Episode 18: Byabaye ibindi njye na Billy dufatana mu mashati

Billy-“Nyine nagiye gushaka ba bakobwa….nako za ndaya ndazibura, nishyura abasore babiri ngo bazinshakire, na nubu baracyashaka, nishyuye n’ ideni nari mfite muri ya mafaranga yawe hasigara make uraba wihanganye nubundi tuyamare, burya ngo urondereza ubuza bukimara”

Njyewe-“Yebababa weee! Ntibishoka! Ibyo umbwira n’ ibiki Billy! Oya…oya….Sinshobora kubyumva na gato, ngo…ngo ?”

Billy-“Eeeeh! Utangiye kwirakaza wowe? Utangiye kunkurura ushaka no kunkubita? Eee! Songa! Uratinyuka ukampfata mu mashati?”

Njyewe-“Billy! Sinkurekuza ugomba kuyampa yose uko yakabaye utavuye hano! Ibyo byo ubyumve”

Billy-“Ndavuze ngo ndekura cyangwa njye nawe turwane noneho turangizanye birangire?”

Mu gihe twari tugifatanye umwe avuga aye hari umusore umwe nari nabonye mubo bari bari bicaranye kuri ya meza basangira wahise ahahinguka,

We-“Murekurane, murekurane, bimeze bite hano? Nakomeje kubahangaho ijisho mbona mumeze nk’ abashaka kurwana, habaye ikihe kibazo?”

Billy-“Suyu muswa ushaka kunzamuraho intugu yiyibagije ko ari njye mugize?”

Wa musore yahise anjyana ku ruhande, Billy nawe asigara yitotomba avuga cyane akubita igipfunsi mu ntoki.

Twigiye hirya gato wa musore arambwira,

We-“None se wangu bite ko mushaka kurwana? Ahubwo se Billy murabana koko nkuko yabitubwiye?”

Njyewe-“Ndeka! Ndeka ahubwo nkubu uba ubyitambitse mo ute? Ntuzi icyo twapfuye uraza utwitambikamo hagati gusa? Ubu se ko anshitse akaba asubiye gutagaguza igeno ryanjye…..”

We-“Uuuh? Nyamara wa mugani urababaye? Reka dusohoke gato tujye hanze umbwire neza”

Twasohotse ntabishaka, nagendaga nseta ibirenge mpindukira ndeba aho Billy yari yicaye, numva abwira cyane abandi basore bari bari kumwe uburyo ndi umuturage yatoye none nkaba nshaka kumuzamuraho intugu, ndabyibuka neza nasohotse numva ijambo ngo….

Billy-“Tokaa wewe murezi!”

Tugeze hanze wa musore yatangiye kumbaza uko bigenze ariko umuntu nari mbonye bwa mbere ntabwo nari gupfa kumubwira ibyanjye, natekereje kandi ko yaba ari inshuti ya Billy nkaba ngiye gucurangira abahetsi, mpita munyuraho ngenda nihuta nsubira kwa Billy.

Nagezeyo umujinya ari wose, nzenguruka ahantu hose nshaka ikintu cy’ agaciro nafata ngo ngitware gusa nyuma y’ igihe kitari gito nabuze amahoro telephone yanjye yarasonnye, nta wundi yari Teta.

Nakanze yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello! Teta! Ndeka nataye umutwe byanshanze noneho aho bigeze ngiye gukoresha imbaraga”

Teta-“Ariko se Mana yanjye koko ibi ni ibiki?”

Njyewe-“Ibaze nawe Teta! Ibaze ko Billy ampamagaye ngo njye kumureba nkagira ngo ni ikindi naho yari antumiye aho ari gusengerera inshuti ze mu mafaranga yanjye?”

Teta-“Oya…oya urabeshya wee?”

Njyewe-“Teta! Wumve ko nagerageje kumushyira ku ruhande ngo mubaze nitonze akandusha uburakari bakadukiza twenda kurwana hasi hejuru”

Teta-“Oya Songa! Ibyo se koko byabaye?”

Njyewe-“Teta! Kwihangana birananiye, iryo wavuze rigiye gutaha, ngiye kuva aha kandi simpava gutyo gusa, ndareba ikintu cy’ agaciro nanjye ngitware kandi sinzahomba”

Teta-“Ibi ni ibiki bimbayeho koko Mana yanjye? Byose ni njyewe ariko ubundi kuki naguhaye nkaguha Billy? Songa! Mbabarira byose ni njye, ntabwo nari nzi ko bizagera aha….”

Njyewe-“Ibyabaye byarabaye nta mpamvu yo kurira Teta! Ahubwo nsohore intebe cyangwa ibitanda nka bibiri?”

Teta-“Mbabarira ndakwinginze wibikora ahubwo niba ari amafaranga ndayaguha ariko udafata uwo mwanzuro ndakwinginze, usibye no kuba bagufata nk’ umujura ni njyewe bakubaza kuko ari njye wakuzanye aho”

Njyewe-“Teta! Ibyo uvuga urivugira, ntako ntihanganye ariko kuri iyi saha ntabwo niteguye guca bugufi nanone, kuko nabonye ko uca bugufi imbere y’ umuntu akarenga akagukandagira byarimba akagusiribanga, reka nanjye mwene nde mwereke ko ntashobora guhebera urwaje”

Teta-“Songa! Mbabarira ndakwinginze….”

Teta yakomeje gutakamba ansaba gutuza ndetse yirengera byose, umujinya nari mpfite uvamo agahinda, nicara aho nari ngeze nzenguruka mu nzu yose, ikiniga kinganza numva Teta ahogora kubera njyewe.

Ndi kumva amarira ya Teta Muri ako kanya natangiye kwishinja amakosa, ntangira kumva ko ari njye wamubereye umutwaro, ndigaya ntangira kumva ntari nkwiriye kwigaba ngo nze gushaka ubuzima mbera abandi umutwaro.

Mu gihe nari ngicecetse numvise Teta akiri kuri telephone, n’ ikiniga yongera kumbwira,

Teta-“Songa! Nkikubona nakubonyemo intwari y’ ubuzima, numvaga ko nkuko nakubonye uhigika abandi ngo ugere imbere nkibuka musaza wanjye….numva ko ndamutse nguhaye amahirwe wazusa ikivi cye,

Musaza wanjye ntabwo yari yarigeze ahemuka, nta mujinya muziho, yari azi kwihangana, yumviraga uwamugiraga inama kandi akihanganira ingeso z’ abandi bigatuma agira inshuti nyinshi,

Songa! Ntawe urambwirwa kwihangana, nta kwihangana gake bibaho, binyemerere maze utuze, uryamire amajanja ejo uzindukire aha nguha amafaranga yawe Billy yatwaye njyewe ndemera guhomba ariko birangire"

Njyewe-“Teta! Ntabwo nakwemera kukurya iminsi, ahubwo reka nshake uko nava hano hantu”

Teta-“Urahava se ujye hehe Songa?”

Njyewe-“Ntabwo mpazi ariko ndagiye Imana niyo izamenyera byose, aho kugira ngo ndwane na Billy ibyo yankoreye nibyo wankoreye bihinduke zeru naca akayira kanjye ntabwo nifuza gusiga umugayo”

Teta-“Songa! Ndakwinginze ihangane iri joro ryonyine, ndabikwijeje ejo ni tubonana byose bizakemuka kandi uzongera ubone indi nzira nshya, wikwiheba, winanirwa shikama wipfa n’ umuntu ibyo waje usanga kandi wasiga isaha ku isaha”

Muri ako kanya Teta amaze kumbwira ayo magambo umutima wanjye waratuje, aho nari ndi narawikije maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Imana iguhe umugisha, ndahamya neza ko ku isi y’ Imana ntawe nkawe, urakoze sinzi ikindi navuga”

Teta yikije umutima ubugira gatatu, ako kanya telephone ye ihita yikupa, aho nari nicaye ndahaguruka nshyira ibintu ku murongo nari nasambaguje ubundi njya mu cyumba ndirambika dore ko nari ntegereje ko Boss…nako Billy ataha.

Nasinziraga gato nkongera gushiguka, bigeze nka saa kumi z’ ijoro ndabyuka njya kureba niba wenda yaba yakomanze akambura, nzenguruka hanze hose ndamubura, ndongera nsubira mu nzu.

Nongeye gukanguka saa kumi nimwe nanone ndasohoka ntangira kwibaza uko byaba byamugendekeye, burya umuntu n’ umuntu niyo waba wanduranyije n’ umuntu bigeze hehe ntabwo wamubura ngo utuze.

Nahise nsubira mu cyumba mfata telephone ndeba nimero ye, mu kuyihamagara ariko yanga gucamo.

Natangiye kwibaza byinshi, ntangira gutekereza ko igikuba cyaba cyacitse bigatinda kungeraho, niko guhita mpamagara Teta ngo mubwire ibyabaye.

Yanyitabye vuba,

Teta-“Hello! Songa waramutse neza?"

Njyewe-“Wapi wapi nta gutuza ntako, uzi ko Billy iri joro atigeze ataha?”

Teta-“Mana yanjye weeee! Ariko se ibi ni ibiki? Ngo Billy ntabwo yigeze ataha?”

Njyewe-“Ntabwo yigeze ataha kandi na nimero ye ntabwo iri gucamo”

Teta-“Ahwiiiii! Tubigenje gute? Umva ko twigenje noneho ubu dukoze iki koko? Ahubwo se ubu niba hari uwamuhohoteye ntibiragukoraho ko ari wowe mwashondanye ejo mushaka kurwana?”

Njyewe-“Mbigize nte se ubu Teta?”

Teta-“Songa! Nyarukira ku kabari aho wamusize ejo ubaze amakuru, ibyo ari byo byose barayaguha nibatayaguha kandi uhite ujya kuri police ubabwire ko wabuze umuntu mubana, batangire iperereza”

Njyewe-“Sawa reka mpite ngenda ahubwo”

Nakupye telephone nirukira mu cyumba, nambara vuba nshyiramo inkweto ndakinga feri ya mbere yari kuri ka kabari, aho nari naraye nsize Billy na bagenzi be.

Nabaye nkigera mu ntera nto ngo mpagere mbona abantu benshi bashungeye, imodoka n’ amatoto biparitse, umutima uransimbuka mbona neza ko habaye ikintu kidasanzwe, ntangira guseta ibirenge, intege zicika numva………………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 19 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi w’ ejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Diella

    Ndumva bikaze da.ariko twizereko boss azogira imbabazi

  • - Bemeriki

    Billy ntiyoroshye arko iminsi izamwigisha yige kubana neza nabandi peeee ndaho songa nta keza ka bily imuka umuve iruhand

  • - Elie Le Petit

    nakabona ibigeragezo muri iyisi y'Imana,nawe urarengewe pe

  • - Egide

    Ntabe ari Billy wakoze impanuka data we!

  • - mtg

    Disi wasanga Billy kugenda byamunaniye akiryamira kumuhanda cg bakaba bamuginze. Gusa nuba yahohotewe na songa biramugiraho ingaruka kuko ijoro ryakeye mwashwaniye muruhame so witegure rero kukibazwa hageretseho nigifungo kugirango hakorwe iperereza

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO