Episode 18: Umukobwa nakunze yiyemeje kubenga umusore wamushukaga amazi yararenze inkombe

Ubushize duherukana Willy amaze guha ikaramu Noella ngo asinye ko babaye umugabo n’umugore imbere y’amategeko.
Ese byagenze bite ? Reka dukomeze
NOELLA afata ikaramu agiye gusinya telephone ye yakira ubutumwa bugufi abanza kubusoma amaze kubusoma ahita arambika ikaramu hasi areba willy aramubwirango Nyumva neza wa mugome we ngo ni Willy sinzapfa mbaye umugore wawe!
mbega abaraho bose ngo barahera mu rujijo ,mbega Willy ngo arabura aho akwirwa dore message Noella yakiriye uko yari yanditse:::
’’Kuri Noella burya nta muntu uba mubi cg ngo akore ibibi abishaka ahubwo iby’isi n’abisi nibyo bihindura umuntu mubi nakoze byinshi ndwanya urukundo rwawe na Danny gusa nahoze iteka ndwana n’umutima nubwo mbikubwiye amazi yarenze inkombe ariko niba ufite icyo wahindura kubyo ugiye gukora bihagarike ntuhemukire Danny kuko aragukunda amafato wabonye ni umupango wa WILLY na FUNNY ku bindi birenzeho nzakubwira uko tuzabonana.(ese ubu butumwa buturutse he? turaza kuhamenya)
NOELLA:::atangira gusohoka WILLY aramukurura.
WILLY:::enda sinya hano nikomvuze
NOELLA:::nakubwiye ko ntabyo nsinya kandi ni uburenganzira bwanjye
UMUYOBOZI:::umva Willy hano ntabwo dusinyisha umuntu ku ngufu mugende nimuhuza ibyo mutari kumvikanaho muzagaruka tubasezeranye
WILLY:::Noella ibi ukoze uzabyicuza ubuzima bwawe bwose
NOELLA:::nubwo napfa ariko ntabanye ni ntare ngo ni WILLY
WILLY asohokana umujinya mwinshi Frank aramukurikira binjira mu modoka atwara yiruka cyane nkuri kwiyahura.
Tuze ku babyeyi ba NOELLA bo bumiwe neza neza babuze icyo bakora nicyo bareka begera Noella
Papa we::: niko muko urabona igisebo uduteye muri rubanda?
NOELLA:::papa ibyo ntacyo bimbwiye nko kunshyingira uriya mugome ngo ni WILLY
Papa we:::(amukubita urushyi rwiza mu matama) ngo ntacyo bikubwiye wa mushenzi we nukuntu unsebeje?
Mama Noella:::aradusebeje ariko wimukubitira hano menya ko ari ku murenge bagufunga.
Papa Noella:::nashaka nkafungwa ariko ntareba iri shyano ngo ni Noella yo kagwe ku gasi. sha ariko urambona aho burakera
Tuze kuri Willy yiyahuje inzoga kuburyo no kwigenza atabishobora FRANK arikugenda amurandase
WILLY:::Mana we!!!!!!!!!!mbega ngo ndaseba umushenzikazi anyangire imbere y’imbaga ingana n’umusenyi?
FRANK:::oya tuza byiyibagize byarangiye
WILLY:::ngo byarangiye ahubwo iri niryo tangiriro,umuntu wese ufite aho ahuriye na Danny,ufite aho ahuriye na Noella usibye Noella niwe nzareka kuko we azanaba umugore wanjye ari muzima cg ari umupfu ndetse nufite aho ahuriye na cya gikobwa ngo ni Funny wese ndamwica.
Tuze kuri NOELLA yabonye umujinya ise afite abona atataha iwabo ahitamo kujya kwa Nyirasenge agezeyo arakomanga nyirasenge aza gukungura
Nyirasenge:::niko wa habara we uje gukoriki aya masaha wanze gusanga umugabo wawe??
NOELLA:::nukuri muncumbikire kuko nabonye papa afite umujinya mwinshi yanyica
Nyirasenge:::yashaka akakwica ubundi umaze iki si ugusebya umuryango wacu gusa ndavuze ngo mbare kabiri wamviriye mu mbuga.
NOELLA biramuyobera dore ko bwari bumaze no kwira afata phone haruwo yahamagaye
NOELLA:::Sha Dianne (kumbe ahamagaye incuti ye Dianne) mbabarira nze uncumbikire kuko nabuze aho ndara
DIANNE:::ubwo c wakirirwa unsaba imbabazi zo kurara hano ahubwo ngwino kandi ibyo wakoze ntiwicire urubanza
Tuze kwa Danny mama we na James bari kuganira
JAMES:::naho
ubundi ngo NOELLA yanze gusinya da
Mama DANNY:::njye ndi kumva byambereye urujijo
JAMES:::nanjye ndi kwibaza impamvu yabimuteye ikanyobera
BUKEYE BWAHO
tuzindukiye kwa Willy arikumwe na Frank
WILLY:::afata phone ashyiramo nimero ya FUNNY akanda yes icamo
FUNNY:::karame Willy! ese ko utantumiye kandi nubwo ntahageze nizereko byaciyemo
WILLY:::ziba wa mushenzikazi we. menya ko uko wangambaniye ari nako wagambaniye ubuzima bwawe kuko iminsi usigaje kuba ku isi ndayibarira ku ntoki
FUNNY:::iby’uvuga se kandi nibiki ko ntabyumva
WILLY:::umva nkubwire wagakobwa we ikipe uri gukina nayo ntabwo uyizi(ahita akupa)
Tuze kuri NOELLA na DIANNE
DIANNE:::nine c iyo nimero ntabwo wigeze umenya nyirayo
NOELLA:::oya sh ndi no kuyihamagara nticemo
DIANNE:::none c kuki wizeye amakuru y’umuntu utazi yaba aruwashatse kukwicira ubukwe
NOELLA:::yaba yakoze gusa sha yampumuye amaso kuko nabonye ko nanjye nari mpubutse narikurindira igihe Danny azakirira nkabanza kumva igisubizo ampa gusa sha iyunarebye aya mafoto yose ubona Danny yarasaga nusinziriye
Tugaruke kuri FUNNY na James basa nabari gutongana
FUNNY:::nkubwije ukuri ninjye nawe twari tubizi none rero Willy aranyica ariko nawe singusiga uri muzima
JAMES:::nukuri ndarahira mu izina ry’IMANA ntamuntu nabibwiye habe numwe
FUNNY:::mva mu maso ube ugiye gusezera umuryango wawe
Tuze aho NOELLA yibereye kwa DIANNE yakiriye phone y’umuntu tutazi
NOELLA:::allo muri bande?
Undi:::: ni wamuntu wakuburiye nshaka ko tubonana vuba nkagira icyo nkubwira isaaha ni 16:30 turahurira mu gakinjiro ku ibarizo uze wenyine udakora ikosa ryo kuzana nundi njye ndakuzi ndahita nkubona.
Tuze ahantu hamwe mu kizu gishaje bisa nkaho kitabamo abantu
Willy yarinjiye asangamo abandi bagabo batatu
WILLY:::ndabona mutishe gahunda kandi nizeyeko akazi ko kwica mukamenyereye
(basubiriza icyarimwe ati yes boss)
WILLY::: mubanze mufate amafaranga ndaba mbahaye 1/2 ikindi nzakibaha murangije akazi mwumve rero uru rutonde mubona nta muntu ururiho nshaka ko asigara ari muzima handitseho naho muzajya mubasanga
uwa mbere mugomba kwica ni............................
Ese Willy abantu yiyemeje kwica ni ba nde ?
Ese bizamuhira ?
Amaherezo ya Danny ni ayahe ? Ese azongera kubona ubwenge bwibutsa ?
NTUZACIKWE N’IBICE BIKURIKIRA BY’IYI NKURU ’Imbaraga z’URUKUNDO’