Episode 23: Teta yansabye gukomeza gutwaza, nanone nduhera inyuma

Mushiki wa Billy yahise yicara maze atangira kuvugana igitsure kinshi,
We-“Billy! Ndagira ngo nkumbwire ko ibintu byahindutse, akazi ntikagikwiye guhabwa uwo uzi gusa, ikizere n’ umurava nibyo bya mbere, kuva uyu munsi Songa muhaye akazi nta kindi nitayeho”

Billy-“Ngo iki? Ntibishoboka? Ngo Songa umuhaye akazi? Akazi kahe?”

We-“Nabitekerejeho, Songa kuva uyu munsi niwe ugiye gucunga umutungo wacu twese duhuriyeho nk’ akazi, tuzajya tumuhemba kandi twari dukeneye umuntu nkawe, njye n’ abavandimwe banjye twari tumukeneye, Billy, wabyemera utabyemera ubu Songa agomba kukuyobora"

Mushiki wa Billy yakomeje kuvuga ahamya neza ko ibyo avuga yabitekerejeho, nkomeza gutungurwa,

We-“Billy! Nakomeje kukwihanganira kuva cyera, ukora amakosa uruhuri ngakomeza gufatafata kuko ari wowe musaza wanjye wenyine mpfite, ndagira ngo nkumenyeshe ko ubu ibintu byahindutse, ugomba kubaha Songa ku itegeko ry’ umuryango nkuko twese twabyumvikanyeho”

Billy-“Oya se kandi mwemeza ibintu mwenyine se kubera iki? Ubwo mushatse kuvuga ko ntavukana namwe? Njyewe ndi umwana wa hano ngomba kugira uburenganzira bwose ijana ku ijana, nta mpamvu yo kumpfatira ibyemezo”

Billy yakomeje kuburana karahava gusa mushiki we yari yafashe umwanzuro, yashimangiye ko mpawe akazi, ntabwo nari kwitesha ayo mahirwe mbikerensa ngo mvuge ko ntazabishobora, Billy yahise yivumbura asohoka yihuta adusiga muri salon.

Hashize akanya gato dutuje mushiki wa Billy yahise avuga,

We-“Namwe mujye mumbwira koko? Buriya Billy tuzamugire dute? Umuntu aragenda akananirana bigeze aho yigira ingunge akanga kumva icyamugirira akamaro akabaho nk’ ikirara kandi ntacyo yabuze?”

Njyewe-“Ariko rero nubwo munshinze inshingano zikomeye nkizi sinzi uko nzabishobora na Billy uri hariya, uziko usanze yansohoye hanze?”

Teta-“Yari yamusohoye da! Buriya uje usanga Songa birangiye amutaye hanze”

Mushiki wa Billy yahise yicara maze atangira kunkoresha inama ambwira neza uko nzatangira gukora, byari amahirwe kuri njye kuko byose Teta yabyumvaga,

We-“Naho ubundi nibyo nakubwiraga, ubu ugiye gufata inshingano nshya, abapangayi bose ndaza kubabwira ko nta wundi muntu bagomba kujya bishyura, bagomba kujya bayaguha ugakuramo ayo guhahisha nandi yo kwitabaza, Billy tuzajya tumugenera ayo gukoresha make andi uzajya uyaversa kuri bank”

Njyewe-“Yego ndabyumva”

We-“Ntabwo ari ibintu bigoye biroroshye, kandi nanjye nzajya ngufasha aho uzajya uba udasobanukiwe uzajye umbaza”

Njyewe-“Nta kibazo ndumva nta kigoye cyane”

Teta-“Ahubwo se buriya ko Billy agiye arakaye cyane ubwo koko urumva bazarubanamo? sha ndabona ari nko kubana kw’ injangwe n’ imbeba”

Mushiki wa Billy yahise yitsa umutima maze avuga atuje....

We-“Agomba kubyemera ku ngufu kuko njye n’ abavandimwe banjye twabyanzuye, kandi bigomba gukurikizwa”

Njyewe-“Ahubwo se wa mugani nari mpfite igitekerezo, nta kuntu niba ubyo nzabikora nk’ akazi nashaka ahandi nkodesha ko Billy niyiziye kubana nawe mugenera ibyitwa ibyiwabo ntazi ko twakwatsanamo?”

We-“Songa! Kubana nawe nicyo cyaduteye kuguhitamo, wigira impungenge azabyemera buhoro buhoro.....Eeeh! Ntabwo nakwibwiye, Teta we aranzi yajyaga agenda hano aje kureba Billy, nitwa Michou”

Njyewe-“Eeeh nanjye nkuko mwamenye nitwa Songa, ibindi nzagenda mbibabwira buhoro buhoro dore ko mukwiye kumenya neza uwo mwagiriye ikizere cyo gucunga ibyanyu”

Michou-“Nibyo rwose ahubwo reka tujyane nkumurikire abapangayi mbabwire ko ibintu byahindutse mbone kugenda”

Niko byagenze twasize Teta aho tuzenguruka imiryango yose anyerekana, abapangayi bose batungurwaga nicyo kemezo.

Amaze kunyerekana yampaye nimero ze aradusezera aragenda, maze kumugeza ku mudoka yari yasize aparitse ku muhanda no kuyikurikiza amaso mpaka irenze nagarutse ndeba inkandagiro z’ ibirenge byanjye ariko umutima wo wari uri kure cyane, nibaza niba koko uwo musaraba nzawikorera nkawushobora.

Nageze muri salon nsanga Teta yitangiriye itama, akimbona arikanga, yasaga nuwari wagiye kure mu ntekerezo, maze kwicara yahise ambwirana amakenga,

Teta-“Songa! Ibi bintu ko numva binteye impungenge aho uzabishobora? Bya bintu narose banza koko byari impamo”

Njyewe-“Yeeee? Ibyo warose ni ibiki Teta?”

Teta-“Ahubwo se ni kera ko ari vuba aha, mperutse kurota twicaranye ahantu hamwe mu ikoraniro ry’ abantu benshi, hasaga naho habaye ibirori byo gushimira abantu,

Bahamagaraga abahize abandi mu bintu bigiye bitandukanye, twari twiteze ko bahamagara bwa nyuma uwahize abandi ugomba guhembwa agashimirwa....Songa natunguwe cyane numvise baguhamagaye amashyi aba menshi,

Songa! Ibyishimo byarandenze ubanza kumpobera ubona gutambuka uhagarara aho bakureba wambikwa ikamba witwa izina rishya, none se ubu ibi byose ntaho bihuriye nizo nzozi? Tekereza neza ko aka kazi ubonye utari ukiteze, wibuke ko ariyo cyakuzanye ugafata umwanzuro utabwiye n’ ababyeyi maze ushikame uhagarare kucyo waje usaba, ndizera ko bishoboke ko ariyo ntangiriro y’ ubuzima bushya waje ushaka usize byose”

Natuje gato hashize akanya gato ndamubwira,

Njyewe-“Reka tubitege amaso, icyo nzi cyo kubwanjye ntacyo natanze ngo ngirirwe iki kizere, ahari wenda nanjye ndashoboye”

Teta-“Urashoboye Songa! Urabizi ndi umwe mu batajya bihanganira ingeso mbi, mpfite ijisho rireba imbere mu mico ndetse n’ imyitwarire ikwiye kugirirwa ikizere, courage cyanee kandi banza ahari mpfite impano nanjye ntazi”
Nyuma y’ akandi kanya gato….”

Teta-“Songa! Reka ntahe ndabona igicuku kinishye, ni ahejo mu gihe tugitegereje icyemezo cya Manager”

Muri ako kanya nongeye kwibuka ibya Manager, ntangira kwibaza bibaye bakanyimura bakanjyana kure, wenda njye na Leon bakaduhinduranya uko byagenda…Teta ntabwo yatumye ngera kure mu ntekerezo yahise ahaguruka ampfata akaboko turasohoka ngo muherekeze”

Mu gihe nari ngeze ku muryango w’ igipangu nabonye Billy aza nk’ iya gatera ahita ambwirana umujinya,

Billy-“Mpereza urufunguzo vuba!”

Ntacyo niriwe mubwira nahise nkora mu mufuka muhereza vuba, arinjira njye na Teta dusigara twumiwe, ajya imbere ndamuherekeza,

Teta-“Ahaaa! Ntabwo byoroshye, ndabona akazi kawe ari kenshi kandi gakomeye, gusa shikama ndabizi umunsi umwe uzishimira umwanya mwiza urimo nkuko nabikuroteye, sibyo Songa”

Narikirije dukomeza kugenda tuganira, turi hafi kugera ku muhanda wa kaburimbo Teta yarahagaze gato maze arambwira,

Teta-“Songa! Mbere yuko dutandukana nifuzaga kugushimira ko ukomeza kunyumvira, ugatuza ukanyumva kandi ugatwaza ntutinye urugamba rugeze mu mahina, uri umwana mwiza,

Kumva no gutega amatwi no kwakira Ibiza bigusanga, gucisha make no kubaha nubikomeza uzagera aho wifuza kuzagera, nanjye nzakomeza kukuba hafi nkuko nabigusezeranyije,

Nukebuka ukambura uzamenye ko wayobye ugaruke mu nzira, nabwo kandi uzaba watandukiye uzagarukire hafi, nifuza kugushyigikira mu byiza byose bibaho, ariko kandi nawe nifuza ko wamba hafi mu buzima mbayemo bungora rimwe na rimwe nkiheba…uzagenda ubimenya buhoro buhoro”

Njyewe-“Teta! Ahubwo rimwe na rimwe njya nibaza ko hari icyo ntakora kuko ukora ibirenze intekerezo zanjye, njya nibaza icyo nakora ngo nkwiture ariko nkakibura, ngasaba Imana kunyereka inzira nanyura ngo nkwiture”

Teta-“Usibye ko atari cyo wagashyize imbere ariko n’igihe ntabwo cyari cyagera, reka ngende byose nkora ntabwo mba ngambiriye ko uzanyitura, si umbwa mbere mbikubwiye gusa….nkomeza kwishimira uburyo tubanye, uri uwo nagize nkumva waje ukenewe, byinshi mbibika ku mutima nifuza ko igihe kimwe uzabinganiriza nk’ inkuru y’ impamo buri wese yakwishimira kumva, aho uzayandika hose abayisoma bakazaryoherwa kandi bakazakuramo ibanga riruta ayandi rizabubakira ubuzima n’ abazabakomokaho”

Teta amaze kumpobera hari moto yahagaze, motari ahita avuga,

Motari-“Twagiye!”

Njyewe-“Mota! Mwiriwe? Umeze neza nta kibazo?”

Motari-“Boss! Ni ubwa mbere umukiriya yansuhuza, abandi baza batabanje no kunsuhuza bakambwira aho bagiye bakanareba ko mpfite plaque cyashya, batibagiwe kwinukiriza casque yanjye ariko nanjye niyo mpamvu ngiye kugutwarira ubuntu”

Teta yongeye kundeba mbona hari uko ahindutse mu maso, ahita abwira motari,

Teta-“Oya ntabwo ari uyu ugiye ahubwo ni njyewe, uransha angahe munsi y’ urusengero rwa ADEPR, ku muhanda ku gasoko?”

Motari-“Nabyemeye kandi ntabwo nisubiraho, ndagutwarira ubuntu kuko nkuko nabibabwiye Boss arantunguye ntiyita ku mafaranga muri bumpe ahubwo aha agaciro ambaza uko niriwe, kuva bwacya niwe ubashije kumbaza uko niriwe”

Teta yarampobeye yicara kuri moto, irahaguruka, imaze kurenga ndakata ndataha, mu nzira nagiye ntekereza kuri motari, nkomeza kwibuka amagambo Teta yari ambwiye, nongeye gushiguka ngeze ku muryango w’ igipangu ndikanga”

Natangiye kugira igishyika nibaza uko ninjira kwa Billy wari wanshiyeho yarubiye, yarakaye, nyuma y’ akanya gato ntekereza byinshi ndinjira nkomeza ku muryango wo muri salon, mpfunguye nsanga harakinze, n’ itara ryari ryazimye.

Nakomanze rimwe nkomanga kabiri, ubwa gatatu ndetse n’ ubwa kane, byarangiye bibaye ubwa cumi, cumi na gatanu ndetse na makumyabiri Billy atarakingura, mpfata telephone mpamagara ubwa mbere, ubwa kabiri biba ubwa makumyabiri nanone atitaba……………………………………….

Umwanditsi w’ inkuru ndende abifurije weekend nziza, ntimuzacikwe na Episode ya 24 kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Ruyange francois

    Biratangaje ese abakobwa bameze nka Teta bariho

  • - Bemeriki

    Bily ntagenze gake kuko nta wuvuma umunyabugingo umwanditsi nawe weekend nziza thank you genisisbizz kubwimanuro mukomeza kuduha kubuzima bwa buri munsi.

  • - moses

    mbega inkuru nziza. irimo isomo ryubuzima peeeee. gusa courage nudacika intege nawe uzagera kure.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO