Episode 22: Ibintu byarahindutse, ngirirwa ikizere

Njye na Teta twasazwe n’ ibyishimo ndetse ako kanya twurira moto, feri ya mbere yari mu rugo kwa Billy, tukinjira mu gipangu natunguwe no gukubita amaso akitwa akanjye kose kasohowe hanze.

Billy yari ahagaze ku muryango, yambaye isengeri nkuwakoze akazi kenshi, ibyunzwe byamurenze,

Billy-“Nari narabikubwiye ko ninza uzahita ufata inzira ukagenda, isaha niyi fata ibyawe ugende”

Njye na Teta twararebanye, nta kintu cyo kuvuga twari dufite twahaye rugari Billy arivugira,

Billy-“Ntabwo nabikubwiye? Narabikubwiye ko ninza uzahita ucaho, ngibi ibintu byawe byose nabisohoye, caho ugende ntabwo ngikeneye kubana nawe, na Teta nawe muri kumwe nabyumve”

Teta-“Billy! Niyihe mpamvu iguteye uwo mutima mubi ko wari ugize amahirwe ugasohoka muri gereza kandi Songa ntacyo atakoze ngo akuvuganire?”
Billy-“Yarakoze kumvuganira, birahagije nagende”

Muri ako kanya ntacyo nari kuvuga mbona ibyanjye byatawe hanze, natangiye kubishyira ku murongo ari nako Billy akomeza kuvuga amagambo menshi, mu gihe nari nkiri gutora ibyanjye,

Teta-“Billy! Ntabwo nari nzi ko ushobora kurengerana ukageza aha, ntabwo nari nzi ko wageza aho guhigika ibuye rikomeye wegamiye ngo wigenge, ubu se ko Songa ntacyo yakwimye, ko yakweretse byose, ko yakwitayeho mu bibazo, kumwitura kumwirukana koko?”

Billy-“Yanyitayeho ate se? Ibyo ni ibyanyu kandi mwabyumvikanyeho mbere yuko muza kunteza ingaru”

Teta-“Ariko Billy!...”

Billy-“Ntacyo atakoze yanteje mushiki wanjye, ngo niwe wanyobora akanshyira ku murongo? Uziko abavandimwe banjye bose bagiye ku ruhande rwuyu muswa ngo ni Songa, ngo niwe ukwiye kubana nanjye? Turavukana se cyangwa duhuje Data?”

Teta-“Ahubwo disi abavandimwe bawe bafite umutima mwiza, babonye ko hari icyo ukwiye wabuze, Billy watuje ko Songa ari umugisha wagiriwe, namubonye ntamuzi, ntabwo nigeze ngambana nawe kuza kubana nawe, usibye ko ari n’ umugisha wagiriwe uri guhinda kandi ari wagiriwe ngo uhinduke nawe ube umuntu nk’ abandi”

Billy-“Yeeeeee? Ushatse kuvuga ko ntari umuntu nk’ abandi? Urantutse ngo napfuye mpagaze?”

Teta-“Oyaaa! Oya Billy! Ni wowe ubyivugiye, ntabwo natinyuka kugutuka ngo ngusuzugure kandi waranshiye mu mutima, nkagukunda kuko nabonaga uri umusore ushinguye wakubaka urukundo ariko nza kubona ko ntahuza neza nawe, ndakureka kandi ngusigira icyubahiro ukwiye niyo mpamvu nakuzaniye Billy! Kuki utumva ko ari umugisha wawe?”

Mu gihe Teta yavugaga, urigi rwarakingutse, mushiki wa Billy arinjira….atungurwa abona ibintu byanjye biri hanze,

We-“Billy! Bite? Ibintu ko biri hanze bimeze bite?”

Billy-“None se gukora isuku ni ikibazo? Ujya uza umbwira ngo uraje usanga ibintu bimeze nabi none usanze nabisohoye ngo nkore isuku nabyo bibaye ikibazo?”
We-“Eee! Niba uri gukora isuku byo nta kibazo, none se ucunga abashyitsi baje ugakora isuku?”

Billy-“Eeeh! Reka mbyinjize, ni kalibu ahubwo Sister! Uyu musore Songa ubundi umubona ute?”

We-“Ariko se ko uvuga amagambo menshi bimeze bite? Nta nubwo uha agaciro umushyitsi uri hano?”

Billy-“Teta se? Hhhhhhh! Teta we turaziranye nta kibazo ntumuzi se? Ntiyazaga kudusura?”

We-“Yego ndabizi ni nayo mpamvu nakubwiraga ngo wivuga menshi uri kumwe n’ umukazana wacu”

Billy-“Hhhhhh! Uheruka inzira muki, Teta se aracyari umukunzi wanjye? Wapi kabisa, ahubwo wabaza Songa niwe bakururuna”

We-“Hmmm! Injiza ibyo winjiza, ubundi tuvugane nkubwire ingamba nshya nzanye ibintu bigomba guhinduka”

Billy-“Bigomba guhunduka gute se?”

We-“Injiza ibintu ariko… Teta rata kalibu”

Teta-“Eeeh! Murakoze”

Ibintu byarahindutse, ibyanjye byose biguma hanze, ntabwo niriwe mbyitaho kuko numvaga ko n’ ubundi gahunda ya Billy iri bwubahirizwe, yansezereye byarangiye, nanyuze kubyange byose nabonaga hanze nkomeza mu nzu nkuko nari nahawe kalibu na mushiki wa Billy nagombaga kubaha cyane ko yari inkingi nari nkwiye kwegamira ngo nereke Billy ko hari icyo mpfite ku mutima, ko nazirikanye byose nari nkwiye kumwitura.

Tukigera muri salon twaricaye nari meze nkugiye imbere y’ inteko y’ urubanza, nari ngiye kumva impamvu bigomba guhinduka nkuko mushiki wa Billy yari yabivuze akinjira iwabo,

Billy-“Sister! None se ko unyicaje imbere y’ abashyitsi ni ngombwa? Tugiye hanze nibyo byaba ari byiza, ntabwo twaganirira imbere y’ abashyitsi ngwino tugende hanze nibyo byiza…”

We-“Oya ibyo nshaka kuvuga ngomba kubivugira imbere ya Songa, kandi ugomba kubyemera nk’ itegeko kuko kugufunguza no kwishyura ibintu byose wangije byamvunnye ntugire ngo”

Billy-“Ariko kuba wampfunguje ntibivuze kuzana amategeko mashya hano mu rugo, hano ni iwanjye nako ni iwacu, nta mpamvu rero yo kuzana amategeko uko wiboneye witwaje ko wampfunguje”

Mushiki wa Billy yahise arakara cyane avuga asakuza,

We-“Billy! Ntabwo nakomeza kubyihanganira, nje aha ngo nkubwire ko warengereye tukaguha butamwa ukiyongereraho na ngenda, ntabwo wagakwiye kuba witwara utyo uri umwana wavukiye mu buzima bwiza, ese ubwo ntabwo uba wicira urubanza wowe? Njyewe na barumuna banjye ntubona uko tubayeho? Hari icyo tuganya? Ariko wowe uracyari gufungwa hejuru y’ amafuti yawe waza ukiha gukora ibyo wishakiye no kunsuzugura nta soni?”

Billy yabuze icyo avuga, arya indimi mu magambo ndetse ashaka gusohoka ngo adusige ariko mushiki we ahita amufata,

We-“Ese ubwo urajya he? Ukuri kuraryana shikama hamwe nkubwize ukuri, ibintu bigomba guhinduka”

Billy-“Bigomba guhinduka gute se…..”

We-“Ceceka nta jambo ufite, ntabwo nakwishimira kukubona umeze utya, wowe nta kintu kizima wavuga,nukomeza ibyo bintu byawe ndabona ugiye kuba ibwa”
Billy-“Ngo?.... urantutsengo ndi imbwa?”

Teta-“Oya….kuba ndi hano wakabihaye agaciro, ntabwo uyu mwanya ari uwo gutongana nawe ahubwo ndagira ngo nkumenyeshe ko Songa abonye akazi kuva ubu”

Billy-“Ngooo?”

We-“Ndagira ngo nkumbwire ko ibintu bihindutse, akazi ntikagikwiye guhabwa uwo uzi gusa, ikizere n’ umurava bibyo bya mbere, Songa muhaye akazi nta kindi nitayeho”

Billy-“Ngo iki? Ngo Songa umuhaye akazi? Akazi kahe?”

We-“Nabitekerejeho, Songa kuva uyu munsi niwe ugiye gucunga umutungo wacu twese duhuriyeho nk’ akazi ke, tuzajya tumuhemba kandi twari dukeneye umuntu nkawe, njye n’ abavandimwe banjye twari tumukeneye, Billy, wabyemera utabyemera ubu Songa agomba kukuyobora..............................................

Ntuzacikwe na Episode ya 23 yiyi nkuru "Nanjye si njye" ku munsi w’ejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Ben

    Ariko kukii Hari ama episode musimbuka

  • - Mujyambere Emmanuel

    Imana Isubiriza mukwiheba Kd Isi yacu ihora ari zunguruka Wayoboye Songa None Niwoe utahiwe kbs Reka Aukyobore Icyo saba songa Agire ubushishozi bwinshi kuko Billy Agiye kumurwanya Mukomerezeho kbs

  • - Bemeriki

    Songs erega inzira z'Imana ziruta imyenge ya supernet hahirwa uwihangana rwose peeee komeza utsinde songa

  • - moses

    mbega episode nziza Edd uri uwanbere kbs nanjye nzagusha ka ujye unjyiri nama

  • - moses

    mbega episode nziza Edd uri uwanbere kbs nanjye nzagusha ka ujye unjyiri nama

  • - Egide

    Ayiwe! Songa agiye kuba boss wa Billy kandi yari amwirukanye?

  • - mtg

    harya buriya kugafatanya nako asanzwe akora hari ikibazo? gusa niba songa abonye akazi agombe yimuke atazabana na billy munzu kuko yazamukorera ishyano.gusa amugume hafi kuko byanze bikunze azamuhindura kdi ndabyizeye. umwanditsi nawe uriho urakabya kukagira kagufi cyane.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO