Episode 11 ‘You are Mine’: Nyuma yo kumenya ko yanteye inda ntiyigeze antererana ahubwo twiyemeje kubana

Duheruka Shadad yinjira mu cyumba agasanga Angel yambaye ubusa hejuru inda yose igaragara, Ese byaje kugenda bite ?

Ubwo Shadad yagiye asatira aho Angel yari aryamye afata agatebo kari gateretse aho karimo imbuto agatereka iruhande rw’igitanda, atangira kwitegereza ya nda ya Angel bigeze aho atangira kuyikora koraho,

Mu kuyikoraho Angel yahise akanguka abona Shadad ahita azamura ishuka ariyorosa hose ahita abaza Shadad ngo uri kumara iki hano, kuki se utakomanze ngo mbanze nambare we gusanga nambaye ubusa, Shadad yahise amusubiza ngo narinje kukureba ikindi ndakuzi ntacyo warikuba uri kumpisha, Angel ahita amubwira ngo nta burenganzira bwo kundeba nambaye ubusa ufite kuko sindi umugore wawe,

Shadad yaramusetse aramubwira ngo ntabwo uri umugore wanjye se? aho utari umugore wanjye nihe icyambere utwite inda Yanjye none aho wahera uvuga ko ntari umugabo wawe nihe ???? ndetse mfite uburenganzira bwo kureba buri kimwe cyose , Angel yahise amubwira ngo ni ndese wakubwiye ko ariyawe,

Shadad yahise amubaza ngo none niba Atari iyanjye ni iyande? Angel yabuze icyo asubiza kuko ntakindi yari kurenzaho arangije ahita abwira Shadad ngo ndakwinginze Shada, sohoka kuKo ndumva ntangiye kumerwa nabi (kandi koko warabibonaga ko atameze neza ) nuko nyir’inda ariwe Shadad aragenda azana amazi n’agatambaro akamushyira mu gahanga ngo arebe ko umuriro wagabanuka abonye byanze yahise amubyutsa amufasha kwambara arangije ahita amuterura amwinjiza mu modoka amwerekeza kwa muganga asaba abaganga ko bamwitaho bihagije,

babanje kumupima barangije bamutera urushinge ruba rumusinzirije nuko nyuma y’isaha yari atangiye kumererwa neza nuko docteur yahise atumizaho Shadad amusanga aho Angel arwariye,
docteur yabajije Shadad niba ari umugabo wa Angel,
Shadad ntakuzuyaza yahise arebana na Angel,

Angel agiye guhakana, Shadad aba yamutanze ahita avuga ngo yego ndi umugabo we. Nuko Docteur aramubwira ngo icyo usabwe nuko wafashanya n’umugore wawe mukirinda ikintu cyamutera stress ndetse ukajya unamufasha gukora sport kenshi akaba ari wowe uzimukoresha kuko aho inda igeze ukuneye kumuba hafi akabona urukundo rwawe kuko bifasha umwana mu nda dore ko adatwite umwe ahubwo ari babiri ikindi kandi akarya neza,

Nuko nyuma tubona Shadad yishimye cyane niko guhita abwira Angel ati humura ikibasumba igihe cyose unkeneye ndahari.

Shadad yasezanyije docteur ko azabyubahiriza byose ubwo afata Angel akaboko barasohoka bageze mu modoka Shadad abwira Angel ngo ngiye kukwitaho birenze, Angel yahise amubaza ngo ubwo se ibintu wemeye ubona bizakunda? Icya mbere ntabwo tubana, Shadad ahita amubwira ngo nzi icyo nzakora muri ano mezi ariko icyo nzicyo nubwo tutarasezerana ariko nzajya nguhora iruhande, Angel yumvaga Shadad yasaze ariko aramwihorera.

Ubwo bageze iwabo wa Angel basanga papa na maman Angel bahageze abasobanurira uko byagenze arangije asaba papa Angel ko basohoka akagira icyo amubwira, barasohotse nuko Shadad asaba papa Angel ko ashaka kujyana Angel muyindi nzu aho bazajya baba bonyine kugirango abone uko amwitaho mugihe bategereje ko azabyara nkuko yabitegetswe,

Papa Angel yaramubwiye ngo sinabyanga niba aribyo bizatuma amererwa neza ikibazo nuko wenda Angel atabyemera. Bahise binjira mu nzu Angel ajyana Shadad mu cyumba cye, Shadad amubwira uko ibintu bimeze Angel arabyanga aratsemba, Shadad abonye yamufunganye umutwe aramwegera atangira kumukora mu mutwe kugirango arebeko yagabanya amahane, Angel yabuz intege noneho zo kwiyaka Shadad ahita amuryamaho.................................

Ubwo Angela nyuma yaje kwemerera Shadad amubwira ko agomba kwitegura bakazagenda bucyeye bwaho, Shadad yahise ataha asanga abageni nabo nibwo bakihagera yagezeyo yananiwe cyane ahita yinjira mu cyumba cye abika imyenda yari kuzatwara nyuma yahise asinzira kubera umunaniro.

Bwaracyeye Shadad aritunganya afata ibyo yarigutwara abishyira mu modoka agiye kugenda maman we yaje amukururikiye ahita amubaza ngo ugiye he ko kuva kare nakubonye upakira ibintu, Shadad yegereye maman amufata mu kiganza ahita amubwira ngo humura uzahamenya mu minsi iri mbere ubu sinahita nkubwira aho ngiye, ariko tuza nziko nta kibazo nzagira, arangije kuvuga atyo yahise asoma maman kugahanga yinjira mu modoka ahita agenda,

maman yasigaranye agahinda kenshi. Shadad yageze kwa Angel asanga ntarakaraba kuko yasanze akiri mu cyumba cye ,yarinjiye asanga Angel ariyicariye nta n’ikintu bimubwiye, ahita amubaza ngo Angel ntakintu wariwakora koko?

Angel: nta mbaraga nari nifitiye kuko najyaga guhaguruka nkumva ngiye kugwa.
Shadad: ngaho haguruka nkugeze muri douche witegure vuba tugende. Baragiye amugeza muri douche Shadad ahita asohoka,

Angel koga byabaye intambara kubera nta ntege yarafite, arangije yahamagaye Shadad aza kumufasha gusohoka, amugeza mu cyumba noneho kwambara byamufashe nk’amasaha 3 mbese byari byamunaniye.

Ubwo yamaze kwitunganya yereka Shadad ibyo yari gutwara arabifata abishyira mu modoka basezera iwabo wa Angel barangije baragenda, bagiye amasaha agera kuri 4 kuko kuva iwabo wa Angel ugera aho bari batuye hari harimo akagendo karekare.
Ella na Manzi nabo rero bari bishimye cyane kubera ubukwe bwabo bwari bwaraye bubaye.

Dore uko baganiraga mu gitondo cyaho

Manzi: umeze ute se cherie

Ella : umunaniro wari unyishe gusa ndumva ubu meze neza

Shadad: ubu ndishimye cyane kuko ubu ngufite mu biganza byanjye gusa icyo nkwijeje nuko nzahora ngukunda

Ella : nanjye nuko mukundwa, bakiri muribyo hari umuntu wahise abakomangira abazananiye amafunguro.

nyuma y’ iminsi reka babwire Ella ko uwo munsi ariwe wari gutekera famille byaramucanze abuza aho ari buhere dore ko ntabyo yarazi habe no gucana ubwo yahise yicara hasi atangira yubika umutwe mu maguru ye, ibitekerezo bimubana igihumbi akiri muribyo yumvise umuntu aje agana aho yarari arangije ashya ubwoba kuko bwari bumaze gucya kandi amasaha yo kurya yari yegereje ariko yakomeje yiyicarira hasi,

ubwo Shadad na Angela bari babanye neza Cyane mbese byari biryoshye babaga ahantu heza hahoraga amahumbezi dore ko hari hegeranye n’amazi, ibyo rero byabafashaga kuruhuka neza.

uko ni nako inda yari imaze kuba nini bihagije, umunsi umwe Angel yari yiyicariye mur salon ari wenyine agiye kumva yumva umuntu amupfutse mu maso arebye asanga ni Shadad ahita amubwira ngo apu uziko unkanze ese ubundi waje ryari ko ntigeze numva imodoka,

Shadad ntakintu yamusubije ahubwo yahise aza apfukama imbere ya Angel amufata ikiganza arangije ahita avana impeta nziza ikoze muri zahabu mu gakarito kayo, ahita amubwira ngo "will u marry me?" Mbega ngo amarira n’amarangamutima birabarenga

Angel amarira yahise azenga mu maso ndetse atangira no gushoka arangije aramubwira ngo............................

Ese Angel aravuga yego kuri Shadad ?

Umuntu usanze Ella aho ari se we n’inde ?
Ella azabyifatamo ate namenyo ko mukuru we yamaze kwegukana umusore akunda ?

Urukundo rwa Ella na Manzi rwo ruzaramba ?

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru ?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO