Episode 16: Sinorohewe: Uwo nakunze yatezwe umutego mutindi atabasha kwikuramo

Ubushize twagarukiye aho Willy yakoze mu gakapu akuramo amafoto, Ese yayahaye Noella ? Nabona Danny asomana na Funny biracura iki ?
Reka dukomeze.
Willy yakoze mu gakapu akuramo amafoto ayahereza Noella.
NOELLA:::(areba iya mbere) Mana
Nyagasani umfashe mbe ndi kurota pe
(areba ayandi agwa mukantu) Mana
koko kuberiki ibi arinjye bibaho gusa
WILLY:::humura abahungu bose ntituri
abahemu njye nzaguhoza amarira yose
watewe n’umuhungu w’indyarya.
NOELLA:::Ubwo c Willy aya mafoto
wayakuyehe?
WILLY:::arega njye nari mbizi nuko
nabikubwiraga ntunyumve, ibi rero
nabikoreye kugirango nawe wibonere
ukuri n’amaso yawe kuko bavuye inaha
ngo bagiye mu mahugurwa yakazi ku
gisenyi kandi ari muri week-end.
ese amahugurwa yakazi aba week-end
wigeze uyabona?
NOELLA:;;mbega umuhemu! ubwo c iyo
ambwiza ukuri ko atankunda koko
tuze kuri Danny we umubwiye ngo yitwa
Danny mwaserera kbs aba yibereye
hamwe na mama we nubwo
atamwibuka bakiri aho hari
abakomanze
Mama Danny:::karibu ntihafunze
(barinjira kumbe ni Funny nundi muntu
tutaramenya neza)
FUNNY::::murakoze mama! amakuru Ya
Danny se?
Mama Danny:::nibisanzwe
ntacyahindutse pe gusa Funny uyu
muntu muri kumwe sinamumenye?
FUNNY:::uyu ni muganga nzanye wo
kujya yita kuri Danny kandi nari
nkuzaniye n’umushahara wa Danny
w’ukwezi gushize
Mama Danny:::(ahobera FUNNY)
yooooo urakoze mwana wanjye kd
ngushimira uburyo utwitaho Danny
nakira nzabimubwira ndabizi
azabyishimira.
Tuze kuri Noella we ibintu
byaramucanze yabuze icyo yafata nicyo
yareka aha turi turi mu isoko aho Noella
yagiye guhahira arimo kugenda umuntu
amuturuka inyuma amupfuka mu maso
aramubwira ati: fora ninde?
NOELLA:::ubu koko DIANE wowe
urabona nayoberwa ijwi ryawe koko??
DIANE:::sha narinziko utamenya pe! none
se amakuru yawe sah? gusa
nukwihangana numvise ko Danny
arwaye.
NOELLA:::uranyihanganisha kubya
Danny c njye ndi Funny genda
wihanganishe Funny.
DIANE:::ngo Funny uwo c kandi we aje
ute??
NOELLA:::uyu niwe uwubanye na Danny
(akura amafoto mu gakapu
aramuhereza) akira irebere nawe njye
narumiwe
DIANE:::(areba ifoto yambere
aratangara) egoko Mana uyu ni Danny
nzi cyangwa???
NOELLA:::niwe ntawundi kandi ubu ujye
wirinda kumbaza ibye
DIANNE:::none c wafashe ikihe
cyemezo?
NOELLA:::sh ubu ndikugeragerageza
gukunda Willy nubwo bitoroshye ariko
biraza gahoro gahoro
Tuze kuri willy n’inshuti ye Frank
baraganira
FRANK:;;mbwira rero ngo yamaze
kubona ariya mafoto bigenda ute??
WILLY:::sh yabaye nkumusazi gusa uyu
mutego wo nawucika ntamutunze
azigendere
FRANK:::icyo nakubwira nuko amahirwe
yumugabo aza rimwe mu buzima rero
nawe aya niyo mahirwe yawe kuko
Danny nakira azabatamaza byose bipfe
WILLY:::sh uziko aribyo koko!!
tuze kuri Funny uyu we urukundo
nubugome byaramusahije kbs aha
yicaye muri office aratekereza ubundi
afata phone arahamagara gusa ntituzi
ngo ahamagaye nde.
FUNNY:::allo James(kumbe ahamagaye
james inshuti ya Danny ikomeye)
JAMES:::ngwino hano mu biro
ndagukeneye
Aha turi turabona NOELLA kuri phone
NOELLA:::yego Willy
WILLY:::umezute mwamikazi
NOELLA:::genda sh uri numwana mubi
ubwo c ko wari watinze kumpamagara?
WILLY:::imyiteguro se uyigezehe njye
kuva wambwira ko icyifuzo cyanjye
wacyemeye imyiteguro narayirangije
umbwiye ngo tubane ejo nabyemera pe
NOELLA:::ariko sh urasetsa
Tugaruke kuri Funny na James
baracyaganira
FUNNY:::James ndakeka twaganiriye
byinshi kd nubikora nkuko wabimbwiye
nanjye nzagushakira akazi gakomeye
hano kandi sinshaka ko uzagira umuntu
ubwira ibyaya mafoto nkweretse
ni ibanga.
JAMES:::nzabikora kandi neza
(ntituzivibyo basezeranye gusa turaje
tubimenye)
tuze kwa NOELLA yicaye hamwe na
papa we na mama we
NOELLA:::nahubundi nibyo nahereye
kare mbabwira nabonye gukomeza
kubabaza ababyeyi banjye ntacyo
bimaze niyo mpamvu nemeye kuzabera
Willy umufasha
Papa we:::erega icyo nicyo cyemezo
kizima kuko natwe ntakibi tukwifuriza
mama we:::ni byiza ahubwo nukubwira
kwa Paul bakihutisha imyiteguro
Tuze kuri willy nkuko mubizi we
ntajya Abura imipango yubugome ari
kumwe na FRANK inshuti ye magara
FRANK:::noneho se untumyeho ngo
umbwire iki?
WILLY:::sha ni inzozi mbi kuko narose
kakabwa ngo ni Danny kakize sh kandi
ntararongora Noella.
FRANK:::sinakubwiye ngo amahirwe
y’umugabo aza rimwe mu buzima ubwo
nagucika kwa heri! none ufite mupango
ki?
WILLY::sh umupango mfite ubu ho
urakomeye
FRANK:::wumbwire nyine?
WILLY:::urazi ko Noella ataragera kunzu
yanjye ngiye kuzamubwira tujyaneyo
ubundi nitugera yo tuganire najya
gutaha mwangire musabe turyamane
niyanga nzabikora kungufu ariko
mbikore.
Nimara kubikora azaba yabaye
madamu nidushake tuzahite twibanira
nzamuha wamuti usinziriza awunywe
muri fanta nzamuha azakanguka
hashize iminsi ibiri asange yarabaye
umugore wanjye
FRANK:::(amuha umukono)koraha uri
umuntu wumugabo kuko niyo ka
DANNY kakira kagasanga afite inda
yawe biba byarangiye.
WILLY:::ahubwo reka mpite
muhamagara(akura phone mumufuka
ahamagara NOELLA)
NOELLA:::Allo Willy
WILLY:::bite chr
NOELLA:::ni byiza! wowe Se?
WILLY:::nanjye ni byiza gusa harakantu
nashakaga kugusaba
NOELLA:::mbwira ndakumva
WILLY:::ubwo ubona bitababaje kuba
tugiye kubana utazi inzu yawe?
nashakaga ko ejo nimugoroba wawaza
nkajya kuyikwereka.
NOELLA:::yoo ni byiza nanjye
nabyifuzaga nzaza
tuze kwa DANNY muganga yagerageje
kumwereka ibintu byinshi birimo
amafoto ye imyenda ye nibindi byinshi
gusa biba ibyubusa.
Tuze ku munsi wakurikiyeho ari
mu masaaha y’umugoroba turabona
NOELLA na WILLY mu nzira
NOELLA:::gusa willy sintinda pe
WILLY:::icyo nifuza nuko wamenya
ahagiye kuba iwawe.
NOELLA:::ntabwo turagerayo?
WILLY:::dore niyi nzu tugeze ho ahubwo
fata imfunguzo wifungurire inzu ni iyawe
NOELLA afata imfunguzo arafungura
maze....................
Ese Noella arabasha kwikura mu menyo ya Willy ?
Azabasha gusimbuka umutego ukomeye yatezwe ?
NTUZACIKWE N’IBICE BIKURIKIRA BY’IYI NKURU