Episode 26: Ijoro rimwe natunguwe no gusanga Billy atetse

Muri ako kanya nkibyibaza numvishe ijwi rimpamagara ndarimenya…ryari ijwi rya Teta ntabwo niriwe mpindukira ahubwo nibajije uko ahageze agasanga tumuvuga, nahise mpfata umwanzuro wo gushyira hanze byose nkanga amazimwe, nkava mu mabanga, nkabandwa habona…imbere ya Manager.

Byaranze ndahindukira nsanga Teta ahagaze hamwe nko mu ntambwe icumi yari afite ubwoba bwinshi, nahise nkeka ko yari atunguwe no kubona ndi kumwe na Manager, birashoboka ko atari azi ko turi kumwe ariko kandi nibajije uko yari ahageze.

Njyewe-“Uuuh! Teta se ageze hano ate? Mwari mufitanye gahunda Boss?”

Manager-“Reka reka nta gahunda twari dufitanye, cyangwa ni wowe umubwiye ngo aze? Nako ni wowe”

Njyewe-“None se ko mbona usa naho ahubwo utabyishimiye si byiza kuri wowe? Ngira ngo nibyiza cyane ahubwo, amagambo wambwiye yose buriya byaba byiza kurushaho uyamwibwiriye”

Manager-“None se ni wowe umubwiye ngo aze koko?”

Njyewe-“Ntabwo ari njyewe ni ukuri pe, ndabona agize nubwoba agasubirayo, reka mukurikire mugarure….”

Nahagurutse vuba na bwangu nkurikira Teta wari usohotse yihuta, ngeze hanze mbona ari kuzamuka agana ku muhanda mu kumugeraho mufata akaboko ndamuhindukiza, yahumekaga insigane bigaragara ko yari afite ubwoba bwinshi, maze ahita ambwira,

Teta-“Songa! Ibi nibiki bimbayeho koko?”

Njyewe-“Humura! Humura Teta! Ahubwo se uhingutse hariya ute? Ninde ukubwiye aho turi? Ahubwo se ko uhise usubira inyuma igitaraganya usa nutinya Manager kandi yakubonye?”

Teta-“Hmmm! Songa! Nari ndi ku kazi nkuko bisanzwe, ngiye kumva numva telephone irasonnye ntabwo nari nzi umpamagaye, nitabye vuba numva ari ijwi ry’ umusore, atinda kunyibwira,

Yakomeje ambaza byinshi ngiye kumva numva arambwiye araje asanga aho ukorera hakinze kandi ngo si ubwa mbere, ngo akubonye winjira mu kabari ndetse andangira aho ariho, ambwira ko atabyihanganira agiye guhamagara Boss, niko kuza nihuta ngo nkuburire none dore”

Njyewe-“Ibaze? Ubwo se uwo musore ninde? Ahubwo se yashakaga kugera kuki?”

Teta-“Umbaze nkubaze Songa! Ahwiiii!, reka ngende ahubwo….”

Njyewe-“Oya ahubwo wigenda Manager atabibona nabi”

Teta-“Oya reka ngende Songa, atavaho asohoka ahubwo akambaza icyo nari nje gukora hariya”

Njyewe-“Kandi yakubonye n’ ubundi ahubwo dore uko ugiye kubigenza, ngwino umusuhuze umubwire ko wari uje hariya nkorera ugasanga hakinze bakakurangira ko ndi hano”

Teta-“Mana wee! Ubu se koko….”

Njyewe-“Wigira ubwoba humura ntacyo agutwara kandi agufitiye gahunda ndende ugomba kwitegura ubuzima bushya na Manager”

Teta-“Ubuzima bushya na Manager?”

Njyewe-“Yego Teta! Buriya usanze ari kunsaba ikintu gikomeye, ubwo wiyiziye biraba byiza kurushaho…”

Teta yakomeje kugira ubwoba, yongera guhindukira ngo agende ariko nongera kumufata akaboko,

Njyewe-“Nyumva Teta! Wigenda….”

Byabaye iby’ ubusa Teta agenda yihuta ndamureka arinda arenga, nongeye gutekereza akanya gato ndahindukira nsubira aho nari nasize Manager, nkicara ahita ambaza,

Manager-“None se bigenze bite ko mutazanye?”

Njyewe-“Eeh eeh! Teta se? Teta ahise agenda ngo yihutaga”

Manager-“Ngo yari aje aha kumara iki se?”

Njyewe-“Arambwiye ahubwo ngo mumubabarire ntabwo yari azi ko muri hano, yari aje kundeba hariya ku kazi gutwara raport yejo, ahageze bamubwira ko ninjiye mo hano, niko kuza kundeba arambwiye ngo mumubabarire kubagwa hejuru”

Manager-“Agize ubwoba bw’ ubusa ahubwo iyo aza akicara nawe tugasangira….”
Njyewe-“Ukanamubwira akari ku mutima”

Manager-“Oya ntabwo narikocorera hano, ni ugutegura nitonze nkamujyana ahantu hatangaje, akaba ariho mbimubwirira, wowe icyo ngusaba nukuntegurira inzira gusa”

Njyewe-“Utitaye ko ari umukozi wawe Boss?”

Manager-“Hhhhh! Nyuma yo kunyemerera buriya nazamushakira akandi kazi wa mugani byagaragara nabi mu bandi bakozi”

Njyewe-“Ariko aracyari na muto Boss! Uriya akwiye umusore ungana natwe….”

Manager-“Eeeh! Garukira aho! ….garukira aho ibyo ushaka kuvuga nabyumvishe”
Njyewe-“Mbabarira Boss! Kari kantorotse…..”

Nakomeje guca bugufi imbere ye kugeza yongeye gutuza maze nongera kumubwira mwenyura,

Njyewe-“Hhhhh! Naho ubundi nivugiraga Boss! Teta ndumva koko umufitiye imishinga myinshi! Nta kibazo rwose inzira nzaziharura kandi uzagerayo wisanga”

Manager-“Kora aha Songa! Uri umuntu w’ umugabo, wowe bijyemo gusa ibindi nyuma uzambaze kabisa”

Nakoze mu ntoki za Manager arishyura turahaguruka, dusohoka anganiriza, ankubita ikiganza mu bitugu aseka, nabonaga neza ukuntu yishimye atari ibya aha hafi, tugeze ku muhanda nahindukiye inyuma, nikanga umuntu umeze nka Clever ndetse ahita yikinga nkunyihisha.

Mu gihe nari nkibyibazaho twageze aho Manager yari yasize imodoka aransezera aragenda.

Narebye gusubira inyuma ngo njye kureba neza niba koko ari Clever ariko mbona naba ndi guta umwanya w’ ubusa ndabyihorera.

Nakomeje aho nakoreraga ndinjira, ndicara ako kanya haza umukiriya wari wambuze, ntangira kwisobanura musaba kwihangana, akomeza kuntonganya gusa birangira atuje, maze kumuvunjira yaragiye ntangira gutekereza ibya Manager, nongeye kujya kure cyane mu ntekerezo.

Natangiye kwivugisha,

Njyewe-“Uuuh? Mbega umugabo uhiriwe, ubu koko Teta Manager agiye kumutsindira? Ariko byo Teta akwiye umugabo nkuriya, umukunda kandi umufitiye imishinga yo kumutuza mu butengamare apana babandi baza basaba n’ amatama masa gusa,

Teta disi…ubu se azongera kunyitaho? Birumvikana azajya yita kuri Boss njyewe ntabwo azongera kundeba, ubu se azongera kungira inama ngo nzakunde mbo uwo nifuza kuzaba? Kumpobera ngatahana ibyishimo se?

Ahwiiii! Nta kundi nabigenza igihe cyanjye nawe kuri we cyari iki gusa nzahora nzirikana ko ari umukobwa wihariye nabonye mubavutse nkawe….Teta! Nanjye nagukundaga nubwo ntigeze mbikubwira, gusa nzishima uri mu maboko meza, ndabizi ntacyo uzaburana Boss…”

Nisanze nagize ikiniga, umukiriya wundi waje niwe wambajije cyane icyo nabaye ariko ndamuhisha birumvikana ntabwo nari gutura uwo ntazi ibyanjye, amaze kugenda nkomeza kwigunga amasaha yo gutaha aragera ndakinga ndataha.
Mu nzira nagendaga nitegereza umugi mwiza, amatara inzu n’ ibindi…agatima karatera intekerezo zanjye ziratembera zerekeza mu rugo kw’ ivuko.

Nongeye kuhakumbura nibaza igihe nzagirayo, nongera kwicuza iyo Billy aba yarambaniye ntatagaguze igeno ryanjye agatima kaba kari hamwe, narahumurije ababyeyi n’ abavandimwe nahoraga ndota mu nzozi bababaye kubera njyewe.
Nageze kwa Billy ndakingura nkomeza ku rugi rwo muri salon ndakingura ndinjira nasanze ntawe urimo.

Nazengurutse hirya mu gikari ngo ndebe niba yaba ariho ari natunguwe no gusanga asutamye ku mbabura ariho akungiza ndikanga,

Njyewe-“Yampeye inka! Billy ni wowe?”

Billy-“Ni njyewe kabisa”

Njyewe-“Ntibishoboka! Ibi byo guteka se….ni igitangaza!, Hhhh! Billy ku mbabura atetse?”

Billy-“Byihorere man! Wowe ntabwo uzi uko inzara iryana, niriwe aha nayura, nta n’ ijana mpfite ngo ngure irindazi byibura ngo ndinyweshe amazi”

Njyewe-“None se kuki utahamagaye mushiki wawe ngo aguhe amafaranga make yo kurya ko ureba kuva yampa inshingano nshya nta mupangayi wari wishyura ngo tugure ibyo kurya, nguhe make yo gukoresha andi nyaverse kuri bank?”

Billy-“Erega buriya ntabwo ubizi, iriya miryango y’ abapangayi yose yanyishyuye amezi atatu kandi nukwa mbere ntabwo kwari kwashira”

Njyewe-“Yeeee?”

Billy-“Ariko Sister ibyo ntabwo azi, umbabarire ntuzamvemo”

Njyewe-“Billy! Urumva ibyo nabimuhisha koko? Ahubwo se yose warayakoresheje nta na make wasigaranye?”

Billy-“Uko unzi se kuyarya ni iminsi ingahe? Ahubwo nyine nakomeje kuguma aha mbonye mu nda byanze njya kwikopesha ku muhanda, ahubwo se harya bashyiramo umunyu n’ amavuta ryari?”

Njyewe-“Ee ee eh! Ndumva wahuritse kabisa! Utetse iki se ahubwo?”

Billy-“Nafashe umuceri mvanga nifu y’ ubunyobwa nsukamo amazi ndacanira ahubwo ndabona isosi nkabura umuceri”

Napfunduye isafuriya koko mbona Billy yakoze ibara,

Njyewe-“Eeeeh! Ibi nibiki wakoze Billy!”

Billy-“None se nari kubigenza gute ko nawe ubizi ko ntazi guteka, naho ahubwo ntako ntagize”

Narimiwe nkomeza kwitegereza Billy, si ugushishikara akomeza guhungiza imbabura, ndahindukira njya mu cyumba ndeba guhamagara muri iryo joro mushiki wa Billy ariko mbona byamuraza nabi ndabireka.

Narongeye ndasohoka ngeze aho Billy yari atekeye nsanga ari guhuta isosi, nabuze icyo nkora nsubira mu cyumba nisaka mu mifuka yose, nakuyemo inote y’ igihumbi, nsimbukira ku muhanda ngura undi muceri ntangira guteka.

Byarahiye maze tumaze kurya,

Billy-“Ewana urakoze kabisa, nari mpfuye! Burya nuku inzara iryana?”

Njyewe-“Inzara byo buriya ni mbi!”

Billy-“Buriya ntabwo najyaga ngira inzara, aho mushiki wanjye apfungiye amazi n’ umuriro nibwo mbyumvishe, ubu se nzakomeza kubaho gutya kugeza ryari?”

Njyewe-“Urabona ingaruka zibyo wakoze? Ubu iyo uba utaratagaguje igeno ryanjye simba nkugobotse aho kuba tugiye kugora mushiki wawe tumusaba kuduhahira turi abantu babagabo?”

Billy-“Oya Songa! Mushiki wanjye mureke, noneho sinamukira, ahubwo wowe shaka ahantu uguza tuzayamwishyura sibyo?”

Njyewe-“Reka reka iryo kosa sinarikora ubwo se naguza angahe yazadutunga ukwezi kose…nako amezi yose? Nawe mbwira?”

Billy-“Ndabizi ntabwo wabura uwo uguza ngo ayakwime wowe urakora nta kibazo, hanyuma tukagura nk’ umufuka w’ umuceri n’ ibindi, wazahembwa ukishyura”

Njyewe-“Ariko se koko ibyo uvuga nibwo abapangayi bose baheruka kwishyura amezi atatu?”

Billy-“Ahubwo se hari uwaryamaga atayanyishyuye? Ubu ni ukuvuga ngo bazongera kwishyura….nyuma y’ amezi abiri nibwo bazongera kwishyura”

Nariyumviye mbura icyo mvuga, hashize akanya katari gato,

Njyewe-“Reka tujye kuryama nta kundi”

Billy-“Shaka uwo uguza wangu uzaba umwishyura, erega wowe urakora Bro! None se urumva byagenda bite? Uzambabarire ntuzarihingingutse kuri mushiki wanjye cyeretse niba ushaka kuduteranya kandi ntacyo byakumarira”

Navuye aho njya mu cyumba cyanjye nkuramo imyenda nirambika ku buriri, muri ako kanya nongeye kwibaza, ndicuza, ndiheba, mbaza Imana impamvu yitegereje ahantu hose n’ abantu bose igahitamo ko mbana na Billy.

Nibutse ko Imana yahisemo ko tubana kubera Teta, nibutse ko umunsi mpataha nishimye cyane ko mbonye umugiraneza, bikaba akarusho ambwiye ko tuzabana nta kiguzi k’ icumbi muha, iryo joro ndara nkanuye nibaza icyo nakora muri iyo nzira y’ inzitane nisanzemo ngo ndashaka ubuzima…………………………….....

Ntuzacikwe na Episode ya 27 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    Mana watabaye songa ko agiye guca mumitego itoroshye. Reba Billy urebe boss we urebe na claver hakiyongeraho na teta umuhangayikira buri munsi atirengagije na mushiki wa Billy wamuhaye akazi.gusa nashyire umutima hamwe agume kukuri kdi urabizi kuratsinda. Nkuri inyuma ntacyo uzaba.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO