Episode 3: Nyuma y’ iminsi mike gusa njye na Leon twaratandukanye umwe aca ahe nundi ahe

Leon-“Songa! Songa! Banguka! Banguka Bro! Banguka vuba…”
Njyewe-“Habaye iki Leon?”
Ntiyigeze ansubiza ahubwo yakase nk’ iya gatera ariruka nanjye mwoma mu nyuma ntazi aho tugana jugujugu mu muhanda, uko yambukaga akwepana n’ imodoka njyewe utari umenyereye kwambuka umuhanda byari ibindi,

Twageze ahantu hamwe hari hahagaze imodoka ndetse hari n’ abantu batonze umurongo,

Leon-“Nawe jya ku murongo, njyewe barangije kunyandika kare”
Njyewe-“Ngo? Banyandika? Umurongo se ndajyaho ntazi icyo abariho bashaka? Ubwo se nsanze bari kwandika abasazi kandi ntari we?”

Leon-“Umva kandi! Songa! Aha bari kwandika abifuza akazi kandi nta kindi basaba uretse indangamuntu, cyeretse niba utagashaka?”
Njyewe-“Eeeh! Akazi?”
Leon-“Wowe jya ku murongo ariko ibindi umbaza nibiki?”
Njyewe-“None se ko wantwaye igitaraganya tukagenda twiruka ntumbwire ngo indangamuntu nyitwaze kandi wari uzi ko ikenewe?”
Leon-“Icyambere cyari ugufata umwanya, ahubwo mbwira aho iri nguruke nyizane”

Namubwiye aho iri Leon asubirayo yiruka amasigamana, nanjye ntangira kubyigana ngo nkunde ngere imbere ari nako abandi basakuza bavuga ko nshaka kubatanga kandi bahageze kare aho niho namenyeye ko akazi kukabona bisaba kwiyuha akuya.

Kubw’ amahirwe umukobwa wari uri kwandika yahise ambona maze ahita avuga cyane…,

We-“Mureke uwo musore atambuke, niwe ufite ubushake”
Bakibyumva bahise basakuza cyane,
Bose-“Reka ntibishoboka!”
Umwe-“Icyo ni ikimenyane! Ni ikimenyane uwo musore aje none aha niba yatanze na ruswa mubitubwire!”
Undi-“Ikimenyane ntaho kidakora yewe mumureke agende”

Ntabwo nitaye kuri ayo magambo nakomeje kugenda ngera imbere aho uwo mukobwa mwiza wandikaga yari ahagaze maze mpita mubwira vuba,

Njyewe-“Eeeh! Murakoze cyane, kumpamagara kwanyu ni amahirwe akomeye kuri njyewe, naho ubundi ubushake bwo gukora bwo ndabufite ngira ngo mwabibonye ko no gusunika abantu mbizi….”

Uwo mukobwa yahise amwenyura maze ansubizanya ijwi rituje,
We-“Hhhhh! Nabibonye, niyo mpamvu nanjye nguhamagaye mu bandi, ahubwo se bakwita nde ngo nkwandike”
Njyewe-“Nitwa Songa Devis”
We-“Eeeh! Uri tayali se gukora akazi ako ariko kose ”
Njyewe-“Cyane rwose, ahubwo se ni akahe kazi muri gutanga? Apfa kuba atari ako kuroga cyangwa kwiba”
We-“Hhhhh! Ese nta nubwo ukazi? Nako kunyitaho”
Njyewe-“Uuuh? Ubwo se aba bantu bose baba bahatanira akazi kamwe ko kukwitaho? Oya nako urambeshye”
We-“Hhhh! Nakubeshyaga rata, iyi ni company nshya iri gutangira ibikorwa byayo, izakorera mu gihugu hose, sinzi niba uri tayali kujya aho ari ho hose bakohereza ngo ujye gukorerayo”
Njyewe-“Eeeeh! Ndi tayali rwose! Mukampaye mwaba munkuye aho umwami yakuye wa mugaboo…inde ra? Eeeh! Busyete, mwamenye icyo naje ino nshaka, nditeguye rwose”
We-“Ok!

Uwo mukobwa mwiza yaranyanditse ambajije indangamuntu mubwira ko ntayo mfite anyaka nimero za telephone ambwira ko nta kibazo ibindi arabikora ndamushimira, mpa inzira abandi

Nka nyuma y’ isaha umubare w’ abakozi bashakaga wuruzuye batangira kudusomera abemerewe akazi naho bazakorera mu bice bitandukanye by’ igihugu, uwari uri gusoma yasomye cyane ngo,

We-“Muceceke mwese! Twumvikane, abatanditswe mwihangane mutahe amahirwe ntabwo yabasekeye. Ngiye gusoma list y’ababonye akazi kandi mbabwira ko umunsi wo kugatangira ari ejo, uwa mbere ni Songa Devis azakorera mu mugi wa Kigali- Nyarugenge, Kwizera Leon azakorera Gisenyi-Mbugangali….”

Aho twari turi njye na Leon ibyishimo byabaye byinshi, barangije gusoma ababonye akazi nashakishije wa mukobwa ngo mushimire ariko birangira mubuze, nta kundi nagombaga kubigenza usibye kwikubura tugataha.

Mu nzira umuhanda twari twawuzuye, tugenda nk’ abambaye rasoro, inkuru nziza itaha kuri Mama na Marina.

Muri uwo mugoroba twicaye muri salon Mama Leon yaradusezereye, afata akanya araduhanura,

Mama Leon-“Leon nawe musore…harya witwa..Songa?
Njyewe-“Yego!”
Mama Leon-“Nuko nuko rwose, ndishimye cyane ko amahirwe abasekeye mukaba mubonye aho muzajya mukura igeno ry’ umunsi, ntimuzigere muteshuka ngo mutane mwibagirwe inshingano zanyu, muzazirikane ko mwatowe mu bandi mukagirirwa ikizere ntacyo mutanze,

Nimugerayo rero ntimuzibagirwe umuryango,muzakorere kwiteza imbere ariko kandi mwibuke ko umuvandimwe avukira gukura umuryango we n’ abavandimwe mu makuba, muzakoreshe imbaraga muharanire kongererwa ikizere kuko ariyo ntangiriro y’ intera mu kazi”

Mama Leon amaze kutubwira ayo magambo yaduhaye impamba, ndasohoka njya hanze nitegereza inyenyeri zari mu gicu.
Nongeye gutekereza ku ivuko, nibuka ko aho ndi ntacyo umuryango wanjye uzi, ibyo kumpangayikira byo nari narabyirengagije ahubwo narahaye agaciro kuzasubira yo narabaye undi wundi.

Muri iryo joro twagiye kuryama ibitotsi byo byari ibintu byanjye sinajyaga mbibura nashyizweyo,

Muri uko gusinzira nageze iwacu ku ifishi, ijoro riguye, Papa na Mama ndetse na barumuna banjye bari bicaye hanze bota ari nako bihebye,

Mama-“Mwo kabyara mwe koko umwana wanjye ari he? Songa niki cyamubayeho ko numva amabere yikora ntonsa?”
Papa-“Umbaze nkubaze, nawe se ko abandi banyeshuri ko nabonye baje, wa musore wo kwa Ruhirwa sinabonye yaje? Uyu muhungu wanjye yanyuze he ra?”
Mama-“Ndumva ibikoba binkuka, none yaba yagize inyagwa y’ impanuka koko?”
Papa-“Reka reka, rekera aho ntibishoboka wisurira umwana ibyo, ahubwo se ko mbona akagwa nari namubikiye ngiye kukimarira? Enda ndebera akari gasigayemo nta kundi iyo abaye make aharirwa impfizi”
Mushiki wajye Mwiza, n’ amaganya yahise avuga n’ ijwi ryuje ikiniga,

Mwiza-“Ariko wagira ngo hari icyo abazanira? Ubu muturaje ijoro koko ngo ni ukwakira Songa? Mwaretse tukarura tukarya tukiryamira?”
Papa-“Umva uwo nawe, nta soni! Urabura gutegereza musaza wawe urangije amashuri akaba agiye kudukiza mu minsi mike ngo ngaho ugiye kuryama?”
Mwiza-“Ahaaa, maye se ko ari umuhungu, nyamara nanjye iyo mumpa amahirwe nari kubateturura nanjye mukanyirahira nk’ abandi bana”
Papa-“Ariko uyu mukobwa ra? Nta soni gushyogoranya na So? Ariko ubundi ko ntacyo nyoko arambwira ra? Ko ntacyo arambwira aho ntugiye guhera ku ishyiga?”
Mama-“Ego! Bakobwa bakowe!!! Nawe wikabya aracyari muto”
Papa-“Umva ra? None se ategereje kumera amahembe?”

Muri ako kanya Mwiza yahise aturika ararira abasiga aho yinjira mu nzu…..ako kanya mpita nshiguka ndakanguka ndicara, Leon nawe ahita akanguka,

Leon-“Bite byawe Songa?” Bigenze bite se noneho?”
Njyewe-“Wahora niki ko nanone nongeye kurota mu rugo bampangayikiye bantegereje nkongera kubona amarira ya mushiki wanjye Mwiza!”
Leon-“Ariko se kandi ibi niki? Songa! Nawe nta byawe kabisa, buri joro ugiye kuzajya urara ushiguka kweli? Ubu wabona uhinduye gahunda akazi ukakanga ukisubirira iwanyu?”

Njyewe-“Oya! Oya ibyo byo ntabwo birimo, ahubwo amarira ya Mwiza ankanguye anteye impagarara zo kuzayamuhoza, buriya erega narabikubwiye ko yavuye mu ishuri kugira ngo nkomeze”

Leon-“Ariko ibyo byabaye ku bantu benshi wangu, sinzi impamvu uhora ubigarura”
Njyewe-“Impamvu mpora mbigarura si iyindi nuko buriya mu buzima hari abantu babuzwa amahirwe akabona abandi nyamara nabo bari bashoboye, si ishuri gusa no mu buzima bibaho”
Leon-“Cyakora ibyo uvuga ni byo, hanyuma se ya gahunda yawe uracyayikomeje numara gutangira kuyashyira mu mufuka uzihorera ibyo Belinda yagukoze?”

Njyewe-“Hmmm! Icecekere ni njyewe ubizi Leon!”
Leon-“Ahaaa! Reka turyame mu gitondo tubone uko tuzinduka dutandukane umwe ace inzira ye nundi iye, niko ubuzima bumera”

Twarongeye turaryama mu gitondo Leon niwe wankanguye turabyuka turitegura, tumaze kufata ifunguro rya mugitondo mushiki wa Leon na Mama we baraduherekeza mfata iy’i Kigali, Leon nawe yerekeza ku Gisenyi………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 4 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bandekebaproprotais

    Songa akwiye kubyaza umusaruro amahirwe abonye akareka gutekereza kwihorera ahubwo akita Ku muryango we

  • - Kaka

    ooooh iyi nkuru ni sawa cyane courage eddy turi kumwe, songa nadahindura umugambi we mubisha azarira ayo kwarika iyo umukobwa akwanze akabikubwira uba ugira amahirwe murakoze

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO