Episode 14 ’You are Mine’: Umugore wa murumuna wanjye yansabye ko musoma ku ngufu cyangwa akamena amabanga yanjye

Manzi yavuze ko mu buzima bwe atazigera ababarira Ella na Allan yafashe bamuca inyuma, Ese byagenze bite ?

Nyuma Manzi yakomeje kwiyahuza inzoga, Allan na Shadad bakomeza kumubuza kuziyahuza gusa ababera ibamba,

Nyuma ataha n’uburakari bwinshi akigera hafi y’urugo aterwa n’umuntu atamenye amumenaho acide mumaso iramutwika cyane arahindana, arasakuza cyane abaturanyi baza gutabara (gusa ntitwamenye uwabikoze) bamwihutana kwa muganga.

Nyuma tubona maman wa Manzi aje kubitaro yiruka bamubwiyeko umuhungu we yahiye, akimukubita amaso yaraturitse ararira ati Mana yanjye koko ninde muntu wanyangirije umwana, Ubwo Manzi we bari bamuteye icyinya cyimusinziriza ameze nk’uwapfuye.

Ubwo abaganga bakoze uko bashoboye ngo Manzi yongere amere neza ariko ntabwo byari byoroshye na gato, ububabare bwari bumumereye nabi ariko ntakundi byarikugenda ikibazo yarafite nuko atigeze amenya uwamukoreye ubwo bugome, Nyuma bafashe umwanzuro wo mukubaga isura bakamuha indi.

kumuha indi sura byafashe ibyumweru nka bibiri kuko yari yitaweho n’abaganga babizobereye hasigaye ububabare ariko isura yo yariyarahindutse kuburyo utari kumenya ko ari Manzi ubwo iwabo bemeje ko bagomba kumutahana agakomeza kurwarira iwabo,ariko Manzi yarabambwiye ngo nibashake ahandi baba bamujyanye azahagume kugeza akize neza akabona kugaruka iwabo,

papa we yaramubwiye ati Manzi reka tukujyane mu rugo kugirango umugore wawe akubone ndetse abashe no kukwitaho.

Shadad yasubije papa wabo ngo Papa wimuhatira kuza mu rugo atarakira kuko uwamukoze biriya ashobora kongera akamukorera ibirenze mureke arwarire muri ya nzu yindi tumushakire uzajya umwitaho kuko Ella...atararangiza papa wabo amuca mw’ ijambo aravuga ngo ugiye kuvuga ko Ella ariwe wamukoreye ibi?

Shadad yaramubwiye ngo Oya sibyo naringiye kuvuga ariko reka Manzi azongere abonane na Ella yarakize neza wenda bizahita bimubera surprise, babyemeje gutyo Manzi bamujyanye kurwarira ahandi ubundi bamuha umukobwa wari umuforomo wo kuzajya amwitaho, uwo mukobwa yitwaga Bella, akaba mwiza cyane.

Ubwo uko iminsi yicumaga niko Manzi yatangiye kumererwa neza . Nyuma Manzi aza guhamagara Bella ,Bella yaraje amwicara iruhande
Bella : Manzi ubaye iki ko umpamagaye?

Manzi: ntakindi gitumye nguhamagara nagirango ngushimire ko wakomeje kunyitaho

Bella : nta mpamvu yo kunshimira kuko zari inshingano zanjye

Manzi: oya reka ngushimire kuko urabikwiye , wowe wanyitayeho uramfasha muri byose kandi ntaho wari unzi, ikindi wari unafite uburenganzira bwo kubyanga ariko wirengagije imvune zose kandi hari uwari ukwiye kubikora mu cyimbo cyawe ariko we ntiyigeze anyikoza na rimwe.

Bella : ese Manzi ubundi reka nkubaze , ufite umugore?

Manzi: ndamufite ariko meze nkutamugira

Bella : yoo nukwihangana,
bakomeje kuganira nuko Manzi aza kubwira Bella ko umunsi ukurikiyeho azataha akajya iwabo.

Ubwo tugarutse hakuno Angel yari amaze nawe gutora agatege ndetse atangira no kuzajya akora imirimo yo murugo dore ko kwicara ntakintu arigukora byamuryaga. Rimwe avuye mu gikoni yakubitanye na Manzi aje ariko ntabwo yabashije kumumenya nuko aragenda aramusuhuza amubaza uwo ariwe,

Manzi yakubise igitwenge ahita amubaza ngo Angel aka kanya waranyibagiwe koko? ninjye hahabababab uti sinjye Manzi se???, Angel yahise amubwira ariko ntukabeshye barangije barahoberana mbese byari ibyishimo,

Ella reka rero yinjire aho asange Angel na Manzi bariguhoberana,

arabitegereza ahite avuga mu mutima ngo wow mbonye ikizatuma utandukana na Shadad maze ahite aba uwanjye kugeza aho uzana abandi bagabo hano ibyo byose yabivugaga atamenye ko uwo ari umugabo we Manzi,

kuko isura ntabwo yarayizi yamuherukaga igihe yarafite ubushye ndetse ntibigeze bamubwirako azahindurirwa isura,
ubwo yahise ava aho ariko ba Angel ntibigeze bamubona ko yararaho.

Nuko nijoro tubona ababyeyi ba Manzi bose bishimye nyuma yo kubona ko yagarutse ndetse yaranakize, reka rero Shadad ahaguruke agiye kuryama akubitane na Ella, Ella ahite amukurura akaboko,

Ella : ariko Shad nanubu nturemera ko ngukunda?

Shadad : ariko ubwo ntiwasaze koko njye nakubwiye ko nkunda Angel ndekura rero nigendere

Ella : umva iryo zina sindishaka kuryumva umva rero nkubwire urahitamo kunsoma cyangwa ubyange uzarebe ibyo nzamukorera, amahitamo nayawe?Shadad yariyumvire arangije ........................................
Ese Ella ni uwuhe mugambi ateganya gukorera Angel ?
Manzi se azava ku izima ababarire Ella na Allan ?

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO