Episode 11: Ubukene bwatumye nitwa Imbwa imbere y’uwo nakunze

Mu gice cya 10 duherukana Danny ahawe ikaze kwa Noella gusa bisa nk’aho yatunguranye gusanga ariwe mushyitsi bari biteze.
Ese nyuma byagenze bite ? reka dukomeze…

Danny yamaze guhabwa ikaze mu rugo kwa Noella gusa byasaga nk’aho atishimiwe dore ko yari ahafite amateka mabi bamushinja kwiba ibyo yari ashinzwe kurinda igihe yahakoraga ubuzamu kera.
Nyuma Papa wa Noella yumvikanye yijujuta cyane ati
KAMANZI:::ndarota cg ndebye nabi mada ? iriya si yambwa yanyibiye ikawa??

SIPERA:::niwe nyine njye numiwe cg aje kwiba ibindi?

KAMANZI:::reka muhe isomo atazibagirwa mu buzima bwe(ahita yinjira munzu n’umujinya mwinshi)

TUGARUKE MU NZU, DANNY ARICAYE HAMWE NA NOELLA BAMUZIMANIYE FANTA ARI KUNYWA GAHORO GAHORO BAMWENYURA BOMBI.

NOELLA::: Sha cheri nishimye kuba waje kudusura, waherukaga hano kera cyane
DANNY::: Yego sha nanjye byanshimishije cyane, nishimiye kongera kugaruka mu rugo rwanyu,

MUGIHE BAKIGANIRA TUBONA PAPA NOELLA YINJIYE MU RUGANIRIRO N’UMUJINYA MWINSHI

KAMANZI::: Niko sha wa mbwa we nyuma y’ibyo wankoreye uratinyuka ukangarukira mu rugo ?
Ubonye ngo usige unyibye nkaho bidahagije wiyemeje no gukururukana n’umukobwa wanjye ?

DANNY::: Rwose babyeyi ntabwo nigeze ngira uruhare mu kubiba usibye ko…….
KAMANZI::: Uravuga uvuga iki wa mbwa we ?
Ni ko Noella, ubu iyi mbwa niyo musigaye mukundana ugiye gusimbuza Willy?
NOELLA::: Ariko se papa ubwo kuko gutuka Danny ngo ni mbwa urumva aribyo ?
Ubuse kuba ankunda ni icyaha ?

KAMANZI::: Agukunda mo ibiki ? Iyo mbwa yo mu batindi
Ahubwo nzongere kumva ngo mwacudikanye ,
Nahite amvira mu rugo nonaha cyangwa tubyenge iminyagara ?
Kandi sinzabone iyi mbwa yongera gukandagiza ikirenge aha ukundi!!!

NUKO TUBONA DANNY ASOHOKA MU RUGO KWA NOELLA YIMYIZA IMOSO
AGEA MU RUGO ABABAYE CYANE, NDETSE NO KURYA BIRAMUNANIRA.

Mama wa Danny::: Ese mwana wanjye ko utashye wijimye mu maso ni amahoro ?
DANNY::: (Yitsa imitima!!)Yego, ntakibazo ni uko ejo aribwo bazadusubiza niba twaratsindiye akazi, ubu ndahangayitse cyane.
Mama wa Danny::: Yego disi ndabyumva mwana wanjye, gusa humura nkufatiye iry’I buryo,
Kandi kubera Imana bizagenda neza.

TUBONA CAMERA ITWEREKA BUKEYE BWAHO DANNY NA JAMES BAMBAYE NEZA CYANE ICYO GIHE BAJYA KU BIRO BY’AHO BAKOREYE IKIZAMINI CY’AKAZI

Danny::: Mwaramutse neza Securite ?
Securite::: Mwaramutse neza, mwitwa ban de tubafashe iki ?
Danny::: Nitwa Danny, uyu ni inshuti yanjye James, tuje kureba abamanitswe kuri liste y’abakoze ibizamini by’akazi.
Securite:::: Oooooh, muze mbereka aho imanitse, ni ku biro byo hafi kwa Boss.

NUKO BARAGENDA BAGERA AHAMANITSE LISITE.

Danny::: Ooooh Mana ndagusabye umfashe mbe ndi mu batsinze pe
James::: Rwose Imana itwumve peee, kuko ubushomeri buraryana
Danny:::: Yewe James, Do uziko turi mu batsinze, mana weeeeeeeee!!!!!

Securite:::: Rero ejo abatsinze muzazana ibyangombwa musabwa, ibikurikiye abayobozi bazabibamenyesha

NUKO DANNY NA JAMES BATAHA BISHIMYE.
BATWEREKA DANNY AGEZE MU RUGO

Danny::: Mana weeeeeeeeee
Mama DANNY:::: Ubaye iki mwana wa?
Wahuye n’ikibazo aho wari wagiye ?
Danny::: Oya Mama, ahubwo ni inkuru nziza
Mama Danny::: Ni iyihe nkuru nziza se
Danny:::: Mama uzi ko nasanze ndi ku rutonde rw’abatsinze ibizamini by’akazi
Mama Danny::: Oooooh Imana ishimwe nukuri !!!

TUBONA DANNY YINJIRA MU CYUMBA YISHIMYE CYANE

Danny::: (Yivugisha) Sha nukuri Imana ishimwe, (yitsa imitima)
Gusa ikibazo nsigaranye ni kimwe ?
Ubonye iyaba…………..

Ese ni ikihe kintu Danny yifuza?
Kuki atanyuzwe kandi ari mu batsinze ibizamini by’akazi ?
Ni ayahe maherezo y’urukundo rwe na Noella ?
Ibyo byose ni mubice bikurikira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO