Episode 20: Byabaye ibindi njye na Teta tuguwe gitumo

Billy yavuze atyo nkubitwa n’ inkuba, yabivugaga atitaye ku bandi bantu bari aho hafi badukikije, amaso yabo aba ari njyewe ahangaho mbura uko nifata. Umwe mu bantu bari batwegereye yahise avuga cyane....

We-“Uyu musore se ko afite akavuyo kandi afunze? Ubu abaye atari muri gereza byagenda bite? uranyumvira ukuntu avuga ashize amanga nkaho ari intwari yo kuba ari hano?”

Billy-“Ceceka wowe! Uravuga uvuga iki? Ibyanjye ntabwo bikureba, uko areba gusa n’ ivuzivuzi! Amagambo make urumva!”

Abantu bose bari aho barumiwe, ntacyo nari mpfite cyo kuvuga muri ako kanya naratuje, Billy akomeza kuvuga cyane,

Billy-“Ko mundeba se? Murandeba mundeba iki? Murabona ndi television? Mukomeze mundebe ntabwo ndahinduka ndakomeza mbe Billy”

Abantu bose bakomeje kumirwa, nacyeketse ko ahari Billy akayoga kaba kakimurimo ariko ntabwo ariko byari bimeze yari akomeje,

Njyewe-"Bro! Tuza ariko wibwira nabi nabo utazi, ubwo se urumva byakumarira iki kubahuka abakuruta, iyo umuntu ari ahantu nkahangaha agomba gutuza agasubiza ubwenge ku gihe...."

Yahise ansha mu ijambo,

Billy-“Ceceka aho Songa! Nta soni erega uje kunshinyagurira? Ariko ntacyo. nindamuka mvuye hano sinzasange ugishinze ibirenge mu rugo kuko byose ni wowe”

Njyewe-“Ariko se ibi ni ibiki koko? Byose ni njyewe gute Billy? Nyumva, kuba ndi hano ni kubwawe, nje kukuvuganira ntabwo nje kugushinyagurira”

Billy-“Umvuganira umvuganira iki? Uramvuganira se njyewe ntabwo nzi kwivuganira? N’ ubundi byose ni wowe nari mbanje ari ikindi kikuzanye hano”

Wa mugore twari twazanye nyir’ akabari acyumva ibyo Billy avuga yahise amuca mu ijambo avuga umukangara cyane,

We-“Nta soni ariko ubwo uravuga n’ amakosa yawe? Ugize Imana ubonye ugusura none ngo iki? Billy! Burya bwose nuko uteye? najyaga nkubona uza hariya ku kabari nkagira ngo uri impfura naho nibyo byawe”

Billy yaracecetse muri ako kanya mpita nkuramo umupira w’ imbeho nari nambaye ndamuhereza,

Njyewe-“Akira umupira uhishe izo mbavu”

Yafashe umupira arambara maze wa mugore nyir’ akabari ahita avuga,

We-“Ikituzanye hano ni kimwe, ibindi abashinzwe umutekano nibo barabikemura, tuje aha ngo tugirane amasezerano yo kunyishyura ibyo wangije iwanjye, uyu musore aje kukwishingira kuko ariwe mubana,

Ugomba kunsinyira ko uzanyishyura ibyo wangije byose na facture yose utishyuye nijoro, urampa itariki nutishyura uyu musore niwe uzanyishyura, nutamubera inyangamugayo uzaba umuhemukiye”

Billy-“Ibyo nabyo nasinye nyine, nasinye kandi avuge igihe azishyurira”

Muri ako kanya nongeye kugwa mu kantu numva ibyo Billy yari avuze, ngize ngo mvuge wa mugore twari twazanye ahita antanga,

We-“Ariko se Billy ko numva nta nagahunda ufite yo kuriha ibyangijwe ukabihigika kuri uyu musore? Habe no gusaba imbabazi koko?”

Billy-“Mpfite impamvu mvuga ko agomba kwishyura byose, igihe maze murera ntari se cyangwa mukuru we kirahagije agomba kwishyura ibyangiritse”

Abantu bari aho bongeye gutangazwa n’ amagambo ya Billy, uwari ushinzwe gucunga umutekano we aramucyaha aratuza inyandiko irakorwa ndasinya tumusiga aho turataha.

Nageze kwa Billy nicara muri salon nkomeza gutekereza kubyo nari maze gusinya, nibwo nabonye ko ahari nshobora kuba nahubutse nkiyemeza ibyo ntazashobora, mu gihe nari nkibitekereza urugi rwarakingutse, yari mushiki wa Billy,

We-“Uraho neza musore?”

Njyewe-“Muraho namwe! Ni kalibu”

Yatambutse yisanga nkuza iwabo koko aransuhuza, ashyira isakoshi mu ntebe atangira kumbaza amakuru,

We-“None se andi makuru?”

Njyewe-“Amakuru se…..urebye amakuru ni meza gusa…”

We-“Ko ururimo wenyine Billy ari hehe?”

Njyewe-“Ahubwo ngize amahirwe muziye igihe, nari nabuze uko mbavugisha ngo mbabwire ko….”

We-“Ni ubuhoro se? Ngo wanshatse? Wanshaka ute utanyuze kuri Billy?”

Njyewe-“Erega niyo mpamvu nakubwiraga ko nkubonye ngukeneye ngo nkubwire ibya Billy”

We-“Billy byagenze gute se kandi?”

Njyewe-“Erega Billy ubu ari muri gereza”

We-“Ngo??”

Natangiye kubwira mushiki wa Billy byose, mubwira ntacyo muhishe uko byose byagenze, amaze kumva byose aganzwa n’ agahinda maze arambwira,

We-“Ntabwo bintunguye, n’ ubundi nari nzi ko umunsi umwe Billy azafungwa, amafuti ye ntabwo yari kuzamugwa amahoro, ahubwo byaratinze ubwo ativuganye umuntu ngo bamukatire burundu wenda azasubiza ubwenge ku gihe”

Njyewe-“None se ubu dukore iki?”

We-“Twakora iki kindi se atari ukubyakira ahubwo mbwira aho afungiye njye ku mureba”

Njyewe-“Afungiye hariya kuri station ya police i Nyamirambo, ahubwo ikimpangayikishije nuko nasinye amasezerano ntazi neza ko nzashobora, nkemera ko Billy naramuka atishyuye nzamwishyurira”

We-“Nta kibazo kwishyura byo tuzishyura ahubwo uri umusore w’ intwari, kuba wemeye kwirengera amakosa ya musaza wanjye, ukamuhangayikira ukamenya ibye, ndumva nkwishimiye pe!”

Njyewe-“Murakoze ariko nta nubwo byari bikwiye ko munshimira, ni inshingano zanjye nk’ umusore mugenzi wanjye kandi tubana”

We-“Erega bose ntabwo batekereza nkawe, hari ubwo wari gutekereza ko ari amafuti ye, ukaba wavuga ko utamurengera mu mafuti kuko nta nicyo mupfana, gusa kuba wamubaye hafi uri uwo gushimwa”

Njyewe-“Murakoze!”

We-“Hanyuma se ujya kumusura hari icyo wamushyiriye cyo kurya?”

Njyewe-“Oya ntacyo, nagiye bintunguye, ubu nibwo nari ndi kureba icyo natunganya nkaza kumugemurira mu masaha ari imbere…gusa sinzi niba abyemera kuko...erega ninjye yegetseho byose, yambwiye nabi aransebya mu bantu, keretse niba twajyana ukamumpfasha”

Mushiki wa Billy yababajwe n’ amakosa ya musaza we ndese azana amarira mu maso, atangira gushyashyana ashaka ibyo ateka, ari nako tuganira andegera Billy ntari nzi byinshi kuri we,

We-“Buriya Billy ibye si iby’ ubu, ni ibya kera, Billy yatunaniye kuva akiri muto, yakundaga kuzerera, yarabyukaga akagenda akagaruka saa sita aje kurya akongera akagenda, akongera gutaha mu gicuku,

Yagiraga ingeso yo kwiba iyo yabonaga igiceri ntiyagicagaho yewe no mu masakoshi ntabwo yahatangwaga, ntako tutamuhannye ariko yaranze aratunanira, ishuri arivamo buriya uko umureba yagarukiye muwa gatatu w’ amashuri abanza”

Mushiki wa Billy yakomeje ambwira ati,

We-“Buriya Billy niwe bucura mu bana tuvukana, abandi bose babonye amahirwe yo kujya mu mahanga nsigarana nawe, akomeza kumbera umutwaro amafuti ntabure buri munsi tugahora dutongana kugeza ubwo nshyingiwe nkamusigira imitungo y’ umuryango ngo ayicunge…none nabyo byaramunaniye ageze aho arya byose agasigara mu madeni…igisigaye banza azagurisha nizi nzu niho mbona bigana”

Mushiki wa Billy yakomeje kumbwira byinshi gusa byari urucantege kuri njye kuko yabuvuganaga agahinda, ibyo kurya bihiye aransezera agemurira musaza we nanjye nditunganya njya kureba Teta wari wansimbuye aho nakoreraga mu minsi ibiri nari nasabyemo uruhushya ngo nyarukire i muhira.

Nabaye nkigera ku kazi Teta aransanganira arampobera,

Teta-“Songa! Bite? Ni kalibu? Umeze neza?”

Urugwiro Teta yanyakiranye rwongeye kunyereka umutima mwiza wahoraga ufunguye kuri njye, nongeye kwishimira ko mpfite uwo ngeraho ngatuza umutima, amarangamutima ntabwo nayamuhishe, twinjiye muri ka kazu nakoreragamo kari gakikijwe n’ ibirahuri turicara maze ntangira kumuganiriza,

Njyewe-“Ndumva nishimye kuza mu maboko yawe Teta! Ndumva nduhutse umutwaro nari nikoreye, sinzi uko nabikubwira gusa….”

Teta-“Songa! Nanjye ndishimye ko nkubonye uje unsanga, hanyuma se bite bya Billy?”

Njyewe-“Wahora niki….”

Natangiye kubwira Teta ibya Billy ntacyo mukinze, nyuma y’ akanya katari gato mubwira yikije umutima ubugira gatatu maze aranbwira,

Teta-“Songa! Ihangane, ihangane ni ukuri ntabwo naguhuje na Billy nzi ko uzagorwa bigeze aha, nubwo ntakureba mu mutima bwose ariko ndi kwibaza ko uri kwicuza kandi ukavuga ko byose ari njyewe”

Njyewe-“Oya Teta! Ibyo ntabwo nabitekereza rwose, ahubwo kuba mbigutura ukankomeza binyereka ko nagombaga kubicamo, kandi ni isomo nari nkwiye kwiga ngo nzatsinde urugamba rw’ ubuzima”

Teta wandebanaga indoro y’ imbabazi yakomeje kunyitegereza, hashize akanya katari gato mufata ibiganza ndamwegera, mu gihe nari nikije umutima ngo mvuge uwo twitaga Boss, Manager twubahaga twese nk’ abakozi yarinjiye.

Teta yahise andekura vuba, ubwoba buba bwinshi kuri twe, nta gushidikanya yari yaturangije ndetse ahita avuga cyane,

Manager-“Mukomeze mugume uko mwari mumeze, ndashaka kubafotora ubundi mukansobanurira neza ukuntu dukodesha iyi nzu ngo muze kuyisomaniramo"

Nubwoba bwinshi Teta yatangiye guhakana yivuye inyuma ariko Manager amusaba kutamuvugiramo,
Manager-"Ndavuze ngo wimvugiramo, nta sini ndavuga nawe ukavuga hejuru y’ uburaya bwanyu? Wowe musore harya ntiwanyatse uruhushya uvuga ko utashye? Aha niho iwanyu wavugaga?”

Ubwoba bwinshi bwatumye Teta atangira gutitira ndetse ararira, nakomeje kwihagararaho ariko biranga, icyo kuvuga ndakibura ntangira kwiheba numva Manager avuga ko nta kabuza ari ukutwirukana…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 21 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - osier tuyisingize

    None se mukazi kuramukanya ntivyemewe boss nawe nareke kurenza nafate songa aribwo akigaruka aciye kukazi kugira amenye amakuru kugira azinduke agakora neza kaboneko uruhusha rwaheze uyumunsi. Billy uri ikibazo mu kibanyi kbsa Gusa songa reka mufashe mwisengesho kuburyo we hamwe na teta ataco baba kuko byaba biteye agahinda

  • - Bemeriki

    Oya peeee ibyo kwirukanwa nibirimo rwose peeee nubwo gitumo biba bitoroshye teta nawe songa ibyo mucamo byose bizarangira mutsinze instinzi niyanyu thank you Genesis bizz

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO