Episode 30: Nararikocoye, Teta ampa ikizere kiraza amasinde

Byabaye ibindi bindi mu mubiri wanjye, mu muhanda ntawe atinya yakomeje kumpobera arankomeza, ntabwo numvaga ko ari njye, numvishe ibineza neza birenze umutima wanjye, numva ibizongamubiri byinshi muri njye, amarira y’ ibyishimo atemba ajya mu nda.

Nyuma y’ akanya gato njye na Teta duhoberanye twararekuranye murebye mu maso imbabazi ziransaba mbonye amarira yamutembaga ku matama, ntabwo niyumvishaga ko umuziranenge, umuteramuneza nitaga uwanjye yaganzwa n’ imbamutima afite ururabo nataye agatora.

Nagize ngo mvuge ikiniga kiranganza, ndahindukira ngo ndebe ko hari utubona, nsanze ari ntawe mpita mubwira,

Njyewe-“Teta! Ihangane uhanagure ayo marira, ntabwo wagakwiye kuba urira turi kumwe byongeye mu muhanda w’ abahisi n’ abagenzi, ntabwo navukiye gutuma urira"

Ibyo nabivugaga nirengagije ko nanjye yatebye ajya mu nda, nihagazeho mboza umuhoza kandi nanjye ubwanjye ninaniwe, nyuma y’ akanya gato,

Teta-“Basi tuve hano tujye mu rugo Songa!”

Njyewe-“Mu rugo iwanyu se?”

Teta-“Yego, wa mugani ntabwo nagakwiye kuba ndirira mu muhanda, nubwo ntitaye kubambona ariko kandi nkeneye kuba hamwe nawe kuko ibihe nisanzemo ntabwo byoroshye”

Njyewe-“None se mu rugo iwanyu nta muntu uhari ko….”

Teta-“Ndakeka wari uje mu rugo n’ ubundi ndabibona, komeza uze humura witinya kuko ntiwaruzanywe n’ ikindi, wari uzanywe nanjye ariko uhina akarenge ndetse ujugunya impano nsamye ntigwe hasi, humura ngwino tujye mu rugo”

Njyewe-“Hanyuma se simbona wasaga nkaho hari aho ugiye?”

Teta-“Aho nari ngiye ntacyo havuze, kandi nta nubwo nashakaga kuhajya, byose ndabiretse kubwawe, kandi wumve ko kuba ndi kumwe nawe nabisimbuza ibindi byose, ubyemere nk’ ukuri kwanjye niba koko unyizera”

Njyewe-“Urabizi Teta! Kukwizera bibaye bitanandimo nabigira itegeko bitewe n’ amateka yanjye nawe, tugende kandi urakoze kumpa aya mahirwe benshi babuze bagusanga, ntacyo mbikesha ntabwo nabumbura ibiganza ngo uyu mugisha unshe mu myanya y’ intoki”

Ako kanya Teta yarahindukiye ndamukurikira, hari mu ntambwe nka mirongo itanu tuba turinjiye, nkomeza kumukurikira akingura umuryango wo kuri salon turinjira,
Teta-“Ni kalibu Songa ndaje gato”

Yagiye hirya gato nsigara nibaza, nsubiza inyuma mu ntekerezo ibyari bimaze kumbaho niba bitari inzozi, oya ariko ntibyari inzozi, byari impamo.

Hashize akanya gato Teta aragaruka aricara, ari nako anyuza ibiganza bye bigaba bigaba umugisha mu maso yihanagura, ibyo kuvuga byo byari ntabyo, gusa twararebanaga akubika amaso nanjye nkareba imbere yanjye, muri make buri wese yari ari mu bitekerezo aganiriza umutima ibi bigira abasazwe no gutungurwa nicyo batari biteze, mbonye bimeze bitto nongeye kwitsa umutima wari wuzuye amaranga njye ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Ihangane ntabwo nzi icyaguteye kurira ariko muri aka kanya ndishimye kandi ntabwo nabiguhisha, guhoberwa nawe kuriya nyuma y’ ibyari bindimo binyibagije ibyago nagize njya kubyigana ngo ndagura indabyo, ntabwo nari nziko ari wowe nabyiganiraga , ntabwo nakekaga ko rugutahaho,

Sinzi uko nabikubwira, navuye mu rugo nsiganirwa kwerekeza aho inzozi zanjye zihora, ngeze ahantu mbona umuvundo w’ abantu, mu kureba neza mbona…..”
Teta-“Songa! Rekera aho birahagiije, ahubwo….”

Teta yahise ahaguruka araza yicara impande yanjye numva ndagaragiwe maze yitsa umutima ambwira atuje,

Teta-“Songa! Burya ntabwo nemeraga ko ibyo wambwiye ubwo duherukana wari ukomeje, nakomeje kwibaza impamvu nyuma yuko ngusize nkagenda igitaraganya utigeze umpamagara ngo unambaze byibura niba nageze mu rugo ndayibura, ngo unambaze impamvu nagiye ntanagusezeye ariko ururabo unzaniye runyeretse ko byibura wasigaye untekereza,

Burya umaze kumbwira akari ku mutima wawe, amatwi yari amaze kumva ibyo atari yiteze kumva yahaye umutima guhereza ubwenge kujya aha njyenyine ngo mbanze ntuze, niyo mpamvu nagiye igitaraganya nkagusiga ariko nagiye atari uko ntashaka kuba ndi kumwe nawe, nawe urabizi ko mu bihe byose ari wowe nza nsanga kuko nkwizera, muri aka kanya ntabwo natinya kukubwira ko mu bantu bose namenye ari wowe nabonye ngaha ikizere cyose, reka mbikubwire nari narabuze umuntu nkawe mu mateka y’ ubuzima bwanjye”
Njyewe-“Yeee? Koko se?”
Teta-“Ntacyo nakora ngo mbikwemeze Songa! Nawe ibikorwa byabikwemeza, nta wundi mfata nkuko ngufata, nta wundi mbwira amagambo nkaya usibye wowe? Ese ubu uracyashidikanya koko?”

Njyewe-“Biragoye kubyemera kuko nawe inkundura y’ abifuza kuba nkanjye urayizi”
Teta-“Biriya ntacyo bivuze Songa! Umutima ureba ibyo abandi batabona, kandi uranzi narawugufunguriye”

Natuje gato nyamara nongera kubona ko byose bishoboka, muri ako kanya mvuga ntaziga, mbwira Teta nshize amanga,

Njyewe-“Teta! Ni ukuri ntabwo nari nzi ko nzongera gukunda bitewe na Belinda m’ akahise, urabizi ko nagize igikomerea ariko nkiyakira, nkamenya ko ahari wenda hari icyo ntari mpfite cyatumye mbeshya, ko nkunzwe ariko ngasigara ndeba hejuru nk’ imifuka y’ ishati,
Ibyo byanteye guhiga umuhigo wo kwihimura umunsi nzaba nabonye ibyo abandi bakundwa baba bafite ariko nabyo uko mbibonye bikansha mu myanya y’ intoki aho niho waziye, nyuma ni wowe wanyeretse ko ibyo ntekereza ataribyo, uhigamye mu nzira y’ abafite byose ukansanga nkakubikira amabanga,

Teta! Naragukunze ariko mbura aho mpera kuko nahigamiraga abandi gusa urabahunga umpungiraho nshiduka namennye ibanga nari mbitse ku mutima gusa naje gusanga ntararimennye ahubwo nararikubikije maze disi nawe urabyakira kugeze ubwo usamye ururabo nari njugunye ku munsi w’ abakundana ukarusama,
Teta! Wansamiye nuyu mutima umenetse, ugukeneye mu byago byanjye bya buri munsi ukampumuriza ko waba umugisha wo gufumbatiza ibiganza byanjye,

ukanyemerera ukakira urukundo ngukunda rubengerana ko nazakubera ingabo ukambera umugisha niba wemera ko ndi umunyakuri imbere yawe, niba kandi ubona mbikwiye”

Teta yaratuje akomeza kunyitegereza, hashize akanya katari gato ampfata andampika ikiganza ku rutugu andeba adahumbya maze arambwira,

Teta-“Tuza umutima Songa! Amagambo yawe nyabitse ku mutima ariko muti aka kanya nta magambo mfite nakubwira, ntabwo naguha isezerano ntazigera nsohoza, benshi bihutira kuvuga nyamara ibikorwa bikabura, ntabwo nakubwira ko nkwemereye urukundo ibyo hari ababibwira benshi, ahubwo mu gihe tukiri kumwe uzabona ikiri ku mutima wanjye kandi utuza utashavura”

Nikije umutima gato, ikiganza yari yandambitseho kirankomeza, amaso ye yari yakomeje kuzenga amarira andeba mbonamo byinshi,

Njyewe-“Urakoze cyane Teta! Ukuri nkuko kugira bake, ntibyantungura kuko uri muri bake nzi…nako uri umwihariko mubo namenye, nongeye kwishimira umutima mwiza utagereranywa waciye bugufi ukanyumva kandi nishimiye amatwi yawe yahaye umwanya amagambo yanjye, uyu munsi ntabwo nzawibagirwa kandi nzategereza nubahe buri kimwe cyawe kuri njye nzi neza ko ari byo bizampa igisubizo gusa icyampa…..”

Nagarukiye aho nibuka ko kwifuza ari icyaha, ako kanya hari umuntu wakomanze Teta arahaguruka ajya kureba uwo ariwe, agikuraho Rideau nakubise amaso Boss wari wambaye ishati nziza y’umutuku na karuvati y’ umukara.

Teta yongeye gusubizaho Rideau mu gihe nari mpabye we mbona ntacyo bimubwiye, yongera kunyitegereza, Manager yongera gukomanga rimwe ndetse yongera n’ ubwa kabiri.

Teta yasubiye inyuma agana ku rugi afata urufunguzo umutima wanjye utera insigane, mu gihe namuhamagaraga ngo mubuze gukingura yahise abikora Boss arinjira akimbona arikanga cyane,......................................................

Ntuzacikwe na Episode ya 31 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Fafa

    Courage eddy inkuru iraryoshye cyane, ubuhanga bwawe butuma uhuza inkuru nibihe tukaryoherwa congz Genesisi

  • - Bemeriki

    Ehhhhh songa manager numucika noneho sinzi peeee wamubwiyeko ugiye gusura umuryango none agusanze kwa teta ahaaaaa

  • - K.Joseph Vinny

    Songa uyu munsi ndabona akazi bakakwirukanyeho gusa ntuhangayike uzabona akandi kd uhamye imbere ya boss ko ukunda teta

  • - moses

    ahaaaaaa kombona bitorosye songa arabyifatamo gute koko

  • - moses

    ahaaaaaa kombona bitorosye songa arabyifatamo gute koko

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO