Episode 13 ’You are Mine’: Naryamanye n’umugabo wa mukuru wanjye none binkozeho

Duheruka Shadad ahamagara papa wa Angel hamwe n’iwabo ababwirako umugore we yabyaye, Iwabo wa Shadad bo ntibari bazi ko afite n’umukunzi niko kugwa mu kantu bumvise ko umugore we yabyaye.

Ubwo iwabo wa Angel baraje bazana na Ella, bahageze biramubabaza cyane yibaza ukuntu Angel yatewe inda na Shadad akarinda abyara atabimuwiye kandi yaramukundaga, gusa nta mpamvu zumvikana yari afite kuko nawe yari yararongowe na Manzi.

Ubwo barabasezereye bagera mu rugo, Ella niko gutanguranwa ngo abatekere dore ko nta n’ibyo yari azi, ajya mu gikoni atunganya isosi yo gufasha Angel wari wabyaye, ariko mu guteka aza kwiyemeza gushyira uburozi mu isosi ngo ahitane mukuru we.

Isosi yaratunganye, ayizana mu cyumba asanga Shadad ari kumwe na Angel, nuko abwira Shadad ko ari bumuhe isosi igishyushye bigaragara ko asa n’uri kuyimuhatira.

Ubwo Angel yashyize ku munwa agiye kunywa ya sosi irimo uburozi, akana ke kamwe kahise gakanguka maze kararira Angel ahita atereka ya sosi ku kameza kari aho nuko ahita abwira Shadad ngo namuhereze umwana amwonse, Ella byaramuriye ahita yikubita arasohoka n’umujinya mwinshi,

Angel na Shadad bayoberwa ibibaye, maze Shadad amuhereza umwana nuko Shadad abaza Angel ngo ariko kuki Ella yaguhatiraga iyi sosi buriya nukubera iki?

Njye simwizera na gato kuko mbona atagukunda , Angel yaramubwiye ngo wasanga wenda yarahindutse akaba yagirango anyiteho mu gihe nKirwaye. Banze kubitindaho nuko Shadad afata ya sosi arayijyana arayimena kubera atayishiraga amakenga.

Ella yageze mu cyumba cye atangira kwitotomba arangije aravuga ngo uribeshya nzakwica kuko sinkwifuza muri uyu muryango, acyivugisha ibyo Allan yahise yinjira aho, Ella yarikanze agirango yabyumvise nuko Allan abaza Ella aho Manzi ari , yamusubijeko atabizi ,Allan yarahindukiye asa nkusohotse Ella ahita amubwira ngo buretse gato,

Allan : nibiki se kandi ?

Ella : nonese washakiraga iki Manzi?

Allan : hahah ugira amatsiko nawe rero, ni ibintu nshaka kuvugana nawe dore ko kuva yagushaka tutari twavugana

Ella : ese nibyo (atangira kwegera Allan arimo yisekeshwa)

Allan : ahubwo reka mbe njyiye ubwo ndagaruka kumureba naza

Ella : oya se nawe buretse gato, ese ubona ndi mubi kuburyo kuganira nawe bigutera ipfunwe?

Allan : sibyo navuze ariko…., atararangiza kuvuga Ella yaramwegereye ahita amusoma, Allan bimunanira kwihangana afatiraho barasomana biratinda, rero reka bigere aho batangiye kwiyambura batwawe batungurwe no kubona Manzi ari kubareba,

Manzi yabarebye nk’uri kurota, agahinda karamwishe ahita yongera arisohokera aragenda, Allan yagaruye ubwenge ahita afata ishati yari yakuyemo agiye kugenda Ella ahita amubwira ngo reka twikomereze Manzi umwihorere,

Allan yamuhindukiranye n’urushyi rushyushye ahita amubwira ati wa ndaya we ubwo urumva nta soni ufite reba urishenyeye nanjye utandetse wibwiye ko ndamutse ntandukanye na Bankundiye ( uyu niwe mugore wa Allan ) nakugira umugore wa nkozi ya mabi we,

Ella yahise amubwira ngo ndamaze ubundi se wowe ninde ukubwiye ko nakwemera reba ukuntu usa nanjye undebe, Allan umujinya waramwishe ahita asohoka ajya kureba Manzi ngo amusobanurire uko byagenze.

Nyuma y’iminota mike Allan yabonye Manzi aho yarari arimo ariyahuza inzoga aramwegera arabanza amwambura za nzoga nyuma atangira kumubwira uko byagenze ariko Manzi yanze kumwumva ahubwo ashaka kurwana nawe ,

Ubwo Shadad hakuno nawe yumvise urusaku aza aje kureba ibyabaye asanga ni Manzi na Allan bari gutongana , Shadad yabajije uko byagenze Manzi ahita amubwira ngo kubona Allan ariwe ufata iya mbere mu kunca inyuma koko, nabifatiye sibyo nabwiwe,

Shadad yarumiwe, Allan yabasobanuriye uko ibintu byose byagenze arangije asaba imbabazi ko atari yabigambiriye, Shadad yafatanyije nawe kumusabira imbabazi kuko atari asanzwe amuziho ingeso nk’izo nuko Manzi ahita ababwira NGO mwumve mwese mbabwire ukuri kwanjye Njyewe Manzi sinzigera ....................................

Ese Manzi aremera kubabarira mukuru we Allan?

Ella se we biragenda bite, ubu urugo rwe n’urwa Allan ntarusenye ?

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru ?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO