Episode 14: Nasimbuye Kadogo ntacyo bitwaye, bitera amarira menshi Teta

Natuje akanya katari gato ndeba kubwirirwa ngo mburare mpfite amaboko, nta kundi nafashe envelope nerekeza ku muhanda mpaha ibyo mpaha ndagaruka, mpfatisha imbabura muri ayo masaha ntangira guteka ari nako ntekereza byinshi ku buzima nari ndimo iyo saha nuwo munota aho bugana.

Nakomeje kwibaza uko ejo nzabaho, natekereza uko naje nkibaza uko nzasubirayo, nareba imbere kure ngana nkabona igicuku.

Uko nahungizaga Imbabura natekerezaga umuryango wanjye utari uzi aho ndi kugeza iyo saha, nakwibuka za nzozi umutima ukansimbuka nkongera kwikanga.
Bitinze ibiryo byarahiye njya mu nzu kuzana ibyo naruriraho, nkigera yo natunguwe no gusanga Bily yiteretse icupa ry’ inzoga ndatungurwa cyane,

Bily-“Songa! Nanze kurikuzanira utetse ndavuga nti aho uzira urarisoma! Hhhhh!”
Njyewe-“None se….waje gusengera urisanzura kandi wambwiraga ko nta mafaranga ufite?”

Bily-“Hhhhh! Erega njyewe ndi umukiriya w’ imena, muri cartier baranzi bose, ntawe nabwira ngo ankope agacupa ngo yange kunkopa, ikibazo cyaba ibyo kurya naho kunywa nabo barabizi uwanze kunkopa ntabwo nsubirayo”
Njyewe-“Eeeeh!”

Nafashe ibyo mpfata njya kwarura ibiryo ndabizana dutangira kurya, gusa nakomezaga kwibaza byinshi kuri Bily ariko nkagarukira hafi, ngitekereza kumubaza amaherezo ye na Belinda ahita antanga,

Bily-“None se ko udafundura ririya cupa nakuzaniye ntabwo uyinywa nyinywere?”
Njyewe-“Yinywere nta kibazo Bily!”
Bily-“Hhhhh! Urakoze kunsuzugura ariko njyewe ntabwo nabikora, reka nyinywere nkuko ubintegetse!”

Njyewe-“Oya ntabwo ari ukugusuzugura Bro! Iyo amazi abaye make aharirwa nyir’ urugo, njyewe nta kibazo ibuka ko ejo hashize njye nagize amahirwe yo kubona aho ngasoma”

Bily-“Ariko ni nabyo wa mugani ni njyewe wari utahiwe!”
Turangije kurya…

Bily-“Ewana uzi guteka ariko ntabwo ari neza kabisa, uracyafite akazi gakomeye ko kubyiga, banza uzi guteka ibijumba n’ ibishyimbo n’ imyumbati naho umuceri wo ntawo uzi rwose burya napfuye kurya kuko nari nshonje”

Njyewe-“Pole Bily! Buriya ntako ntagize, wabimenye byo ntabwo namenyereye guteka ibindi bitari ibyo wavuze, no kubirya buriya murugo habaga ari ku munsi mukuru, nagerageje nanga ko tuburara”
Bily-“Wapi wapi niyo tuburara ahubwo”
Njyewe-“Ariko niba nanjye nagerageje, wowe utazi nuko mu isafuriya hasa,….”
Bily-“Eeeeh! Garukira aho, ahubwo nungutse igitekerezo”
Njyewe-“Ikihe gitekerezo?”

Bily-“Uriya Kadogo ko muhemba ibihumbi cumi na bitanu kukwezi akaza guteka kabiri ku munsi, nta wamwirukana ukajya uteka aho kugira ngo akomeze arye ay’ ubusa?”

Nacecetse akanya gato…ngize ngo nsubize,
Bily-“Oya niko bigomba kugenda, kugira ngo utangire umenye uko bateka ibiryo by’ abasirimu, ikindi kandi urumva niba tubana, ayo najyaga kumuhemba tuzajya tuyahahisha, kandi urabizi nta kintu cy’ amafaranga njya nkwaka”
Njyewe-“Bily! Urabizi uko njye nawe twamenyanye nuko twatangiye kubana ntabwo wari warabiteguye ahubwo byakubayeho nk’ umutwaro wagombaga kwirengera, ibyo uvuga ndumva aho biganisha, kuba ntarahembwa ngo tujye dufatanya ubuzima ntabwo byagakwiye gutuma ufata imyanzuro nkiyo”
Bily-“None se uwo mwanzuro urumva ari mubi Bro? Ntubifate nko kuba ntazi guteka nshaka kukugira umukozi….nako niko wabifashe ndabikubonamo”
Njyewe-“Kuri njyewe ntabwo nanze kuzajya nteka, ahubwo icyo mvuga nuko kuza kuba aha kwanjye bitahindura uko wari usanzwe ubayeho, niba ariwo mwanzuro wafashe nta kibazo nzajya mbikora, wa mugani nayo mafaranga wahaga Kadogo abe umusanzu wanjye wa buri kwezi”
Bily-“Kabisa aho ni sawa! Nakunze ko utajya ugorana buriya niyo mpamvu naguhaye kwisanzura hano, utandukanye n’ abandi basore benshi nzi baba bafunga umutwe utabwira ngo ateke mwirire ngo abyemere”
Njyewe-“Byose erega nta kigoye kirimo, ubuzima umuntu yisanzemo agomba kububamo acishije make, kuko iyo wihaye kubukomeza nabwo buragukomerera, nib anta kindi gushya wendaga kumbwira reka mbe ngiye kuryama ejo ni akazi”
Bily-“Harya ngo wanze kurisoma wangu? Ndyinywere?”
Njyewe-“Inywere rwose pe! Nywa ushire inyota wikopesheje ari uko wananiwe kwihangana kandi njye ntabwo nari nagera kuri urwo rwego”
Bily-“Hhhhhh! Uzarugeraho Bro! Uzarugeraho kabisa ujye ubura icupa ubure ibitotsi, Hhhhh!”
Nasize Bily muri salon njya kuryama, ngeze mu cyumba nicara ku gitanda ntangira kwibaza, mu gihe nari nkiri kuganiriza umutima numvishe Bily asa nuvugira kuri telephone, negera ku muryango ngo numve ibyo avuga,
Bily-“Kadogo se ntawe uri aho hafi mabuja?.....mubwire anzanire andi macupa abiri…….ndahita muha amafaranga mabuja nta ribi kabisa….nabanguke, Hhhhh! Umuntu aranywa!”
Nkyumva ayo magambo natangiye gukemanga ko Bily yaba yambeshye ntangira kumukeka amabinga, nkomeza guhagarara ku muryango nyuma y’ iminota mike Kadogo aba arakomanze.
Nakinguye buhoro ndomboka ndahengereza, mbona Kadogo ashyize amacupa ku meza, Bily akora mu mufuka akuramo inote ya bitanu aramuhereza,
Bily-“Harasakuka magana atanu, nawe uyabyinire sha Kado!”
Kadogo-“Urakoze Boss! Buriya twese turakwemera ntiwabyumva! Eeeh! Uri umuntu w’ umugabo bya hatali urarenze wowe urasengera ukaba umwe”
Uwo musore muto yakomeje gushima no gushimagiza Bily, nanjye mpina akagongo nsubira mu cyumba, iryo joro ntabwo nagohetse natangiye kwibaza uburyo nzakomeza kubana na Bily nari maze kubona neza ko ari uwo kwitondera.
Mu gitondo navuye mu rugo hakiri kare nerekeza ku kazi, uwo munsi wabaye mwiza ndetse nuwawukurikiye, namenyereye kujya ntaha ngateka nkuko nari nabyemereye Bily nk’ umusanzu wanjye wa buri kwezi.
Umunsi umwe akazi karangiye nafashe telephone yanjye mpamagara Teta nari maze iminsi ntabona, numvaga mukumbuye nifuza ko tuganira, telephone ye yakomeje gutinda isona, mu gihe nari ntangiye kurambirwa….
Teta-“Hello! Songa! Bite?”
Njyewe-“Ni sawa cyane Teta! Amakuru yawe? Umeze neza?”
Teta-“Yego meze neza ariko ndagukumbuye, uriya mukozi mushya bazanye yadutwaye amahirwe yo kubonana twari twifitiye”
Njyewe-“Wahora niki, hanyuma se tubonanye gute ko ngukumbuye bitavugwa?”
Teta-“Really?”
Njyewe-“Yes! Ndagukumbuye ni ukuri, ubyumve nk’ ukuri kwanjye, kandi ndifuza ko wabiha agaciro ukampa igisubizo gihumuriza uwahabye nkanjye kandi n’ Imana yaguha umugisha”
Teta yikije umutima ndabyumva hashize akanya arambwira,
Teta-“Nta kibazo Songa! Duhurire hehe se?”
Njyewe-“Waje kudusura se? Oya nako ntabwo twaba twisanzuye, niyo twahurira ku muhanda tukiyicarira mu kazu k’ abagenzi ntacyo byaba bitwaye, turi kumwe nta byicaro bitaba byiza”
Teta-“Ahubwo se waje mu rugo ko ari byo byiza?”
Njyewe-“Mu rugo iwanyu se?”
Teta-“Yego!”
Njyewe-“Ubwo se….Teta! Ndifuza ko tuganira njye nawe twenyine nta wundi, kandi iwanyu nabonye…..”
Teta-“N’ ubundi turaba turi twenyine Songa! Bakuru banjye baraba bagiye gusenga ntabwo bahari”
Njyewe-“Eeeh! Ok! Noneho reka nyaruke tuhahurire”
Teta-“Sawa nta kibazo ni kalibu cyane”
Nateye intambwe ndende nako ndakataza, uko nateraga intambwe niko numvaga ndi kugenda nsatira ibisubizo ndetse nkumva ndi kugenda nduhuka igisa n’ umutwaro nari nikoreye.
Bidatinze nageze kwa Teta ndakomanga hashize akanya nta muntu numva akingura, mu gihe nari nkuye telephone mu mufuka ngo muhamagare hari moto yamanutse iza aho nari ndi, yari Teta….nari nahamutanze.
Yavuye kuri moto yishyura umumotari aratambuka aramwenyura arampobera, nyuma y’ akanya gato mwumva mu gituza,
Teta-“Songa! Welcome! Umbabarire kuba unyakiye kandi ari wowe mushyitsi”
Njyewe-“Ntacyo bitwaye no kukwakira erega ni amahirwe nagiriwe nawe, wambaye neza cyane ni ukuri urarusha indabo zo kwa mansera”
Teta-“Oya sha wituma…”
Yabaye nkugira isoni arahindukira nibwo nabonye ko motari yatwawe, yari yavumbye ibiganiro kugeza naho yamwenyuraga,
Teta-“Ese moto! Ko wagumye aha nigeze nkubwira ko uransubizayo?”
Motari-“Eeeh! Nari nibagiwe mabuja, wowe nuwo musore uziko mwatuma umuntu yica akazi agataha nta n’ ibirayi by’ abana….?”
Motari yayikubise umugeri agenda atyo, Teta ahita akingura turinjira, dukomeza muri salon, ashyirira isakoshi ku ruhande yidunda mu ntebe,
Teta-“Ahwiiiii! Kalibu Songa”
Njyewe-“Urakoze cyane”
Teta-“Nkwakirize iki se?”
Njyewe-“Teta! Nta kindi cyanyura nko kunyakiriza amatwi yawe y’ umutima tukaganira nkavuga ukanyumva, ukavuga nkakumva, ayo yaba ari amazimano meza nataha nirahira”
Muri ako kanya Teta yahise yeguka maze andeba umwanya muto yongera kureba mu ntoki ze nziza ibi bifite icyo bivuze benshi murabizi,
Teta-“Songa! Ko nkubonamo ibisa nk’ agahinda aho wasanga hari icyabaye cyatumye wongera kwiheba?”
Njyewe-“Oya nta kwiheba ugihumeka, ahubwo….Teta! Tumaze iminsi tutabonana,ntabwo wari uheruka amakuru yanjye niyo mpamvu naguhamagaye ngo tuganire”
Teta-“Yego disi, muraho se wowe na Bily bimeze bite?”
Njyewe-“Teta! Uko bucya nuko bwira ya matela naryamyeho umunsi wa mbere nkaruhuka isigaye ihanda, ya mahirwe numvaga ko atabonwa na benshi yo kugira umuntu ukwitangira atakuzi nabonye ahari bishobora kuba ari inzozi”
Teta-“Uuuh? Songa! Bite? Byagenze bite?”
Njyewe-“Ubundi umuntu mubana musangira ubusa n’ ibishyitse aba ari uw’ agaciro gakomeye mu buzima, uwamugize kenshi aramwirahira, yazahirwa akibuka ko mwateranye intambwe, ubu koko nzirahira Bily wanze kunyizera agafata umwanzuro wo kundyarya kandi azi neza ko yemeye ko ngume iwe ariwe ubyishakiye?”
Teta-“Ngo…?”
Njyewe-“Byatangiye bwa mbere cya gihe njye nawe tujya gutegereza ko amasaha yicuma abavandimwe bawe bagataha nawe ukabona gutaha, ngeze mu rugo………”
Nakomeje kubwira Teta byose nk’ umwizerwa wandangiye aho ndambika umusaya….ngeze kukuba narasimbuye Kadogo Teta sinzi aho amarira menshi yavuye amushoka ku matama,
Njyewe-“Teta! Urijijwe niki? Urijijwe nuko ntaha ngateka? Oya sha wirira ubwo se ikibabaje muri byo niki?”
Teta-“Songa! Byose Bily azabyicuza sha buretse, ndabizi neza byose ari gukora si ukubura ubushobozi ahubwo ashaka kukunyunyuza nutwo wifitiye….”
Njyewe-“Oya nta bikomeye Teta! Ahubwo ikibazo nuko atambwiza ukuri ngo wenda menye ko hari ibyo nsabwa gutanga nubwo bataraduhemba ariko nazajya mpembwa nishyura”
Teta-“Ihangane Songa! Ejo rwose tuzarara duhembwe, ahubwo ugomba guhita uva kwa Bily niba yarakugize umukozi we, ako ufashe kose ukamuhereza wazisanga warabaye n’ umuzamu we”
Njyewe-“Teta! Niba bazaduhemba ejo Imana ishimwe, wenda wampfasha no kwaka uruhushya byibura rw’ umunsi umwe, ibyo kwimuka nkava kwa Bily sibyo nshyize imbere”
Teta-“Oya ugomba kuvayo Songa, ugomba kwimuka ugakodesha ahandi nawe ugatangira ubuzima bushya”
Nacecetse gato, nkomeza kwitegereza Teta, hashize akanya mubwira ntuje….
Njyewe-“Teta! Ubuzima bwose bugira isoko, uko nzabaho kose kwa Bily mu gihe ataransezerera ntacyo bintwaye nzihangana, gukodesha inzu nawe urabizi ukuntu zihenda, umushahara wanjye urawuzi wose wajya unsha mu ntoki ukomeza kwa nyir’ inzu, kandi hari icyo nifuza mbere ya byose Teta”
Teta-“Wifuza iki mbere ya byose Songa”
Muri ako kanya intekerezo zanjye zavuye aho zirigurukira, za nzozi narose ngashiguka nkabura amahoro nkicuza zingarukamo uko zakabaye………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 15 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi w’ejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Kaka

    iyi nkuru irababaje cyane pe. kandi iraryoshye ikora ku mutima courage eddy abasomyi turagutegereje

  • - Bandekebaproprotais

    Billy ndumva Atari umuntu mwiza, ntagitekerezo kizima yageza Ku muntu,

  • - mtg

    bjr, amatsiko yejo ambanye menshi pe. gusa byaba byiza songa abaye aretse nibura ukwezi kumwe akareba aho bigana ariko birasaba kwitonda kuko bily ashobora kumwubikaho urusyo.

  • - moses

    wawaaaaaaaa kagiye kubakeza teta na songa ni batubere abarimu bubuzima duhura nabwo bwaburi munsi sha.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO