Episode 29: Ururabo niriwe mbungana rwabonye nyirarwo

Nafashe umwanzuro ntyo, njya gutoranya indabyo nanjye muri uwo mubyigano, ntoranya izikwiye umubare wabo murugo bose, mu gihe nari ngiye kwishyura nakoze mu mufuka wari urimo ikofi nsanga yagiye cyera!! Induru nyiha umunwa.

Njyewe-“Ikofi yanjye! Ikofi yanjye igiye hehe? Iri hehe ikofi yanjye?”

Nakomeje gusakuza mbaza uwo mbonye wese aho ikofi yanjye igiye, abantu bose baritaza nisanga mpagaze hagati yabo banshungeye umwe mu bari aho ahita avuga cyane,

We-“Yampaye inka! Ndabona uyu munsi urasaza benshi, uyu we ngo abuze ikofi, wasanga batayimwibye ahubwo yayibagiwe, izi ndabyo zirarikora aho bukera baribana n’ abakunzi tu!”

Njyewe-“Reka reka njyewe ikofi nari nyifite mukanya, mbere yo gutoranya indabyo nabanje gukora ku mufuka, yari irimo ndabizi neza”

Abantu bakomeje gutangara cyane, umukobwa wacuruzaga indabyo akibyumva ahita anyaka indabo zose nari nafashe,

We-“Mpereza hano, nta soni! Umusore muzima ateka umutwe akiba indabo ngo akunde ashimishe umukobwa? Uwanyereka uwo mukobwa uko asa ugutera gutuma uniba”

Abantu bose barasetse abandi barakoomera, nta kwisobanura nari mpfite numvaga ntazi ahantu ndi, nashatse aho nyura ndahabura kubw’ amahirwe mbona aho nsesera.

Nagendaga ntazi aho njya, nkomeza kugenda muri make nari nataye umutwe, nibazaga ibyari bimbayeho niba koko ari impamo, nkongera kwisakasaka ari nako ndeba hasi nzenguruka.

Nabonaga umuhisi n’ umugenzi nkamubonamo umujura wanyibye, nkomeza kugenda manuka mu muhanda w’ ibitaka ngeze ahantu hamwe munsi y’ igiti ndicara nubika isura mu biganza,

Natangiye kuganya mvuga,

Njyewe-“Ubu se koko Mana yanjye ibi n’ ibiki bimbayeho? Nacumuye iki gituma icyo mpfashe cyose kinsha mu mwanya y’ intoki? Ubu n’ ayo nari mbonye agiye nyareba nta n’ urupfusha nsigaranye?

Umutindi w’ umujura unyibye ndamutse mubonye…nako byose ni njyewe, ubundi nabyiganaga njya he? Harya ngo naguraga indabo zo kujyana mu rugo? Ubundi se barazirya ngo nari kuba mbashyiriye ngo barye bahage?”

Nakomeje kwitsa imitima, amaganya aba menshi, nyuma y’ igihe ntibuka neza ndahaguruka ngeze imbere gato ndeba mu ntoki zanjye…nasanze mfashe ururabo rumwe rw’ umutuku mu ntoki….rwari muri za zindi wa mukobwa wacuruzaga yanyatse bamaze kunyiba.

Nararwitegereje cyane nibuka ko banyibye arirwo mbyiganira, ntabwo narujugunye natangiye kurutemberana, narebye gusubira murugo ako kanya ariko birananira nibazaga Michou aramutse amenye ko ntatashye uko yabyakira.

Numvaga ko yahita antakariza ikizere yangiriye ari nayo mahirwe nagize, ntabwo numvaga ukuntu nari kumusobanurira ko nagiye mu mubyigano w’ indabo bakanyiba, nahisemo kureba aho naba ngiye nkaza gutaha nimugoroba nkabwira Billy na mushiki we ko nanze kurarayo mpise ngaruka.

Muri uko gutembere…nako kuzerera, nari mpfite rwa rurabo, natera intambwe nk’ icumi nkarureba nkazunguza umutwe ngakomeza kugenda….muri make nari nataye umutwe.

Nabonaga abantu banyitegereza cyane, muri njyewe nkumva ibyo ari byo byose bari muri babandi bambonye nseba…..ntabwo nabyitagaho nikomezaga urugendo ntazi aho njya.

Nageze ahantu hamwe nicara ku kabaraza, ahantu hari hari Alimentation, hashize akanya katari gato hasohotse umukobwa ubyibushye ahita ambwira,

We-“Eeeeh! Sorry Boss! Ntabwo twamenye ko hano hicaye umuntu, tubazanire iki se?”

Nibutse ko kuri bya bihumbi bitanu Michou yari yaraye ampaye nasaguyeho, dore ko inzara yari indembeje mpita mubaza,

Njyewe-“Harimo iki se?”

We-“Icyayi, amata na Fanta bikonje, amandazi, Keke na capati n’ ibindi byinshi”
Njyewe-“N’ icyayi se kirakonje?”

We-“Hhhhh! Sorry nanjye niko bambwiye ngo njye mbwira abakiriya”

Njyewe-“Noneho ntabwo usanzwe ucururiza hano?”

We-“Oya ntabwo nsanzwe nkora hano, ni murumuna wanjye uba uhari ariko uyu munsi nta wuhari”

Njyewe-“Eeeh! Noneho nzanira ikivuguto gikonje na Keke ebyiri”

Yahise yinjira mu nzu hashize akanya agaruka azanye ibyo nari namutumye, yicara impande y’ umuryango akomeza kureba muri telephone ye nini ari nako aseka, nkamureba nkibaza ibyo arimo, hashize akanya,

Njyewe-“Ariko ahari banza ari njyewe uri guseka? Ubu se ibi ndiye nibyinshi kuburyo wavuga ngo ndi igisahiranda? Wanga kurya ayawe bakayakwiba….komeza useke nakubwira iki”

We-“Yoooh! Oya ni ukuri ntabwo ari wowe ndi guseka, ahubwo nari ndi kureba amafoto hano y’ abantu, bagiye bashimagiza abakunzi babo kandi indi minsi nta kintu bavuga”

Njyewe-“Uuuuh! Uyu munsi se habaye iki?”

We-“Hhhhh! Birashoboka se ko utazi icyabaye kandi mbona ufite ururabo?”

Njyewe-“Reka reka ntabyo nzi, nabonye abantu babyigana bagura indabo nanjye ndagura, ahumbwo mbwira mbimenye, habaye iki?”

We-“Uyu munsi n’ umunsi w’ abakundana? Nagize ngo wenda uje gutegereza umukunzi wawe hano ngo umutungure umuhe urwo rurabo”

Njyewe-“Reka reka njyewe nta nuwo ngira”

We-“Biratangaje nukuri, uzi ko wagira ngo uba mu isi yawe? Ubu ibintu byabaye ibindi, abantu bose bashyashyanye, na murumuna wanjye nakubwiraga uba uri hano wambwiye ngo musigarireho yagiye muri ibyo”

Njyewe-“Wowe se ko utashyashyanye byagenze bite?”

We-“Reka reka! Sinakubwiye se ko nasekaga amafoto narebaga, njyewe mba mbona rero bisekeje, ubundi iminsi yose kubakundana byukuri igomba guhora ari iyabo, sinzi impamvu rero bacunga umunsi umwe bakabigira ibya hataliiiii….indabyo n’ impano se n’indi minsi bagiye babitanga?”

Njyewe-“Ariko rero niba ari umunsi wahariwe abakundana nta mpavu yo kutawizihiza”

We-“Reka njye siko mbibona, mba mbona ari uburyarya, iminsi yose niyabakundana by’ ukuri, ntabwo bagakwiye gutegereza uyu munsi”

Njyewe-“Ahaaa! Hababaje ibyacu”

We-“Uri nyakamwe se wowe nta mukunzi ugira?”

Muri ako kanya nabuze icyo nsubiza, ngize Imana haza umukiriya bahita binjirana, nkomeza gutekereza byinshi kubyo nari nganiriye nuwo mukobwa twari duhuye bwa mbere nyuma y’ akanya katari gato ndishyura, mpfata ururabo nari nakomeje kugendana ngo runyibutse aho banyibiye ndakomeza.

Nakomeje kugenda ntembera sinzi uko nisanze ngeze ahantu ndahamenya, narebye imbere n’ inyuma mbona ntabwo ari ubwa mbere mbageze, hari muri cartier yo kwa Teta.

Umutima waransimbutse nibaza turamutse duhuye icyo namubwira kubyambayeho, nibaza nanone ambajije aho ngiye icyo namubwira, muri ako kanya ndahindukira, ngeze imbere ndahagarara nkomeza kwitegereza rwa rurabo nari namenye impamvu yarwo, nongeye kubabara kuko natashye ubukwe ntatumiwemo bikarangira mvuyeyo nimyiza imoso.

Nahise ndujugunya inyuma yanjye n’ umujinya mwinshi ngize ngo ngende….ako kanya hari ijwi ry’ umukobwa numvise inyuma yanjye ndetse ahita ankoraho mpindukira vuba.

Ngihindukira ….

Njyewe-“Yeeeee?”

Natunguwe cyane no gukubita amaso Teta afite mu ntoki rwa rurabo nari maze kujugunya n’ ibiganza bye byombi.

Nakubiswe n’ inkuba itagira amazi, ngira ngo ndi mu nzozi, ako kanya Teta ahita atera intambwe araza arampobera cyane anguma mu gituza.

Byabaye ibindi bindi mbura mu mubiri wanjye, mu muhanda ntawe atinya yakomeje kumpobera arankomeza, ntabwo numvaga ko ari njye, numvishe ibineza neza birenze umutima wanjye, numva ibizongamubiri byinshi muri njye, amarira y’ ibyishimo atemba ajya mu nda……………………………….......

Ntuzacikwe na Episode ya 30 yiyi nkuru “Nanjye si njye” kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Egide

    Mwaramutse neza Mwanditsi dukunda! Inkuru ya kino gitondo ye

  • - Elie Le Petit

    sha uwo mwana aragukunda,ntuzamubabaze kandi ntihagira icyo wamuhisha kuko mwubatse Rukristu(mubanye Ataburyarya)

  • - K.Joseph Vinny

    Umwanditsi ndagushimira gusa ndifuza ko songa nibura abona amahirwe yo gusura ababyeyi ntahore amuca mumyanya yintoke

  • - robz

    dushyirireho akandi c bro

  • - mtg

    Nukuri urakoze cyane ariko hasigaye kaba gato. Teta nukuri nurekura songa aragwa mumanga pe.

  • - Bemeriki

    Songa ubanza st valentin igiye gutuma utaragiraga umukunzi abona uwibihe byose peeee Teta agiye kwemeza KO nawe agukunda. Mbega byiza

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO