Episode 19: Kuri gereza Billy ati: “Nanjye si njye”

Nabaye nkigera mu ntera nto mbona abantu benshi bashungeye, imodoka n’ amamoto aparitse, umutima uransimbuka mbona ko habaye ikintu kidasanzwe, ntangira guseta ibirenge, intege zicika numva.

Nakomeje imbere gato kuri ka kabari aho nari nasize Billy mu ijoro ryabanjirije icyo gitondo, nkigera aho abantu benshi bari bari bashungeye natunguwe kandi nikanga no kubona ibirahuri by’amadirishya n’ urugi byamenetse, hasaga nk’ ahantu haraye habaye imvururu.

Nakomeje guca mu bantu ngo nitegereze neza, sinzi uko nabonye ishati yari irambitse hasi, isa nabi cyane, mu kwitegereza neza…yari ishati Billy yari yambaye muri iryo joro.

Nahise nsha mu bantu ngo nyitore ariko umugabo umwe wari uri aho hafi ahita ampfata,

We-“Urajya hehe wowe? Njyewe nshinzwe umutekano muri aka kabari, bantegetse ko nta muntu ugomba kwinjira aha ngo adasibanganya ibimenyetso”

Njyewe-“Mbabarira Muze! Iyi shati ndayizi n’ umuntu wari uyambaye ndamuzi”

We-“Uramuzi? Umuzi hehe? Ahubwo se wowe ntabwo wari uri kumwe nabo?”

Njyewe-“Ashwi daa! Ntabwo nari mpari”

We-“None urabyigana ujya he?”

Njyewe-“ Niba ntibeshya iyi shati ni iya Billy umusore tubana, naraye mutegereje ko ataha ndamubura, ahubwo se mwambwira byaraye bigenze bite?”

We-“Eeeh! Ko byari umuriro utwika ra! Hano haraye habaye imvururu, abasore bari basinze barwanye bikomeye, nibo bangije ibintu nkuko nawe ubyibonera”

Njyewe-“Eeeh! Ngo…ngo…none se bapfaga iki?”

We-“Bapfuye facture, umwe wari watumiye bagenzi be yananiwe kwishyura, ategeka abandi ko bamwongerera amafaranga, bamwihakanye atangira kurwana, nabo si ukumuteranira bamwivurizaho ubuhanda”

Njyewe-“Nta gushidikanya ni Billy! Niwe rwose”

We-“Uwo musore se koko murabana cyangwa wivugiraga?”

Njyewe-“Yego niwe kandi nta gushidikanya iyi shati yacikaguritse niye niyo yari yambaye ejo, ahubwo se nyuma yiyo mirwano byaje kugenda bite? Ubu tuvugana wamenya yajyanywe he?”

We-“Umva! Byari hatali kweli! Imvururu zabaye imvururu, hasi hejuro pa! Pi! Pooo! Abantu bari bari hano bahise bahamagara polisi nayo itabara bwangu amaboko yabo basore imbaraga zari zariye bayambika twa dukomo tubengerana,,,ndavuga amapingu baburiza pandagari sinzi aho bagiye kuba bababitse”

Njyewe-“Eeeh! Ubu Billy bamufunze?”

We-“Hmmm! Ahubwo se uwo musore niba ari Billy niba ari nde azabona ibyo yishyuye? Umuntu wakomerekeje abantu batatu, akangiza ibi ureba ahubwo nkugiriye inama niba mubana waba uhunze kuko niba nta wundi muntu mufite uzariha ibyo yangije ngo anavuze abantu yakomerekeje ahaaa!”

Uwo mugabo akimbwira atyo numvise ubwoba muri njyewe, nsubira inyuma nsha mu bantu ngenda nihuta ngeze imbere gato nkura telephone mu mufuka ndeba nimero za Teta nkanda yes nshyira ku gutwi.

Yanyitabye vuba na bwangu,

Teta-“Bite Songa?”

Njyewe-“Teta! Ntabwo ntabwo rwose amakuru ni mabi!”

Teta-“Mana wee! Byagenze bite? Bite bya Billy koko?”

Njyewe-“Billy! Billy! Ingaruka z’ ibyo yishinze bimukozeho, yarikuye mu icupa none ryamukuye mu bantu ubu arafunzwe”

Teta-“Oya…oya Songa! Mbwira neza”

Njyewe-“Mbaye nkigera aho naraye musize nsanganizwa inkuru mbi ko yaraye arwana, n’ ishati yabaye ubushwambagara nayibonye niye yasigaye imbere y’ akabari, ubu police niyo imufite”

Teta-“Mana yanjye wee! Ubu se tubigize dute koko?”

Njyewe-“Nagende abone nyine byose si we wabyiteye se? n’ ubundi amafaranga yanjye ntabwo yari kumugwa amahoro”

Nyuma y’ akanya gato Teta yahise ambwira,

Teta-“None se ubu hakurikiyeho iki?”

Njyewe-“Urumva hakurikiraho iki?”

Teta-“Ndumva wabaririza aho baba bamujyanye ukamugeraho, byibura ukamushyira n’ agapira ko kwifubika”

Njyewe-“Ariko Teta koko? Ubwo urumva ufitiye impuhwe Billy?”

Teta-“Songa! None se wowe ntacyo bikubwiye? Urumva wishimiye ko afungwa?”

Njyewe-“Cyane rwose! Ahubwo iyaba bamukatiraga nk’ umwaka akabanza agashyira ubwenge ku gihe”

Teta-“Oya Songa! Uko kwifuza kwawe ntabwo gukwiriye, ntabwo wagakwiye kwishimira ibyago bye ahubwo wagakwiye kumuba hafi akabona ko burya bwose umufatiye runini naho gusubiza ubwenge ku gihe ndakeka ubu bwamaze kujya ku gihe kuko iyo ukuwe mu bantu ugafungwa usibye kubara imigongo y’ amabati yaho ufungiye nta kindi kitari ugusubiza ubwenge ku gihe”

Njyewe-“Teta! Ibya Billy tubyihorere ahubwo se…wangurije amafaranga ngasimbukira mu rugo nkuko nari nabiteguye ko….”

Teta-“Songa! Wanze kunyumvira koko? Ndagusabye wikwitura Billy ku muhunga kandi uzi neza ko ari wowe afite mwabanaga umunsi ku munsi, ibuka ko agucumbikiye, wibuke nanone ko akeneye umuntu nkawe muri ibi bihe, irengagize byose ushake aho yaba yajyanywe umusangeyo niwo mwanya wo kumwigaragariza uwo uri we”

Naracecetse gato ntekereza kubyo Teta yari amaze kumbwira, numvise neza ibyo yambwiraga kumwumvira binzamo nirengagiza ibyo gutaha koko mbona ariwo mwanya wo kwereka Billy itandukaniro maze nsubiza Teta ntuje nti…

Njyewe-“Nibyo Teta! Ibyo umbwiye nibyo, reka nirengagize byose Billy mwereke ko aretse kumpemukira namubanira neza, nkamutabara mu makuba, nkamwitura ineza yangiriya yemera kunshumbikira”

Teta-“Yego Songa! Umwanya ni uwawe, naho gutaha ukajya iwanyu ba ubyihoreye ndabyizeye bameze neza kandi n’ejo n’ ejo bundi ni umunsi”

Njyewe-“Nibyo! Teta! Urakoze nanone ko mpindukiye nkakubona, ukanyigaragariza ukanyereka ko ari wowe mujyanama wanjye wa mbere, byose nta kiguzi naguhaye ni wowe wabyishakiye ahari ukimbona wari uzi ko nkeneye umuntu nkawe”

Teta-“Songa! Ndabizi ko buri muntu wese mu buzima bwa muri munsi aba akeneye umuntu umugira inama gusa na nubu menya.... ahari ntabwo wari wiyumvisha neza uburyo ngufata?”

Njyewe-“Wabimenye rwose! Ni ukuri kugeza na niyi saha ntabwo nari nisobanukirwa uwo ndiwe wahaye amahirwe angana atya, uwo wahaye ikiganza ubu nkaba nkumvira nkuko umwana yumvira umubyeyi,

Ntabwo nari niyumvisha buryo ki undirira mu maso, agahinda kanjye kakaba akawe, twahura nkakuregera mbabaye ukampumuriza ngatahana ibyishimo, ese nkuvuge nte Teta?”

Akimara kumva ayo magambo Teta yikije umutima ubugira kabiri nkomezaa gutegereza icyo ambwira ariko ndakibura, nkomeza kuvuga za Hello!….telephone irinda yikupa.

Ikimara kwikupa nakomeje gutekereza cyane nibaza impamvu Teta akupye telephone, natangiye gucyeka ko naba mubwiye amagambo amukomerekeje umutima bigatuma agira agahinda cyangwa umujinya, mu gihe nari nkiri aho numvise unkozeho ndikanga, mu guhindukira yari Belinda,

Yari yitwikiriye mu maso, afite igikapu kinini byasaga naho yari afite aho avuye cyangwa agiye, ampereza ikiganza nkomeza kumwitegereza, hashize akanya ndamusuhuza dukomeza guhagarara turebana ntawe uvuga.

Nyuma y’ akanya katari gato,

Njyewe-“Urava he ukajya he se noneho?”

Yabanje guceceka akomeza kubika imboni, avuga buhoro cyane,

Belinda-“Nyine, ubu ndagiye”

Muri ako kanya nahise nibuka ibyo yambwiye igihe aza kureba Billy ngo amusabe imbabazi ariko akanga kumwumva, nibutse ko yambwiye ko agiye kujya kure aho Billy atazongera kumubona, ko aho kugira ngo ababyeyi be bamenye ko atwite yahunga akajya kure yabo, nahise mubwira,

Njyewe-“Hhhhh!.! Ni ingaruka zibyo wankoze nyine! Erega ntiwarya umutima w’ umuntu wavutse nkawe ngo bikugwe amahoro, umunsi umwe nigeze kurota inzozi none zabaye impamo, narose wowe na Billy mwishimisha mu kanya gato….harya ngo wari uri kumwitura urukundo yagukundaga?”

Belinda yakomeje guceceka, hashize akandi kanya gato,

Njyewe-“Ndabizi neza erega ntacyo wabona cyo kuvuga! None se ubu ugiye hehe Beli? Nako nanjye ndabaza, ugiye kwa ngara?”

Belinda yihanaguye mu maso, aterura igikapu aragenda, yigiye imbere gato nshyira urutoki ku munwa ntekereza ku magambo nari mubwiye…ako kanya mukurikira nihuta,

Njyewe-“Beli! Beli!”

Yarahagaze yongera kundebana agahinda, maze ndamubwira,

Njyewe-“Nanze ko ugenda utamenye uko byagendekeye umugabo wawe, umugabo wawe Billy yaraye arwanye mu kabari none ubu arafunze, nubwo ugiye ariko ugende ubizi”

Belinda ntacyo yansubije ahubwo yarahindukiye aragenda, nsigara mpagaze aho arinda arenga.

Nk’ umuntu nongeye gusubiza amaso inyuma nibuka uwo Belinda yigeze kuba kuri njyewe gusa muri ako kanya ntabwo nari kwirengera ingaruka zibyo we na Billy bakoze byongeye kandi ntabwo nari nagakira inkovu yateye umutima wanjye.

Aho nari mpagaze nabonye hirya hahandi ku kabari hari abantu bashungeye, wa mugabo wavugaga ko ashinzwe umutekano, uwambwiye uko byagenze byose antunga urutoki, ndetse abantu nka batanu baza bansanga ntangira kugira ubwoba.

Bangezeho,

We-“Uyu musore ngo babanaga, yabimbwiye rwose kandi ntabwo yambeshyaga nawe yabibibwirira”

Umugore umwe wari ubarimo yahise avuga,

We-“Koko se musore, Billy murabana?”

Njyewe-“Yego turabana ahubwo se dukore iki ngo ave kuri iriya ngoyi….?"

We-“Njyewe rero ndi nyiri kariya kabari, Billy yari umukiriya wanjye ntabwo nakwifuza kumuheza muri gereza, ahubwo wowe ngwino tujyane kuri gereza nyine amwishingire, asinye ko uzamwishyurira naramuka atishyuye, iby’ abo yakomerekeje byo ubwo nabyo ni wowe ugomba kubyishingira none se ko ari wowe mubana undi bireba ninde?”

Njyewe-“Ngo…ngo....…Nzamwishyurira? Ni njyewe se wamwoheje kurwana?”

We-“Umva ra? Nonese urumva byagenda bite! Ntabwo mbagora kuba yarwanye byari ukubera inzoga yanywereye iwanjye, ngwino tugende kandi disi umushyire nicyo kwambara dore ishati yamucikiyeho yasigaye aho isibaniro ryabereye”

Muri ako kanya naratuje, intekerezo zanjye zijya kure, uwo wari umutwaro wari unyigeretseho kubera Billy, ntangira kubaza Imana impamvu yampitiyemo gushakira ubuzima aho bigoye ku bubona.

Nta kundi nagiye imbere twurira moto njye na wa mugore nyiri akabari, yambwiye ko tugiye kuri station ya Police I Nyamirambo.

Bidatinze twarahageze, twakirwa numwe mu ba police, wa mugore amubwira uko bimeze, nyuma y’ akanya katari gato dutegereje nabonye Billy bamusohoye, yari yuzuye ibikomere umubiri wose…koko yari yambaye agatuza.

Akimbona,

Billy-“Eeeeh! Afande! Dore uyu musore niwe wabiteye byose, niwe wambwiye ngo tunywe tunarye araje yishyure birangira ataje, ntabwo nari kwemera koza amasahani no guhata ibirayi cyangwa gukora muri toilette ndi umuntu w’ umugabo ngo kuko nabuze ayo kwishyura niyo mpamvu nashyizeho imbaraga nkarwana, urumva rero Nanjye si njye byose ni Songa wabiteye”

Billy yavuze atyo nkubitwa n’ inkuba, yabivugaga atitaye ku bandi bantu bari badukikije, amaso yabo aba ari njyewe ahangaho mbura uko nifata………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 20 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi w’ejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bemeriki

    Arko Songa hahirwa ugiriwe ineza akayiturwa arko bily we reka naguhinduka arko iminsi nu mwalimu mwiza aziga amenye kandi azahinduka.

  • - Bella

    Igire mu rugo songa ibyo ngo wishingire umunyabyaha? Ntago nabyemera congz Genesisbizz kunyuza iyi nkuru aha turi kumwe5/5

  • - Assia

    Aha ndayamanitse umwanditsi yanyinjuriyr yanditse ubuzima mbayemo ndamufungisha asange Billy a

  • - mtg

    singaho songa agiye kuzira ibyo atazi

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO