataguhembye bakayamuha akakujijisha akaguramo kano ga telephone andi akayirira?”
Njyewe-“Reka reka reka! Bily ibyo ntibishoboka! Ibyo ntibishoboka kabisa!”
Bily-“Ariko se wamenye ubwenge, umuntu wagushakiye akazi, akagushakira aho uba, akakugurira ama jus n’ ibiki….ese ubundi nyuma yo kuguhesha akazi hari ikintu mwigeze muvugana?”
Njyewe-“Ikintu…igiki se? Ikintu?”
Bily-“Ntabwo mwigeze muvugana wenda ko uzamuha aya naya nuhembwa?”
Njyewe-“Reka reka ibyo Teta ntiyabijyamo! Uwabandi ibyo ntiyabijyamo n’ imbere y’ Imana yo mu ijuru nabihamya”
Ngihakana nsimbaraye, nkivuga ko uw’ abandi nyir’ umutim mwiza benshi batabasha kurebamo hari uwakomanze Bily yihuta n’ umujinya mwinshi agikingura urugi yarikanze cyane asubira inyuma buhoro buhoro nibaza uwo muntu atinye bena ako kageni uwo ari we…………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 11 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi w’ejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - moses

    ntimuzatume teta yanga songa byahita bibiha kbs

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO