Episode 12: Urukundo rwanjye rukomeje kuba urudashoboka

Danny yari yishimye nyuma yo kwisanga ku rutonde rw’abatsinze ibizamini,
nyuma aravuga ati Ubonye iyaba...... Dusigara twibaza ibyo yibazaga. Reka dukomeze

Danny (yivugisha): ati ubonye iyaba njye na Noella twari twishimanye ngo mubwire iyi nkuru nziza ariko ubone ngo ababyeyi be bantuke bangire i mbwa imbere ye.

ARAKOMEZA YIVUGISHA AKIRI MU CYUMBA AHASANGA IBARWA ARAFUNGURA ASANGA HANDITSEMO GUTYA.

Kuri Danny nakunze,
mbanje kukwiseguraho
Ababyeyi banjye bagutukiye
imbere y’amaso yanjye
Bisa nk’aho urukundo rwacu
ruri guhura n’ibigeragezo
Gusa dukwiye gukomera,
Mfite agahinda kenshi
utabasha kumva,
Gusa ugomba kuba umugabo,
Ukarwana urugamba.
Yari ugukunda iteka Noella.

Danny nyuma yo gusoma ibaruwa,
amarira yahise amuzenga mu maso, nuko afata ikaramu
atangira gusubiza ibaruwa yandikiwe.

Danny yatangiye kwandika ati"
kuri Noella yego ndabibona agahinda
n’intimba ndetse n’ikiniga wandikanye
iyi baruwa gusa kubera impamvu
nakubwira ibi ntibyatuma mpindura
intekerezo zanjye.

Noella urabizi ndagukunda kuko nkufata
nk’umuntu ukomeye mu buzima bwanjye
uwo ndiwe ubu niwowe mbikesha bityo
rero sinakwifuriza kubaho nabi kandi
ushobora kubaho neza uko ababyeyi
bawe babyifuza.

Rwose sinzakurenganya emera ibyo
ababyeyi bawe bakubwira urazi ibyo
nakorewe aho iwanyu nubwo ntaruhare
wabigizemo gusa ababikoze ntaho
bagiye.

kandi intambara umbwira kurwana
ntiyoroshye kuko naba ndwana n’ibihugu
bibiri bindusha imbaraga aribyo willy
n’ababyeyi bawe.

ese nigeze nkubwira
ko willy yambwiye ko ninkomezanya
nawe nzahasiga ubuzima ?
sI ugutinya intambara y’urukundo ariko ikipe nkina
nayo ntiyoroshye.

ubwo nugutegereza
aho uyu muyaga uri mu kiyaga werekera
gusa sinasoza ntakubwiye umusaruro
w’imbaraga zawe nuko ubu nabonye
akazi kandi sinzakwibagirwa. yari
uwakunze urudashoboka CYUSA
DANNY.
.
.
tugaruke kuri Willy n’incuti ye Frank

WILLY:::naho ubundi ntuhangayike ibintu
biri mu buryo papa Noella yavuganye
na papa amubwirako dukomeza
imyiteguro yo kujya gusaba

Frank:::Willy uziko nkushyigikira muri
byinshi gusa sinzi niba ibi bizaguhira
kbs ubwo uzarongora umuntu
utagushaka koko mubane???

WILLY:::ibyo bireke sha nakubwiye ko
nkunda Noella kuburyo natanga
nubuzima bwanjye kubwe.
Tuze kuri Danny mu ma saaha ya
karuhuko arikumwe n’incuti ye James
baraganira

JAMES:::Danny uyu munsi ntiwibagirwe
ko ari wowe urishyura facture turiraho
uyu munsi

DANNY:::harikigoranye kirimo c?
JAMES:::sh nicyo ngukundira wiroshya
ubuzima ariko sha haribintu
wampishe??

DANNY:::ibiki c kandi?
JAMES:::Danny mbwiza ukuri ko
nkunze kubona boss agutumaho incuro
nyinshi mu biro bye aho nigusa????

DANNY:::ubwo utangiye kunserereza
(akivuga phone ye irasona mukureba
asanga ni Funny umuhamagaye yegera
hirya aritaba)

DANNY:::karame boss
FUNNY(boss):::sh Danny sinakubujije
kujya unyita boss

DANNY:::mumbabarire narinibagiwe
FUNNY:::kugira nkubabarire haricyo
ndagusaba

DANNY:::niba gishoboka ndagikira
BOSS:::ncaka ko njye nawe dusangira
ibyo kurya bya saa sita

tuze kuri Noella asa nuwataye umutwe
amaze gusoma rwarupapuro
arikwivugisha ati:

koko Mana kuki ibi
arinjye bibaho yego impamvu za Danny
ndazumva nawe ntiyorohewe ariko willy
aribeshya ntituzabana!!!

Mu gihe Noella ari mumarira Danny we
arigusangira na Boss we ibyo kurya
bishimye baseka banaganira

Danny:::kusa njye byanshimishije kuba
ngize amahirwe yo gusangira namwe.
BOSS:::nanjye ndanezerewe kuba
nicaranye numusore mwiza ukora akazi
ke neza uganira neza

DANNY:::reka ntukambeshye
BOSS:::wamugani wawamuhanzi ibyo
ubona ni bike.

Tugaruke kwa Noella yicaranye na
nyirasenge witwa Budensiyana ndetse
na papa we baraganira ariko urabona
Noella bitamufasheho

PAPA WE(KAMANZI):::umva Noe
nakwinginze. mama wawe
arakwinginga ndetse nanyogosenge
none ubu ndananiwe tushaka igisubizo
cyawe cya nyuma niba urashyingiranwa
na mwene Paul cg?

nyirasenge:::oya natubwire nanjye
maze ku ruha.

NYUMA Y’UKWEZI
Tuze kuri Danny ageze mu rugo
ahamagara mama we.
DANNY:::mama umva hano nkubwire
inkurunziza

MAMA WE:::yerekeye Noella??
DANNY:::oya yewe nakubwiraga ko ubu
nonaha tugiye kwimuka tukajya muri
yanzu nziza nakodesheje

MAMA WE::::(avuza impundu)
ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

DANNY:::Ahubwo mugire vuba tugende
nonaha nazanye n’imodoka iratwimura

tuze kuri Paul araganira numwana we
Frank

PAUL:::ndakeka byose twabiganiyeho
wowe njya kukazi najye ngiye kureba
KAMANZI tuvugane itariki yo gusaba.

WILLY:::yego papa ubwo urayimbwira
ni mugoroba

tuze kuri noella arikwivugisha wenyine
ati::ndabizi kuva ari muri week-end
Danny ntiyagiye ku kazi reka mutungure
musange mu rugo tuganire turebana
ahita asohoka

NYUMA YI SAAHA 1 NIMINOTA 35’
turabona moto iparika ahari kwa Danny
batarimuka kandi twe tuzi ko bimutse
kera.

Noella arishyura ava kuri moto
atungurwa no gusanga harabaye
amatongo yibaza niba yayobye
viramuyobera abajije bamubwirako
bimutse kera.

mbega ngo ararira cyane
aribaza koko Danny yankorera ibi
akimuka ntambwire nubwo yaba
yaranyanze. ubwo se ko wabona
ndikubabaza ababyeyi nkanga WILLY
kandi ariwe unkunda!!!! ariko reka
nkwereke nanjye mfate umwanzuro.
ahita afata phone ahamagara WILLY.

WILLY:::karame Noella nakunze
NOELLA:::umva Willy......

Ese Noella yaba agiye kwihimura kuri Danny akabana na Willy ?
Ese Noella azabasha kubabarira Danny wimutse atamumenyesheje ?
Danny we azemera kurwanira urukundo ahanganiyemo n’abakeba babiri ?
Ntuzacikwe n’igice gikurikira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO