Episode 21 ’You are Mine’:Nabaye nk’ubonye Imana ubwo umukunzi wanjye yazaga kuntabara aho nashimutiwe

Duheruka Shadad afashe imodoka agahita agenda ntakindi
yongeye kubwira Manzi,
Ese byagenze gute ?
yaje kubona Angel se ?
Shadad yafashe urugendo aragenda nubwo yagendaga ariko ntiyari azi aho ari bukure Angel. Yageze mu nzira araparika ariyumvira yibaza icyo
agiye gukora mugihe ari muribyo yumva fone ye irasonnye mukureba
neza abona ni Manzi umuhamagaye, aramwitaba
Manzi: umva Shada ubu maze kumenya aho Angel bamujyanye
Shadad:uhabwiwe niki se kandi ,sha wishaka kunshinyagurira
Manzi:Shad nyizera nahamenye kuko umwe mu bashimuse Angel amaze
kumpamagara ambwira aho aherereye
Shad: ntibishoboka! uwo se ubikubwiye abifitemo iyihe nyungu
Manzi: arambwiye ngo bashimuse Angel batabizi ko ari umuvandimwe
wa Ella ngo rero akurikije ibyo Ella ashaka gukorera Angel birenze
ukwemera
Shad: ngo ngwiki ,ngo ibyo ashaka gukorera Angel?
Manzi: Shada tuza turebe icyo gukora ibindi biraza nyuma kuko uko
dutinda niko urupfu rwa Angel rugenda rumusatira kuko Ella ni
Inyamaswa iba mu bantu no kumwica yamwica
Shad: umva Manzi mbwira aho yajyanywe njye kumushaka wenda
ndasanga akiri muzima.
Manzi yabwiye Shadad aho bamurangiye,
ahita akatisha imodoka aragenda ageze aho bamubwiye araparika.
Tuze hakuno mukureba neza turabona
Ella yaje afite ibyuma bishyushye koko aza yegera aho
Angel bamuzirikiye, akihagera akurura agatebe amwicara iruhande,
abanza amusukaho amazi ,Angel ahita ashigukira hejuru
ahamagara Shadad, Ella ahita amubwira ngo ceceka se nyine urumva
ngo karahamagara byahise bijyana nurushyi rwiza rwiza ahita ahamagara Shadad,
Angel mukureba neza abona Ella amwicaye iruhande aramubaza ngo Ella nibiki ushaka kunkorera ,ubu koko niki nakugize gituma ushaka kuntwikisha ibyo byuma
,ndakwinginze ndashaka kureba abana banjye,
kandi sinshaka gutandukana na Ni...atararangiza Ella amuca mu ijambo aramubwira
ngo ndavuze ngo ceceka urumva ngo uriha ijambo erega uratinyuka
ngo Shadad ntushaka gutandukana nawe,hahahahah ahubwo tangira
umwiyibagize kuko ntuzigera wongera kumubona ukundi, akirangiza
kuvuga atyo azamura cya cyuma agiye kugikoza mu maso ya Angel,
yumva umuntu inyuma ye amubwira ngo Ella sigaho ,ahindukiye abona
ni Shadad ahita amubwira ngo atararangiza Ella aba amuciye mwijambo
Ella: wowe se uje hano ute?
Shad:nje kureba umukunzi wanjye
Ella: ngo umuki?
Angel yabonye Shadad aje kumureba arishima cyane,yumva ko
ntacyo akibaye
Shad: umva Ella rekura Angel agende
Ella:sinshobora kumurekura ,ariko ninaramuka murekuye hari
condition 1 ihari
Shad:nizihe ariko umurekure
Ella:iya mbere nuko uhita umureka tukibanira,ugahita umpindura
umugore wawe
Shad:ariko ubanza uri umusazi ubona wowe nakwemera koko
Ella yahise yongera arahindukira agiye gutwika Angel,
Shadad ahita afata urwuma rwari ruteretse aho ahita arukubita Ella mu mutwe
ahita arambarara Ella yahise yongera arahindukira agiye gutwika
Angel, Nicolas ahita afata urwuma rwari ruteretse aho ahita
arukubita Ella mu mutwe ahita arambarara hasi.........................
BIRACYAZA
Ella se ubu ntapfuye koko ???
Shadad se arabasha kuva aha n’umugore we mu mahoro dore ko
Abashimuse Angel bashobora kubasanga aha ?
Ni ayahe maherezo y’iyi nkuru
Ntuzacikwe n’ibice bikurikira by’iyi nkuru