Episode 10 ’You are Mine’: Nyuma yo kumuhisha ko ntwite yaje kumvumbura asanze ndyamye inda yose igaragara

Duheruka Angel yabonanye na Shadad urukundo ari rwose gusa hari ikintu yari atangiye kumubwira, Ese yaba agiye kumubwira ko yamuteye inda ? Shadad arabyitwaramo gute ?
Angel ati ubwo ...narinzi ko wanyanze kuko kuva cyagihe sinigeze nongera kukubona ,ubwo Shadad yahise amubwira ngo sinzongera gutinda kandi ngusezeranyije ko bitazasubira sibyo Angel,
Angel yarishimye bigeze aho arahaguruka sinzi ibyo yaragiye kuzana agihagukura afatwa n’isereri agiye kwikubita hasi Shadad aramuramira ahita amufasha arongera aricara nuko Shadad aramubwira ngo Angel bikugendekeye bite ko mbona utameze neza ,
Angel yahise amubwira ngo humura ntagikomeye kirimo nuko gusa numvaga ndi kuzungera, Shadad aramubwira ngo oya cherie reka ngufashe nkugeze kwa muganga kuko sinakwemera kugusiga umeze gutya, Angel aramubwira ngo nubundi kwa muganga nta ndwara babona ariko njye nzi ikibitera, Shadad aramubaz ngo nonese niki urwaye niba atari ibanga,
Angel yaramubwiye ngo wibitindaho erega ubu meze neza, Shadad aramusubiza ngo nubwo ubimpishe nzabimenya kuko mu minsi irimbere ndashaka ko dushyingiranwa kd...atararangiz, Angel yabonye Shadad abigize intambara aramwegera gahoro gahoro ahita amusoma byimbitse,
Shadad yahise aceceka barangije Shadad ahita abwira Angel ngo chr urantsinze naho ubundi sinari kuva kwizima pe, ubwo hashize akanya Arataha ark yagiye Angel atamubwiyeko atwite inda ye.
Angel yasigaye yivugisha arinako amarira arigushoka avuga ngo ariko ubu kuki nanze kumubimubwira ko ntwite ariko ngomba kubihisha kugeza igihe nzabyarira kuko simbishaka ko abimenya.
Ubwo iminsi yarashize Manzi yerekana Ella iwabo baramukunda ndetse baranamushima, batangira gupanga ibintu by’ubukwe ariko hagati aho Ella ntabwo yari aziko Shadad na Manzi ari abavandimwe kuko ubwo Manzi yamwerekanaga Shadad atarahari, imyiteguro yarigeze kure, inda ya Angel yarigeze nko mu mezi nk’atanu (5) ariko igishimishije nuko babibwiye papa wabo akabyishimira kuko yari amaze kubona ko Shadad ariwe mukwe yifuza.
igitangaje ariko nubwo ibyo byose byabaye Ella ntabyo yari azik habe no kubibona ko Angel hari icyahindutse kuo ntakintu na kimwe yitagaho kandi Angel ntiyigeze ahisha iyo nda kereka iyo yabaga aziko Shadad bari bubonane.
Ubwo umunsi w’ubukwe warageze bari bambaye neza cyane,
byari bishimishije cyane ariko Angel we nta mwanya yahamaze kuko yahise amererwa nabi ahitamo kuba yitahiye kugirango aruhukeho, kuko yari afite umunaniro ari nawo watumaga amererwa nabi,
bageze mugihe cyo gusuhuza abageni Shadad yaje gushaka Angel aramubura yegera papa Angel amubaza aho Angela arihe, aramubwira ngo yahise ataha kuko yumvaga atameze neza, Shadad arongera aramubaza ngo ariko niba atari ibanga my Angel arwaye iki, ko asigaye nta mbaraga afite nka kera ?
,papa Angel yarasetse ahita amubwira ngo subwo ubayeho utazi icyo Angel arwaye kandi mukundana kuki atabikubwiye, Shadad ahita amubwira ngo ntako ntagize mbimubaza ariko yanze kumbwira pe, Papa Angel yahise amubwira ngo Angel yaguhishe ko agutwitiye inda igeze mu mezi 5 ariko twe twari tubizi ikndi kandi atwite abana babiri, Shadad yari ameze nkaho ibiri kumubaho ari nzozi kuko yumvaga atabyumva neza,
hashize akanya asiga papa Angel aho yatsa imodoka ahita yerekeza iwabo wa Angel asanga urugi rufunguye dore ko hari hair abantu batari benshi yahise yinjira mu nzu ababaza aho Angel ari bamubwira ko aryamye ko yaje atameze neza,
ubwo bamweretse icyumba cye, Shadad yahise afungura ntano gukomanga asanga Angel arasinziriye ariko yasanze Angel hejuru ntakintu yambaye kuko yari yoroshe ahagana hasi, ubwo rero inda yose yaragagaraga, Shadad yarabanje yitegerez Angel ukuntu yari asinziriye arangije agend asatira aho yararyamye........,.................
Haaaaa, karabaye, Ese Kuki Angel yahishe Shadad ko amutwitiye ?
Aramusobanurira ko impamvu ari iyihe ?
Ese Shadad azemera inda ko ariye ?
Ibya Ella na Manzi byo bizagenda bite ? bazabana bishimye se dore ko Ella nta Rukundo afitiye Manzi amukurikiyeho ubutunzi
Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru ?