Episode 34: Manager yabaye impamvu... mu marira Teta aransezera

Navuye kwa Manager ubwo, nerekeza aho nakoreraga nkihagera nakubise amaso Teta ahagaze ku muryango, naramuhobeye koko mbona neza ko azanywe no kunsezera, ndakingura ahita akinga, muri ako kanya asuka amarira.

Natangiye kubaza Teta ikimuteye amarira nubwo bwose nagikekaga ariko kandi byari bikwiye ko menya ukuri kwe, byarangoye kumuhoza, bitinze aratuza arihanagura, araruhuka maze arambwira,

Teta-“Songa! Ndabizi neza ugiye kumbaza impamvu yaya marira yanjye ariko mbere yo kumbaza impamvu ngushimiye ko wemeye ko nyagutura, ubu nka nduhutse, urakoze”

Njyewe-“Yoooh! Teta! Impamvu y’ amarira yawe narangije kuyimenya, ubu tuvugana mvuye kureba Manager mu biro bye, yamaze kumbwira ko wasezeye akazi, ubu ndibaza nkomeje impamvu yabiguteye”

Teta-“Songa! Byabaye ngombwa, amahitamo yanjye yari ayo kukavaho, kandi namaze kwakira ubuzima bushya bwo kubaho ntagira akazi”

Koko Teta ibyo yavugaga yari akomeje, yabimbwiraga andebana indoro y’ ukuri guhamye, ndetse ashimangira amagambo numvaga nkarushaho kwiheba, bikangora kubyakira.

Njyewe-“Teta! Mbabarira umbwire impamvu wafashe umwanzuro wo kuva mu kazi uzi neza ko kukabona ubu ari amahirwe abona bake”

Teta yikije umutima gato, hashize akanya gato,

Teta-“Songa! Ibyambayeho ni ubuhamya bukomeye, nahisemo kuva mu kazi kuko nta kindi nari kubasha gukora”

Njyewe-“Ibyo narangije kubyakira kandi ni ukuri byambabaje ntushobora kubyumva, gusa ndacyakubaza nanone nkomeje, ndashaka kumenya impamvu, niki cyabiguteye, mbwira niba ishyamba ryahiye nanjye mpfumyemo”

Teta yikije umutima hashize akanya arambwira,

Teta-“Songa! Buriya nimugoroba inama yabaye niyo yashyize akadomo ku kazi nari mpfite, nibwo nemeye ko ndekuye ntazongera gukora nanjye ngiye gushakira ahandi,ubu narangije kwakira ko ndi umushomeri kandi ntabwo mbyicuza, ni amahitamo yanjye”

Songa! Manager yashatse kunsuzuguza ububasha afite ndetse n’ amahitamo yanjye, ashaka kuntegeka nkwemera ibyo ashaka, kandi ntabwo bishoboka, kuza mu kazi kwanjye nubwo yabigizemo uruhare ntabwo yagakwiye kubyitwaza ngo antegeke icyo yifuza kuri njye, ubuzima ntabwo ari umupira bahererekanya ngo bibe impamvu yuko yategereza kumbwira ko musubiza agatsinda igitego, ubuzima niyo bwaba umupira mpfite uburenganzira bwo kuwuhereza uwo nshaka, ibyo ntabwo yabyumvishe kandi ntabwo nshaka guhangana”

Njyewe-“Teta! Umutima uri kumpereza,intekerezo zzikampa akadomo ku mpamvu yatumye ufata uwo uwo mwanzuro, ariko rero nshobora no kwibeshya, ongera unyizere umbitse ibanga”

Teta-“Songa! Ibyanjye nawe si ibanga, Manager kuba yarankunze ndetse akakuntumaho ibyo urabizi, rero kuntegeka kumukunda ngo nkunde mbone amaramuko ibyo ntabwo nabyemera, ntawe uhata umutima, wanaturika”
Njyewe-“Ese nibyo? Nabikekaga”

Teta-“Songa! Uriya muhungu…si n’ umusore ahubwo tumenyana yandangiye aka kazi ntazi ikizabikurikira, nari nzi ko nta kizabikurikira ariko ubu nakavuyemo kandi nkagusizemo,

Songa! Ndashimira Imana ko akazi nari mpfite ugiye kukansimburamo, sinteze kwicuza nafashe umwanzuro ntabwo navukiye kubona amahirwe kuko hari ushaka kuyarutisha ibindi, sinabaho kubwo umuntu ngomba kubaho kubwange, ntawawakubeshaho ngo utuze atekane ahubwo watekana kubwawe niyo wabaho nabi ariko ukabaho”

Njyewe-“Ariko se utabaye nka babandi koko usezeye wanga icyifuzo cya Boss? Hari igipimo ureberaho kuburyo ushyira ku munzani ukirengagiza inyungu n’ amahirwe waronse? Wibica ku ruhande mbwira”

Teta yongeye kwitsa umutima, mu gihe yari agiye kubwira muri ako kanya hari uwakomanze, twese turikanga,

Mucyeragati nagiye gukingura, nakubise amaso Clever wihebeye Teta akimbona yahise aseka yinjira nta kalibu ndetse ahita atangira kumbaza iby’ akazi,
Clever-“Ufite amanyarwanda se ngo umvunjire amadorari? Gukorana n’ abanyamahanga erega ntabwo biba byoroshye, Eeh! Uriya ni Teta se mbona cyangwa ni impanga ye?”

Muri ako kanya ntacyo nari gukora kimutangira kuko nta n’ impamvu yari gutuma mukoma mu nkokora yaratambutse ndetse yinjira muri ka kazu gafunze hatinjiragamo undi wese, mu gihe namubuzaga yahise ambwira,

Clever-“Bro! Mpa amahirwe make dore mugezeho, amata abyaye amavuta, duhe umwanya ndeke gukomeza kurara amajoro nkanuye, nawe jya ugira agatima”
Njyewe-“Ariko ntabwo hano hantu hemerewe kwinjira abantu bose”

Clever-“None se nanjye uranyishisha? Wibuke ko nakugaruriye nkanaguha aga tipu wabuze ubwenge, ubwo se kwinjiramo ngasangamo umuntu hari ikibazo biguteye?”
Njyewe-“Ikibazo cyo kirahari, ahubwo reka nze mubwire ahubwo asohoke muvuganire hanze”

Nahise ninjira mu kumba mbwira Teta,

Njyewe-“Teta! Clever aragushaka, nanze ko yinjira, sohoka muvugane mbare imari y’ abandi amahoro ahinde”

Teta-“Mureke! Aranshakira iki se? Uriya nawe wagira ngo hari uwamunteje”
Njyewe-“Ariko wajya kumwumva, yari abaye n’umukukiriya numvaga ambwira ko azanye n’ amadorari”

Teta-“Ntakajye akubeshya, amadorari yahe se ko ari umutekamutwe, yamenye ibyabaye, we na Manager ndabazi, erega niyo mpamvu nguhungiraho Songa”
Teta yambwiye atyo mpina akarenge, njya ku ruhande rwe ndaasohoka ndamuhakanira nivuye inyuma,

Njyewe-“Boss! Usanze twari turi gukora raport! Nta mafaranga ahari pe! Twagize abakiriya benshi, ni nayo mpamvu Teta ari hano, urihangana ujye ahandi aho kukubesshya”

Clever-“Eeee! Nta kibazo iby’ akazi tubivemo, genda usigare ukora cyangwa umumpe tuvugane”

Njyewe-“Ok!! Ni uburenganzira bwe, reka nze mubwire"

Nasubiye inyuma ninjira muri ka kazu cyane ko nari ndi mu bagenda, mbwira Teta ko…nako ndamutegeka aranyumvira, ajya kwitaba, narebye gusohoka ariko nguma aho hafi, nanjye si yari njye yari we wari waretse byose ntifuzaga kuva iruhande ngaha agaciro abazaga bamusanga”

We na clever barasohotse nguma kubara imitungo y’ abandi, nyuma y’ iminota ntabaze neza Teta yaragarutse ndeka ibyo nari ndimo byose ndamwumva,

Teta-“Songa! Birangoye kugusiga, sinzi uko nabikubwira, noneho nemeye ko umwanzuro nafashe wari ukwiye, ntabwo nifuje kubaho mpanganye, ni nayo mpamvu mpangayitse,

Aho uzaba uri uzite ku marira yanjye nagutuye, uzamenye koi bi bibaye kubera wowe, ntabwo wakumva udatuje urugamba ndiho, uyu niwo mwanya ngo umenye agaciro nguha,

Songa! Nubwo wambwiye ibyawe singusubize, ariko nari nzi ko ubwo dukorana nzabikubwira umunsi umwe twahembwe twasohotse nk’ abandi bose bagiriwe amahirwe yo kubona akazi keza!

Nkubwije ukuri nanjye narakwishimiye nkikubona ibyo nakoze byose ntacyamvuye ku kinyoma, byamvuye ku mutima, narakwishimiye kandi amagambo wambwiye ndibukamo rimwe ko wambwiye ko unkunda,

Gukunndwa ni umugisha, nubwo hari benshi babimbwiye ariko wowe uri umwihariko, njye waje wisanga kuko nabonye ko ibyo uvuga…ukora bikuva ku mutima,
Igihe uzaba uri kuntebe nahozeho mu kazi, uzibuke ko nayivuyeho kubera wowe,

Boss ntabwo yishimiye ko naguhaye umwanya kumurusha, gusa sicyo nari ngambiriye umunsi umwe nishimiye ururabo wajugunye nkarusama mu gihe wumvaga utarumpa ndukeneye,

Ndabyibuka disi ugeze mu nzira igana iwacu wahinnye akarenge, ucika integer urarujugunya ndarusama…Songa! Ndagukunda ntabwo ngiye guca ku ruhande, amagambo ntacyo amaze, ibikorwa byari kuba byinshi ariko ubu ntibigishobotse,

Ubu ngiye kujya kure yawe, nureba hirya hino ukambura nzaza mu nzozi, nukabakaba iruhande rwawe ntumbone nzagusanga usinziriye mu nzozi, ahari uzasanga nanageze iwanyu ku ivuko aho ahora urita,

Nanjye si njye! Ni kubwawe Songa, umuntu akunda umuntu….ntacyo bisaba akami ka muntu ni umutima we, narawugufunguriye mpisha mu nda humura ntawe uzanyiba nari nje kugusezera uzagire amahoro n’ amahirwe,kandi intebe yanjye uzayicaremo utuje ntabwo izaguhanda”

Teta amaze kumbwira ayo magambo umutima waranze uranzonga, ikiniga kiranganza, aransanga arambura ibiganza, cyari igihe cyo gusezeranaho ntazi aho akomereje ubuzima kandi ari we wabumpaye, byarenze ibyo angwa mu gituza…………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 35 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    Birababaje kdi biteye agahinda

  • - K.Joseph Vinny

    Songa uzabe umugabo kd uzakore uko ushoboye ayo mahirwe akubere impamba izakugeza kumushinga wawe na Teta ntuzatebe ngo umwibagirwe kd uzamenye ubwenge nubwo ubusanganwe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO