Episode 35: Nahaye Teta isezerano, mbona inzira imvana kwa Billy

Teta amaze kumbwira ayo magambo umutima waranze uranzonga, ikiniga kiranganza, aransanga arambura ibiganza, cyari igihe cyo gusezeranaho ntazi aho akomereje ubuzima kandi ari we wabumpaye, byarenze ibyo angwa mu gituza.

Nyuma y’ akanya katari gato nongera kwitegereza Teta amarira amushoka ku matama, maze kumuhanagura ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Hora wihorere, humura ndabona agahinda kawe, amarira agushoka ku matama si ikindi ni ukubera njyewe, ntiwakumva agahinda unteye ariko kandi ntiwakumva imbaraga unteye,

Teta! Kuba wemeye guhara akazi kubw’ amahitamo yawe byongeye kunyereka nanone ko wihariye utameze nk’ abo namenye, ndagusezeranya ko umwanya unsizemo nzawuhagararamo neza kandi nzakora byose wari kuzakora kandi ndagusezeranya nzaguhesha ishema”

Nyuma y’ akandi kanya gato ducecetse nongeye gufata ibiganza Teta turebana mu maso, indoro ye intera imbabazi, nongera kumuhobera ntuza umutima nawe aratuza, numvishe imbaraga muri njye, niyemeza kuzakora ibishoboka byose ngo nzamwiture ineza yangiriye.

Teta yatangiye kumpfasha gukora raporo ari nako nanjye muganiriza mwibagiza ibyari ibyo yibukaga akajya kure,

Njyewe-“Teta! Buriya rero ibi bibaye nafashe umwanzuro?"

Teta-“Umwanzuro? Uwuhe mwanzuro?”

Njyewe-“Ibi bibaye nafashe umwanzuro wo kuva kwa Billy, nkajya kureba ahandi mba, kwihangana kwanjye niho kwagarukiye”

Teta-“Koko se Songa?”

Njyewe-“Teta! Buriya hari byinshi ntagiye nkubwira kubera ko numvaga n’ ubundi ntacyo wabikoraho kandi nkumva ntakwiye gukomeza kukwereka ko mbayeho nabi, nkihangana ngakaza umutsi nkabara ubukeye,

Nkubwiye nakubwira byinshi gusa warakoze kunshakira icumbi, nubwo nahuritse ndetse nkabura intama n’ ibyuma ariko bwakeye kabiri, kandi namenye neza ko biberaho kutwigisha”

Teta-“Songa! Ntako utagize kandi kwihangana kwawe byanyeretse uwo uri we wanyawe, buriya nanjye najyaga nguhangayikira cyane, nkabura icyo nakora, nkabura aho wakwerekeza uramutse uvuye kwa Billy, rimwe nkumva waza ukibera mu rugo”

Njyewe-“Hhhhh! Koko se?”

Teta-“Sha wiseka, numvaga wakwiyizira mu rugo ni ukuri”

Njyewe-“Nubwo bitari gukunda bwose ariko warakoze kumva ko nkwiye kuva kwa Billy, ubu nasize nzinze nubwo ntazi aho ngiye kwerekeza”

Teta-“Ngo? None se wagiye kuzinga ibintu utazi aho ugiye kwerekeza? Ndumva bidashoboka”

Njyewe-“Nawe byakubaho Teta! Burya hagora gufata umwanzuro naho aho ibirenge byerekera ntawamenya icyo hahishe”

Teta-“Ahaaa!”

Njyewe-“Nari mpfiye igitekerezo ahubwo”

Teta-“Ikihe gitekerezo?”

Njyewe-“Uwabwiza ukuri Manager uko ibintu bimeze, nkamusaba ko baba bangurije amafaranga nkishyira ku murongo kugira ngo nkore akazi ntuje?”

Teta-“Wa mugani! Nibyo Songa!...nibyo kandi ntaho yahera abyanga dore ko icyo ashaka ari uko utangira akazi ubundi ngasigara nicuza ndirira mu myotsi nkuko abyifuza”

Njyewe-“Ahubwo reka ngire vuba ngende mbimubwire hakiri kare”

Nkivuga nto ako kanya telephone ya Teta yarasonnye, mu kureba umuhamagaye ahita ambwira,

Teta-“Uuuh? Dore ahubwo ahise ampamagara”

Njyewe-“Manager se?”

Teta-“Yego! Ubu se ashaka kumbwira iki?”

Njyewe-“Mwitabe wumve wasanga…..”

Teta yakanze yes ashyiramo volume nyinshi, ibyo Manager yamubwiraga narabyumvaga neza,

Manager-“Nanubu se uracyatsimbaraye ku cyemezo wafashe ntabwo uteze kwisubiraho?”

Teta-“Hmmm! Ubwo se nicyo gitumye umpamagara koko? Uragira ngo nkubwire kangahe ko ntateze kwisubiraho?”

Manager-“Hhhhh! Ariko uziko burya bwose ugira n’ agasuzuguro?”
Teta-“Ngusuzuguye nte se kandi? Kuvugisha ukuri kose nibyo ufata nk’ agasuzuguro?”

Manager-“Urumva ukuntu uvuga unyereka ko ibyo mvuga ntacyo bikubwiye na gato? Ntacyo ariko nyuma y’ amezi abiri wirwa wicaye mu rugo, usaba amavuta n’ isabune nibwo ako gasuzuguro kazashira”

Teta-“Aho ho uribeshya cyane, kandi ninasaba humura ntabwo wowe nzagusaba, nawe ufite uruvugiro ntabwo uzi icyo iminsi ihatse”

Manager-“Hhhhhhh! Ibyo tubyihorere nta guterana amagambo nawe ntafite icyo mpomba, nakumenyeshaka ko saa munanini ugomba kuza hano ugahererekanya ububasha n’ umukozi mushya ugiye kugusimbura”

Teta-“Nta kibazo rwose ndaza”

Manager-“Ndacyeka uraza gutungurwa kandi uraza no kwicuza nuramuka ubonye ugiye kugusimbura nyuma yo kwitesha amahirwe, Teta! Harya ngo urukundo rwawe ntiwarutagaguza kuko rutagurwa amagana? Ngo ntacyo umuntu yakora ngo umuhe umutima wawe awugenge? Ntacyo umunsi umwe uzicuza”

Manager yakupye telephone Teta twarebanaga mu maso akomeza guceceka, hashize akanya mufata ibiganza,

Njyewe-“Teta! Humura! Iyo minsi Manager agutega ntigukange, ndahari kandi amaherezo niwe uzicuza”

Teta-“Urakoze Songa! Ngaho reka mbe ngiye mu rugo, ubwo turaza guhurira kwa Manager nguhe ububasha nishimye”

Njyewe-“Yoooh”

Teta yarahagurutse ndamuherekeza turasohoka, ntabwo namurengeje ku muryango, namukurikije amaso mpaka arenze ndagaruka ndicara ndatuza, ibitekerezo birantwara.

Natekereje icyemezo cya Teta, ntekereza ku buzima bushya agiye gutangira, nibajije niba koko byari bikwiye ariko nibuka ko akami ka muntu ari umutima we, nongeye kubona agaciro aha ugushaka kwe mubonamo intwari yejo hazaza.

Nakomeje gutekereza ku buzima bushya nari ngiye gutangira, nibaza niba nzashobora inshingano nshya nari ngiye gutangira….numvaga ntari kubyiyumvisha ariko kandi nkumva ngomba guhagarara neza mu mwanya wa Teta.

Navuye aho nkinze njyana raporo, mu kugera kwa Manager nasanze yagiye gufata ifunguro rya saa sita, nkomeza kumutegereza, nka nyuma y’ amasaha abiri nibwo yagarutse, twinjira mu biro maze kumuhereza raport no kuyicishamo amaso ahita ambwira,

Manager-“Ndabona roporo yawe imeze neza, hanyuma se nta kindi wumva kikubereye imbogamizi ngo turebe ko twagikemura utangire akazi nta kigutangira?”

Njyewe-“Boss! Wabimenye, urantanze nari ngiye kubikubwiraho ngo niba bishoboka murebe uko mwampfasha gukemura ikibazo mpfite”

Manager-“Mbwira wowe ikibazo cyose ufite, niba ari nicyo kugura imyenda ngo use n’ umwanya uriho, buri ukubonye ajye abona ko wurijwe mu ntera turagikemura rwose biroroshye cyane”

Njyewe-“Urebye, ahantu nabaga nshaka kuhimuka niho hantu hatigeze hampira, hanyaze icyo nafashe mu ntoki cyose, ubu uko undeba imifuka yanjye isa niyacitse nako banza ntacyo imariye”

Manager-“Eeeh! Aho hantu ubwo wasanga haba umwaku! Ushatse amakuru yose ushobora gusanga iyo nzu yari imaze nk’ umwaka itabamo abantu cyangwa nta muntu uyimaramo amezi abiri”

Njyewe-“Ahaaa! Ibyanjye ni ubuhamya bukomeye, ahubwo se byakunda ngo mbe mfashe inguzanyo ya rumanura mbabura ku mushahara wanjye ngo ndebe ko nakwimuka?”

Manager-“Ibyo biroroshye cyane, wowe andika ibaruwa ubisaba, ngusinyireho ujya kwa kontabure nta kibazo arayaguha”

Njyewe-“Murakoze cyane Boss!”

Manager-“Hhhhh! Nta kibazo….nta kibazo rwose”

Nicinye icyara ibaruwa nyandikira aho aransinyira njya kwa kontabure, ambwira kuza kugaruka kuyafata, ni nako isaha zari zigeze abakozi bose twagiye mu cyumba k’ inama ngo basezerere Teta njye ninjire.

Abakozi bose twicaye, Teta atarahagera inama yaratangiye, Manager afata umwanya maze aravuga,

Manager-“Mbanje kubashimira ko mwitabiriye inama, usibye umuntu umwe ubura ariko yaza ataza byose ni kimwe ari mu bagenda”

Anadi bakozi bararebanye batangira kongorerana, hashize akanya Manager arakomeza,

Manager-“Nkuko mubibona hano turi kumwe n’ umusore navuga ko adasanzwe akorera hano, abasanzwe bakorera hano mumwakire yitwa Songa”

Narahagurutse bakoma mu mashyi ndongera ndicara, Manager akomeza ijambo yari yihaye,

Manager-“Ndaza kubasobanurira neza akazi agiye kuzajya akora kandi ndizera ko muzakorana neza”

Mu gihe yari akivuga, telephone yanjye yasonnye bwa mbere, isona bwa kabiri, mu kureba umpamagaye yari Teta.

Birumvikana ntabwo nari guhita nsohoka ako kanya ngo njye kwitaba, telephone yakomeje gusona ntangira kwibaza icyo Teta yaba anshakira, ndetse ntangira no guhangayika.

Mu gihe nari ngishaka uko nasohoka ngo njye kwitaba numvishe message, mu kuyifungura ngo nsome narikanze mvuga cyane,

Njyewe-“Oya ntibishoboka!!

Abari aho barikanze cyane bibaza ikibaye, igikuba kiracika, bose batangira kumbaza cyane ari nako banyaka telephone ngo basome iyo message nari nakiriya…………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 36 yiyi nkuru kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - moses

    mbega inkuru eddy uri umuhanga peeeeeee gusa teta ntagire icyaba kuko ibihe arimo birahahije .

  • - Jean claude

    Ese uyu munsi ko ntamatsiko watumaze koko

  • - Jean claude

    Ese uyu munsi byagenze gute ko ntacyo waduhaye

  • - Bemeriki

    Uyu munsi kotwategereje tugaheba umwanditsi byagenze bite KO amaso yaheze mukirere nonese

  • - Kwizera

    Mwaramutse mwanditsi namwe bakunzi b'inkuru ndende,Ni amahoro ko nahebye iy'uyu munsi,amatsiko aratwishe mwanditsi kora umuti.

  • - Fafa

    Uri intwari teta nawe songa uzakore utikoresheje witure teta ineza yakugiriye. Kuba ugiye kuva kwa Bily ibindi bizikora ujje no gusura ababyeyi courage eddy

  • - Kambare

    Teta se yaba agize Impanuka? Imana imbabarire ntumva inkuru mbi mwanditsi wacu turagushigikiye

  • - mtg

    Imana ibabarire teta ataba agambaniwe akaba ashimuswe cyangwa akoze impanuka.

  • - Bemeriki

    Iyi message songa abonye akikanga ivuga ibiki koko birabe ibyuya no bibe amaraso reka tubitege amaso.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO