Episode 12: Nageze kwa Teta nakirwa n’ amarira y’ abavandimwe

Twasekeye rimwe wa musore wari utuvundiye…nako aba atwiyunzeho atuma intebe ibyo kunywa no kurya byinshi bizira rimwe, umutima nari nafunguriye Teta nongera kuwufunga.

Yatangiye kuganira aseka bigaragara ko yari yishimye cyane bitavugwa, ahita abwira Teta,
We-“Eeeh! Nitwa Clever! Uyu musore turaziranye! Ngira ngo ahari yaba yarakumbwiyeho?”
Teta-“Akumbwiraho?”
We-“Uuuh? None se ntabwo yakubwiye ko hari umuntu wifuza ko mubonana? Uwo muntu ni njyewe, ni njyewe rwose”
Teta-“Songa! Ibyo avuga nibyo?”
Njyewe-“Nyine….urumva! Ibyo avuga nibyo nuko ahubwo….”
Teta-“Ntibishoboka!Utambwira ko wari ufitanye gahunda nawe ukaba wabimpishe?”
Njyewe-“Oya nta gahunda twari dufitanye, nawe nguyu wamubaza, gusa yari yakuntumyeho nkuko abikubwiye, nari nzi ko ndabikubwira none asanze ubutumwa butakugeraho”
We-“Eeeeh! Noneho ahubwo birikoze, byaba byiza cyane kuri njye mbimwibwiriye, ahubwo se Bro! Waduhaye umwanya ukaba ugiye nko kwiyicarira kuri kontwari nkaganira nuyu mwana wuje ubwuzu ko hari icyo nshaka kumubwira twenyine?”
Hashize akanya gato mbitekerezaho, burya iyo umuntu agusabye kuba ugiye kuruhande ntuhatiriza ngo ubangame, haba hari impamvu abikugusabye kandi impamvu ingana ururo,
Mu gihe nari ngiye guhaguruka Teta yahise avuga,
Teta-“None se koko uragiye Songa?”
Njyewe-“Reka mbahe umwanya nkuko mbisabwe, nta kibazo ubwo narangiza kukubwira icyo yifuzaga kukubwira murampamagara”
Wa musore yavuze aseka yishimye,
We-“Hhhhhhh! Kuri kontwari ntugire icyo ubura facture ndayishyura kandi ntumpe facture inanutse umpe ibyibushye!”
Icyo yari ashatse kuvuga naracyumvise, mbasigaho nigira kuri kontwari ndicara mpfata rimwe ndigunga.
Aho nari nicaye natangiye kwitegereza ibyo nabonaga imbere yanjye, abasore n’ abakobwa bari bizihiwe yewe bakubita umunyerezo bazenguruka mu kaziki keza kayunguruye, nabonye neza ibyishimo by’ abahiriwe no kubona ibisabwa byose ngo babe bari aho hantu, nongera kwifuza.
Nongeye kwibaza niba hari igihe kizagera nanjye nkisanga muri ibyo byishimo gusa nkabona biri kure…gusa nkumva ko umunsi umwe nanjye bizangeraho kuko n’ ubundi aho nari ndi ntabwo numvaga ko nzahagera.
Hashize nk’ isaha nagiye kubona mbona Teta ampingutseho kuko nari nicaye kuri za ntebe ndende zo kuri kontwari ndunama aranyongorera,
Teta-“Songa! Twigendere”
Njyewe-“Uuuh? None se bigenze bite?”
Twigendere yewe ahubwo bwira uwo musore uri muri kontwari ko barakwishyurira nta kibazo.
Muri ako kanya Clever yahise ahinguka aho, abwira umusore wari muri kontwari,
Clever-“Boss! Ni angahe se uyu musore yakoresheje agotomera?”
We-“Ni icupa rimwe yafashe Boss! Ni igihumbi kimwe cyonyine”
Clever-“Yampaye inka! Rimwe gusa kweli? Ewana banza ubusanzwe uri umurokore tu! Nako ntabwo unywa uri kubyiga, ubwo se azamenya ryari uko bafata ku mano? Reka nkwishyure!”
Njyewe-“Hhhhhh! Ibyo byo ntabwo ubeshye, uramvuze wese buriya hari umuntu wambwiye ko hari aho ngomba kugarukira, none se..nizere tukiye?”
Teta-“Yiiiii! Tugende Songa! Tugende bwije”
Twarasohotse tugeze hanze Teta ahita asezera Clever,
Teta-“Bye! Kandi wakoze cyane”
Clever yahise afata mu bitugu Teta aramubwira,
Clever-“Uuuh! None se waretse nkabageza mwese aho mujya ko mpfite la voiture?... Mpfite imodoka nta mpamvu yo kurushya ibirenge byawe byiza, cyangwa ngo uno musore ahengamishye inkweto ze ansindagira umuhanda”
Teta-“Oya urakoze, none se ko dushimye wadutwara uyu munsi nejo wagaruka? Reka turijyana nta kibazo turabimenyereye”
Clever-“Ayayaya! Nta kundi nabigenza, nabonye uri umutingingwa, nabera nabonye umukobwa wihagararaho kuva ku ntangiriro kugeza kw’ iherezo, nta kundi nyine ubwo Imana nibishaka tuzasubira”
Twasezeye Clever dufata umuhanda, turenze nka metero magana abiri, Teta yahise asobeka akaboko mu kanjye numva ubushagarira bunyuzuye mu mubiri, maze ahita amwenyura arambwira,
Teta-“Songa uriya musore bite bye? Natunguwe nasetse mbese ntabwo wabyumva, umuntu akubona bwa mbere akavuga amagambo angana kuriya? Ese buriya aho yumvaga nakwemera gute ibyo yambwiraga?”
Njyewe-“Umbabarire natunguwe, ahubwo se tujyanye ideni ryangahe ngo numve ko rizahura n’ umushahara wanjye? Niba bagukopye kandi nemeye ko ari njye uzishyura ngomba kwihagararaho n’ abansanze nkabishyurira kuko rwose uriya musore nari muzi,
Teta-“Oya nta kibazo Songa!”
Njyewe-“Rwose ntabwo nari nzi ko uriya musore duhurira hariya ngo mbe nabiguhishe, gusa ibyo yakubwiye nibyo yari yakuntumyeho”
Teta-“Yabimbwiye kandi nkeka ko uko nkuzi n’ ubundi wari kubimbwira ko ngo yambonye umunsi umwe, akanyishimira ngo yahise ankunda, none ngo yifuje kubimbwira”
Njyewe-“Ahaaa! Ibyo byo narabibonye! Igihe yamaze agukurikiza amaso nari mpibereye naramubonye, ahubwo se kubona umuntu no kumukunda buriya bihurira hehe?”
Teta-“Si nkibyo byose se! Mba nasetse njyewe mba nagiye hasi, nanze kumusuzugura kuko bitaba muri kamere yanjye ndamwumva ariko ni ukuri abasore muvoma hafi, iyo icyo mwifuza kitabaye….ahaaa!”
Njyewe-“Ndumva bitari byoroshye ahubwo se muri make yakubwiye iki?”
Teta-“Hmm! Yambwiye ngo nyine yarambonye aranyishimira arankunda nyine ni bya bindi byanyu abasore mwese mubanza kuvuga mushaka ko tubitaho uko mubyifuza, bikatugora kureba mu ndiba z’ umutima wanyu ngo tumenye ukuri kwanyu”
Njyewe-“Teta! Ko uri kubivuga nkuwabisuzuguye? Ndumva neza ko ibyo yavuze byose yacurangiye abahetsi kandi wasanga nyamara ari ukuri kwe, erega si ikosa kubona umuntu ukamwishimira bikagusunikira kumukunda”
Teta-“Ndabyumva Songa! Ariko ntabwo ariko njyewe nkunda gufata ibintu, nta nubwo twagiye hariya niteze kumva biriya, uziko aho mudufatiye ariho mutubonera? Bizamuzindure nundi munsi”
Njyewe-“Ahaaaa!”
Twakomeje kugenda nisanga tugeze ku muryango w’ igipangu Teta ahita ambwira,
Teta-“Eeeh! Uziko twakomeje kuganira simenye ko twahageze? Hano niho mu rugo, ni kalibu Songa”
Njyewe-“Eeeeh! Ubu se nagusura muri aya masaha Teta? Reka nzaze habona nta cyubahiro cyaba kirimo”
Teta-“Oya Songa! Icyubahiro iwacu ntabwo aricyo dushyira imbere kuko twese turiho kandi hari ubwo kenshi twisanga tubayeho mu buzima bumwe cyangwa ubwo tuzabaho mu buteye amatsiko buri imbere,
None se ko wakomeje kumba hafi, ukambwira ko turi kumwe mu gihe nari kuba ndi njyenyine ntegereje abavandimwe banjye, kuki tutajyana niba koko wubaha ko wampaye umwanya wawe kuko hari icyo tuziranyeho bo batazi, nakwishimira ko bakumenya”
Muri ako kanya koko umutima wanjye narawikije,ntabwo nari kwitesha ayo mahirwe agira bake mu buzima , nongeye nanone kubona Teta wa nyawe, mbona umuryango w’ igipangu arawufunguye turinjira tugera ku muryango waho nahawe kalibu ngakubita amaso abakobwa babiri bari bicaye mu ntebe nziza bareba television.
Nakuyemo inkweto nkuko Teta yabikoze arabasuhuza aricara, ndatambuka ndabasuhuza nanjye ndicara, mpanga amaso ibyo abandi barebaga.
Bari bari kureba film, nabonye nkabonaa…yari umubyeyi wari wicaye arira, yitegereza ifoto tutabashaga kubona neza, agaragiwe n’ urubyaro rumufashe mu mugongo, iruhande rwabo bakikijwe n’ ibishingwe, amashara, n’ ibindi…byari bibabaje bari basumbirijwe no kuba mu buzima bubi.
Uko twakomezaga kureba iyo film…Teta yahise avuga cyane,
Teta-“Ariko! Mbega mwebwe nta nubwo mwabonye ko nzanye n’ umushyitsi? Kandi ubwo Television nayifunga mukabona ko mitwaye nabi ntimwubahe umushyitsi”
Umwe muri ba bakobwa nari namenye ko byanga byanoga ari abavandimwe be bibanira yahise avuga,
We-“Oya sha, reka turebane iyi film n’ umushyitsi wawe nawe twayimutura kandi nawe icara urebe”
Teta-“Ahaaaa!”
Twakomeje kureba film…wa mubyeyi wari ugaragiwe n’ abana be arira, yasaga naho abasezera…,muri ako kanya Teta n’ abavandimwe be batangira kurira.
Nabuze uko mbyifatamo mbura uwo mpfata mbura uwo ndeka mba nk’ ikinya hashize akanya katari gato Teta ahita ahaguruka ampfata akaboko,
Teta-“Songa! Ngwino twigendere, twigendere ndabona batakwitayeho…, umbabarire ni ubwa mbere nsebye nanjye nzabibishyura”
Twasohotse abavandimwe ba Teta bamuhamagara ariko arabihorera akomeza kumpfata twambara inkweto turasohoka, tugeze inyuma y’ igipangu asuka amarira ndamwiyegamiza,
Nyuma y’ akanya katari gato nanone Teta yaratuje maze ambwirana ikiniga ari nako yihanagura amarira,
Teta-“Songa! Umbabarire, reka tuzasubire ejo, kandi…kandi wakoze cyane Imana ikurinde reka nkureke ugende”
Nagize ngo mvuge Teta ansoma ku itama, ahindukira vuba yinjira iwabo arakinga, nyuma y’ umwanya ntibuka neza nibwo nikanze mbona itoroshi mu maso, numva umuntu w’ umugabo wavugaga n’ijwi riremeye, ambwira ngo zana ibyangombwa byawe……………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 13 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    Jye mfite amatsiko yiyi nkuru pe kuko hari ibyo ndiho nyibonamo.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO