Episode 31: Manager yarakajwe n’ ukuri kwa Teta, mu gicuku mpfatwa mu ishingu

Teta yasubiye inyuma agana ku rugi afata urufunguzo umutima wanjye utera insigane, mu gihe namuhamagaraga ngo mubuze gukingura yahise abikora Manager arinjira akimbona agwa mu kantu arikanga cyane,

Manager-“Songa?.... nawe se uri hano?”

Njye na Teta twaracecetse turatuza, Manager akomeza kureba Teta ari nako nanjye andeba, nkomeza kwibaza ikigiye gukurikiraho, hashize akanya katari gato Manager abaza Teta,

Manager-“Teta! Songa niwe watumye wica gahunda twari dufitanye? Nakomeje kugutegereza ndakubura na telephone yawe yanga gucamo mpfata umwanzuro wo kuza kukureba hano, ni ikihe kibazo cyabaye?”

Teta yakomeje guceceka najye ndyumaho, ntabwo nari nzi ko Boss no kwa Teta murugo yahamenye, mu gihe nkibyibaza,

Manager-“Ko munyihorera bite? Ndabarogoye se? Oya ariko se naba mbarogoye nte ko nzi ko nta biganiro bindi byihariye mugirana uretse kwiganirira bisanzwe, ndabeshya Teta?”

Teta yakomeje guceceka Manager akomeza kumureba ari nako andeba nkareba hasi, hashize akandi kanya gato abaza Teta,

Manager-“Wahinduye gahunda se?”

Ako kanya nahise menya neza ko burya Teta yari afitanye gahunda na Manager, nasobanukiwe neza ko ubwo yansangaga mu nzira ashobora kuba yari agiye kumureba. Teta yahise amusubiza,

Teta-“Rwose urihangana gahunda nayisubitse”

Manager-“Uuuh? Ubwo se byashoboka? Habaye iki gituma uhindura gahunda? Ahubwo se uramutse unayihinduye ntabwo wambwira ntunzirike ku kagozi?”

Teta-“Umbabarire kuba ntakubwiye….byanshiyeho ntabwo nabyibutse ariko nari kuza kukubwira nuko untanze ukaza hano”

Manager-“Oya…oya Teta! Ubusanzwe mu kazi ko nkuziho kutajya wibagirwa, ko gahunda zose nta nimwe udaha agaciro, ibyo kwibagirwa gahunda byaje uyu munsi?”

Teta yakomeje guceceka hashize akandi kanya Manager yabonye rwa rurabo rwari rurambitse kumeza atera intambwe arunama ararufata, ararwitegereza cyane, arahindukira areba Teta asubiza amaso inyuma nanjye arandeba,

Manager-“Teta! Uru rurabo rwavuye hehe?”

Teta-“Hari aho uruzi se?”

Manager-“Oya ndashaka kukubaza uwaruguhaye?”

Bakomeje kurebana, nanjye nkomeza kubitegereza, Manager ahindukiye nubika amaso, Teta ahita amusubiza,

Teta-“Ndumva ariko atari ngombwa kumenya aho ururabo rwavuye nuwaruzanye kuko ntacyo byagufasha”

Manager-“Teta! Ni wowe uri kumbwira utyo?”

Teta-“Ariko rero ntabwo nkubwiye nabi, urabizi neza ko ntavaho ngusuzugura nka Boss wanjye icyubahiro mbagomba ni inshingano zanjye gusa ariko nanone aha ntabwo ari mu kazi”

Manager-“Eeeeh! Ok! Noneho ngaho mbwira uwantanze kuguha impano ndumva ntacyo bitwaye kumumenya…ni Clever se?”

Teta-“Teta! Oya ntabwo ariwe, uwo ureba impande yawe niwe watanze abandi umushi”

Manager-“Yeeee? Songa?”

Manager yahindukiye vuba, arandeba nanjye nshirika ubwoba duhuza amaso, nyuma y’ akanya katari gato agorora karuvati asubisa amaso inyuma yongera kureba Teta,

Manager-“Ok, ok! Harya ngo gahunda yanjye nawe yapfuye?”

Teta-“Yego kandi umbabarire byabaye ngombwa ntabwo mboneka pe!”

Manager-“Sawa! Sawa reka ubwo….reka mbe ngiye, nta kindi ngikeneye kumenya, uku niko kuri, wakoze kunkinisha”

Manager yarahindukiye agana ku muryango, ageze imbere arahindukira yongera kuturebana igitsure, arakingura agenda atyo.

Hashize akanya gato yikije umutima aza aho nari nicaye, amaze kwicara no gutuza umutima mpita mubaza,

Njyewe-“Teta! Ibyo ukoze buriya nibyo? Iyo ureka kubwira Boss ko ari njye wakuzaniye ururabo? Erega ukuri kose ntabwo ariko ugomba kukuvuga, buriya ashobora kunyitwaraho inzika….nako ahubwo twitege ikintu kandi gikomeye”

Teta-“Songa! Ntabwo nzi guhisha ukuri, ntabwo nzi guca ibintu ku ruhande, kubwiza ukuri Manager kuri njye biranduhuye kuko hari icyo yagombaga kumenya”

Njyewe-“Oya Teta! None se ko mwari mufitanye gahunda kuki basi umuhindutse byose bikaba impamvu yanjye?”

Teta-“Songa! Nari nabuze uko ngira, Manager yari yambwiye ko anshaka uyu munsi ndamuhakanira akomeza kumpatiriza, mbuze uko ngira mpfa kwemera ntemeye, burya twahuye ariwe ngiye kureba gusa nawe ibyabaye wabibonye nari mpfite impamvu yo gusubika gahunda ku bwawe naho kutamubwira ko nayihinduye byo niryo kosa nanjye nemera”

Nikije umutima hashize akandi kanya,

Njyewe-“Teta! Nkurikije uko agiye arakaye ntabwo ashobora kubyihanganira….sinzi niba mu bubasha afite Boss azapfa kwihangana, mpise nibuka umunsi asanga dufatanye ibiganza….ikindi kandi kuba yaranyizeye akansaba kumuharurira inzira ikugeraho akaba asanze nahamutanze ntabwo byarangira gutyo gusa”

Teta-“Songa! Humura, erega abafite ububasha bose ntibabukoresha munyungu zabo bwite, niyo yanabukoresha kandi ibyo nibye icyo nzi cyo nuko ukuri gutsinda, igihe bibaye ngombwa kurisobanura kukajya hanze”

Njye na Teta twahinduye ibiganiro ndetse atumiza nicyo kunywa, ateka agafiriti turasangira ibihe biba byiza kuri twe.

Inseko nziza izira imbereka yari umutako namutatse muganiriza, byabaye ibihe byiza kuri twe, biba umunsi utazibagirana ntari nzi ko ari uw’abakundana, nanjye nagize amahirwe yo gusogongeraho nubwo bwose nari nasabwe gutegereza igisubizo kuri njye byari bihagije.

Mu masaha ya nimugoroba nibwo Teta yamperekeje, twagendaga dufatanye ibiganza duseta ibirenge, urugendo rw’ iminota icumi kugera ku muhanda twarugiye iminota mirongo itatu, turatandukana nerekeza kwa Billy aho nitaga mu rugo.

Mu nzira nubwo nari nishimiye uwo munsi ariko nakubise agatima kubyambayeho mbyiganira indabyo nongera kubabara, nibaza uko ndakomeza ubuzima butagira ibya Kayizali nari nagiriwe umugisha wo kubona gusa ndihangana nkomeza kwakira ibyo ntabashaga guhindura nkomeza urugendo, nagezeyo nka saa mbiri za nijoro, nsha ku muryango wo kuri salon aho nabonaga itara ryaka, nasanze Billy aryamye amanitse amaguru mu ntebe,

Billy-“Eeeh! Bite Songa! Uragarutse se cyangwa ntabwo wigeze utaha iwanyu?”

Njyewe-“Ndagarutse! Mpise ngaruka ntabwo nari gutinda kandi ejo ari akazi”

Billy-“ Ibaze kweli nawe nta byawe kabisa, ubwo se urukumbuzi rurashize, ubundi wari kumarayo nk’ iminsi itatu iby’ akazi ntabwo biruta umuryango”

Billy yambwiye atyo nibaza aho ako gatima agakuye niba ari impuhwe angiriye, nongera kubitekerezaho koko, nongeye kwigaya ndakumbura ariko nta kundi nakomeje guhagarara ku kinyoma,

Njyewe-“Twavuganye ko nzasubirayo vuba Billy! Nanjye ndabizi ko nta heza nk’ iwanyu”

Mu gihe nari nkiri kuvuga ibyo hari umusore winjiye,

We-“Aaaah! Boss! Natinze ariko umuntu wari ugura wa muceri niwe nari nabuze…..”

Billy yahise ahaguruka vuba,

Billy-“Eee eh eh eh!”

Yahise asohora uwo musore mbona ko hari ibintu by’ ibanga bashakaga kumpisha, bagiye kuvuganira hanze nanjye ndicara ndaruhuka, nkomeza gutekereza umunsi wanjye na Teta, nongeye gukanguka nkabakabye nsanga ndi mu ntebe, ndebye ku isaha nsanga ni saa munani z’ijoro.

Narahagurutse njya mu cyumba ndaryama, nkimiramiza numvise umuntu ukubise urugi ndikanga, ndabyuka nshana itara ndasohoka njya muri salon, nagezeyo nkubitwa n’ inkuba mbonye Billy yinjira ari kudandabirana yasinze, bya bindi bye yari yarahaye intebe mu buzima bwe.

Naratunguwe cyane nibaza aho yakuye amafaranga yo kujya mu kabari, ngize ngo mubaze numva ari kuvuga ururimi rutava mu kanwa,

Billy-“Ko utaryama wowe ukantegereza ndi umugore wawe? Cyangwa watetse utegereza Boss ngo aze aguhe uburenganzira urye?”

Njyewe-“Billy! Wongeye gusinda? Ariko nta nagahunda ugira yo guhinduka? Ibyabaye nta somo byagusigiye koko?”

Billy-“Twumvikane wangu! Hano ni mu rugo ntabwo ari iwanyu sibyo? Reka kumbwira ibyo ntabwo bikureba, wigize mujyanama, harya ngo waje uje kunyobora?”

Njyewe-“Oya ntabwo naje nje kukuyobora kandi uko naje nawe urabizi, ahubwo se amafaranga wayakuyehe Billy ko nzi ko umifuka yawe yacitse itakirangwamo n’ igikoroto?”

Billy-“Umva mbese, ubwo rero uzi ko ntaho nabona nkura amafaranga? Harya ngo nta kazi ngira? Namaze! Wowe niba waraje hano kunyobora uzata umutwe, mvira mu nzira njye kwiryamira”

Billy yagiye kunsunika mva mu nzira araswata asunika ubusa, aradandabirana yitura hasi, ngize ngo muhagurutse, yanteye hejuru ahagurukana umujinya ampfata mu mashati asakuza cyane, afunga amakofe ibintu biba ibindi…………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 32 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Elie Le Petit

    Sha Nawe Ntiworohewe Kabsa,Billy Akumereye Nabi Cyane

  • - Teta

    Teta azi ubwenge cyane naramutinye amagambo aruta ibikorwa iyaba abakobwa twese twabaga nkawe genesisbizz murakoze kubwiyi nkuru

  • - Shangazi

    Billy ni umushenzi ntabwo ahinduka kandi Songa biramukomereye kumusiga ntaho yajya gukodesha nta mafaranga kujya iwabo byo byaranze ahasigaye nugusenga courage mwanditsi wumuhanga yuragukunda

  • - Bemeriki

    Hhhhhhh Billy ntampinduka zimugana buri munsi ahora Ari wawundi koko niminsi ntacyo imwigisha peeee naho songa nawe teta ibyanyu Imana irabizi naho manager mumureke umwanzuro afata wose iteza inzara niyo yerekana naho bazahahira

  • - mtg

    Inzara ahubwo nibwo igiye kubatemberera. Billy ibiryo yabigurishije songa nawe kukazi agomba kwirukanwa cg bakakwimura gusa amahirwe ufite teta wawe.

  • - K.Joseph Vinny

    Ariko Billy azahinduka ryari Koko Songa nubwo ubuzima bukomeye kd noneho ndabona aribwo urugamba rutangiye ariko ihangane kugera kure siko gupfa gusa umwanditsi nibura reba ukuntu Songa yasura ababyeyi noneho bikemera

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO