Episode 17: Imana iracyandinze nubwo ibibazo mu rukundo bikomeje kwisukiranya

Ubushize twagarukiye aho Willy yari yapangiye umutego Noella kugirango amusinzirize amusambanye ku gahato bimuviremo kumubera umugore.
Ese byagenze bite ? Reka dukomeze.
NOELLA akimara gufungura umuryango
telephone ye ihita isona
WILLY:::ninde uguhamagaye
NOELLA:::sha ni papa ahubwo reka
nitabe
NOELLA:::Allo papa!
PAPA WE:::umva Noella ihute hano
ku bitaro mama wawe ararwaye
WILLY:::kuhindutse ubaye iki?
NOELLA:::sh nahubutaha mama
ararwaye bamujyanye ku bitaro ngiye
kumureba(ahita asubirayo)
WILLY:::(asigaye wenyine) ariko Mana
kuberiki ndigupanga gahunda zose
ntizicemo koko, ariko aribeshya nzana
bikora.
Tuze ku bitaro NOELLA yahageze
atarwambaye ahita ahasanga papa we
NOELLA:::papa mama amerewe ute?
PAPA WE:::humura ntabwo ari kibazo
gikomeye
NOELLA:::papa nari nagize ubwoba.
Tuze kuri James na Funny baraganira
FUNNY:::none ngo bimezute?
JAMES:::sh ibintu byose birikugenda
uko ubyifuza kuko kugeza ubu Noella ari
gupanga gushyingiranwa na Willy
FUNNY:::uravugisha ukuri James
JAMES:::nukuri kuzuye
tuve kui rabo tujye kuri Willy na Frank
WILLY:::sh nari namwemeje neza ngiye
kugera ku mugambi wanjye amaze no
gufungura umuryango papa we ahita
amuhamagara amubwirako mama we
bamujyanye kwa muganga ko agomba
kuhagera byihutirwa.
FRANK:::sha yaguciye mu myanya
y’intoki kabisa
tugaruke ku bitaro aho Noella ari
kumwe na mama we
mama we:::humura mwana wanjye
muganga amaze kumbwira ko turataha
mu kanya gato
NOELLA:::yego mama kandi nizeye ko
uramera neza.
tuze kuri Willy na Papa we
Papa Willy:::mwana wanjye ejo nzajya
kuvugana na sobukwe Paul turebe igihe
muzagira gusezerana mu murenge
(mariage civile)
WULLY:::nibyo papa nanjye ncaka ko
ibintu bikorwa vuba bikava mu nzira
nkabona gutuza
tuvuye hakurya tugaruka hakuno Noella
yakiriye phone kuva kwa Willy
NOELLA:::karame Willy
WILLY:::bite Noe
NOELLA:::ni byiza sha
WILLY:::nashakaga kukumenyesha ko
ejo papa wanjye azaza aho kureba
ababyeyi bawe ngo bavugane umunsi
twazasezeranaho mu murenge.
NOELLA:::sawa ntaribi
tuve kurabo tuze kuri mama Danny
arikumwe na Danny
DANNY:::none c mama ko mwambwiye
ngo nitwa Danny nkabyemera none papa
abahe? ko ntamubona
Mama Danny:::humura mwana wanjye
nzabikubwira vuba aha!
aha turi ahantu hasa nahatuje
turahabona umukobwa usa nutegereje
undi muntu mukureba neza kumbe ni
Noella arareba ku saaha, akiri aho
harumusore winjiye Noella arahaguruka
NOELLA:::James ko watinze?
(barasuhuzanya)
JAMES:::hari utuntu nari ndimo
gutunganya kd sintinda hano.ese uje
kuntumira mu bukwe bwawe?
NOELLA:::ninde wabikubwiye
JAMES:::arega niyendeye nyina mu
gasozi yaramenyekanye
NOELLA:::ese ko uvuga nabi koko?
JAMES:::ntavuga nabi se ubwo Danny
nagira Imana agakira uzareba ute
nubuhemu bwo kubona arwaye
ugashaka undi mugabo?
NOELLA:::ariko nanjye sinjye kuko niwe
wabitangiye
JAMES:::gute c??
NOELLA:::(Afata ya ma photo ya Danny
arayamwereka) enda nawe irebere
JAMES:::(ayabonye arikanga kuko
yibutse ayandi ma photo Funny
yamweretse ya NOELLA na WILLY ahita
yumvako harimo akantu gusa yanga
kugira icyo atangariza Noella)
NOELLA:::ko wikanze? gusa ndizerako
umenye impamvu ngiye gukora biriya
JAMES:::gusa ndumiwe Danny na Funny
mu gitanda kimwe??
gusa yanze kugira
icyo atangaza ataramenya ukuri kuzuye.
Tuze kwa Noella hari uwahageraga
kumbe ni se wa WILLY arinjira
arasuhuza aricara
KAMANZI:::iminsi myinshi tutabonana
PAUL:::byo hari hashize agahe abandi
ko badakoma byagenzute?
KAMANZI:::bagiye mu mirimo
PAUL:::narinje hano ngo tuganire
kwitariki abana bacu bazagira
gusezerana mu murenge nyuma
bakazasezerana muri kiliziya.gusa
numvaga twabigira vuba bikava mu
nzira
PAUL:::nanjye niko nabyifuzaga ubwo
tubonye uriya mukobwa atwemereye
ahubwo ku bwanjye nifuza ko twabikora
mu cyumweru gitaha nko kuwa gatatu
PAUL:::ndumva twahita tujya gutanga
gahunda ku murenge bakabashyira
kubandi bazasezerana.
Tugaruke kuri JAMES na FUNNY
barikumwe baganira
JAMES::: boss nshaka kumenya
imipango wowe na WILLY muri gupanga
kandi umbwire neza ntacyo unca
iruhande.umbwire n’impamvu wifotoje
wowe na Danny muryamanye
ukayanyanyagiza muri rubanda
FUNNY:::ese wakirirwa umbaza
impamvu nuko nkunda Danny na Willy
agakunda Noella. ibyo rero
ntiwabitindaho
JAMES::;ubwo se urwo ni urukundo cg
nubugome?
FUNNY:::umva rero nguhe gasopo kuba
ari wowe umenye ukuri nimbyumva
hanze uzamenye ko nawe utazaba mu
zima
tuze kuba kundana bari ahantu heza
nkabantu bafite agafaranga
WILLY::ubwo ibyuzakenera ndaguha
amafaranga ujye kubigura
NOELLA:::imodoka c tuzakoresha
WILLY::::ntuzigireho ikibazo narangije
kuzikodesha ndetse na salle
tuziyakiriramo
Tuze kuri muganga wa Danny we ntacyo
aba atakoze ngo Danny yibuke ariko
bikaba iby’ubusa
Burya ngo nta joro ridacya nta n’imvura
idahita umunsi willy yifuje mu mateka
ye warageze mbega ngo barabyambarira
willy mu kote ryiza na Noella mukanzu
itukura ndende willy arikujya amureba
akamwenyura
Bidatinze umuyobozi yarinjiye abasaba
gufata ku drapo akabasomera
amagambo basubiramo barangije
hakurikiraho igihe cyo gusinya ko
bemeye kubana nk’umugabo n’umugore
WILLY afata ikaramu arasinya na
NOELLA afata
ikaramu.........................................................next
Ese byagenze bite, Willy koko yaba agiye kwegukana Noella cyangwa arisubiraho ?
Ese Danny azagarura ubwenge bwibutsa ryari ? namenya aya makuru bizagenda bite ?
NTUZACIKWE N’IBICE BIKURIKIRA BY’IYI NKURU