Episode 36: Natunguwe n’ ikiniga cya Billy musezera

Mu gihe nari ngishaka uko nasohoka ngo njye kwitaba numvishe message, mu kuyifungura ngo nsome narikanze mvuga cyane,

Njyewe-“Oya ntibishoboka!!”

Abari aho barikanze cyane bibaza ikibaye, igikuba kiracika, bose batangira kumbaza cyane ari nako banyaka telephone ngo basome iyo message nari nakiriye, Manager niwe nayihereje,

Manager-“Uuuh? None se iyi message yohwerejwe nande?”

Njyewe-“Ntubibona se ko ari umuntu wari kumwe nawe?”

Manager yongeye gusoma message yagiraga iti….

Manager-“Ngo: “Ngo niba waba uzi nyir’ iyi telephone mpamagara vuba tuvugane kandi nutinda ntacyo uraba ukiramiye”

Ko mbona atashyizeho naho aherereye se….”

Njyewe-“Boss! Nta kabuza Teta ari mu byago ni nayo mpamvu yatinze kuza mu nama! Ubu se yaba akoze impanuka? Yakomeje kumpamagara ariko nkabura uko nitaba, iyi message ntabwo yari gutuma nkomeza gutuza”

Manager-“Muhamagare, muhamagare twumve, gusa ntabe yashatse kwiyahura kuko yamenye ko yasimbujwe mu kazi kuko byadukoraho”

Manager yavuze atyo twese ubwoba bukomeza kudutaha, mpfata telephone ntitira mpamagara nimero ya Teta, nshyiramo volume nyinshi ngo bose bumve, mu gihe yari isonnye nka kabiri urugi rwarakingutse Teta arinjira.

Twese twarikanze nawe biramutungura cyane, turarebana umutuzo uba wowe byari nka bya bindi numvaga bavuga kera ngo iyo abantu bacecekeye rimwe Imana iba itambutse,

Manager-“Hmmm! Narabibabwiye! Byose yabikoze yabiteguye, ntubuze byose usize utwiyeretse neza uwo uri we”

Teta-“Mumbabarire gukererwa kwanjye nanjye si njye”

Manager-“Gukererwa se bivuga gutera abantu ubwoba ko uri mu makuba ngo urebe niba bagufitiye impuhwe?”

Teta-“Uuuu! Habaye ikise kandi? Nanjye nagorwa”

Manager-“Ushatse kuvuga ko se atari wowe wohereje message witabariza? Uziko twari tugize ngo ukoze impanuka umuntu akoresha telephone yawe agutabariza? Ubundi se ubwo washakaga kugera kuki?”

Teta yahise atangira kwisakasaka ahantu hose,

Teta-“Uuuh? Telephone yanjye se iri hehe?”

Muri ako kanya nahisembona neza ko umunyakuri wanjye, uwo numvaga byanga byakunda ngomba guhagarara ku ruhande rwe koko atari we wohereje iyo message, biza kurangira ayibuze ahita avuga,

Teta-“Ubu se koko nyitaye hehe?”

Njyewe-“Teta! Warebye neza ahantu hose?”

Teta-“None se si ngiyi imifuka yanjye, dore no mugakapu ntayirimo, ubu nyitaye hehe?”

Manager-“Hhhhh! Ibyago iyo bije erega birashorerana, mbashije kukwihanganisha, burya hari ikintu witesha kigaherekezwa nibyo wari ufite byose”

Muri ako kanya nongeye guhamagara telephone ya Teta, ubugira kabiri, ubwa gatatu yitabwa n’ umusore,

We-“Allooo!”

Njyewe-“Oui Hello! Mwiriwe….sorry nari ndi ahantu ntashoboraga kubon uko nitaba, bite se ko ndumva atari nyiri telephone turi kuvugana?”

We-“Nicyo nagushakiraga wangu, narebye mu bantu bose mbona ari wowe nahamagara, nitwa kazungu, nshuruza kuri butiki ya hano….hano….”

Uwo musore yandangiye aho aherereye nkomeza kureba mu maso Teta, mbona atangiye gushyugumbwa,

Teta-“Yeweee! Niho nayitaye, uziko ariho nataye telephone yanjye”

Wa musore yakomeje kumbwira,

We-“Nyiri iyi telephone yaje kugura ibahasha, asiga telephone ye kuri kontwari nayimubikiye ariko nawe urabyumva umubwire aze kuyitwara n’ ibihembo bishimishije”

Njyewe-“Eeeh! Urakoze cyane, ibihembo byo si ikibazo, n’ umugisha urawukoreye, nyirayo turi kumwe ubu tuvugana”

We-“Ok! Mumpe tuvugane”

Nahereje telephone Teta avugana nuwo musore, imitima yacu isubira mu gitereko turicara avuye kuri telephone Manager ahita avuga,

Manager-“N’ ubundi ushatse ntiwakwirirwa wicara, komeza uhagarare, Songa! Uyu niwo mwanya ngo ufate inshingano zawe uhawe ububasha na Teta, naguhereze aho yaragejeje ako ukomerezeho kuva uyu munsi”

Abandi bose baratunguwe birumvikana, ibyo Manager yari yiteze ko biba Teta akababazwa nuko musimbura siko byagenze kuko yari yarangije kubyakira kare, burya umubika mabanga wawe ntatungurwa cyangwa ngo asebere aho benshi baba biteze, atanbuka gitore kubwawe.

Ibyo birangiye Manager yahise avuga,

Manager-“Teta! Ushatse waba wigendeye ibindi biravugirwa muri iyi nama ntabwo bikureba”

Ayo magambo ya Manager yatumye twese tuvugira mu matamatama, uw’ abandi arahaguruka arasohoka, kubwanjye numvaga nahaguruka nkamukurikira gusa nafunze umwuka, nkaza umunsi, ari nako agahinda kiyongera muri njyewe.

Ibyakurikiyeho Manager yavugaga nta na kimwe nakuyemo, intekerezo zanjye zari zibereye kure…kuri Teta, sinjye numvishe bavuga ngo inama irarangiye, abakozi twari tugiye gutangira gukorana baza kunyifuriza ikaze.

Ntabwo nahatinze nagiye kwa kontabure ampa amafaranga, amaze kuyampa naranyonyombye ndasohoka, nashakaga hose Teta ariko ndamubura, nkora kuri telephone numva nticamo, byari bigeze nka saa kumi za nimugoroba kandi nagombaga kurara nimutse dore ko nari nasize nzinze byose.

Nahise mpfata moto nerekeza mu rugo, nkihagera nasanze Billy yasuwe n’ abasore bagenzi be, nabashije kumenyamo nka babiri nabonye wa munsi bamufunga azira kurwana mu kabari.

Narabasuhuje nkomeza mu cyumba, ako kanya Billy yahise ansangayo maze ambwirana amatsiko,

Billy-“Bro! Bite wana? Kare nigeze kuza mu cyumba cyawe ndumirwa mbonye ibintu byose wabizinze, habaye iki gituma uzinga?”

Njyewe-“Billy! Nakubuze ngo mbikubwire, ubu ndagiye”

Billy-“Ugiye hehe se? Usubiye mu cyaro se ku isuka? Waba urambiwe vuba ariko! Ubwo se Kigali irakubabuye uranze urahunze?”

Njyewe-“Ntabwo nsubiye mu cyaro Billy, ngiye gushaka ahandi mba, nabonye kubana nawe ntakomeza kubishobora, ntabwo nabica ku ruhande nawe urabizi uburyo twabanye, ntako ntagize ngo nihangane, ntabwo nakomeza kubana n’ injangwe kandi nzi neza ko ndi imbeba,

Warakoze cyane kubwo kumpfasha uko wari ushoboye, nagerageje kubana nawe nkwereka ubupfura, ntabwo nihimuye naciye bugufi, imbeho y’ ijoro ndi hanze namenyaga ko ndi iw’ abandi nkubaha ko urugi warukinze bikanyereka neza ko mbayeho nshumbitse,

Ubu ndagiye ngiye gushaka ahandi nkodesha gusa ntabwo ngiye burundu, nzagaruka kugusura ndetse nzazirikana ineza wangiriye na mushiki wawe ejo narabimubwiye, ndizera ko ntacyo ngiye unshinja?”

Billy wasaga nuwahindutse nabonye neza ko ababajwe no kugenda kwanjye, biranyobera kuko numvaga ari bushimishwe no kuba nazinze twose ngiye, maze ahita ambwira n’ ikiniga,

Billy-“Bro! Ubu se koko uragiye? Basi byihorere, urabona amasaha arakuze kandi…nako wigenda kubera njyewe, ibyabaye byose byibagirwe, ubu se waba unsigiye nde kweli?

Urabona….nubwo byose byabaye ariko nta mutima mubi, ntabwo nigeze ngufata ukundi….ubishatse wakwisubiraho tugakomeza kubana, ubu se ko wenda wajyaga ungoboka nakubiswe ugateka tukarya, unsize hehe kweli”

Ibyo byose byari amatakirangoyi, icyamezo nari nagifashe, nasezeye Billy amperekeza ababaye ndetse yongera kunyinginga gusa ntacyo nari guhindura kumwanzuro nari nafashe.

Yangejeje ku muhanda aransezera, nongera kumushimira mpfata inzira ntangira kugenda mbaza abahisi n’ abagenzi.

Nahuye n’ umusore wa mbere mbona anshiye mu jisho, ndamusuhuza ahita ambwira vuba,

We-“Eeeh! Ariko buriya nta hantu nkuzi ra?”

Njyewe-“Koko se? waba unzi he?”

We-“Hari ahantu ejo naje kwishyuza….banza ari wowe nabonye”

Nahise mwibuka, yari wa musore w’ umukomisiyoneri Billy yatumye kugurisha ibyo kurya mushiki we yari yaduhahiye,

Njyewe-“Mpise nkwibuka, koko ni wowe, hanyuma se n’ ubundi ko nabonye ushoboye kwishyuza buriya ntuzi no gukora?”

We-“Umva nawe ra, shyiraho akadomo, akabazo wapi, uzi kwishyuza niwe uba uzi imvune z’ akazi, usuzugura uwamukoreye we aba asa n’ umujura, nka wa musore mubana”

Njyewe-“Ibyo byihorere ahubwo duhindure page, wandangiye inzu yo gukodesha ko nyishaka”

We-“Eeeeh! Inzu? Ushaka inzu imeze ite?”

Njyewe-“Basi niyo yaba icyumba na salon”

We-“None se ubusanzwe uri umunyamahirwe cyangwa ntabyo uzi?”

Njyewe-“Ntabwo najyaho ngo nkubeshye, ntabwo ndi umunyamahirwe pe! Icyo mpfashe cyose kinsha mu myanya y’ intoki, no kuba ndi kubungabunga….nako tubyihorere none se hari aho uzi iyo nzu?”

We-“Twagiye ahubwo, hari mabuja wari wambwiye kumushakira umukiriya, uje ntagushatse, urumva ko uri umunyamahirwe, kubw’ iyo mpamvu ntumpembe kugira ngo nkwereke ko nubwo bwose nateje akavuyo nishyuza mu buzima busanzwe nitonda ndetse nari mpfite impamvu”

Nishimiye cyane uwo musore, dufata moto ajya kunyereka aho hantu, tugezeyo ntibyagoranye kumvikana n’ umubyeyi utuje, aho nishimiye gukomereza ubuzima.
Twumvikanye igiciro ntiyangora, ampa impfunguzo.

Wa musore twakomeje kuba turi kumwe ndetse amperekeza kujya kugura ibikoresho byibanze nk’ umusore utangiye ubuzima bwo kwimenya, amaso yari yafungutse, saa mbiri z’ ijoro nibwo nari ndyamye mpfata telephone ngo mpamagare Teta mubitse amabanga nkuko nari narabimenyereye kuva umunsi mubwira ko abikwiye.

Nahamageye ubwa mbere, ubwa kabiri ndetse n’ ubwa gatatu atitaba, mbura amahoro, intekerezo nzituma kure ntangira kwibaza ko wenda ataba yabonye telephone ye, ubundi nkibaza ko yaba yaheranywe n’ agahinda, nongeye kubaza umutima n’ Imana impamvu bitemeye ko mutura ibyo byishimo byo guhindura ubuzima bushya bwiza buzira kubara ubukeye……………………………………..

Ntucikwe na Episode ya 37 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku mugoroba

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bemeriki

    Sha Billy ntaguhinduka arababaye kuko yashakaga kuzagira songa nkumukozi wiwe rwose peeee.

  • - K.Joseph Vinny

    Wawooo nishimiye nibura ko Songa avuye kwa Billy amahoro ariko c Koko Billy yahindutse teta c bite ndayitegereje cyane nimugoroba

  • - Egide

    Mwaramutse neza mwanditsi wacu dukunda? Iyi Episode yaje ni iy'ejo hashize nine twoherereze n'iya none kuko amatsiko arakaze!

  • - Egide

    Mwaramutse neza mwanditsi wacu dukunda? Iyi Episode yaje ni iy'ejo hashize nine twoherereze n'iya none kuko amatsiko arakaze!

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO