Episode 32: Billy yampimbiye ibinyoma urubwa rurambera

Billy yagiye kunsunika mva mu nzira araswata asunika ubusa, aradandabirana yitura hasi, ngize ngo muhagurutse, yanteye hejuru ahagurukana umujinya ampfata mu mashati afunga amakofe ibintu biba ibindi,

Billy-“Reka nkwereke aho mbera Billy wa muswa we!”

Njyewe-“Ndekura! Ndekura Billy! Ndekura ntabwo nshaka kurwana nawe! Ndekura ariko?”

Billy yakomeje kumpfata ari nako avuga amagambo menshi, yari yabuze uko azamura ingumi yari yafunze, nk’ umusinzi nari namuzitiye yabuze uko abigenza, muri ako kanya abapangayi bumvishe urusaku barahurura baza gutabara.

Baje batujya hagati babaza ikibaye, Billy aho kumvikana no gutuza atangira kubarwanya ariko tumurusha imbaraga turamufata abura uko yinyagambura ariko amagambo akomeza kuba menshi.

Batangiye kumbaza uko bigenze ariko mbura uko mbasobanurira kubw’ amagambo menshi ya Billy, umwe mu basore bari baje kudukiza ahita anjyana hanze dusiga abandi bamufashe,tugezeyo,

We-“Bigenze bite Bro? Abantu b’ abagabo koko murifata mukarwana nk’ abana? N’ abana nabo ntibakirwana, wasanga mupfuye akantu k’ amafuti gashobora gutuma muremana inguma”

Njyewe-“Wahora niki ko nta guseba kurenze uku?”

We-“Yabababa! Ngaho mbwira, ubundi mupfuye iki?”

Njyewe-“Erega nari niryamiye numva akubise urugi, ngize ngo nze kureba nsanga yabaye ibyatsi, mu kumubaza atangira kuntonganya, muri make ntacyo dupfuye ahubwo yanywereye kugira ngo abone uko aza kunsindira”

We-“Ayayaya! Uriya musore ariko ntashobotse! Ese ubundi mupfana iki?”

Njyewe-“Ndumva ariko ibyo atari ngombwa kubimenya, ahubwo mbwira icyo twakora amahoro agahinda”

We-“Umva nkubwire muntu wanjye, inama nakugira nuko utarara mu nzu imwe na Billy”

Njyewe-“Hanyuma se nkarara hehe?”

We-“Waza ukajya kurara iwanjye nta kibazo aho kugira ngo ibintu bibe ibindi igikuba kize gucika”

Njyewe-“Ayayaya! Ubu se….”

Tukiri aho nabonye abapangayi bari baje kudukiza njye na Billy basohotse babyigana, Billy yavugaga cyane,

Billy-“Musohoke! Musohoke mwese ntabwo nongera kurwana, ngaho musohoke se nkinge!”

Barasohotse Billy akubitaho urugi, birumvikana umwanzuro yari yawufashe nagombaga kururara inyuma, byabaye ngombwa ko njya kurara mu bapangayi ngo amahoro ahinde.

Mu gitondo narabyutse ndinanura, numvaga ibyo ari byo byose Billy kamushizemo yacururutse, nashimiye umusore wari wanshumbikiye njya gukomangira Billy ngo akingure nitegure njye ku kazi.

Nakomanze ubugira kane atarakingura nkomeza gutegereza ari nako amasaha akomeza gusatira ay’ akazi, mbonye bikomeje kwanga nsubira kwa wa musore hamwe nari naraye ndamubwira,

Njyewe-“Muvandi! NKubwiye ko Billy yanze kunkingurira wabyakira ute?”

We-“Reka! Koko se? Nakumirwa kabisa!”

Njyewe-“Yanze kunkingurira neza neza, kandi amasaha y’ akazi agiye kugera, ubu ndibaza ukuntu ndabigenza”

We-“Eeeh! Imyenda yawe igiye kuba indangamuntu neza neza! Pole sana kabisa, ntakundi nyine ko tutambarana se ngo mbe nagutiza uhindure, ntabwo yagukwira rwose njye ndibyibuhiye”

Njyewe-“Nta kundi ahubwo wenda ntiza isabune n’ ibase njye koga n’ amavuta yo kwisiga, naho imyenda kuyisubiramo byo uranseka nuko araba atazi impamvu”

We-“Yayayaa! Ihangane kubana n’ umuntu nkuriya bisaba kwihangana, ariko nawe ukomeze utekereze icyo wakora nk’ umuntu w’ umugabo, ubwo se urumva wakomeza kubara ubukeye? Ugomba gushaka aho ujya kuba wisanzuye, natwe niko byaje”

Natuje akanya gato numva koko ibyo uwo musore yambwiraga, maze mbatura ibyangombwa njya muri douche, mvuyeyo ndambara mpfata inzira ijya ku kazi, nagezeyo nakerewe birumvikana, ntangira akazi n’ abakiriya benshi.

Iyo batuzaga nongeraga kwitekerezaho, nkibaza ejo hanjye ariko nkabura inzira, gusa ibyo gukomeza kubana na Billy byo nafashe umwanzuro….nagombaga gushaka ahandi njya kuba uko byagenda kose.

Amasaha yakomeje kwicuma ari nako ibitekerezo bikomeza kuba byinshi, mpfata telephone ndeba nimero za Michou mushiki wa Billy ngo muhamagare mubwire ibyaraye bibaye ariko numva ngo amafaranga mpfitemo ntanyemerera guhamagara.

Nakomeje akazi nirengagiza byose, amasaha akomeza kwicuma, nkikarimo nibwo numvise telephone isonnye, mu kureba uwari umpamagaye yari Manager.
Umutima waransimbutse ntangira kwibaza icyo yaba agiye kumbwira, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Helloo!”

Manager-“Songa! Banguka hano ku mu biro byanjye ndagushaka”

Njyewe-“Mu biro? Ni amahoro se nyakubahwa?”

Manager-“Banguka, icyo ngushakira uraza kukimenya uhageze”

Agikupa telephone ako kanya Teta yahise ampamagara, mwitaba vuba ngo numve ko hari amakuru yamenye mbere ngo ambwire uko ibintu bimeze,

Njyewe-“Hello! Bite Teta?”

Teta-“Ni byiza Songa! Byagenze bite ngo umare umunsi wose utampamagaye ngo umbaze uko meze?”

Teta wavugaga atuje cyane yambwiye atyo numva ngize impuhwe, musubiza mwinginga nti….

Njyewe-“Mbabarira Teta, rwose kuba ntaguhamagaye si kubwanjye ahubwo ibitekerezo byambanye byinshi, kubera ibyambayeho mu ijoro ryacyeye”

Teta-“Ijoro ryakeye? Ijoro ryakeye byagenze bite Songa?”

Njyewe-“Wahora niki, ahubwo se Teta! Ni amahoro ko Manager ampamagaye ambwira ko anshaka byihutirwa?”

Teta-“Ngo?”

Njyewe-“Manager arampamagaye kandi ambwiye kumugeraho mu minota mike, ubu ndaje ahubwo reka tuze kongera”

Teta-“Ubu se koko aragushakira iki?”

Njyewe-“Ahubwo nari ngize ngo hari amakuru ufite ugiye kumpa ngo nze kubona uko nisobanura”

Teta-“Oya nta kintu mbiziho pe! Habe na kimwe, gusa nziko uyu munsi twe bakorera hano ari twe tugira inama kandi abandi…mwebwe ntabwo musanzwe muyizamo”

Njyewe-“Ahwiiiii! Reka nitegure kwakira inkuru mbi, nta kundi ubu bagiye kunyirukana nkuzira”

Teta-“Oya humura Songa! Ntabwo wagirira ibyago aho wagiriye umugisha, banguka witabe karame ibindi uraba umbwira”

Teta yongeye kumpumuriza nongera kubona agaciro afite imbere yanjye, ndahaguruka mu gihe nari ngiye gukinga ako kanya hinjiye umukiriya, yari umusore wari wabize icyuya,

We-“Ahwiiii! Ewana sinjye mbonye mpagera kabisa, nari nashatse ahantu hose mvunjisha amadorari nahabuze, ngize Imana ndahabonye, mvujira amadorari ijama mu manyarwanda”

Njyewe-“Ahubwo wari usanze dukinze habuze gato”

We-“Oya wikinga umukiriya ni umwami, ahubwo hari mugenzi wanjye wundi baduhembeye hamwe, reka muhamagare nawe aze hano ndabizi ubu nawe ari kwiruka imihana”

Njyewe-“Nta kibazo mubwire aze niba adatinda kuko mpfite gahunda yihutirwa aka kanya”

Nakiriye uwo mukiriya dukomeza gutegereza uwo wundi, najya gukinga uwo musore akambuza maze ndamubwira,

Njyewe-“Boss! Iminota icumi irashize kabisa, ndagiye ubwo arajya ahandi”

We-“Oya ba wihanganye, cyangwa nta mafaranga ushaka, ni ubwambere nabona umucuruzi urambirwa gutegereza amafaranga”

Njyewe-“Mpfite gahunda yihutirwa, uwo muntu wawe utaragera aha kandi wamuhamagaye akakubwira ko aje ntabwo nakomeza kumutegereza kuko ndumva abeshya”

Uwo musore yakomeje kumbwira ngo mbe ntegereje kera kabaye mugenzi we aba araje, mwakira vuba ngo mbone uko njya kwitaba Manager, navuye aho nigurije amafaranga ya ticket mpfata moto, feri ya mbere twayifatiye ku kicaro gikuru cya company twakoreraga.

Navuye kuri moto nkomeza imbere, nkinjira nabonye Teta n’ abandi bakozi basohoka bava mu cyumba k’ inama, byasaga naho inama yari irangiye, mu guhuza amaso na Teta mbona hari icyo ashaka kumbwira ariko Manager aba aramutanze avuga cyane bose barahagarara,

Manager-“Mwamubonye! Mwabonye ibyo nababwiraga! Ngo ubu nibwo Songa anyitabye, nakomeje mbabwira ko abakozi bashya benshi bibeshya, bamara kwicara bakegama bagasuzugura ababayobora, nkubu yu musore mwirukanye yagenda amvuga nabi?”

Njyewe-“Mumbabarire Boss! Nagiye gukinga mbona abakiriya, kandi mu mategeko y’ akazi mwatubwiye ko nta gahunda iyo ari yo yose yatubuza kwakira umukiriya nk’ umwami”

Manager-“Oya urabeshya! Ubona abakiriya aruko nguhamagaye? Impamvu ndayizi, ndayizi wishaka kunjijisha”

Njyewe-“Nta yindi mpamvu Boss! Niba mugira ngo ndabeshya mwaza mukareba no mu bitabo, umuti w’ ikaramu ubu ntanubwo uruma”

Manager-“Umva mbese aho ahera abeshya, ntacyo ariko, ngira ngo byose nabibwiye abo twari kumwe mu nama hatazagira uvuga ko nakurenganyije, ndabizi nta kindi wakwitwaza utavuze ko nkurenganya”

Njyewe-“Boss! Mumbabarire rwose narengeraga inyungu za Company yacu…”

Manager-“Company yanyu? Wowe nande se?”

Njyewe-“Yanyu nako….nari nibeshye”

Manager-“Wagaragaye ngaho taha uzagaruke ejo mu gitondo, Teta wowe ngwino ubanze unyereke ibyo ugomba kunyereka abandi ubwo ni ahejo”

Banshiyeho nsigara manjiriwe, hashize akanya ndasohoka ngeze hanze nicara ku ntebe ntegereza ko Teta asohoka ariko amasaha akomeza kwicuma kugeza igihe butangiye kwira.

Nkiri aho telephone yarasonnye ndebye nsanga ni Michou nkora mu mufuka nitaba vuba,

Njyewe-“Helloo!”

Michou-“Songa! Uri hehe?”

Njyewe-“Uuuh? Ko numva muvugana igishyika se habaye iki?”

Michou-“Wimbaza byinshi ndagushaka mu rugo vuba cyane uze unsobanurire”

Njyewe-“Eeeh! Imana ishimwe, reka nze rwose mbanguke ngusobanurire”

Nagiye kurangiza kuvuga yakupye, n’ ubundi nari nigurije mu mafaranga yo ku kazi nayatezemo nanone moto intahana.

Nageze mu rugo mpinguka muri salon, nsanga Billy yicaye atuje mushiki we yifashe mu mayunguyungu ngize ngo musuhuze aranyihorera ahita ambwira vuba,

Michou-“Ngaho nsobanurira neza, nsobanurira neza ukuntu naguhaye butamwa ukiyongereraho na ngenda”

Njyewe-“Ngenda?”

Michou-“Nako banza ujye imbere”

Michou yanshyize imbere nsha bugufi turagenda, mbona anyinjije muri stock, nakubiswe ninkuba nsanga ibyo twaguze byose nta kintu kirimo.

Njyewe-“None se….none se….”

Michou-“None se none se iki? Ngwino usobanure neza na Billy yumva, utavaho ushaka kumbeshya kandi afite ukuri”

Twasubiye muri salon tukihagera Billy ahita avuga,

Billy-“Songa! Utavaho ubeshya wangu, emera ko wapakiye ibyo wowe na mushiki wanjye mwari mwahashye byose ukabijyana iwanyu, ukantegeka ngo nzavuge ko bene ngango badusahuye bakatwiba, bakabitwara byose ndetse ukavuga ngo mushiki wanjye Michou ni umukire azaduhahira ibindi!”

Billy yavuze atyo ntacyo yikanga, ashimangira ibinyoma ntacyo yitayeho, ijuru rirangwira, aho nari mpagaze mbura uko nifata, ndibura, mbura icyo kuvuga urubwa rurambera imbere ya mushiki we………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 33 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bella

    Umwanditsi ati-“Nta kundi ahubwo wenda ntiza isabune n’ ibase njye koga n’ amavuta yo kwisiga, naho imyenda kuyisubiramo byo uranseka nuko araba atazi impamvu Aha hantu hanteye agahinda, eddy uranyubaka ukankomeza nubwo nsoma inkuru ndira courage tukurinyuma

  • - chouchu

    Kudos umwanditsi.Gusa nawe rwose ukabije kudutera guhangayika.kubona iyi nkuru yose ari ibintu bibi gusa biza biri kuri Songa byatuma duhora duhangayitse.Bijya kuba byiza bikaxamba kurushaho

  • - K.Joseph Vinny

    Ariko ubundi Songa wahavuye urinda useba kubera iki Koko ko ukuri kuzamenyekana umaze kugenda ngewe mbabazwa nibikubaho kubera Billy none Dore no kukazi bagiye kuguhindura ugenda ntanicyo ufite

  • - K.Joseph Vinny

    Ariko ubundi Songa wahavuye urinda useba kubera iki Koko ko ukuri kuzamenyekana umaze kugenda ngewe mbabazwa nibikubaho kubera Billy none Dore no kukazi bagiye kuguhindura ugenda ntanicyo ufite

  • - mtg

    waramutse mwanditsi. nukuri uriho urakagira kagufi nubwo igeze aho iryoshye . songa ari mumayirabiri rwose.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO