Episode 28: Ntazi icyabaye, nabyiganiye indabyo nkenyezwa rushorera

Teta yarikanze cyane! Andeba adahumbya mbona asa nutangiye gutitira muri ako kanya ntangira kwicuza impamvu mubwiye ayo magambo, ndya indimi burya akarenze umunwa karushya ihamagara nicuje impamvu icyo umuntu avuze atagisisa mu matwi y’ uwacyumvise ntangira kwisobanura,

Njyewe-“Nari mvuze….mbese nyine Teta ihangane ni ukuri kandi utuze gukundwa bibaho kandi ni umugisha wavukanye, byaba ari ikibazo gikomeye bibaye udakundwa, birababaza cyane kuburyo bamwe bisanga batutse Imana bayibaza icyo bacumuye”

Teta-“Hari icyo nari numvise uvuze Songa! Ngo utanyongerera agahinda?”

Namenye neza ko Teta yaritaye mu gutwi, kubinsubirishamo bimbera ikizamini gikomeye nkomeza gushaka uko nabigoreka ariko nibuka ko ukuri ari ukuri iyo ushatse kugutwikiriza ikinyoma uba ugiye kuta ikizere gihenda maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Ntabwo naguhisha ukuri kundimo, kuba nkubwiye ko ntifuza kukongerera….reka nkubwize ukuri kandi unyihanganire kubwibyo, mu mubyigano w’ abagukunda kandi bakwifuza nanjye ndimo gusa….”

Teta-“Ngo?”

Njyewe-“Umbabarire, umugabo nuvuga ibyo yasubiramo, ntabwo nabiguhisha n’ impamo nanjye mu bagukunda kandi bakwifuza ndimo nubwo ndi ku murongo w’ inyuma aho ntigeze ngira amahirwe yo kuvuga ngo unyumve”

Navugaga ibyo Teta andeba mu maso adahumbya, kuri njye byasaga no gutura umutwaro wari undemereye.

Mu by’ ukuri Teta naramukundaga ariko buri uko agatima kateraga kamunyibutsa aho nabaga ndi, yaba mu kazi, yaba ndyamye, yaba mu nzira cyangwa ntetse nasubizaga amerwe mu isaho impamvu zo zari nyinshi….nanjye si njye.

Nakomeje kubwira Teta,

Njyewe-“Teta! Nkubwije ukuri kose utagukunda nta rukundo yaba agira, utakwifusa umukobwa nkawe nta mahitamo meza yaba agira, kuko wuje ubwuzu n’ ubwiza, umutima utuje ugira impuhwe wangabiye umunsi wa mbere umbona mu magana y’ abantu,

Teta! Simbivugira kubera inkundura y’ abakwifuza ahubwo nuko ari wowe unsabye ibisobanuro, iri ni ibanga nari narabitse numvaga ntazapfa kumena gusa nanone urabizi ni wowe mubikamabanga wanjye, naryo ribike”

Muri ako kanya Teta yihanaguye amarira yatembaga ku matama ye ntazi icyayateye, ahaguruka vuba,

Njyewe-“Teta!....”

Yasohotse yihuta, ngiye kumukurikira mpina akarenge, ndamureka aragenda nsigara nicira urubanza.

Mu gihe nkicuza impamvu ururimi rwanjye rwantorotse rukavuga ibyo ntateguye telephone yanjye yarasonnye, mu kureba umpamagaye…. yari Michou, mushiki wa Billy.

Nahise menya ko yageze mu rugo nitaba vuba….

Njyewe-“Helloo!”

Michou-“Songa! Ugeze hehe ngo uze umbwire ibya hano ko Billy yambereye ibamba akambwira ko nta kibazo gihari?”

Njyewe-“Ngo? Ibyo se birashoboka? Ubwo Teta….nako Billy yatinyuka akanga kukubwira ibibazo biri mu rugo kandi uri mushiki we?”

Michou-“Billy ntumuzi wowe, ahubwo se ugeze hehe?”

Njyewe-“Ndaje….ndaje aka kanya…”

Nasohotse vuba amaguru nyabangira ingata ngo ngere mu rugo, bidatinze nagezeyo nkingura urugi rw’ igipangu nkubitana na Billy asohoka,

Njyewe-“Uuuh? Billy! None se ko ugiye?”

Billy-“Reka reka ndagiye! Ubimubwire ntahari, urusaku rwari rungeze kure utaranamubwira byose none….ampfatanyije n’ inzara gusa”

Njyewe-“Umva kandi ra, nkaho waje tukamusobanurira uko ibintu bimeze….”

Billy-“Genda nyine umusobanurire, njyewe ndagiye ndagaruka yagiye”

Billy yansize aho aragenda, nkinjira nakubise amaso mushiki we ahagaze yifashe mu mayunguyungu, yari yarakaye cyane,

Michou-“Hmmm! Ntacyo ariko, amaherezo uzaza upfukama….”

Naratambutse ndamusuhuza ari nako yimyoza, birumvikana yari ababaye, nongeye nanjye kubabazwa nuko abavandimwe bakabaye babana bahuje, babana mu ntonganya n’ amaganya,

Njyewe-“Michou! Pole kabisa ndabibona warakaye gusa ariko ntako uba utagize uba wakoze ibyo ugomba gukora”

Michou-“Hmm! Buriya ariko Billy abona biriya bizamugeza kuki? Umuntu muzima yanga kumva uwo bavukana amaraso kuyandi? Ariko ntacyo ndabivuze mbisubiyemo iminsi nimwiyereka azaza apfukamye”

Njyewe-“Oya nta mpamvu yo gutega iminsi musaza wawe Michou, ahubwo buriya mbona ari ukumusengera agahinduka kuko….

Michou-“Tumusengera iki se ko ahubwo tugiye kumureka akazangara akaba imbwa……”

Njyewe-“Eeeeh! Oya! Oya ni ukuri umwana mwonse rimwe?”

Michou-“Umwana se uriya ni umwana? Hmmm!”

Musaza wa Billy koko yari ababaye, yari yazenze amarira mu maso, nkomeza kumwihanganisha twinjira mu nzu, yicara mu ntebe nanjye ndicara, hashize akanya gato,

Michou-“Mbwira Songa! Mbwira ukuntu inzara iri guca ibintu muri uru rugo kandi kuva kera hose ntawigeze utaka inzara hano?”

Njyewe-“Mbese ukuntu bimeze….”

Michou-“Oya mbwira ukuntu abasore babiri nkamwe mwicwa n’ inzara mukageza aho mutabaza?”

Njyewe-“Urumva…byo ni igisebo rwose, ariko rero hari impamvu buriya twemeye guseba tukakwitabaza”

Michou-“Hmmm! Ariko se tuvugishe ukuri Songa, tuvuge ko kuva wagera aha utari wahembwa kuburyo wabura nayo kugura akawunga koko?”

Njyewe-“Michou! Erega hari ibyo ntakubwiye, urya munsi Billy afungwa umushahara wanjye wose yarawunyatse, ajya kuyabyinira….”

Michou-“Ngo iki? Yawukwatse ureba hehe? Umusore nkawe?”

Njyewe-“Erega! Biragoye kubyumva ariko ni ukuri kwanjye, mbese nyine nabaye nkiva guhembwa, nari mpfite gahunda yo gutaha…..”

Nabwiye byose ntari narabwiye Michou mbere kugeza uwo munsi twatakaga inzara, yari anteze amatwi anyitegereza mu maso burya ngo biri mu bituma umuntu amenya ko ubeshya cyangwa uvugisha ukuri, maze kumubwira byose yitsa umutima maze arambwira,

Michou-“Ntabwo nari nzi ko ari uko byagenze, ihangane kuba nari nkubwiye nabi, kandi ihangane kubwa musaza wanjye twaburiye inyito”

Njyewe-“Ibyabaye byarabaye kandi narabyihanganiye, igisigaye ni ubufasha bwawe kuko ubu iyi nzu ureba nta kintu na kimwe cyo kurya kirimo”

Michou-“None se mu bapangayi bose nta numwe urakwishyura?”

Njyewe-“Wari uzi nikindi? Bose ubu bishyuye Billy amezi atatu yose”

Michou-“Ngo?”

Njyewe-“Ubu bazongera kwishyura nyuma y’ amezi abiri”

Michou byaramurenze noneho biba ibindi, avuga amagambo menshi avanze umujinya n’ agahinda, ibintu byatumye nanjye nongera kubona neza Billy nyawe namenye bwa mbere ngashimira Imana ko mbonye aho kurambika umusaya.
Nyuma y’ umwanya utari muto Michou yambwiranye agahinda,

Michou-“Songa! Umbabarire kuba ukiri hano, kuba ntarakubwiye hakiri kare Billy uwo ari we ngo ukuremo akawe karenge, nari nzi ko ubwo abonye umusore uciye bugufi bagiye kubana agiye guhinduka ariko dore yakubereye ikigeragezo akubuza no kujya kuramutsa umuryango wawe ngo bamenye amakuru yawe,

Nsabye imbabazi kubw’ umuryango wacu, ntabwo nifuza ko uzatuvuga nabi, ni ukuri umaze kutubabarira noneho nakureka ukigendera ukajya gushaka ahandi wibera kuko….

Njyewe-“Michou! Rwose n’ umutima ukeye ntabwo nabavuga nabi, ahubwo njye ntekereza ko Imana yatumye nza aha yari impfitiye umugambi kuko niho ha mbere nagiriwe ikizere,

Ntabwo nakwicuza kubera Billy kuko burya umuntu ufite inenge cyangwa ingeso mbi ntidukwiye kubaca cyangwa ngo tubavume bajye gutura mu isi yabo ahubwo dukwiye kubegera tugakora ibishoboka ngo birebe, amaherezo iyo babonye abo baribo mu bandi nta kabuza bisubiraho”

Nyuma y’ akandi kanya gato Michou yahise ambwira,

Michou-“Songa! Urakoze ku magambo ankoze ku mutima gusa nanjye hari icyo nkwiye gukora, ahubwo mbwira ikintu wumva ushaka muri byose Billy yakubereyemo imbogamizi ngikore”

Njyewe-“Ubu se….”

Teta-“Oya humura mbwira ngufashe, kwihangana kwawe kurahagije”

Njyewe-“Ikintu numva nifuza se…nta kubeshye ikintu numva nifuza ni ukujya kureba umuryango wanjye, ngahumuriza Data na Mama n’ abavandimwe bahora mu nzozi zanjye”

Michou-“Oooh Ok! None se urumva wazajyayo ryari?”

Njyewe-“Eeeeh! Ndamutse mbonye ubushobozi? N’ ejo nahita njyayo”

Michou-“Noneho…”

Michou yakoze mu isakoshi akuramo ibihumbi bitanu arampereza,

Michou-“Akira aya mutaza kuburara, hanyuma ejo mu gitondo nzaza hano tujyane guhaha byibura mugire stock irimo ikintu ni nabwo nzaguha impamba ukajya I wanyu nta kibazo”

Ntiwakumva ukuntu nishimye cyane muri njye, nashidutse nahobeye Michou, ari nako mushimagiza, ndamuherekeza arataha, nkomereza ku muhanda ndahaha, mu guteka byari ibindi, nakubitaga akavugirizo k’ ibyishimo.

Bimaze gushya ntabwo nategereje Billy, narariye njya mu cyumba cyanjye, nkicara nibwo natekereje kuby’ uruhushya.

Natangiye kwibaza uko nabona uruhushya, nkomeza gutekereza cyane, nshaka inzira nshaka izindi mu gihe nari nkibyibaza nibutse njye na Boss twicaye ari kunsaba kumuharurira inzira kuri Teta….nahise mpfata telephone ndeba nimero ze mpfunga umwuka maze ndamuhamagara,

Ntiyatinze, yaranyitabye,

Boss-“Eeeh! Bite Songa! Reka nze nguhamagare”

Nahise nkupa hashize akanya ahita ampamagara nitaba vuba,

Njyewe-“Hello Boss!”

Boss-“Wari ukoze ibara! Guhamagara Boss wawe koko?”

Njyewe-“Mumbabarire, nuko ari njyewe wari ubakeneye niyo mpamvu”

Boss-“Hanyuma se! Umpfitiye inkuru nziza se ivuye ku muntu uhora mu nzozi, uwo mvugishwa mvuga?”

Njyewe-“Oya ariko iri mu nzira…”

Boss-“Ayayaya! None se umpamagariye iki aya masaha?”

Njyewe-“Nagiraga ngo mumbabarire mumpe uruhushya ejo sinzakore, ndabizi biragoye ariko mwabishatse mwategeka bikoroha”

Boss-“Hhhhh! Ndabyumva ubwo ushaka uruhushya rwo gusohokana n’ umukunzi wawe, ese ko utaramunyereka sha Songa?”

Njyewe-“Gusohokana n’ umukunzi?”

Boss-“Hhhh! Uraho utazi umunsi wejo se? Nakumvise uri kwijijisha ariko ndumva….nanjye ndumva ntazakora ejo, ahubwo se uwatanga konji ku bakozi bose kugira ngo ntazagira uwo mbuze kwishimana n’ umukunzi we?....Hababaje ibyanjye...nari nzi ko Teta arampa igisubizo niba azaboneka none...! Nta kibazo, uruhushya ndaruguhaye ntuzakore”

Ibyishimo byabaye byinshi kuri njye, maze gukupa ngarama ku gitanda, ntangira gutekereza ukuntu nzahinguka mu rugo nkakirwa, ishusho yuko bizaba bimeze yiganza mu maso yari ahumirije, nongeye gukanguka mu gicuku, ninjira mu mashuka ndakanura burinda bucya.

Mu gitondo Michou yaraje ngo tujye guhaha, Billy amwumvishe aranyonyomba, ntiyabyitaho dufata umuhanda.

Twahashye byinshi, umuceri,kawunga n’ ibindi mpakira imodoka, tugeze mu rugo,

Michou-“Ndi kwihuta rero, akira iyi bahasha irimo impamba, nubwo nta heza nk’ iwanyu ariko uzatebuke”

Nashimiye Michou aragenda, mu kureba mu ibahasha hari harimo inote z’ umutuku ntiriwe mbara kubera ibyishimo, nitegura vuba vuba, Billy atari yagaruka.

Narakinze nsigira urufunguzo abapangayi, mpfata umuhanda ngo njye gutega igana I wacu nasiganirwaga nsanga.

Mu nzira ngenda nabonye ahantu abantu bashungeye ndahagarara, nkora ku ikofi numvaga ibyari byo byose hari icyo bari kugura kandi ikofi yanjye iseka ndahegera nkomeza kubyigana ngera imbere…natunguwe no kubona ari umukobwa wacuruzaga indabyo.

Nibajije icyabaye uwo munsi, nabonaga inkumi n’ abasore babyigana bagura, reka umuvundo wo wari wose, nkomeza gusesera mbavamo ndiruhutsa, ntekereza akanya gato,

Njyewe-“Ariko se habaye iki? Urabona ukuntu abantu babyigana nkabagura amasuka?...Wa mugani ubundi njyewe uwagura indabyo ngashyira Papa na Mama na barumuna banjye bakabona ko mvuye mu mugi? Buriya ntibakwishima bakabona ko nasirimutse?”

Nafashe umwanzuro ntyo, njya gutoranya indabyo nanjye muri uwo mubyigano, ntoranya izikwiye umubare wabo murugo bose, mu gihe nari ngiye kwishyura nakoze mu mufuka wari urimo ikofi nsanga yagiye cyera!! Induru nyiha umunwa………………………………….

Umwanditsi w’ inkuru ndende abifurije umunsi mwiza w’ abakundana! Ntimuzacikwe na Episode ya 29 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - bow-wow

    songa ateyumujinya ibi byindabo abijemo ate azi uko iwabo babayeho

  • - Cadette

    Sha eddy ndakwinginze ganza ukoreshe uburyo bwose ajya gusura ababyeyi abone ikofi yeee

  • - Egide

    Ndapfuye we! Barayamwibye na yo

  • - mtg

    Mana watabaye songa koko ntiyongere guhura nikigeragezo koko nukuri wamana we ntubyemere ndakwinginze

  • - K.joseph vinny

    Oya we kd nanone Koko kora uko ushoboye songa abone ababyeyi be nibura ababwire Aho aba

  • - Odimu

    Umwanditsi ndamushimiraa kuri iyibnkuru atugezaho. Gusa numva hari icyakosoka : Songa ahora agaragazwa nk'umuntu w'ubwenge bucye cg umwana cg utekereza hafi cyane . Ese m Ese nk'umwe mu b'inkuru ishingiyeho ntiyagaragazwa nk'umuhanga ariko uhura n'ibigeragezo ? Nk'aho avindana ashaka indabyo ashyira iwabo yasize biberaho by'abanyacyaro, kuki atabyigana abagurira imyenda, ibiribwa, atega imodoka,...Ni urugero natangaga.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO