Episode 33: Nabwiwe ko nsimbuye Teta mu kazi, sinamenya impamvu yabyo

Billy yavuze atyo ntacyo yikanga, ashimangira ibinyoma ntacyo yitayeho, ijuru rirangwira, aho nari mpagaze mbura uko nifata, ndibura, mbura icyo kuvuga urubwa rurambera imbere ya mushiki we, wandebanaga indoro y’ umujinya uvanze n’ agahinda ndetse ahita ambwira avuga cyane,

Michou-“Songa koko? Burya nakwibeshyeho mbona uri umusore utuje waba ingenzi kuri musaza wanjye nguha ikizere nawe uratuza uratimaza, ndavuga urikiriza naho sinkamenye ko nta wowe nta Billy, waje ucumbika ugamije kuducucura?”

Mu kumva ayo magambo mu matwi yanjye naciye bugufi nk’ intwaro iranga umunyakuri maze ndavuga,

Njyewe-“Billy arambeshyera! Ibyo avuga byose ni ibinyoma, arashaka korosa kubyaraye bibaye ijoro ryakeye, burya bwose amafaranga yanywereye agasinda nayo yari yagurishije ibyari muri stock byose?”

Billy-“Njyewe ngurisha? Wimbeshyera, emera icyaha usabe n’ imbabazi dukomeze tugucumbikire naho ibindi ushaka kuzana…..”

Nahise muca mu ijambo mubwiza ukuri kwanjye ntaciye kuruhande nti….

Njyewe-“Billy! Ikinyoma iteka ntigitsinda, icyo ushaka kugeraho ni kimwe kandi rwose humura umwanzuro nawufashe, wikwigora umbeshyera ngo mvane umugayo hano, ntabwo nigeze niba ngo njyane impamba iwacu yewe sinigeze nanagerayo”

Billy-“Aho ntiwumva! Sister! Ubwo niba ataragezeyo birumvikanacyane ko yabigurishije!”

Njyewe-“Billy! Si ngombwa ngo umbeshyere ugere kucyo wifuza, nubwo wambereye umutabazi igihe ntari mpfite aho ndara ukanshumbikira ariko icyo ntazibagirwa kandi ndambiwe kwihanganira ni ukuntu wambaniye, niyo mpamvu rwose nafashe umwanzuro, wikwigora ushaka ikindi cyankura hano ngo ngende….iri joro niryo rya nyuma”

Billy-“Eeeeeh! Ubwo rero ugiye kuvuga ko ari njyewe ugiye gutuma uva aha ukajya gushaka ahandi uba?”

Mu gihe twari tukiri aho nagiye kubona mbona urugi rurakingutse, hinjira wa musore waje mu ijoro ryashize akinjira agatangira kubwira Billy iby’ umuntu ugura umuceri wamutindije, Billy akimubona yahise ahaguruka vuba,

Billy-“Umva wangu, ngwino umbwirire hanze!....”

Wa musore aho kumwumva ahubwo yarushijeho kuvuga cyane,
We-“Oya nta kujya hanze! Wowe umbeshye ngo urampemba unshike ugende utampaye ayanjye ya komisiyo?”

Billy yakomeje kumwinginga amukurura ngo basohoke ariko umusore aranga aba ibamba akomeza kuvuga cyane,

We-“Ntaho njya yewe, naba babyumve cyangwa banyishyure ayanjye ntabwo nakoreye ubusa, urumva neza”

Muri ako kanya natangiye kugarura agatima, nabonaga ukuri gusa nugukinguye amarembo guserutse, uwo musore wari uje mu gihe gikwiye yabaye ibamba yanga gusohoka, mushiki wa Billy abonye bimeze bityo ahita amubaza,

Michou-“Billy! Reka gusohora uwo musore twumve ibyanyu, nta ntonganya nshaka hano”

Billy-“Oya uyu ni uwanjye naze tujye hanze turangizanye”

Michou-“Ni ibiki ariko mudashaka ko twumva?”

Wa musore yahise avuga cyane,

We-“Oya reka mbivuge, wanze kumpa ayanjye ku neza noneho ubu reka mbibwire mbivuge byose baducire urubanza”

Michou-“Tubwire rata!”

We-“Uyu musore ejo yansanze ku muhanda niturije ndeba abahisi n’ abagenzi hari icyo bata ngatora maze arambwira ngo afite imari ashaka kugurisha ngo nimushakira umukiriya akayigura arampemba aya komisiyo”

Michou-“Ngoooo?”

Billy-“Ariko se waje tukajya hanze nkagukemurira ikibazo ukareka aya magambo ko hano atari mu rubanza”

We-“Oya reka mbivuge! Rata ubwo naremeye tuza hano, ambwira ko afite umuceri, akawunga, amavuta, amakaroni n’ ibindi ashaka guteza, ako kazi ntikari kunshika byose narabitwaye njya kubigurisha, nimugoroba namuzaniye aye tuzamukana ambwira ko agiye kuvunjisha ahita anshika, naje nje! Arampa ayanjye rero simva hano”

Michou-“Ntibishoboka! Billy! Burya bwose ni wowe? Najye nari ngatangaye! Songa mbabarira ni ukuri…..”

Muri ako kanya nikije umutima, ukuri nkunda kwaraserutse koko aho ho nari mpfite uruvugiro ariko nakomeje gutuza.

Billy yabuze aho ahera ahakana ashatse kunyonyomba wa musore aramutangira, bashaka kurwana ariko Michou ahita avuga cyane,

Michou-“Oya musore, wirwana mbwira amafaranga mwavuganye nyaguhe ibintu birangire”

Wa musore yavuze ko yari yamwemereye ibihumbi bitanu, Michou arayamuha aragenda, isoni n’ ikimwaro byasigaye kuri Billy abura aho akwirwa kuguma aho biramunanira, arasohoka aragenda, hashize akanya ducecetse Michou yaricaye yitsa umutima nanjye mbona kwicara ndatuza maze arambwira,

Michou-“Songa! Ntabwo nabona aho mpera ngusaba imbabazi gusa nanjye nakoze ikosa ryo kwemera ntabanje kumva uruhande rwawe, rwose nanjye si njye nukubera umujinya natewe no gusanga Stock impamagara nta kintu na kimwe kirimo”

Njyewe-“Oya nta kibazo, ikizima nuko ukuri kwigaragaje, ahubwo ngize Imana ngiye kugenda ntajyanye umugayo”

Michou-“Ngo ugiye kugenda?”

Njyewe-“Yego, igihe kirageze ngo ngende, uko nabaye aha birahagije ntabwo nakomeza kubaho mbara ubukeye, nta mugisha mpfite aha, ntako ntagize ngo nihangane ariko maze kunanirwa, nafashe umwanzuro wo guca indi nzira nkajya gushaka aho nkomereza ubuzima,

Wowe na Billy ndabashimimiye uko mwampfashije kandi nzitura abandi ineza mwangiriye igihe nikigera nanjye nkabona ubuturo nkuko namwe bimeze, yaba amakosa ya Billy cyangwa ibindi byatumye nganzwa n’ agahinda ngiye kubisiga aha, namenye neza ko byose biberaho kutwigisha”

Maze kubwira Michou ayo magambo andeba adahumbya yahise ambwira,

Michou-“Songa! Ntacyo nakongeraho ku mwanzuro wafashe, ndakeka udahubutse warabanje kubitekerezaho bihagije, ahasigaye icyo nakubwira, uzahirwe kandi ndagushimiye ko washoboye kwihangana ukaba uvuye aha wera ku mutima”

Njyewe-“Nta kuntu ntari kwihangana Michou, none se ko mwangiriye impuhwe mukanshumbikira, nakomeje gukaza umutsi ngo nkomeze nshake icyatumye nanga gusubira iwacu, erega ntacyo nazanye nimwe mukwiye gushimirwa”

Michou-“Yoooh”

Njyewe-“Reka ngende nkomeze nshake icyo mbona kikansha mu myanya y’ intoki, icyo numva bavuga ko kitagwira, kuwakigwije kikamutera kubura amahoro….kigatuma duta imiryango…..erega ndavuga ifaranga”

Michou-“Songa! Ndi mukuru kuri wowe gusa wimbeshya ahubwo ugiye gushaka amahoro waburiye aha”

Njyewe-“Ahaaa! Wabimenye, waba udafite amahoro se ugahirwa ute? Niyo mpamvu ngiye”

Michou-“Genda ugerageze disi, ubwo aho uzahindukirira uzibuke ko umunsi umwe nakugiriye ikizere”

Twakomeje kuganira muri iryo joro rya nyuma, umwanzuro nari nawufashe ntitaye aho nzerekeza, mu gitondo nakangutse nsanga Teta yambuze inshuro eshanu, ngize ngo muhamagare telephone ye yanga gucamo.

Nta kindi nakoze natangiye kuzinga buri kimwe cyose, mbisiga ku murongo ngo nze kuva ku kazi mfata inzira nubwo ntari nzi aho ngiye.

Saa mbiri za mugitondo nari nageze ku biro bya Manager, yaje ahansanga arakingura turinjira ndicara ahita ambwira,

Manager-“Ok! Wari unyitabye se?”

Njyewe-“Yego nari nitabye, kandi rwose nongeye kubasaba imbabazi ko ejo natinze”
Manager yahise akurayo urupapuro akomeza gusoma, aho nari nicaye ubwoba bukomeza kuba bwinshi, numvaga byanze bikunze nshobora kuba ngiye kwirukanwa byose kubera Teta, hashize akanya ahita ambwira,

Manager-“Ok! Songa! Ngira ngo njye nawe turaziranye neza, ibyanjye nawe na Teta ntabwo ariyo mpamvu itumye nguhamagara, ndetse nta nubwo bikwiye kuza mukazi kacu, icyemezo cyafashwe hatagendewe ku kindi….nuko byari ngombwa kandi biri mu nyungu zawe na company ubereye umukozi”

Njyewe-“Ndakumva Boss!"

Manager-“Niyo mpamvu rero ngira ngo nkubwire ko ugiye gufata inshingano nshya, ugakora akazi gashya muri company yacu”

Njyewe-“Yeeee? Ntibishoboka?”

Manager-“Hhhhhh! Ndabona ibyishimo bikurenze kandi koko birumvikana, ibyo nkubwira niko bimeze, wahawe inshingano nshya kandi ntabwo wasubiye inyuma ahubwo wateye intambwe ijya imbere”

Byarandenze mbura uko nifata, amagambo si ukuyacurikiranya ibintu biba ibindi, nyuma yo gutuza no gutekana, kwihanagura ibyunzwe no kwitsa umutima Manager yahise mabwira,
Manager-“So, umwanya wahawe rero nuwo kugenzura abakozi bo ku mashami yacu atanu, ukajya utanga raport nyuma y’ iminsi ibiri ndetse ukanamenya stock uko ihagaze, ahari amafaranga make ukajyanayo ayandi”

Manager yavuze atyo ntekereza gato…..uwo mwanya ubundi wari usanzwe ari uwa Teta, ibyo yambwiraga byari bisanzwe bikorwa na Teta.

Manager yakomeje kumbwira,

Manager-“Ndumvaaa…..ndumva gahunda ihari ari uko wagenda ugakora raport yahoo wari ugejeje akazi kawe ukayizana, Teta nawe araba yahageze agusobanurire uko akazi ugiye kumusimburamo gakorwa”

Njyewe-“Yeee? None se ngiye gusimbura Teta mu mwanya yakoragamo?”
Manager-“Yes! Ugiye kumusimbura rwose”

Njyewe-“Hanyuma se we?”

Manager-“Ndakeka Teta ari umukunzi w’ ukuri wawe….nta kabuza murakundana nubwo wabimpishe ndetse ukanyumvira ubusa, yakabaye yakubwiye ko yafashe umwanzuro wo kuva ku kazi”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Manager-“Uravugisha ukuri se koko ntabyo wari uzi?”

Njyewe-“Ntabyo nari nzi pe, gusa mu gitondo nasanze yambuze inshuro nyinshi, wasanga aribyo yashakaga kumbwira”

Manager-“Yakaretse da! Yakavuyeho rwose”

Njyewe-“Ariko rero ntabwo ari gusa, ibyo ari byo byose hari impamvu kandi ikomeye yatumye Teta afata uwo mwanzuro”

Manager-“Hhhhhh! Buriya se hari impamvu yatuma umuntu yikura mu kazi n’ ukuntu kabuze, ibintu byose erega ureba igifite inyungu, nabura amavuta yo kwisiga kabiri nibwo azicuza”

Njyewe-“Ngo? Boss! Urifuriza Teta kwicuza?”

Manager-“Hhhhhh! Kimwe mu bibabaza abantu bamwe buriya ni ukubona uwo mwasangiraga yuriye urwego, usigaye hasi akajya ahora avuga ngo uriya twari inshuti, twasangiraga akabisi n’ agahiye, ariko yabonye amahirwe njye ndayitesha, niwitesha aya mahirwe ntabwo uzabona si ndi umupfumu naguhanuriraga”

Cigatira amahirwe yawe musore muto, wirengagize ubushuti bwawe na Teta umusimbure mu kazi isi imubone amenye ko yibeshye, mu buzima iyo utimenye ntawe ukumenya”

Njyewe-“Boss! Ushatse kuvuga ko ibyo byose uri kubikora ngo Teta yicuze?”

Manager-“None? Amazi iyo akweretse ko adashaka ko uyoga, uyahereza undi akoga agacya, nyiri kwanga kuyoga agasigara yicuza, wowe cakira uwo mwanya we, ubanze utuze, ntugire ikibazo turaba tunakugenera byose, amafaranga yaho kuba, ay’ urugendo nibindi byose byatuma wiyubaka ukamera neza nk’ abandi”

Muri ako kanya natuje gake, umutima urankomanga ntekereza bicye muri byinshi byari bindimo, maze mbwira Manager,

Njyewe-“Boss! Niyihe mpamvu nyakuri Teta yivanye mu kazi ugahitamo ko musimbura?”

Manager-“Hhhhh! Mbwira ahubwo wowe, uriteguye kumusimbura cyangwa?”

Naratuje mbura amahitamo ariko muri byose nk’ umuntu iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye,ariko byaranze aho heza nifuzaga kwicara numva harahanda, kuko nari ngiye kwicara aho uwangabiye umugisha yari yicaye, mbura icyo musubiza, ntaramenya impamvu Teta yahisemo kurekura umugisha yagize.

Natekereje ko wenda Manager yaba yasabye Teta kimwe cyangwa byinshi yifuza mu bubasha afite…akabona igisubizo cya oya agahitamo kubireka, nanga guhubuka maze ndamubwira,

Njyewe-“Boss! Mwampa umwanya nkabitekerezaho nkabona kubaha igisubizo?”

Manager-“Hhhhhh! Ok! Ngaho genda ubanze uvugane n’ umwiza wanze kwizara aho aheza kubera amahitamo adafite shinge na rugero, nubura ubwenge Imana ntacyo izagusayidira”

Njyewe-"None se Teta agiye kujya mu mwanya wanye?"

Manager-"Oya ntibishoboka, ibyo ntibishoboka rwose nkubwije ukuri, kandi njyewe si ndi nkawe, ntabwo nemera ibidashoboka mvugisha ukuri kuzuye iyo wanze umwanya ukinamo mu ikipe, ujya gushaka ahandi....kandi ninjye mutoza wiyi kipe, ngomba kumenya ho bipfira"

Natuje akanya gato…maze mbwira Manager,

Njyewe-“Boss! Akazi ndagatangira….ntabwo nitaye kuri izo mpamvu zose, ahubwo reka nkore gahunda mwapanze ibindi bizaza nyuma”

Manager-“Hhhhh! Ntiwumva se? Ngaho genda ukore raport yaho wari ugejeje ukora, nanjye reka nze mpamagare Teta aze asezere neza, ubundi muze guhererekanya ububasha, ariko kandi utangire utekereze kubyo gukomeza kongera amashuri yawe, mu minsi iri imbere tuzabivugurura”

Navuye kwa Manager ubwo, nerekeza aho nakoreraga nkihagera nakubise amaso Teta ahagaze ku muryango antegereje, naramuhobeye koko mbona neza ko azanywe no kunsezera, ndakingura ahita akinga, muri ako kanya asuka amarira……………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 34 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - K.Joseph Vinny

    Koko c ubu c teta agiye hehe Koko ntacyo ariko Songa emera ukore akazi uzamenye teta

  • - mtg

    songa birababaje kdi biteye agahinda. gusimbura teta hari impamvu yabyo kubera manager gusa mbere yuko ugira icyo ukora ugomba kubanza kuvugana na teta niwe wenyine wakugira inama yamahitamo yawe uramenye ntuhubuke kuko uwo numutego baguteze. Teta agiye kukubwiza ukuri kwatumye ava kukazi kdi nawe umubwize ukuri kubyo manager amaze kukubwira kugirango agufashe amahitamo yakazi ugiye guhabwa.

  • - mtg

    songa birababaje kdi biteye agahinda. gusimbura teta hari impamvu yabyo kubera manager gusa mbere yuko ugira icyo ukora ugomba kubanza kuvugana na teta niwe wenyine wakugira inama yamahitamo yawe uramenye ntuhubuke kuko uwo numutego baguteze. Teta agiye kukubwiza ukuri kwatumye ava kukazi kdi nawe umubwize ukuri kubyo manager amaze kukubwira kugirango agufashe amahitamo yakazi ugiye guhabwa.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO