Episode 12 ’You are Mine’: Nabyaranye n’umugabo murumuna wanjye akunda mugihe we urugo rukomeje kumunanira

Duherukana Shadad apfukama agaha impeta Angel akamusaba kumubera umugore, Ese Angel yabyitwayemo ate ?

Ubwo Angel abwira Shadad ati ntabwo nabyanga kuko ndagukunda
ntacyambuza kukubera umugore (mbega ngo Shadad utuntu turamwirukanka mu mubiri tumeze nkutunya ! Sha burya disi ni urukundo) Shadad yahise amwambika ya mpeta ubundi bahita bahoberana.

Tuve kubakundana tuze ku rundi ruhande harabari kuganira
Ella yatunguwe no kubona ari maman Manzi ariwe uje aho.

M Manzi: Ella ntakintu na kimwe wari wakora koko, ko ufite ubunebwe ntigeze mbonana abandi bakobwa

Ella:numvaga nkirushye cyane ariko ibyaba byiza mwashaka undi uteka kuko nta mbaraga mfite (yabivuganye agasuzuguro), yahise agenda ,maman Manzi yasigaye yumiwe arimo avuga ngo uyu mukobwa sinzashobokana nawe, urabona ukuntu yambwiraga yigira umuntu utaramara n’icyumweru atangiye kwigira gutya ,reka ndebe uteka gusa namubonye uyu we ntituzamushobora pe.

Hashize iminsi Ella yatangiye kuzajya asuzugura umugabo rimwe bari mu cyumba bari gutongana,

Manzi: ariko cherie kuki utakinyitaho nkuko wabigenzaga tukimenyana nsigaye mbona warahindutse cyane

Ella:noneho umaze kumpaga nzigendere ariko abantu ba hano mwabaye mute? Buri gihe ni Ella aho bigeze mu maze kuntera ishozi

Manzi:ariko mukundwa ntabwo nkubwiye nabi ariko niba nkurakaje mbabarira sinzongera

Ella:mva imbere kandi urekere kunsakuriza ikindi kandi niwumva wampaze uzambwire nigendere kuko siwowe mugabo wenyine ubaho.

Tuze kwa maman waba Angel hamwe n’umugabo we,

M.Angel:ubu nibaza uko Ella ameranye n’umugabo bikanyobera kuko inubwo twamushyingiye muri uriya muryango njye sinabyifuzaga kuko natekerezaga kuri Manzi ukuntu nabonye yitonda nareba Ella nkabona aruwo kumubabaza gusa.

P.Angel: njye kuva yambwira ya magambo sinigeze nongera kumubara mu bana banjye nubwo yagiye bikanshimisha ariko mubo ntekereza we ntakibamo

M.Angel:ariko nawe wivuga gutyo kuko nubwo yakubabaje ariko waramwibyariye kandi ukwiye kumubabarira

P.Angel:reka tubireke twiryamire.

Uko iminsi yashiraga niko Angel igihe cye cyo kubyara cyari cyegereje, rimwe ari kumwe na Shadad dore ko bahoranaga barimo bakina byashyushye nuko Angel agira atya aratsikira ahita yikubita hasi agwisha umugongo, Shadad yahise aza kumureba ngo amwegure ariko akimwegura Angel yahise atangira kuva cyane.

Shadad ubwoba bwaramwishe ubwo kandi Angel nawe yari arimo ataka cyane. Yahise ahamagara umuzamu araza amufasha kumubyutsa bamushyira mu modoka amujyana kwa muganga, amugejejeyo bahise bamwakira byihuse.

Shadad asigara hanze yibaza ibibazo byinshi , hashize umwanya ahamagarwa mu biro docteur yamweretse aho agomba gusinya kugirango Angel abagwe kuko uko Bakomeza gutinda niko amahirwe yo kubaho kwa Angel agabanuka kuko yavuye amaraso menshi.

Ariko ntakindi bashakaga gukora kwari ukugirango Angel abyare, kandi ntayindi nzira bari kubigenzamo usibye kumubaga kuko nta bise byari byaje ngo wenda abyare neza.

Shadad yahise asinya vuba nabwangu, nyuma Angel baramubaze abyara utwana tubiri tw’impanga byari ibibazo baramudoze, bahise babibwira Shadad ko Angel amaze kubyara kandi ko nawe atameze nabi cyane,

Shadad yarishimye cyane ahita ahamagara papa Angel hamwe n’iwabo ababwira ko umugore we amaze kubyara ariko iwabo wa Shadad ntabwo babyumvaga neza kuko ntibigeze bamenya ko afite umukunzi ndetse unatwite ariko banze kubitindaho bahita bamusanga aho yari ababwiye bafite amatsiko y’umugore wa Shadad dore ko mbere ibyo gukunda utari kubimubaza.........,.....................,

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Ikirezi

    Muduhe izindi episodes plz bigeze aharyoshye

    • - Berrick Munyeshyaka

      Urakoze cyane, Komeza usure Genesisbizz.com episode zose uzazibona ku gihe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO