Episode 13: Karabaye: Boss wa Danny yiyemeje kumwegukana’’ Willy mu mipango mishya’’!!

Ubushize twasoje Noella agiye gusura Danny, asanga yarimutse
ndetse avayo arakaye cyane, ahita ahamagara Willy.
Ese byagenze bite ? Bavuganye iki ? Ni uwuhe mwanzuro yafashe
Reka dukomeze.................
Noella yari yagiye gusura Danny
agirango amutungure agasanga nta
n’inyoni itamba akibaza byinshi agahita
ahamagara Willy kuri phone
Willy:::karame Noella nakunze
Noella:::Willy nshaka ko ejo saa saba
zuzuye duhurira kuri la palm(ahita
akupa)
Tuze ahantu ubona ko ari heza kuko
ni igipangu cyubatse neza kirimo inzu
nziza mbese hateye ubwuzu turabona
muri sallo hicayemo umuhungu mukuru
n’akandi kana k’agahungu gato
mukureba neza kumbe ni Danny na
mama we na karumuna ke gato mbega
umuryango mwiza(nawe ntukihebe
Imana isubiriza igihe. kari agaciyemo)
bose barimo guseka biragaragara ko
bishimye
Danny:::mama iyi nzu se mwayibonye
gute???
mama we::: mwana wanjye njye nabuze
icyo navuga gusa baravuga ngo aho
bicikiye niho Imana ibidodera
DANNY:::ibyo byo ntabwo ubeshye
mama.
Fisto!! (karumuna ka Danny gato) wowe kutavuga ?
Fisto:::sindikwirebera abantu bari
guceza mwa kiriya kintuza se? ahubwo se
ko ndi kubabaza ntibansubize ?
DANNY:::(aseka cyane) ariko Fisto nawe
iriya bayita televiziyo, bariya si abantu ni
amashusho
mama we:::erega uramurenganya nibwo
bwa mbere abibonyeho
Tuze kuri Frank turamubona mu nzu
nziza cyanee ari gushyiramo utubati
neza akiri aho abona abandi bantu
bazanye igitanda cyiza ajya kubereka
aho bagishyira akiri muribyo hari
umuntu wamuhamagaye aritaba
FRANK:::yego sha WILLY (kumbe ni Willy
umuhamagaye)
WILLY::;Igitanda nkoherereje
urakibonye??
FRANK:::ariko ni cyiza ndakurahiye
ubwo ukiguze angahe:cyakora ni igitanda
pe
WILLY:::sha kigomba guhenda kuko
nanjye nagiteguriye umuntu urusha
zahabu agaciro ariwe NOELLA. Ahubwo
sha gira vuba unsange hano nkufitiye
inkuru nziza
Tuza kuri NOELLA ari kuri phone
yahamagaye inshuti ye yitwa Dianne.
DIANNE:::karame sha Noella
NOELLA:::sha umezute?
DIANNE:::none se byabindi twaganiriyeho
nimugoroba waf
ashe uwuhe
mwanzuro???
NOELLA:::umwanzuro nafashe nuwo
kujya kureba Willy nubwo ntabindimo
kuko baca umugani ngo utinda kujya
ahantu ugirango bagukumbure
ugasanga barakwibagiwe.
sinshaka
kubura intama n’ibyuma.
tuze kuri Willy na Frank
FRANK:::ngaho mbwira man ya makuru
umfitiye
WILLY:::urugamba ndarutsinze sha
FRANK:::uruhe rugamba se?
WILLY:::Noella yewe! ubu namutsindiye
ntaburanye
FRANK:::zimpe neza se?
Willy::;mukanya ka shize amaze
kumpamagara ngo tuzabonanire kuri la
palm.
Umva rero icyo ngushakira
uzazane digital yo gufotora nzakwereka
icyo uzankorera uzadufotore mukora
kurutugu ufotora mbese buri kimwe
cyose.
Tuze mu biro bya boss Funny ari kumwe
numusore kumbe ni James incuti ya
Danny
Boss:::naho ubundi nibyo nakubwiraga uri
inshuti ikomeye ya Danny nshaka
kumenya impamvu nereka Danny ko
mukunda nkabona bitamufasheho???
JAMES::: impamvu rero Danny afite
igikomere cy’urukundo kitarakira nta
mezi abiri arashira atandukanye
n’umuntu bamaranye imyaka irenga ine
bakundana (amubwira byose nibya
willy?))
BOSS:::menye impamvu wowe mfasha
umpe nimero y’uwo Willy
Tuze kuri la palm hari aba hahuriye
kumbe ni Willy na Noella, bari kunywa banaganira
buhoro buhoro
Noella::;DANNY ntegamatwi nkubwire
icyo nagutumiyeho
Willy:;;amureba ikijisho. Danny se
urihano ninde?
Noella::: sha mbabarira niba mvuze
Danny biragoye kwibagirwa umuntu
mwakundanye
WILLY:::Mbabarira ntiwongere
kumbwira uwo mutindi
NOELLA:::nahubundi nashakaga
kukubwirako igitekerezo cyawe
wangejejeho ukakigeza no ku babyeyi
banjye cy’uko twabana ngiye kukigaho
nzaguha igizubizo vuba aha
WILLY::: yarishimye cyanee asingira
NOELLA aramuhobera aramuterura gusa
noella akamwiyaka Willy akamurusha
imbaraga.
mwibuke ko willy arikugirango
Frank afotore amafoto amuteruye
(baraganiriye biratinda arinako frank
afotora bwije barataha)
Tuze kuri Danny mu ma saaha y’ijoro
yabuze amahoro aribaza byinshi
yivugisha ageze aho afata phone
ahamagara NOELLA yitabwa na wa
mugore uba kuri MTN witwa sorina
uvuga ngo le nimero compose n’ibindi
byinshi.
imitima imubana myinshi
arivugisha ati::ubu se Noella ntiyavuye
kuri reseau kubwanjye?? gusa maze
kumenya ko umuntu asiga ikimwirukaho
adasiga ikimwirukamo.
(nyamara twe
turabizi ni nkaho Noella yamaze
kwemerera WILLY urukundo)
tuze ahantu hamwe turahabona
abahahuriye reka tumve ibyabo.
umwe:::Njye nitwa Funny ninjye
waguhamagaye kuri phone ngo
tubonane
undi:::nanjye nitwa Willy ngaho mbwira
icyo wampamagariye
FUNNY:::ntaciye kure rero ndabiziko
njye nawe turi ku rugamba rumwe ushaka
NOELLA nanjye nkashaka DANNY
narinje rero ngo turebe icyo twakora ngo
buri wese abone uwo ashaka
WILLY:::Koraha uri umuntu w’umugabo.
njye mfite umupango tugiye gukora buri
wese muritwe agahita yegukana uwo
ashaka neza
FUNNY:::yego mbwira abagabo
mbakundira ko mutekereza vuba
WILLY::: Tugiye kubabangira umutego
uteye utya............................
Ese ni uwuhe mupango Willy na Boss wa Danny bagiye gupanga ?
Uyu mupango uzasiga Danny amahoro ?
Noella se yaba azaha urukundo Willy akibagirwa Danny ?
Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru