Episode 20 FINAL: Bwa nyuma na nyuma urugamba rwarangiye mpawe umugeni

Mu gice twasoje Willy yari agiye guhura na Funny ngo buri umwe atange imfungwa yari afite habeho kugurana nyamara nta n’umwe wari ufite uwo kugurana, Ese byagenze bite ? Reka dukomeze.
Willy yapanze guhura na Funny amuzaniye Danny ngo nawe amuhe Noella, ahageze asanga Noella ntawuri kwa Funny ndetse Funny nawe asanga Willy atitwaje Danny.
Funny::: Ese ko uje wenyine?
Willy::: Ahubwo se Noella arihe?
Funny::: Sha nari mufite turi kumwe umuntu ampamagara kuri fone, ngiye kwitaba bankubita ikintu mu mutwe mukubyuka nsanga yagiye.
Willy::: Ok, reka ntegure indi gahunda.
Willy ahita ajya ku ruhande kuri fone,
Willy::: Aloo! umva mushakishe vuba Danny murebe ahantu yaba aherereye, mukore uko mushoboye
Ku rundi ruhande abicanyi tubabona mu modoka bajya mu rugo kwa Danny, basanga nta n’inyoni itamba kumbe Danny na Noella bahunze igihugu abicanyi niko kubimenyesha boss wabo Willy.
Bukeye bwaho tubona abantu tutazi mu modoka bageze aho Danny na Noella bahungiye, kumbe basanga Danny yagiye tubona bamwinjiza mu modoka ku ngufu.
TUGEZE KU MUGOROBA
Danny avuye ku kazi ageze mu rugo abura Noella abaririza mu baturanyi araheba haboneka umuntu umwe wamubwiyeko yabonye Noella mu modoka y’abantu atazi
BUKEYE BWAHO
Noella bamugeza mu maboko ya Willy.
Willy::: Ubwo se wari uzi ko uzanshika kuburyo ntazongera kukubona koko?
Noella::: Ariko se ubu koko uranziza iki ?
Willy:::: Ndakuziza ko nagukunze ukanyanga, ndi kukwishyura, ugomba kuzabaho wicuza kunyanga.
Tuze ahantu hamwe n’ahandi turahabona FRANK na WILLY
FRANK:::ubwo se kuba wishe umwana wumuziranenge birakunejeje? (Aravuga umwana Abicanyi basanze Danny yarabyaranye na Noella kuko bamaze umwaka urenga barahunze igihugu babana nk’umugabo n’umugore) gusa njye guhera ubu nuba udashoboye guhindura imyitwarire yawe ngo ureke ubugome bwawe nako si n’ubugome ni ubunyamaswa njye sinkiri inshuti yawe.
WILLY:::Oya Frank nanjye kubikora sinjye ahubwo ni urukundo, gusaaaa.....
FRANK:::Gusa se iki ?
ubwo Se wakunda umuntu ukamukorera nkibyo ukorera Noella koko?
WILLY:::gusa nanjye maze no kurambirwa mbyibazaho bikanyobera ubwo se niyo twabana atankunda byangeza kuki?
FRANK:::sibyo se mba nkubwira va mu nzira mbi
Willy::: Yewe ndabona no gukomeza gufunga Noella ntacyo bimaze ngiye kumurekura nubundi asubire iwabo
BUKEYE BWAHO WILLY YIYEMEZA KUGIRANA IMISHYIKIRANO Y’AMAHORO NA NOELLA
Willy::: Noella, sinshaka ko ukomeza kuba hano, ndifuza kukurekura ugasubira iwanyu, gusa ndifuza ko hagati yacu haba amahoro, sinifuza kongera kukubangamira ukundi mugihe utankunda ngomba kubyakira.
Noella::: Egoko mana, ndarota se cyangwa ? ko wahindutse ubwo ubitewe n’iki ?
Willy::: Igihe kirageze ko nemera kumanika amaboko, wanyeretse ko ukunda Danny nibyo koko kandi urukundo rwanyu ni urwa nyarwo.
Tuze kuri Danny yafashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda ikizaba kizabe, yiyemeje gushakisha Noella hamwe n’umwana we
Tuze aho Noella we ari amarira niyo amutunze areba umwana we yabuze akareba gutandukana numugabo we amarira akisuka shenge ntabwo azi ko naho umukunzi we atorohewe ndetse yiyemeje kuza kumushaka.
Dusubire kwa Noella ni murukerera Papa Noella na mama Noella bararyamye gusa bisa naho kamanzi yabuze ibitotsi umugore we nawe aba arakangutse
SIPERA:::ariko se kutigeze usinzira byagenzute?
KAMANZI:::nkuko ubivuze sinigeze nsinzira nakomeje gutekereza ibyo twakoreye ubana bacu DANNY NA NOELLA ari ubunyamaswa mbona dukwiye kubasaba imbabazi. ahubwo se bazaziduha koko
SIPERA:::nubwo bataziguha ariko wowe ku mutima waruhutse
KAMANZI:::ahubwo butinze gucya ngo njye kwa Paul mbabwireko byose dukwiye kubireka tugasaba imbabazi(ayiweeeeee ababyeyi ba Noella disi nabo barahindutse !! Babonyeko ntacyo byabungura guhora mu ntambara z’urudaca mu rukundo rwa Noella na Danny)
Tuze kuri Danny we yageze mu Rwanda ari kumwe na James gusa Danny amarira yo niyose nyuma yo kubwirwa ko Umwana we bamwishe ndetse na Mama we akaba yarapfuye.
JAMES::nukwihangana ukaba umugabo kuko ibyo waciyemo nibyo byinshi
Danny:::gusa sinzi icyo nacumuye ku Mana gituma ibi byose bimbaho
Tugaruke hakuno turahabona abantu babiri kumbe mukureba neza ni Willy na Funny
WILLY:::nahubundi nabiganiriyeho na papa,ndetse na Kamanzi na Frank nabimubwiye tubona ko bikwiye ko twasaba Danny imbabazi tubikuye ku mutima kuko twabonye ko urukundo nyakuri rudatsindwa iyaba urukundo rwa Danny na Noella ari nk’urukundo rwubu imbaraga twakoresheje zose baba baratandukanye
FUNNY:::mbega ibintu byiza gusa sinizeye ko bazatubabarira nibyo twabakoreye
Tugaruke kuri James na Danny barikuganira bakiganira phone ya Danny yarasonnye mu kureba neza umuntu umuhamagaye arikanga kumbe ni Kamanzi papa wa Noella
JAMES::: ninde uguhamagaye ko mbona uhindutse?
DANNY:::sha gusa ndumiwe ni papa Noella umpamagaye ubwo se ibyo bankoreye ntabwo banyuzwe ashaka no kunshinyagurira ku mwana wanjye bishe koko??
JAMES:::oya banza umwitabe twumve ibyo akubwira
(Danny aramwitaba)
DANNY::(abanza guceceka) Allo
PAPA NOELLA:::Amakuru mwana wa?
DANNY:::(aratungurwa) ni meza
PAPA NOELLA:::ntutungurwe no kuba nguhamagaye kuko sinkiri Kamanzi wa kera ubu narahindutse, ariyo mpamvu nshaka ko ejo uzaza hano murugo tukaganira kandi ntugire ikibazo urisanga (arakupa)
JAMES:::ko uhindutse ubaye iki?
DANNY:::ari kumbwira ngo ejo aranshaka iwe kandi ngo ntakibi kizambaho
JAMES:::ubwo se yaba ari agatego baguteze
DANNY:::nzanjyayo ubundi kubaho ntarikumwe na NOELLA birutwa no gupfa nibashake bazanyice
JAMES:::nanjye ntuzansiga nibashake bazatwicire hamwe.
BUKEYE BWAHO.
Aha turi ni kwa Noella mu rugo turahabona PAPA NOELLA, MAMA NOELLA, PAPA WILLY,FRANK,FUNNY bicaye muri sallo kwa Kamanzi bakiraho hari uwakomanze mama NOELLA ajya gufungura kumbe ntawundi waruje ni DANNY na JAMES.
DANNY akinjira mu nzu bose bakimubona bose barahaguruka barapfukama Danny nawe abibonye ikiniga kiramufata ararira ako kanya Noella nawe ahita ahagera bagipfukamye mbega ngo arahobera Danny barangije bahagurutsa abari bapfukamye baricara.
KAMANZI afata ijambo ati wakoze kuza kuko uko utureba hano twese twikoreye umutwaro tugomba gutuza aruko wowe DANNY na NOELLA mutubabariye ntitwakirirwa dusubiramo ibyo twabakoreye bibi nk’ababyeyi banyu n’aba bavandimwe mureba kuko biteye isoni n’agahinda icyo dushaka ni imbababazi zibaturutseho tukabohoka
(Danny na Noella bararebana)
DANNY:::njye ntitaye kubyabaye byose niba musabye imbabazi muzikuye ku mutima ndabababariye.
NOELLA:::nanjye ntacyo narenza kubyo cherie avuze nanjye imbabazi ndazibahaye (amashyi ngo kaci kaci) (bose barahoberana baricara KAMANZI afata ijambo ati nanjye nshimishijwe n’imbabazi muduhaye none niyemeje kuzabakorera ubukwe bw’akataraboneka nkabana banjye.
WILLY:::nanjye mbere ya byose ndishimye gusa hari icyo nshaka kubabwira nuko ndajya kubereka ikigo cyimfubyi nanjyanyemo umwana wa Danny kuko akiri muzima kandi ameze neza gusa DANNY nawe NOELLA mwaduhaye isomo ry’urukundo nyakuri twabigiyeho byinshi ko urukundo rutagurwa niyo mpamvu nanjye na FUNNY twafashe umwanzuro wo kubana tukazakora ubukwe kumunsi umwe namwe nanjye na funny tukabana
(bose bakoma mu mashyi n’impundu)
NYUMAY’UKWEZI
Ni kuwa gatandatu turabona ibirori bidasanzwe by’ubukwe bubiri bwabereye rimwe ubwa DANNY na NOELLA ndetse na WILLY na FUNNY mbese byaribirori biryoheye amaso Danny na Noella bambariwe na James na Dianne
MU bukwe hagati bahaye Danny ijambo, Noella nawe amuhagarara iruhande ateruye na wa mwana wabo ndetse na WILLY na FUNNY. gusa kubera ibyishimo byarenze Danny bamuhaye ijambo abura aho ahera gusa arihangana aravuga ngo IZI NI IMBARAGA Z’URUKUNDO.
(ibirori byarangiye ntawe ushaka gutaha kuko abaraho bababwiye amateka y’urukundo rwa Danny na Noella bose bararira)
Tuze murugo rwabageni abandi bose batashye hasigaye DANNY na NOELLA ndetse n’ababambariye aribo DIANE na JAMES gusa nabo ndabona barebana ukuntu.
DANNY areba NOELLA mu maso aramuhobera aramubwira ati cherie ubu byose birarangiye ntakundi kubabara. Ahubwo izina mpaye umwana wacu ni NTWARI Danny.
UMUSOZO W’INKURU