Episode 21: Akirekurwa, Billy yasohoye mu nzu akitwa akanjye kose

Ubwoba bwinshi bwatumye Teta atangira gutitira, nakomeje kwihagararaho ariko biranga, icyo kuvuga ndakibura ntangira kwiheba numva Manager avuga ko nta kabuza ari ukutwirukana.

Manager-“Nanjye nagaketse umubano wundi mufitanye abandi bakozi bajya bambwira? Ukuntu agatima karehareha iyo uyu musore ahingutse mu biro byanjye nawe ugahita uza kumuvuganira, ubu noneho menye ikibyihishe inyuma”

Njyewe-“Ariko nyakubahwa nta kintu kidasanzwe usanze dukora….”

Manager-“Umva mbese? Kuba nsanze mufatanye mu kazi byonyine ni ikosa ikindi kandi kuba waratse uruhushya ubeshya ko utashye iwanyu naho ushaka ko Teta aza gukorera aha mukajya mwirirwa mubyo mbasanzemo….”

Teta-“Ariko se udusanze dukora iki kidasanzwe koko?”

Manager-“Ushaka se no kumvugiramo? Ok! Noneho buri wese ndamushaka mu biro byanjye”

Manager yahise asohoka aragenda n’ ibyari bimuzanye yahise abisubika, njye na Teta dusigara twumiwe.

Hashize akanya gato ducecetse maze Teta ahita ambwira,

Teta-“Songa! Ibi tubyitwayemo dute?”

Njyewe-“Umbaze nkubaze?”

Teta-“Abantu bazira ubusa koko? Ubu se hari ikosa dukoze koko? Oya..oya n’ imbere y’ Imana ishobora byose ireba no mu nda y’isi ntabwo yakwemera ko tuzira ubusa?”

Njyewe-“Ibaze kweli bibaye bakatwirukana aho nagana? Ubu se ubundi ubu nta kibyihishe inyuma Teta?”

Teta-“Nkiki se Songa?”

Njyewe-“Hari nk’ umuntu waba yatubonye agacira isiri Manager akaza akatugwa gitumo”

Teta-“Wa mugani ko ubusanzwe Manager atajyaga apfa kuva hariya dukorera ubundi aje ate?”

Njyewe-“Ahaaa! Ariko icyo nzi ni kimwe nuko nta cyaha dufite, imitima yacu nta cyasha ifite, reka tujye kwitaba nta kundi ubwo Imana niyo izi neza icyo byose bihatse”

Twikije imitima turahaguruka, Teta arakinga dufata inzira ijya ku biro kwitaba Manager.

Mu nzira nagendaga ntekereza byinshi, nibazaga baramutse batwirukanye aho nakwerekeza, nongeye gushaka hose ikosa twaba twakoze ariko ndaribura, nishyira mu mutuzo dukomeza urugendo ntawe uvugana nundi.

Twageze ku kazi,

Teta-“Ba ari wowe ubanza Songa!”

Njyewe-“Ahubwo ba ari wowe ubanza, ni wowe ugomba gusobanura byose uko byagenze”

Teta-“Oya ahubwo wowe banzayo ubwire ukuri kose Manager, utigera ushaka kumubeshya buriya iyo ubeshye kandi uri mu kuri ntibikugwa amahoro, kandi na none ubeshye nkavugisha ukuri Manager yabona ko hari ikibyihishe inyuma”

Muri ako kanya nikije umutima mpfunga umwuka nkomeza kwa Manager, nabaye ngikomanga umutima uransimbuka,

Manager-“Injira!”

Narinjiye nsanga yicaye atuje, asoma ku mazi ambwira kwicara hashize akanya gato atangira kumpata ibibazo,

Manager-“Niko harya ngo icyakuzanye ni uguhombya Company yacu?”

Njyewe-“Oya Boss! Ntabwo aricyo cyanzanye”

Manager-“Ndashaka ibisobanuro ku myitwarire yawe yo kubeshya wabigambiriye, n’ ibikorwa biteye isoni nabasanzemo”

Natuje gato maze mvugisha ukuri nshize amanga,

Njyewe-“Boss! Ndi hano ngo mvugishe ukuri kose, ubundi bijya gutangira hari umusore tubana wambereye inzitizi atuma ntataha nkuko nari nabisabiye uruhushya, rero uwo musore yaje no kugira ibyago ubu arafunze, wadusanze hariya ndi gutura byose Teta kuko niwe muntu wenyine umenya ibyanjye”

Manager-“Uuuh? Niba atari ibanga se uwo musore yakubereye inzitizi gute zatumye udataha?”

Njyewe-“Urumva! Burya nabaye ngitaha maze guhembwa, nkigera murugo….”

Byabaye ngombwa ko mbwira byose Manager ngo mwumvise ukuri kwanjye, kugeza ubwo namubwiye nti,

Njyewe-“Buriya wasanze mpfatanye ibiganza na Teta, buriya niwe ntura agahinda kanjye, yarenze kuba umukozi dukorana aba mushiki wanjye yewe ubu niwe uri no mu kimbo cy’ ababyeyi banjye kuko amenyera ukuramuka kwanjye, akamenya niba naburaye cyangwa nabwiriwe”

Hashize akanya gato Manager atuje, maze arambwira,

Manager-“Nabwirwa niki ko ibyo umbwira ari ukuri mutabyumvikanyeho ngo munjijishe?”

Njyewe-“Mushatse mwanyizera Boss, kuva navuka sinigeze umugayo, cyangwa muhamagare Teta aze mumubaze nawe dore nta kintu na kimwe twumvikanyeho ni ukuri kose arababwira ibyo nanjye mbabwiye”

Hashize akanya gato acecetse maze arambwira,

Manager-“Ok! Ntabwo nitaye kubyabaye byakubujije gutaha, ntabwo kandi nitaye kuba uvugisha ukuri cyangwa ubeshya, amategeko agenga akazi kacu ntabwo yemera ubushuti bwihariye mu bakozi bushobora gutuma bica akazi cyangwa bakabangamira abandi, niyo mpamvu rero nibiba ngombwa tuzabatandukanya umwe akajya kure yundi”

Njyewe-“Umwe akajya kure yundi?”

Manager-“Yes! Ndabona aricyo gikwiye gukorwa, bitabaye ibyo akazi kakomeza kuzamba”

Njyewe-“Boss! Ndabinginze ntimufate uwo mwanzuro, nakomeje mbabwira uwo Teta ari we kuri njyewe, niba mushaka kumujyana kure yanjye ntaho mwaba munsize, kandi nababwiye neza uko mbayeho”

Nyuma y’ akandi kanya Manager acecetse yahise avuga,

Manager-“Ok! Harya wari waste konji y’ iminsi ibiri?”

Njyewe-“Yego! Uyu munsi niwo wari uwanyuma”

Manager-“Yes, nibyo koko, waba ugiye noneho ukajya muri ibyo bibazo byawe ukarara ubirangije ejo ukagaruka mu kazi mu gihe nkiga kubyawe na Teta”

Narahagurutse ako kanya hari uwakinguye, mu guhindukira yari Clever, wa musore wateye imboni Teta akava mubye, amaso ye agakanuka, akajya mu kerekezo cye, yagira amahirwe akadusanga aho twari turi ibyo kunywa no kurya byinshi bikazira rimwe kubera kwishimira kwicarana natwe.

Yahise aseka,

Clever-“Hhhhh! Bite wangu! Komera cyane ubwo ari wowe!”

Njyewe-“Ni njyewe da! Ni njyewe rwose”

Clever-“Na hano se ujya uhakorera?”

Njyewe-“Oya nuko nari nje kwitaba Boss?”

Manager-“Uuuh! Clever! Uyu musore muraziranye se?”

Clever-“Hhhh! Cyane kabisa! Twamenyanye nagiye kuri ya guichet mufite I Nyamirambo turamenyana, ariko nyine icyatumye tumenyana nako….ndakubwira dufite umwanya wo kuganira”

Manager-“Hhhhh! Ahubwo se tugende isaha niyi cyangwa….”

Clever-“Eeeh! Ahubwo turi gutinda, hariya hantu bagira abakiriya benshi, ushobora gutinda ugasanga inkoko zashize hasigaye imishwi”

Manager yahise ahaguruka, byasaga nkaho bafitanye gahunda yo gusangira, nabasohotse imbere ngeze hanze banshaho baseka baganira, ibyo kubaza Teta ukuri kwe birangirira aho.

Teta yansaze aho nari mpagaze,

Teta-“Songa! Bigenze bite ko mbona usa n’ uwumiwe?”

Njyewe-“Do….wamubonye Clever!”

Teta-“Yego namutanze kumubona ndamwihisha, ahubwo se aje hano kumara iki?”
Njyewe-“Nabonye ashobora kuba aziranye na Manager yewe barajyanye bagiye gusangira”

Teta-“None se njyewe ko atigeze ampamagara ngo yumve ukuri kwanjye…?”

Njyewe-“Ahaaa! Ikigaragara cyo nuko ukuri kwawe atari ngombwa kuko namubwiye byose nta na kimwe mukinze, ahubwo ngo umwanzuro ushobora gufatwa njye nawe bakadutandukanya, umwe akajya kure yundi”

Teta-“Mana yanjye weee! Ubu se koko….”

Njyewe-“Ntacyo bitwaye Teta! Nibiramuka bibaye tuzabyakira, namaze kubona neza ko inzira z’ umuntu azimenya umuseke utambitse, burya ntawihitiramo uko ejo bizagenda, twese muri ubu buzima turi ba mbarubukeye”

Teta-“Ibyo uvuga nibwo Songa! Ahubwo dutangire twakire ko umunsi umwe tuzatandukana umwe akajya kure yundi”

Njyewe-“Teta! Niyo najya kure yawe ariko nzaba ndi hafi yawe mu ntekerezo, umutima uzajya utera ukunyibutsa, ntabwo nakwibagirwa umuntu umwe mu magana y’ abavutse w’ umuziranenge nkawe,

Ntabwo nzibagirwa ko ari wowe wambereye ikiramiro ukanyereka ko naba undi ndamutse mpfite umuntu nkawe, Teta! Mvuze navuga byinshi gusa…wandekura nagwa”

Teta-“Yoooh! Songa! Ni ukuri ndishimye ku magambo yawe gusa hari benshi buriya bameze nkanjye, wowe nuko ufite agatima ko kubibona”

Njyewe-“Oya ntawe Teta….”

Teta-“Barahari rero! Ahubwo niba wifuza umuntu nkanjye nkwifurije kuzabona umukobwa uzagukunda mukabana, ukazibera mu buzima wifuza kuko nabonye uri umusore ubwirwa akumva, urugo rwanyu rwaba ari intangarugero mu rukundo”

Njyewe-“Teta! Ntawe nkawe erega! Sinakubwiye umukobwa witwaga Belinda ibyo yankoreye?”

Teta-“Yego ndabyibuka warabimbwiye”

Njyewe-“Nyuma ye rero ni wowe wenyine mu bakobwa nabonye ko ugira ukuri, ko niba ufite uw’ ukunda umukunda by’ ukuri….ahubwo se arahari Teta?”

Teta yaramwenyuye maze ankubita agashyi mu mugongo, ambwira yuje ibineza neza ati….

Teta-“Hhhhh! Ibyo tubivemo Songa! Uziko watuma umuntu amena ibanga, wanjyanye kure mu bitekerezo nibagirwa ko ndi imbere y’ ibiro, numvaga ndi muri jardin ahantu hatuje, uziko n’ urusaku rw’ imodoka n’ ama moto ntarwumvaga?”

Njyewe-“Yoooh! Ndabyumva…ndahumva neza ahantu wifuza kwiturira, Imana nimpfasha nkabona igihatse ubuzima bwiza nzahakugurira ikibanza, bube ubuturo bwawe, mbe nkwituye ineza wangiriye, wowe wenyine nzi, ukwiye kugabirwa ishyo”

Nyuma y’ akanya gato Teta areba mu nzara byasaga naho afite udusonisoni, yubuye amaso tuyahuje mbonaa….nabonye asa n’ uwarenzwe n’ akari ku mutima, nkomeza kumwitegereza….

Teta-“Songa! Tuve hano”

Njyewe-“Tuve hano se tujye hehe? Njyewe ubu nari mpfite gahunda yo gusubira kureba Billy kuri gereza”

Teta-“Oooh! Ariko se ubundi uwaza tukijyanira n’ ubundi ko amasaha y’ akazi yarangiye kandi nkaba numva….Songa ndumva nshaka kugumana nawe”

Njyewe-“Yoooh! Teta! Usigaye ureba no mu mutima wanjye? Ubwiwe niki ko nanjye nari ngiye kugusaba ngo ungaragire? Numvaga ibyo ari byo byose nitugera kuri gereza Billy arongera kunkomeretsa umutima,

Nari ngiye kugusaba ngo tujyane aho ndi buhindukire nkakubona ngakomera nkuko wabinsezeranyije, isezerano ryawe ndahamya ko ridasaza, uko ni ukuri kuvuye mu ndiba y’ umutima uguku…”

Nagarukiye aho ndikoroza, Teta arabibona ko hari icyo nari ngiye kuvuga gusa arabyirengagiza, tukiri aho telephone yanjye yarasonnye mu kureba umpamagaye natunguwe no gusanga ari Billy.

Njyewe-“Eeeh! Teta! Ni Billy! Billy niwe umpamagaye nta kabuza bamurekuye!”

Njye na Teta twasazwe n’ ibyishimo ndetse ako kanya twurira moto, feri ya mbere yari mu rugo kwa Billy, tukinjira mu gipangu natunguwe no gukubita amaso akitwa akanjye kose kasohowe hanze……………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 22 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bandekebaproprotais

    Ndumva teta na songa urukundo rwatangiye guhumura

  • - mtg

    Ubu nibwo tugeze aharyoshye sasa.billy atangiye kwimena inda naho songa we urugambamba nibwo rutangiye neza yajyaga abibina mubinyamakuru none yigereye kukibuga. Ikindi kdi bamenye ko ikibazo bagiranye na boss wabo Ari claver ubyihishe inyuma nubwo yajijishije songa kugirango atabikeka, kubatandukanya byo rwose birakorwa ahubwo songa agize imana nuko bamubuzeho icyaha yari gusezererwa.

  • - osier tuyisingize

    Billy igihe wabuze uwukuramira nkuko songa yabigukoreye niho uzamenyako wahubutse ku ngingo wafashe igayitse

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO