Episode 13: Bidateye kabiri Bily yatangiye kumpinduka nk’ igicu

Nagize ngo mvuge Teta ansoma ku itama, ahindukira vuba yinjira iwabo arakinga, nyuma y’ umwanya ntibuka neza nibwo nikanze mbona itoroshi mu maso, numva umuntu w’ umugabo wavugaga n’ijwi riremeye, ambwira ngo zana ibyangombwa byawe.....

We-“Ibyangombwa byawe ndabishaka hejuru, umwanya umaze uhagaze aha birashoboka ko hari icyo ugambiriye kuri uyu muryango”
Nakinze ikiganza mu gahanga mbona uwo mugabo ari kumwe n’ abandi menya bari bambaye imyenda isa menya neza ko ari abashinzwe umutekano, ari nako bampfata amaboko,
Njyewe-“Ariko se ibi niki koko….nta mugambi mubi mpfite, mutwaze buke mwimpfata nk’ igisambo cyangwa inzererezi”
We-“Ibyo se bikwanditse ku gahanga? Mumufate mumukomeze ahubwo iby’ ijoro turabizi niko kazi kacu”
Nahise nkora mu mufuka nkuramo ikofi, wa mugabo wari ubakuriye muhereza indangamuntu yanjye amaze kuyitegereza no kundeba neza arayinsubiza arambwira,
We-“Ko wakomeje guhagarara hano urahakora iki?”
Njyewe-“Nari mvuye gusura abantu baba mo hano, mpagarara hano ntegereje ko nabona moto izamuka aha nkayitega”
We-“Ubu se uribwira ko hano wahabona moto? Hano nta moto zijya zihazamuka, niba ushaka gutega moto zamuka n’ amaguru urayibonera ku muhanda”
Njyewe-“Eeeh! Sawa murakoze kumpfasha”
Nazamutse ubwo nerekeza ku muhanda, ntihari kure cyane nahise ngerayo mpagarika moto ndayurira mpfata umuhanda, nageze kwa Bily ku muryango w’ igipangu ndebye ku isaha nsanga ni saaa tanu n’ igice z’ ijoro.
Moto imaze kugenda narakinguye ndinjira nkomeza ku muryango wo kuri salon ndakomanga, bibaye ubugira gatatu urugi rurakinguka,
Njyewe-“Bily bite se?”
Bily-“Bite bite ahubwo wowe? Mbivuga! Ndumva umuhumuro usa nuw’inzoga ukuntu! Nabiketse ko wanyibese ukajya mu kabari!”
Njyewe-“Bro! Uzi ukuntu byagenze se……”
Bily-“Ubwo ugiye kumbeshya ngo ni umuntu wakujyanye arakugurira kandi?”
Njyewe-“Wabimenye kabisa, nuko byagenze….reka ninjire twicare nkubwire neza ukuntu byagenze”
Ako kanya twarinjiye, twicara mu ntebe,
Bily-“Songa! Nabanye nabo erega ntiwigore umbeshya, aba djama nkamwe bayarya buturi turabazi, kandi twe twaba twayabonye tukagarika ihene mukanywa mukinigura….ariko ntacyo iyo ubana n’ umuntu uramumenya”
Njyewe-“Nyumva ngusobanurire ukuntu byagenze Bily….”
Bily-“Unsobanurira iki se kandi warangije kunsogongeza, reka njye no kwiryamira urigaragaje”
Bily yagize ngo ahaguruke….
Njyewe-“Bro! Waretse nkagusobanurira nk’ umusore mugenzi wanjye tubana ko ntaho nagukinga kandi ko nta kosa nakoze ryatuma umpfata ukundi, niyo ryaba rihari ko umuntu yakosora?”
Bily-“Wigaragaje Bro! Iyaba wari uzi ukuntu biryana umuntu iyo atashye aguhagiraho agataha n’ amajoro nkaho ari iwe? Cyangwa uragira ngo nkwibutse ko ngucumbikiye?”
Muri ako kanya Bily yambwiye atyo nongera kwitsa umutima, nsha bugufi mu gihe nari ngiye kugira icyo mubwira yahise ahaguruka aragenda, yinjira mu cyumba cye akubitaho urugi.
Amaze kugenda nakomeje guceceka mbunza imitima, ubwenge bwanjye mbusubiza inyuma ntekereza ku magambo Bily yari amaze kumbwira, umutimanama wanjye utangira kungira inama gusa mbura umwanzuro.
Mu kuryama nongeye kwitekerereza Teta w’ amateka, nibutse umunsi wacu ukuntu wagenze, ngeze kukuntu nakiranywe amarira iwabo ntangira kubyibazaho kubera film nasanze bareba.
Ntabwo namenye igihe agatotsi kantwariye nongeye gukanguka mu gitondo, nditunganya mu gihe nari ndangije narasohotse mpurira na Bily muri salon ahita ambwira,
Bily-“Bro! None se ko nta mafaranga yo guhaha mpfite uyu munsi turabaho dute? Ijijishe ubikore dore mba nakwihoreye ngo ndebe ko nk’ umuntu mukuru hari icyo wakwibwira ngaheba?”
Muri ako kanya namenye neza ko ibyo Bily yansezeranyije umunsi ntangira kuba iwe bishobora kuba byarahindutse, nasubiye mu kahise nibuka ansonera byose gusa nanga kubimubazaho ahubwo mpita mubwira,
Njyewe-“Eeeh! Nubwo tutarahembwa ariko ntabwo nabura ayo guhaha, reka nze ndebe ko hari…”
Narebye mu ikofi ako kanya Bily ahita yikoreramo, akuramo inote ya bitanu muri ya yandi wa musore Clever wari warakuruwe n’ uburanga bwa Teta yari yarampaye,
Bily-“Ngo ntabwo murahembwa kandi mbona ufite amafaranga? Nayo watoraguye se? ariko umuntu w’ umusore aba ingona neza neza akanga gusangira ubuzima n’ abandi? Ubu nahanimugoroba uza unsogongeza….”
Njyewe-“Ariko nyamara wanyumva nkakubwira uko byagenze Bro! Rwose ntabwo nakwibese ngo niyakire njyenyine kandi nzi ko nawe ukwiye no gushimirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi……mbese nari ndi kumwe na Teta nimugoroba….”
Bily-“Ngo Teta?”
Njyewe-“Ubwo nyine twari turangije akazi Teta amperekeza kubitsa amafaranga y’ abandi, tuvuyeyo rero ambwira ko iwabo nta muntu uriyo kandi abavandimwe be batwaye urufunguzo, nibwo twahise tujya ahantu ngo tubategereze, yari yanyemereye ko ari we uranyishyurira icyo kunywa no kurya nuko nyuma twabonye umuterankunga akabyishyura byose”
Bily-“Hmmm! Tubireke wangu, ntabwo warara utekereza icyo urambeshya ijoro ryose ngo ukibure, ni uburenganzira bwawe, amafaranga uba wayakoreye wenyine n’ imbaraga zawe wa mugani, ugomba no kuyarya wenyine ntacyo witayeho”
Bily yahise acaho nkomeza guhagarara aho numiwe, hashize akanya nta kindi nari gukora uretse gufata inzira nkagenda.
Mu nzira uko nateraga intambwe ni nako natekerezaga byinshi, ndinda ngera ku kazi ndakingura ndagatangira, igihe ntabaga mpfite abakiriya nitekerezagaho nkongera kwibuka umuryango wanjye kuri iyo saha utari uzi aho ndi nkibuka za nzozi narose nkongera kwicwa n’ agahinda.
Nakomeje kwibaza uko nzabigenza ngo mbone uruhushya n’ amafaranga byo kujya kubasura, nkomeza kwibaza inzira bizanyuramo ariko ngarukira hafi buriya icyo udafitiye ububasha urategereza.
Nakomeje akazi mu masaha ya nimugoroba nibwo nakinze ngo ntahe, nongeye kwibuka ko hagati yanjye na Bily harimo agatotsi ndikandagira ntangira kugenda nsetsa ibirenge.
Mu ntera nto ngeze ku muryango ugana kwa Bily aho natahaga, nikanze mbonye umuntu wegamye mu kureba neza……yari umukobwa.
Nigiye imbere mu kumugeraho, natunguwe no gusanga ari Belinda ndikanga duhuza amaso…hashize nk’ umunota wose turebana nahise mucaho ngo ninjire ariko ahita ampamagara,
Belinda-“Songa!...”
Narahindukiye mubwira ntaca ku ruhande,
Njyewe-“Urampamagarira iki? Nako ni njyewe ubyishe byose, ubundi kugutiza amatwi kwanjye ni ukuguha amahirwe yo kongera gukomeretsa inkovu wanteye…..nako reka nigendere…”
Belinda-“Songa! Ni ukuri mpfasha ndakwinginze umbwirire Bily ampe umwanya byibura muto musezere kuko atazongera kumbona ukundi”
Njyewe-“None se wowe wakwinjiye ukamwibwirira ko umuryango ukinguye?”
Belinda-“Oya…oya ntabwo nakinisha kongera kwinjira, yari ankuyemo iyo kotsa”
Njyewe-“None se niba yaguhakaniye nyine watashye?”
Belinda-“Songa! Basi umumbwirire ngo ibyo yankoze ntabwo nzabyibagirwa, uti Belinda kugukunda by’ ukuri akaryarya abandi nuko yumvise abandi bavuga ngo mu rukundo ubagarira yose kuko uba utazi irizera n’ irizarumba,
Uti Belinda yakwishingikirijeho aziko uri ubwegamo buzamurinda kugwa mu manga none yahanutse atagira gitangira, kugeza ubwo mpfashe umwanzuro wo kuva mu rugo nkagenda, aho kugira ngo ababyeyi banjye mbabwire ko ntwite inda yudashaka kundeba no mu maso,
Songa umumbwirire uti indyandya ihimwa n’ indyamirizi uzahura n’ umukobwa utari njye, kandi umunsi uzababara uzababara ushenguka ushira, niyo yaba nta mutima ugira ntiwaba uko umeze uko”
Njyewe-“Nta kindi wibagiwe ko igihe nari naguhaye kirangiye?”
Ako kanya Belinda yahise aturika ararira, maze ambwira buhoro cyane n’ ikiniga kinshi,
Belinda-“Songa! Mbabarira kubya byose, umutima wanshiriye urubanza, nari nzi ko ntaho tuzongera guhurira ariko nabonye ko nibeshyaga isi yizengurutsa, umbabarire kandi ko naguteye igikomere kitazakira gusa nanjye ntabwo yari njye….”
Njyewe-“Umwanya nari naguhaye urarangiye, ndabyumva utangiye gushaka kuzura akaboze, urumva wambwira gute ukuntu ufite impamvu yaguteye kumpemukira bigeze hariya? Utangiye kwibuka byose kuko usumbirijwe?”
Tukiri aho ako kanya hari uwakinguye umuryango…yari Bily! Ahita yiyamira cyane……
Bily-“Eeeeeh! Uracyari hano? Buretse nze….”
Ako kanya Belinda yahise ayabangira ingata, Bily agaruka afite umukoropesho, muri ako kaya numvise ku mutima inkomanga, ninjira nsesa urumeza nseta ibirenge ari nako Bily akomeza kwitotomba.
Twarinjiye,
Bily-“Ese ubundi wowe wavuganaga iki niriya ndaya?”
Njyewe-“Cya hehe se ko nari ntashye akanyitambika ngo ashaka kukuntumaho?”
Bily-“Akuntumaho iki se?”
Njyewe-“Ngo ni byinshi ariko ngo harimo ko mutazongera kubonana….ngo banza agiye kuva iwabo bataramenya ko atwite…..ibintu nkibyo”
Bily-“N’ akazi ke! Ibyo biramureba nashaka aziyahure!”
Muri ako kanya natuje umutima nk’ umuntu wongera kunkomanga, muri njye nongeye gutekereza ubuzima bubi Belinda yari atangiye, umuziranenge ndetse n’ umuryango we, byose byavuye mu rukundo rw’ agahararo benshi bishimira kubamo nyamara bikarangira bicuje.
Nakomeje gutegereza ko umwana wazaga guteka azana ibiryo ariko ndaheba, mu gihe nari ntangiye kubaza Bily uko byagenze ahita ambwira,
Njyewe-“Kadogo se noneho byagenze bite ko nta cyo kurya yateguye?”
Bily-“Harya nakubwiye uko byagenze Bro?”
Njyewe-“Wapi!”
Bily-“Cya gihe ukimara kugenda bahise baza gutwara amafaranga y’ umutekano nay’ isuku, ya mafaranga yose wampaye mba ndayatanze, ubu ni ukuburara nyine nta kundi, none se ko nanjye nakubiswe? Abapangayi bose nta numwe uri kwishyura buriya niyo mpamvu nakwitabaje kandi erega biba bikwiye kubaho ni ugufatanya ntabwo uri umwana”
Akimara kumbwira atyo noneho inzara nari nirirwanye yikubye kane, mbura icyo nakora nicyo nareka,
Bily-“Cyakora niba hari andi mafaranga ufite haracyari kare wasimbukira ku muhanda ukagura umuceri ugateka tukarya aho kuburara, njyewe ntabwo nzi guteka kuva navuka sinzi uko mu isafuriya iri ku mbabura hasa”
Natuje akanya katari gato ndeba kubwirirwa ngo mburare mpfite amaboko, nta kundi nafashe envelope nerekeza ku muhanda mpaha ibyo mpaha ndagaruka, mpfatisha imbabura muri ayo masaha ntangira guteka ari nako ntekereza byinshi ku buzima nari ndimo iyo saha nuwo munota aho bugana………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 14 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi w’ejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bemeriki

    Yewe Eddy komera cyne yeeee komerezaho naho songa wee nashaka yitondere bily kuko imico yeeee so myiza peeee

  • - Bemeriki

    Yewe Eddy komera cyne yeeee komerezaho naho songa wee nashaka yitondere bily kuko imico yeeee so myiza peeee

  • - mtg

    Songa ngirango ntacyo utabona fata umwanzuro kdi buihuse. Mugitondo uhsmagare teta umuhishe inama kdi arakubwira uko ubigenza naho bily ntimwashobokana.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO