Episode 27: Teta yampungiyeho mu mubyigano w’abamwifuza

Navuye aho njya mu cyumba cyanjye nkuramo imyenda nirambika ku buriri, muri ako kanya nongeye kwibaza, ndicuza, ndiheba, mbaza Imana impamvu yitegereje ahantu hose n’ abantu bose igahitamo ko mbana na Billy.

Gusa nibutse ko Imana yahisemo ko tubana kubera Teta, nibutse ko umunsi mpataha nishimye cyane ko mbonye umugiraneza, bikaba akarusho ambwiye ko tuzabana nta kiguzi k’ icumbi muha, iryo joro ndara nkanuye nibaza icyo nakora muri iyo nzira y’ inzitane nisanzemo ngo ndashaka ubuzima.

Mu rukerera nibwo agatotsi kampfashe, nongeye gukanguka mbona izuba ryakambye ndashiguka ndebye ku isaha nsanga ni saa tatu z’ amanywa, nirukira muri douche, ngisohokamo nakubitanye na Billy atangira kumbwira,

Billy-“None se ko ugiye saa sita ndabaho nte? Nagize ngo uyu munsi ntabwo ujya ku kazi uririrwa hano dufatanye gushaka icyo kurya...?”

Njyewe-“Oya ahubwo nakerewe nta mwanya na muto mpfite wo gutakaza, niba birangwa amahoro ahubwo sinzi”

Nanyuze kuri Billy akomeza kunkurikira ari nako ambwira,

Billy-“Bro! Nyine nashakaga kukubaza ukuntu biri bugende, urabizi ko nta nibiryo twaraye dusigaje….”

Njyewe-“Billy! Akira ngutize telephone uhamagare mushiki wawe umubwire uko ibintu bimeze nutabimubwira njyewe ndabimubwira nako n’ ubundi uyu munsi ngomba kubimubwira”

Billy-“Oya weee! Oya Songa! kuki wumva ko wanteranya na mushi wanjye? Urumva urunguka iki kweli?”

Njyewe-“None se urabona byagenda bite wowe?”

Ibyo nabivugaga ndi kwambara vuba vuba ndasohoka mpfata umuhanda, Billy yagarukiye ku muryango akimbaza uko saa sita arabaho, sinjye warose ngeze ku kazi ndakingura ndicara ndiruhutsa.

Hashize akanya nagiye kubona mbona wa musore Clever, yinjiye aseka cyane avugira kuri telephone, hashize akanya katari gato ayivaho aransuhuza,

Clever-“Bite Songa, amakuru wana?”

Njyewe-“Ni sawa!”

Clever-“Yayayaya! Twari tuburanye kabisa, none se ngo bimeze bite? Amakuru ya Teta? Nizere ko umpfitiye inkuru nziza?”

Njyewe-“Ahubwo se…..ko ejo nabonye umuntu umeze nkawe ahantu twari turi njye na Boss yikinze ahantu…..

Clever-“Reka reka! Ejo njyewe nta nubwo nari ndi ino, nari nagiye ahantu kuree! kure cyane”

Njyewe-“Uuuh! Nta kundi ubwo wasanga nararebye nabi”

Clever-“Warebye nabi rwose…ubwo se urumva umuntu w’ umugabo narunguruka kweli? Ahubwo se amakuru ya Teta?”

Njyewe-“Wahora niki ko ejo….nako ni meza”

Clever-“Harya, ngo wari uri kumwe na Boss ejo? Ntabwo numvise neza icyo mwari muri kumwe muvugana, nizere ko mwari muri mu nama y’ akazi?”

Njyewe-“Oya nibindi twavuganaga ntabwo ari ngombwa ko ubimbaza”

Clever-“None se ujya wumva yitsa avuga Teta?”

Njyewe-“Kubera iki umbajije icyo kibazo?”

Clever-“Si ibisanzwe se nti turi kuganira?”

Njyewe-“Oya! Urashaka kunkuramo amagambo! Ndabizi neza uri inshuti na Boss kandi musangira kenshi, nta kuntu mutaba muganira kuri Teta iyo muri kumwe”

Clever yarikoroje, hashize akanya arambwira,

Clever-“Umva wangu! Ntakubeshye rero njye na Boss wawe turi mu marushanwa, namubwiye bisanzwe ko nikundiye umukozi we numva abigize birebire ndetse turabishwanira ambwiye ko nawe amukunda,

Njye ntabwo nari mbizi ahubwo byabaye impamvu yo kutarebana neza, guhera cya gihe nkusanga mu biro bye tukajya gusangira twarashwanye na nubu ntawe uvugisha undi. Wangu, uriya mukobwa Teta yavukiye gutandukanya abari inshuti kabisa”

Njyewe-“Noneho ni wowe wamuhamagaye ngo adusange aho twari turi?”

Clever-“Kumuhamagara se….urabona nyine…”

Clever yatangiye kurya indimi, burya ukuri ni ikintu gikomeye, iyo kukurimo ugashaka kugukeretsa uguhisha ushiduka kwakuvuyemo ubwako,

Clever-“Urareba….ubundi....buriya ngira akantu k’ akanenge ko gukinisha abantu ngo mbarebe….”

Njyewe-“Ndabyumva neza ko ejo ari wowe nabonye aho twari turi wihishahisha, ni nawe wahamagaye Teta umubeshya umukinisha, none se wagiraga ngo ugere kuki?”

Clever-“Wangu nabitewe n’ ifuhe n’ umujinya mpfitiye Boss wawe, nari nje kukureba aha mbabona mwinjira hariya, niga umugambi wo kumuhamagara, nari nzi ko Teta nabasanga hariya biraba ibibazo ariko wapi kabisa ntacyo byatanze, nawe rero mbwira….”

Njyewe-"Hmmm! Ubwo se usibye n’ ikindi wumvaga haraba iki?"

Clever-"Numvaga Boss wanyu arahita amurakarira ndetse akabona ko ari umukobwa uzerera mu tubari mu masaha y’ akazi"

Muri ako kanya naratuje nkomeza kwitegereza Clever, nibajije urwo rukundo akunda uwandamburiye ikiganza akaba umubikamabanga yanjye, sinatinda kubona ko ari nka babandi gusa sinzi niba naribeshyaga.

Ngicecetse yahise ambwira,

Clever-“Erega turi mu marushwana, njyewe mbwira icyo nakora ngo Teta mutsindire, uru ni urugamba nk’ izindi….”

Nahise mpfunga umwuka, mpfungura umutima maze mvuga nshize amanga,

Njyewe-“Muvandi! Twamenyanye umunsi umwe nk’ umukiriya, mubyo nkora ntabwo ndi umukomisiyoneri w’ abakobwa, Teta sindi se ngo ndamutanga sindi na musaza we muri make nta burenganzira mufiteho,

Ikindi kandi ntabwo nkubonamo urukundo rw’ ukuri, umuntu w’ umusore nkawe ntabwo yagakwiye gukinisha uwo akunda, ngo amuhamagare amubeshye kuriya bikarangira nta nicyo wungutse”

Clever yarahindutse, mbona agize umujinya ahekenya amenyo mbona abuze amajyo, ahita avuga,

Clever-“Umva! Uransuzuguye bya hatari! Unyiyemeyeho kandi urandakaje, ushatse kunyereka ko uri kuruhande rwa Boss wawe nkaho njyewe nabishatse ntaguhemba? Buretse noneho ndakoresha izindi kata”

Njyewe-“Ariko se urarwana niki? Urukundo ko atari intambara, urukundo ko batarwinginga, ubundi ni itegeko ko uwo wakunze nawe agukunda? uriruhiriza ubusa icyo wakora cyose Teta atabishaka ntiyagukunda”

Clever yakomeje kundebana umujinya ndetse ahekenya amenyo, nibwo nabonye neza kamere ye, yakubise kuri kontwari agenda akubita agatoki ku kandi menya ko bwa mbere ngize umwanzi kubera kuvugisha ukuri.

Nasigaye ntekereza byinshi kuri Clever, natangiye kwibaza impamvu arakajwe nukuri mbona neza ko yibera mu bizima bw’ ikinyoma, ntabwo nabitinzeho nikomereje akazi, nkora raport y’ icyumweru, ndangije ibitekerezo birantwara nibaza kubyo kwa Billy....aho nitaga mu rugo.

Nyuma y’ akanya gato ntuje nabonye ko nta gukenyerera ku nda nsa kubera kutavugisha ukuri, nahise mpfata telephone ndeba nimero ya Michou, ndamubipa dore ko nta mafaranga ahagije nari mpfitemo.

Ntiyatinze yahise ampamagara nitaba vuba,

Njyewe-“Helloo!”

Michou-“Bite Songa!”

Njyewe-“Ni byiza…nako nari nguhamagaye ngo nkubwire ko ngushaka cyane”

Michou-“Unshaka cyane? Bimeze bite se kandi? Billy se yongeye?”

Njyewe-“Bibaye byiza waza kugera mu rugo tukavugana kuko ntabwo tworohewe, mu rugo inzara iri guca ibintu”

Michou-“Ngo?? Songa! Kuva navuka mu rugo iwacu nta nzara yigeze iharangwa, ntitwigeze dutaka inzara! Reka reka reka!”

Njyewe-“Nyamara nta wundi wadufasha atari wowe”

Michou-“Ubwo se birashoboka? Ok! Nako reka none aha natse imodoka tuhahurire”

Hari habura nk’ isaha ngo ndangize akazi mu gihe nari mpfashe umwanzuro wo gutaha Teta yahise yinjira, nk’ ibisanzwe nkimubona ndamwenyura ndahaguruka mva muri ka kazu nabaga nicayemo ndamuhobera,

Njyewe-“Ni kalibu Teta”

Teta-“Urakoze”

Twasubiye mu kazu turicara, mu kumwitegereza yasaga nubabaye ukuntu, mpita mubaza,

Njyewe-“Teta! Bite ko mbona usa naho….”

Teta-“Niyo mpamvu nje kukureba Songa!”

Muri ako kanya nongeye kubona neza ko hagati yanjye na Teta harimo umugozi uziritse imitima yombi, burya umuntu nahinduka, yaba yishimye cyangwa ababaye akaza agusanga uzamenye ko uri uw’ agaciro ubihe agaciro.

Hashize akanya gato,

Njyewe-“Iyaba wari uzi ukuntu kukubona ubabaye bisa, iyaba wumvaga ukuntu nanjye umutima wanjye uhise ukonja ngatangira gushinja uwatumye ubabara ibyaha amagana, nkamusabira n’ igihano ku mana. Mbwira Teta byagenze bite?”

Teta-“Songa! Njyewe ntabwo mbishaka, ntabwo mbishaka nta nubwo nshaka kumva ibyo ambwira kuko icyo anshakaho ntabwo gishoboka”

Njyewe-“Uravuga nde se kandi? Utambwira ko ari uriya musore ngo ni Clever? Uziko ari we waguhamagaye ejo akagutesha umutwe akubeshya mpaka ugeze aho twari turi njye na Boss?”

Teta-“Hmmm! Nari nketse ari undi? Songa! Iyi ntambara ndayirwana nte koko?”

Njyewe-“Clever avuye aha mubwije ukuri ngo ntazongere kunyitabaza mu buryarya bwe, ahubwo se Boss we bimeze bite ko burya wadusangaga hahandi yari ari kunyitabaza ngo mucire inzira mufashe kukumvisha uburyo agukunda?”

Nyuma y’ akanya gato Teta yongeye kwitsa umutima maze arambwira,

Teta-“Ariko abantu bubu babaye bate? Songa! Nibaza impamvu umuntu afata umwanya we, agatekereza ku muntu kandi we atamutekereza na gato, akamwifuzaho ibidashoboka, akamubuza amahwemo agashoza urugamba ndetse akitabaza n’ ingabo?

Songa! Hari ibyo Boss yajyaga ambwira nkagira ngo aratebya, ariko ntangiye kubona ko yari akomeje, usibye no kugutuma mbere nkamenya ukuri kucyo anshakaho uyu munsi nta kintu na kimwe nigeze nkora, niriwe mu biro bye nkaho nakoze ikosa rikomeye”

Njyewe-“Niki kigoye se wakoragayo cyatumye uje wahahamutse? Yigeze agukingirana?”

Teta-“Oya…oya ntabwo yankingiranye ahubwo ibyo yambwiraga ntashakaga kumva nibyo byanteye kubura amahoro nkumva n’ akazi nakavaho”

Njyewe-“Teta! Humura tuza, none se yarikocoye akubwira ko….?”

Teta-“Songa! Erega buriya umuntu ugushakaho ububasha hari ubwo anakugora, ibaze umuntu unyobora yice akazi kanjye nake ngo tuganire gusa…”

Njyewe-“Bitwaye iki se? Niba abona ntacyapfa hari icyo? Erega buriya reka nkubwize ukuri, Boss ashobora kuba agukunda by’ ukuri kuko anagufiteho imishinga, numvise ntacyo atakora kubwawe uramutse umwemereye urukundo”

Teta-“Songa! Ndabyumva Boss yarakuganirije akumvisha buryo ugomba kubinyumvisha kuko nkumva mbere, ariko irengagize urukwavu yakwishyuriye wumve ukuri kwanjye,

Songa! Boss si umusore nakwiyemera nkavuga ko ntamwemera kandi na Clever nuko, gusa urukundo rwanjye ndaruzi, uko nshaka gukundwa ndabizi, muri bose ntawe nabeshya ngo ndamwerera urukundo ngo mere nka ba bandi batumye nawe uhurwa,

Ndumva mbangamiwe cyane ntiwabyumva, ndumva ubwoba bwinshi muri njye, ndumva nahunga nkajya kure yabo, ndumva ari umuriro mwinshi watse ngomba guhungira kure, Songa! Umutima wanjye uganjwe n’ agahinda, sinzi impamvu nakunzwe”

Njyewe-“Umwiza nzi, shenge humura wihumeka insigane, wibabara kuko wakunzwe, udatuma nkongerera agahinda nanjye nkakubwira akari mu ndiba y’ umutima wanjye”

Teta-“Ngo iki Songa??”

Teta yarikanze cyane! Andeba adahumbya mbona asa nutangiye gutitira muri ako kanya ngira ubwoba bwinshi ntangira kwicuza impamvu mubwiye ayo magambo ntakaraze ururimi inshuro ndwi………………………………....

Ntuzacikwe na Episode ya 28 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    Nukuri teta arasumbirijwe ariko nashyire umutima hamwe afatanye na singa. Gusa umwansitsi uriho urakagira gato cyane rwose

  • - moses

    inkuru igeze aho iryoshye kbs gusa songa nawe naryungemo byishakire sha

  • - Bemeriki

    Ayaa mahitamo c teta arabasha guhitamo cg urugamba rwurukundo nirworoshye kwa teta gusa ndizera azabicamo yemye akabona umukunda byukuri.

  • - Barame Eric

    Kabisa inkuru igeze aho iryoshye Songa nawe rivuge bice aho byagaciye wivunika kdi nawe ufite umutima

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO