Episode 19 ’You are Mine’: Gufuha kwatumye Ella yiyemeza kwica buri muntu ngo yegukane uwo yakunze

Duheruka Bella bamufungiranye mu nzu yaka umuriro, Ese yaba yaraje kuhava amahoro ?

Bella umwuka watangiye kumubana muke kubera imyotsi ahita
atangira gushaka uburyo yakwihambura ngo ave aho hantu,yabonye
umuriro utangiye kumugeraho, arwana no guhambura imigozi bari
bamuziritse ku maboko ,agize Imana irahambuka ahita yihambura n’amaguru
arangije ahita ahaguruka ageze ku muryango asanga ntaburyo
yabona bwo gusohoka aho kubera umuriro mwinshi,yiyemeza
kuwucamo ariko byarangiye nubundi ahiye akigera hanze yahise
yikubita hasi ,

Hakuryaho Manzi nawe aho yari iari nta mahoro yari afite ,yagiye
kumva yumva telephone ye irasonnye yitabye yumva ni Ella
umuhamagaye
Ella : hahahah Manzi harya wibwira ko uzanshikira he?
Manzi: ariko se wandetse nkiberaho ko nawe nakuretse uranshakaho
Iki ?
Ella : hahah have winsetsa uzi aho umugore wawe ari se ?
Manzi: ngwiki !! wamushyizehe ? ndakwinginze mbwira aho washyize Bella
Ella : uramukunda se ? ubu ashobora kuba yanapfuye!!!!!
Manzi:ngooooo

Ubwo Ella yabwiye Manzi aho Bella aherereye , yahise afata imodoka agana aho
bamubwiye agezeyo abona Bella yari aryamye hasi yataye ubwenge, kwihangana
byaramunaniye araturika ararira kubera yari abonye ukuntu Bella
yahiye umubiri wose ndetse n’imyenda yamuhiriyeho ,aramuterura
amushyira mu modoka amwerekeza kwa muganga ariko nyine yari
yabaye ibisebe gusa usibye kubwahirwe Bella yarokotse mu maso gusa ,

Manzi yararize ariko Bella we ntakintu yumvaga nagito,
Manzi agahinda kari kose ikiniga cyaramufashe ubwo bimutera
kurara arira bumukeraho yarategereje
ngo bamubwire uko Bella ameze ariko araheba. Nyuma baza
kumubwira ko Bella yahihe cyane ikindi kandi ko atwite ark umwana
ashobora we kutagira ikibazo gikomeye ariko bigikomereye Bella kuko
ntakintu arikumva , yari ameze nk’uwapfuye.

Manzi byaramubabaje cyane ariko yishyiramo
akanyabugabo,nyuma yaje kwinjira aho Bella yari aryamye
,aramwegera amufata akaboko atangira kumubwira ngo mukundwa
ndakwinginze winsinga njyenyine kuko urabizi niwowe buzima
bwanjye ,uko yamubwiraga niko amarira yagwaga ku kaboko ka
Bella,Bella yatangiye kwinyagambura ageze aho atangira
gukorora,arahindukira mukubumbura amaso yahise akubitana amaso na Manzi ,akimubona amarira atangira gushoka arongera arahindukira areba kurundi ruhande Manzi ahita ajya aho Bella yari yerekeje amaso


Manzi: urakangutse mukundwa narimfite ubwoba ko utazongera
gukanguka
Bella ntakintu yamusubije ahubwo akomeza kurira
Manzi : cherie urimo urarizwa niki ndabizi uri muburibwe ariko
ndakwinginze mbwira icyo wabaye
Bella : ntiwongere kunyita umukunzi wawe kuko sinkigukunda na
gato, kandi niba ushaka ko ngira amahoro n’umutekano sohoka uve
hano kuko sinkigushaka mu maso yanjye gendaaaa

Manzi yabonye biribuze guteza ibibazo ahita agenda ava aho , Bella
yasigaye arimo ararira cyane,abaganga baraje bamutera urushinge
rumusinziriza .................biracyaza

Dukomeje Manzi yageze hanze kwihangana biramunanira araturika ararira
yibaza icyo yaba yakoreye Bella kugeza aho atakimushaka mu maso
ye,yakomeje yiyicarira hanze, ariko ibitekerezo bye byari kure,akiraho
yumva telephone ye irasonnye arebye abona ni private number
imuhamagaye, aritaba asanga ni Ella wongeye kumuhamagara Manzi
arangije aramubwira ngo ariko Ella igihe wahereye ukorerera ubugome bwawe ntabwo uraruha ngo uhe abantu amahoro

Ella : cecekaho se nyine ubu urakeka se haricyo ndakora ubu uzi ugiye
gukurikiraho se
Manzi : ndakwinginze utagira undi ubabaza wenda unsabe icyo wifuza
ariko ureke kwica abantu b’inzirakarengane
Ella : sha mvanaho iyo miteto noneho ngiye gushimuta Angel ariko
we noneho ntari bumve imbere ari muzima ,arahava ari umupfu kuko
niwe watumye mbaho nta mahirwe ngira na make
Manzi: ariko Ella wazajya ugira umutima wa kimuntu uziko wahindutse
inyamaswa
Ella : urakeka se azagenda wenyine ?hazahita hakurikiraho maman
wawe
Manzi: umva Ella ndakwinginze...atararangiza kuvuga telephone
yahise icika, Manzi noneho biramucanga abura icyo afata nicyo areka
yiyemeza guhamagara Shadad ngo amubaze niba Angel ari
muzima, mukumuhamagara phone yanze gucamo,

ubwo tuze kuri Angela aho yari amaze kwitunganya ubona ko hari ahantu agiye
,yarabanje asanga Shadad aho yari yicaye muri salon,aramwegera
amubwirako agiye gushoppinga ,ariko Shadad ahita amubwira ngo
ariko Chérie ndumva ntazi uko meze murinjye, ndikwiyumvamo ko
nugenda utari bugaruke

Angel: umva chou humura ntacyo ndibube kandi ndagaruka amahoro
Shadad: ngaho nsezeranya ko uri bugaruke
Angel : nukuri ndagaruka
ubwo Angel yahise aha agakiss umugabo we afata inzira
aragenda, ariko nubwo shadad yaretse Angel akagenda ,muriwe
yumvaga nta cyizere afite cyo kugaruka kwe.

Tugaruke kuri Bella yarongeye arakanguka ,
akanguka arimo ahamagara Ngo Manziiii,Manziii...
Umuforomokazi yaraje ahamagara ManzI aho yari yicaye, yinjira aho
Bella yarari asanga akimuhamagara nuko aramwegera amufata
ikiganza bararebana nuko Manzi ahita abwira Bella ngo humura
mukundwa ndi hano kandi ntacyo uribube,

ubwo Bella yarakomeje areba Manzi maze nawe
aramusubiza ngo cheri mbabarira uburyo
nakwitwayeho , nkakubwira nabi, Manzi yahise amufata ku munwa
aramubwira ngo ntakibazo ndabizi byose,kandi nkwijejeko
utazongera kubabazwa nuriya mugome.

Barongeye baraseka ariko
Bella yaragifite ibisebe bikomeye cyane.

Hakuno Ubwo Angel yararimo
asohoka muri super market aho yaravuye guhaha ,akigera ku
muhanda ugana iwe,imodoka iri mu bwoko bwa benz imwitambika
imbere,hahita hasohoka abagabo babiri, Angel agiye gukomeza
kugenda umwe ahita amuturuka inyuma ,amushyiraho agatambaro ku maso na
mazuru ,Angel yahise ahuma amaso ,babagabo baramuterura
bamushyira mu modoka baramujyana...............

Ese aba batwaye Angel ni bande ?
Arabasha kuhava amahoro ?
Yaba ari umupango wa Ella se ?
Shadad aritwara gute namenya ko umugore we bamushimuse ?

Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO